Muri SKUD tunejejejwe no kumenyesha abamaze gusinya petisiyo y'amahoro ko igikorwa cyo kuyisinya kiriho kigenda neza cyane.
Turashimira bariya bigomwa igihe cyabo bakayoherereza bagenzi babo kuri :
1. emails zabo
2. Face book
3. Twitter
4. Izindi mbuga nkoranyambaga nka Linkdin.
Mukomereze aho rwose kuko kubona abavandimwe bacu bariho basinya ku bwinshi, ni uko badashaka kumva urusaku rw'amasasu: BAKENEYE AMAHORO. Nimwoherereze inshuti zanyu z'abanyarwanda n'abanyamahanga basinye bwangu naze intambara tuzihambe mu mitwe y'abazitegura!!!
TUZATSINDA kuko Imana iba ku ruhande rw'Abanyamahoro
NKUSI Yozefu
SKUD
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355