Pageviews all the time

KUBA KAGAME AFATA ABANYARWANDA NK'IBINYUGUNYUGU ABAKOMORERA KONGERA KUGENDERA KU MAGARE MURI KABURIMBO NYUMA Y'IMYAKA 19 YIRENGAGIJE KUBASABA IMBABAZI BITEWE N'UBUKENE BYABATEYE NI IKIMENYETSO KO INGOMA YE IGEZE MU MAREMBERA KANDI KO ABATAVUGA RUMWE NAWE BAMUGEZE KU BUCE

Mu 1994 ubwo FPR yageraga ku butegetsi, yaje hano mu Rwanda ifite urutonde rw'imigambi mibisha izatuma abanyarwanda bicuza impamvu bavutse. Kimwe muri ibyo byemezo ni ukubanza kumenya uburyo abanyarwanda babaho kimwe n'ibikoresho bibafasha kwiteza imbere.Ku rutonde rw'ibikoresho byafashaga umuryango nyarwanda, muri SHIKAMA turemeza ko IGARE riza ku mwanya wa mbere. Muri bwa buhanya n'ubutindi bya FPR basanze AMAGARE ariyo mibereho y'abakene na rubanda rugufi mu Rwanda.Nyuma yo kubisesengura, FPR yahise itora umwanzuro w'uko amagare ateza impanuka mu muhanda kandi ko kugira ngo zicike burundu ayo magare agomba kuvanwa muri kaburimbo.

URUHARE RW'IGARE MU MURYANGO NYARWANDA: 
Igare ni igikoresho ntagereranywa mu mibereho y'urugo rurifite mu Rwanda. Guhera mu 1962 hari imiryango yari yaraguze amagare icyo gihe n'ubu ikaba ikiyafite Iyo umuturage yabaga yahishije inzoga yakubitaga ikijerekani ku igare akayijyana ku kabari kuyigurisha. Igare kandi ni igikoresho ntagereranywa mu gusarura imyaka mu mirima. Iyo mu muryango habonekaga umurwayi bitabazaga igare kugira ngo bamugeze kwa muganga ariko bidakuyeho no guheka mu ngobyi.

 IGARE MU BUCURUZI NO GUTWARA ABAGENZI: 
Iyi ngingo ni nayo yateje ibibazo n'ubukene bukomeye mu muryango nyarwanda.  Abacuruzi bo mu nsisiro n'udusanteri twegereye imigi minini baranguraga ibicuruzwa bifashishije amagare. Abatwitsi b'amakara iyo bayagemuraga mu mijyi bayatwaraga ku magare no kungorofani zikozwe mu biti. Si ibi gusa kuko ijambo UMUNYONZI abanyarwanda barizi cyane bakamenya n'akamaro yabamariraga. Abanyonzi bagitwara abagenzi ku magare yabo, muri SHIKAMA dufite ibihamya ko byari bibatungiye imiryango bakabaho neza. Uwabaga ashaka kunyarukira hafi yategaga akagare. Uwabaga ashatse kugemurira umurwayi ku bitaro cyangwa umubyeyi waharuhukiye yagendaga ku igare bityo akanyaruka akabona n'umwanya wo gusubira mu rugo gukora n'indi mirimo.

IGIHOMBO GIKOMEYE KU BATURAGE: 
FPR ikigera ku butegetsi nk'uko nabyanditse mu ntangiriro y'iyi nkuru yihutiye guca amagare yitwikiriye imvugo ijijisha y'uko ngo amagare ateza impanuka mu nzira nyabagendwa. FPR kandi ntiyari iyobewe akamaro k'iryo gare ahubwo byakozwe mu rwego rwo kumvisha ABAHUTU kuko ngo aribo benshi bari batunze ayo magare hagamijwe kubahombya no kubatesha umutwe.

SHIKAMA tukaba tudasiba kwifatanya n'Abanyonzi badateze kuzibagirwa ingaruka byabagizeho zikomeye zirimo kwamburwa amagare yabo ku maherere, gucibwa amande adatangiwe gitansi akajyanwa mu isanduku ya FPR, gukomereka ndetse no gupfa kuri bamwe mu gihe birukankaga bahunga PANDAGARI yabaga igamije kubambura amagare yabo.

KOMISERI BUTERA E. YATUMWE NA KAGAME GUCUBYA UBURAKARI BW'ABANYAMAGARE MU MUJYI WA GITARAMA : 
SHIKAMA tukwibutse ko ku Kimihurura ubwo Kagame yari amaze kwakira indahiro z'abayobozi bashya yahavugiye ijambo ryatunguye abantu. Muri iryo jambo, Kagame uhorana amayeri kandi akibwira ko ariwe uzi ubwenge wenyine, yaboneyeho umwanya wo gusanisha ikibazo cy'impanuka no kubuza amagare kugendera muri kaburimbo maze iryo kosa arihirikira kuri polisi kandi ariwe wabitegetse mu 1995.

Kugira ngo yikure mu isoni agerageze no kwikundisha ku baturage no kubigarurira yavuze ko amagare atari cyo kibazo mu muhanda bityo aba akomoreye abanyonzi n'abandi babujijwe kuyagendaho mu myaka 19 yose(1995-2014). Mu Rwanda hose, SHIKAMA twemeza ko abaturage bakubititse kurusha abandi ari abatuye umujyi wa Gitarama ahanini bitewe n'imiterere y'uyu mugi ugizwe n'imirambi bityo kuhagenda ku igare bikoroha cyane. Kuri uyu wa gatatu, bwana Emmanuel BUTERA komiseri muri polisi ya Kagame yanyarukiye i Gitarama agirana inama n'abaturage ariko mu by'ukuri yari afite ubutumwa bugenewe abatunzi b'amagare.

SHIKAMA twabonye amakuru ko Komiseri BUTERA Emmanuel uzwi cyane muri Gitarama kuko yahayoboye igihe kirekire mu gipolisi kandi abanyagitarama bakamukunda cyane kubera ingeso ze nziza, yabaye nk'uwishongora ku baturage aho yagize ati:"Nta mwihariko w'amagare mu muhanda" bishatse kuvuga ko nta guca bugufi ndetse ko bashobora kuzongera bakayahagarika.

KAGAME AKWIYE KWAKA IMBABAZI ABANYONZI: 
Iteka iyo nsatira umusozo w'inkuru nibwo numva neza agaciro k'ITANGAZAMAKURU n'ingufu ryibitsemo zishobora guhindura ibintu mu kanya nk'ako guhumbya. Abanyamagare mu Rwanda hose ntibakwiye kwishimira ko bakomorewe kuko bitari ngombwa kubirukana mu muhanda. Ahubwo twe muri SHIKAMA dusanga byari bikwiye ko Kagame afata ijambo akaka IMBABAZI ABANYONZI kuko yabateye igihombo kinini akagera kuri ya ntego ye yo kubahindura abakene.

SHIKAMA TWONGEYE GUTSINDIRA ABATURAGE IGITEGO: 
Kuva SHIKAMA yashingwa, mu nkuru ibihumbi n'ibihumbi tumaze kwandika ntitwahwemye gutunga agatoki Kagame n'agatsiko ke kaje mu gihugu kujujubya abenegihugu aho twakomeje kwamagana icyemezo kigayitse cyo kubuza abaturage kugenda ku magare muri kaburimbo.

Kuba abakomoreye, mu isesengura ryanjye ntabwo akwiye kubishimirwa kuko abikoze ku nyungu ze! Twakomeje gusakuza none abonye ko itangazamakuru rivugisha ukuri muri SHIKAMA ndetse n'amashyaka atavuga rumwe nawe (ndavuga Kagame) abonye ko TUMUGEZE KU BUCE niko kwikundisha ku baturage ngo arebe ko bwacya kabiri.

Uko bizangenda kose, REVOLISIYO Y'IKARAMU ITAVUSHA AMARASO DUSHAKA; TURANGAJWE IMBERE NA DOGITERI NKUSI YOZEFU turayikozaho imitwe y'intoki kandi Kagame n'agatsiko ke bamaze imyaka 24 bajujubya bakanabuza amahwemo abanyarwanda bose batarobanuye ku buryo ikigamijwe ari uko FPR izahinduka amateka abanyarwanda bagatunga bagatunganirwa.

SHIKAMA TURASHIMIRA BYIMAZEYO ABATUYE UMUJYI WA GITARAMA BAKOMEJE KUYISOMA KU BWINSHI. NTA HANDI MUZAMENYERA UKURI KUZUYE KANDI KUTAVANGIYE URETSE KURI SHIKAMA!!!!!!

Kanda aha utange igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko

BWIZA M.
shhikamaye.blogspot.com
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355