Pageviews all the time

MINISITIRI MUSONI JAMES YAKUWE MURI MINALOC AHABWA MININFRA AKIGERAMO YIHUTIRA GUFATA ICYEMEZO GISENYA KIKANIBA ELECTROGAZ UBUGIRA KANE KIKANAHOTORA ABATURAGE YAMAMAZA UMUSHINGA WO KONGERA IGICIRO CY’AMAZI BITYO NGO ASOHOZE BYUZUYE UMUGAMBI WA F.P.R UZATUMA ABANYARWANDA BATAVUYE I BUGANDE BICUZA IMPAMVU BAVUTSE

C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\Minisitiri-Musoni-3.jpg
Musoni Jyemusi

Mu ivugururwa rya Guverinoma riheruka kuba ariko muri SHIKAMA tukaba turyita ihinduranya-myanya kuko benshi muri bo baguranye ibyicaro, Minisitiri MUSONI Jyemusi yavanywe muri MINALOC ajyanwa muri MININFRA.
Kubera ukuntu Kagame ari umuntu w’amayeri menshi cyane ya kinyeshyamba, umugambi wo gusenya no kwiba ELECTROGAZ ubu ukaba ugeze mu cyiciro cyawo cya kane nk’uko tutasibye kubandikira no kubagezaho inkuru nyinshi kuri iki kigo gifatiye runini abanyarwanda.
Ayo mayeri akajyana no kuvuga ko ubu mu Rwanda abafite amashanyarazi batagera no kuri 15% nyamara ntibatinye kuvugira kuri radiyo Rwanada ko muri 2017 bazaba bamaze kugeza amashanyarazi kuri 70% by’abatuye u Rwanda bakongera bati nimwishakire BIOGAZ amashanyarazi arahenda bakirirwa muri urwo!


Prof. Lwakabamba waje mu bibazo
Bakunzi ba SHIKAMA muribuka inyandiko twabagejejeho tubasobanurira ko icyateye Kagame kuvana Prof. Lwakabamba i Butare atari uko yari amukeneye nk’umutegetsi ahubwo kwari ukugira ngo amwifashishe mu gutera Tanzania kuko yahabaye, akahakora, akahayobora kandi akaba aziranye n’abaho benshi bakomeye.
Ubu rero birasa n’uko ibyo twabandikiye icyo gihe byari ukuri 100% kuko mu gihe nta n’imyaka ibiri amaze muri MININFRA Kagame ahise amuhubanuzamo ashyiramo ishumi ye MUSONI utazi icyatsi n’ururo kuko gukora amafuti utegekwa na Kagame bidasaba kuba warize cyangwa utekereza bihambaye.
Prof Minisitiri Lwakabamba ubundi urangwa n’impuhwe no gushyira mu gaciro yaje muri MININFRA asangamo ibibazo bitabarika kandi bitoroshye kubonerwa umuti byasizwe n’abamubanjirije barimo Visenti KAREGA, Linda BIHIIRE n’abandi ntarondora muri iyi nyanduiko SHIKAMA twabageneye.
Ubu bikaba bigaragaye ko kumukura muri MININFRA nanone harimo icyemezo cy’uko basanze atashobora ayo manyanga n’ubwo butiriganya bamujyana mu burezi nabwo butorohewe kuko babuhinduye ay’ifundi igira ibivuzo.

Minisitiri MUSONI Jyemusi azanye n’umushinga uhotora abaturage
Ubutegetsi bwa FPR mu Rwanda bwihariye ububasha bwose ku buryo umuturage nta jambo afite kandi nta n’igitekerezo ashobora gutanga ngo gitambuke cyubahirizwe. Ni muri urwo rwego babyuka bagasesa ikigo runaka, bakagurisha ubutaka bw’ibunaka none ubu bakaba barimo gushaka umukiriya ugura Pariki y’Akagera.
Akigera muri MININFRA, minisitiri MUSONI Jyemusi yabwiye itangazamakuru ko Guverinoma yavuguruye imikorere ya EWSA ngo kugira ngo ibashe kunoza ibijyanye n’inshingano zayo kuko yari ifite inshingano nyinshi n’akazi kenshi kavanze kanasaba kwitwararika ku mategeko agenga abakozi ba Leta.
Musoni yavuze ko kuzamuka kw’ibiciro by’amazi bishoboka cyangwa ntibishoboke. Akavuga ko bishobora kuzaba biri hejuru, ntibihinduke cyangwa bikazamanuka. Muri ubwo bujura bundi bugiye gukorerwa abaturage, nk’uko byivugiwe na minisitiri MUSONI, biteganijwe ko ibiciro biziyongera mu byiciro bitatu.
     
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\Minisitiri-Musoni-3.jpg
Jyemusi MUSONI, ishumi ya Kagame yananiwe ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) none bakaba bayishumurije n’ibikorwa-remezo (MININFRA) ngo nabyo abidurumbanye bityo asoze umugambi wa FPR uzatuma abanyarwanda bicuza impamvu bavutse
Bikaba byerekana ko ukize cyane azibwa cyane naho utifite akibwa n’utwo yari asigaranye ngo abeho. Ni ukuvuga umuryango ukoresha hagati ya metero kibe imwe n’eshanu uzacibwa 260 aho kuba 240 kuri metero kibe imwe.
Abakoresha hagati ya Metero ibe 6 na 20 ku kwezi bo bazajya bacibwa amafaranga 325 kuri metero kibe imwe. Abakoresha metero kibe kuva kuri 21 kugeza kuri 50 mu kwezi bazajya bacibwa amafaranga 506 / 1 m3 naho ibigo n’inganda bizajya bikoresha amazi angana na metero kibe 50 kugera ku 100 bazajya bacibwa amafaranga 885 kuri metero kibe imwe. Abazaba bakoresheje amazi mu kwezi kumwe arenze metero kibe 100 bazajya bacibwa amafaranga 930 kuri metero kibe imwe. Bikaba byerekana ko ku giciro hiyongereyeho 49% (Soma mirongo ine n’icyenda ku ijana).
Umwe mu bayobozi ba cya kigo Kagame yashyizeho ngo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA nawe wari muri icyo kiganiro na Musoni yavuze ko igiciro cy’amazi kimaze igihe kinini kitongerwa mu Rwanda nk’aho kucyongera byari itegeko mbese ko kutacyongera ari impuhwe abanyarwanda bagiriwe.

Abo mu gatsiko bakaba badatindiganije kwerekana ko impamvu zituma bakomeza guhinduranya amazina ya ELECTROGAZ ari ukugira ngo bakomze bayikegete bayihekenye kurya ibitsemo amafaranga menshi bikajyana n’akamaro ifitiye abanyarwanda bose kuko ntawe udacyenera amazi n’amashanyarazi ndetse n’utabonye ubushobozi bwo kubigura aba azi neza agaciro kabyo n’icyo ababifite bamurusha.  

BAZIGUKETA F.
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355