Pageviews all the time

TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 21 GISANZWE, TALIKI 24 KANAMA 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 22,19-23. Zaburi: 137,1-2a,2b-3,6a-8. Isomo rya kabiri: Abanyaroma: 11, 33-36. Ivanjiri: Matayo: 16,13-20. "NGIYE KUKWIRUKANA KU BUTEGETSI NKUNYAGE UMWANYA WAWE NGUSIMBUZE UMUGARAGU WANJYE(...) NZAMWAMBIKE IKAMBA NZAKWAMBURA BIDATINZE KANDI AZABERE UMUBYEYI ABATUYE IGIHUGU BOSE." Mutagatifu BARUTOROMAYO.

Kuri iki cyumweru turazirikana ku gaciro k'umutegetsi n'uburyo rubanda ikwiye kumwibonamo. Ibi kandi nibyo na Yezu ubwe yakoze akanabyubahiriza ahata ibibazo abigishwa be.Mu ivanjiri ya Matayo ubwo Petero yahamirije imbere ya bagenzi be ko Yezu ari umwana w'Imana, byari nk'indunduro y'ubutegetsi bwa Yezu aho yiyegereje intumwa ze kugera abashije kumenya icyo zatekerezaga ku butware bwe.

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi arakuraho urwicyekwe aho yemeza ko Uhoraho agiye kunyaga ubutegetsi n'ubutware abatwara nabi rubanda bakabakandamiza.Nyamara Izayi azi neza agaciro k'ubutegetsi muri rubanda kuko azi neza ko umuyobozi gito agomba gusimburwa byihuse maze akabishimangira agira ati:
"Uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye (...) mwambike ikanzu yawe mukenyeze umukandara wajyaga ukenyera."


Mu isomo rya kabiri(2) Pawulo arabwira abaturage ba Roma ko ubukungu n'ubuhanga bw'Imana birengeje urugero kandi ko imigambi y'Imana ari inshobera-bantu bityo n'inzira zayo zikaba urujijo. Mu Ivanjiri Ntagatifu, Yezu aragaruka ku butware bwe yahawe na Se ariko nabwo bukabera rubanda inshobera-mahanga.

Ibi byigaragaje ubwo yabazaga intumwa ze icyo rubanda rwa giseseka itekereza ku butware bwe maze bikaza kugaragara ko bamwe bamwitiranya n'Umuhanuzi ELIYA, bamwe bakamusanisha n'umuhanuzi Yeremiya bigera n'aho abandi bamugereranya na YOHANI BATISITA UMUBATIZA, UMWE WAMUBATIRIJE MU MUGEZI WA YORUDANI.

Yezu aha Petero ububasha kuri kiliziya,RaphaëlVictoria and Albert Museum Londres
Ku bubasha bwa ROHO MUTAGATIFU, Simoni Petero mwene YONASI yabashije kumenya no gusobanukirwa Yezu uwo ariwe amwita KIRISITU UMWANA W'IMANA NZIMA.Iyi mvugo umwana w'Imana nzima bisobanuye ko Petero arusha abandi bose kwemera Yezu kandi ko yumvise yunze ubumwe n'Imana ku buryo bwihariye bityo bigatuma aba umwana wayo by'ukuri.

Bwa butware burambye kandi buzanira ihumure n'uburumbuke rubanda, twababwiye mu buhanuzi bwa Izayi ko buhabwa abategetsi batunganye kandi batari gica, na Yezu arabwegurira intungane kurusha bose ariwe Petero aho amwita urutare ruzubakwaho nako rwamaze kubakwaho Kiliziya ubu ikaba iganje hose ku isi! Hamwe n'aya masomo amurikira abanyarwanda twese kandi akaducira amarenga y'igikwiye gukorwa, twinginge Rurema atugeze ku yindi ntambwe.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE! MUGIRE ICYUMWERU CYIZA!
Abatagatifu b'icyumweru gitaha: Kuwa mbere taliki 25 Kanama ni Rudoviko na Yozefu. Kuwa kabiri taliki 26 Kanama ni Sezari, Sekunda na Zefirini. Kuwa gatatu taliki 27 Kanama ni Monika. Kuwa Kane taliki 28 Kanama ni Agusitini, Herimesi na Adelinda. Kuwa gatanu taliki 29 Kanama ni YOHANI BATISITA ACIBWA UMUTWE. Kuwa gatandatu taliki 30 Kanama ni Fiyakiri na Gawudensiya. Ku cyumweru gitaha taliki 31 Kanama ni icyumweru cya 22 gisanzwe hamwe n'abatagatifu Arisitidi, Amati, Rayimondi na Nonati.

Padiri TABARO M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355