Menya ibanga ry'iyi miriro |
Mbere yo kugeza ku basomyi ba Shikama iyi nkuru twavuga ko ishyushye
ariko inateye agahinda, turagirango muri Shikama twisegure ku basomyi bacu kuba
iyi nkuru yaratinze gusohoka kubera ibimenyetso na gihamya twarimo dukusanya.
Amakuru yizewe cyane aturuka muri Maneko z'ikambere kwa Jenerali J.Nziza ufite inzego z'igihugu cyose mu biganza bye, aratubwira akari i Murori ku itwikwa ry'amazu, inganda, amaduka n'amagereza riherutse kuba mu Rwanda mu minsi ishize.
Amakuru yizewe cyane aturuka muri Maneko z'ikambere kwa Jenerali J.Nziza ufite inzego z'igihugu cyose mu biganza bye, aratubwira akari i Murori ku itwikwa ry'amazu, inganda, amaduka n'amagereza riherutse kuba mu Rwanda mu minsi ishize.
Itangiriro ry'amahano yo gutwika
Nyuma y'uko amahanga akomanyirije inkunga Leta y'u Rwanda kubera gufasha
umutwe wa M23 waje gutsindwa nk'uko Shikama itahwemye kubagezaho iby'uwo mutwe
w'inyeshyamba za Kagame, isanduku ya Leta yahise ihungabana. Nk'uko Shikama yakomeje kubibagezaho, Leta y'Agatsiko-Sajya ntako
itagize ngo izibe icyuho cyari gitewe n'ihagarikwa ry'inkunga amahanga
yayigeneraga, ariko biranga biba nka wa mugani ngo bazirunge zange zibe isogo.
Leta y'Agatsiko-Sajya ntaho itapfunze imitwe ishakisha uko yarwana na
Crise irengeje urugero yari imaze guhura nayo kubera ihagarikwa ry'inkunga
n'impungenge zo kwirukanwa muri Congo kuko Agatsiko kataba kagishoboye gusahura
umutungo Kamere wa Congo.(Ubutasi bwa Kagame bwari bufite amakuru ahagije
ko Congo igiye gufashwa n'amahanga mu kwirukana no gutsimbura M23/RDF/Kagame).
Nyuma yo gushinga ikigega Agaciro cyabaye iyara bitewe n'ubunini
bw'icyuho cyagombaga gusibwa. Agatsiko kungutse indi mitwe ariko mibisha yaje
kubyarira abacuruzi n'abanyengada gusubira ku isuka, naho mu magereza ibihumbi
by'abagororwa birahashirira bizira ubushye.
Inama ikungura yabaye mu kwezi kwa Nzeri 2013 iyobowe na Kagame
Nk'uko Shikama imaze kubibabwira hejuru, imitwe Leta y'Agatsiko yungutse
ngo irwanye ubukene bwugarije Leta, yapangiwe mu nama yabaye mu kwezi kwa
Nzeri umwaka wa 2013 iyobowe na Kagame kandi yitabiriwe n'abayobozi bakuru
bose.
Iyo nama yasaga nk'umwiherero kuko yamaze iminsi itatu ariko ibera i
Kigali mu nzu yitwa UCC iri hafi y'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ku
Kimihurura. Buri Muyobozi yagombaga gutanga igitekerezo ku ngamba zafatwa ngo
Leta izibe icyuho cy'ubukene buyugarije.
Muri Shikama tuributsa abasomyi n'abakunzi bacu ko igihe iyo nama
yabaga, ibiro by'inzego z'ubutasi zo mu Rwanda, ishami rishinzwe iperereza ryo
hanze, byari bimaze igihe gito bihaye amakuru Kagame ko ibihugu
by'Afurika y'epfo na Tanzania byishyize hamwe na Leta ya Congo kugirango
barangize ikibazo cya M23 burundu.
Mu gutumiza iyo nama, Kagame yari abizi neza ko nyuma y'ikibazo cy'inkunga
z'amahanga zahagaritswe, amahirwe y'iby'ibano biva Congo nayo abarirwa ku ntoki. Niyo mpamvu muri iyo nama hagaragayemo n'abayobozi bo mu bwoko
bw'Abahutu ubundi bitari bisanzwe ko bagaragara mu nama nk'izo.
Ikigaragaza ko iyo nama yari ifite umwihariko wihariye kandi ukomeye
Ubusanzwe inama runaka imara igihe kinini nk'icyo iyo nama ya Gicurasi
yamaze, igomba kuba yiga ku bibazo byinshi bitandukanye hanyuma ugutinda kwayo
kukaba kwaterwa n'uruhuri rw'ibibazo biri kwigwaho. Ariko igitangaje ni uko iriya
nama yo icyagombaga kwigwaho ari : "Kuziba icyuho cyugarije
isanduku ya Leta"
Bimwe mu bitekerezo byatanzwe muri iyo nama
Nk'uko umubare w'abari bitabiriye iyo nama wari munini bitewe n'uburemere
bw'ikibazo bigagaho, ibitekerezo nabyo byari byinshi ariko Shikama
irabanyuriramo ibifitanye isano n'inkongi yibasiye u Rwanda mu minsi ishize.
Igitekerezo cyavuye muri Komisiyo y'Abadepite ishinzwe ubuhinzi,
ubworozi n'amashyamba, cyasabaga Leta ko yakwiga ku kibazo cy'imfungwa ikareba
niba hari uburyo bagabanywa cyangwa hagashakishwa abaterankunga bafatanya na
Leta mu gutanga amafaranga n'ibindi bikoresho bikenerwa muri
Gereza.
Icyo gitekerezo gishobora kuba cyaratanzwe n'umuhutu kuko utanze
igitekerezo ntazina yashyiragaho nk'uko bikunze kugenda mu nama Kagame atumiza
byamukomeranye, uwagitanze yibutsaga ko umutungo kamere wa Leta, Abaturage nabo
babarirwamo. Kuba umubare w'abafunzwe urenze urugero, nabyo bizanzahaza
ubukungu bw'igihugu.
Ikindi ni uko umubare munini w'abari mu gihome biganjemo ubwoko bw'abahutu
kandi bakaba aribo babarizwa mu gice kinini kigize ubukungu bw'u Rwanda, aricyo
Ubuhinzi. Shikama irabamenyesha ko ngo icyo gitekerezo cyaje gushyigikirwa
n'abantu benshi bari bitabiriye iyo nama ku bwiganze bwa 93%, aho bamwe
batazuyaje no kuvuga ko Perezida mu bubasha ahabwa n'itegeko nshinga,
yatanga imbabazi ku bagororwa basheshe akanguhe, abarwayi, abakiri bato
n'abandi bafungiye ibyaha byoroheje.
Muri iyo nama, abayitabiriye babanje kubwirwa ko nta pfunwe cyangwa
ubwoba umuntu agomba kugira atanga igitekerezo cye. Ikaba ariyo mpamvu ishobora
kuba yaratumye abahutu bamwe basohora ikibari ku mutima.Shikama irabamenyesha ko bamwe mu bahutu bari bitabiriye iyo nama,
harimo Depite Nyandwi Desire(ukekwa ko ariwe watanze icyo gitekerezo),
Minisitiri Bazivamo C., Rucagu Boniface, Musa Fazil, Rwarakabije Paul,...
Igitekerezo cyakurikiyeho
Gushaka ukuntu Leta yagabanya umubare w'abagize ingabo z'igihugu n'indi
mitwe yitwara gisirikare yiganjemo inkeragutabara(abasezerewe mu ngabo
by'agateganyo) na local defense (kolidifensi). Icyo gitekerezo nacyo ngo
cyarashyigikiwe cyane ku bwiganze bw'amajwi 77.6%.
Igitekerezo cya gatatu
Kugabanya umubare w'abakozi
Shikama ibabajwe no kubamenyesha ko igitekerezo cyo kugabanya abakozi
cyashyigikiwe cyane na Minisitiri Musoni James hamwe na Musa Fasil(nk'uko
amakuru ya Maneko ba Nziza abidutangariza), cyaje kubahirizwa kandi ibindi
twamaze kuvuga ntibyubahirizwe kandi aribyo ubundi byagakwiriye kubahirizwa
bitewe n'ingano ndetse n'ubukungu bw'u Rwanda.
Uko ibitekerezo tumaze kuvuga byubahirijwe, ibindi bikaburizwamo ahubwo
bigatera inkongi z'umuriro
Amakuru Shikama ifite aratangaza ko nyuma y'iyo nama, abo mu Gatsiko
batumije indi rwihishwa yo kurebera hamwe ibitekerezo bikwiriye gushyirwa mu
bikorwa. Ayo makuru akomeza avuga ko abo mu Gatsiko (bagizwe n'Abatutsi gusa)
batigeze bishimira ibitekerezo byatanzwe byo gutanga imbabazi ku bagororwa no
kugabanya ingabo za Kagame.
Kuko Agatsiko kari kemeje abitabiriye inama ko ibitekerezo biri ngombwa
bigomba gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z'umwaka wa 2014k(birumvikana ko
kwari ukugirango Kagame abanze amenye aho ibintu bigana*M23/RDF*), si ko byaje
kugenda kuko intambara muri Congo yatumye Agatsiko gakuba bimwe na zeru ahubwo
gahitamo gutekinika.
Shikama irakomeza kubabwira ko mu rwego rwo gucurika ubwonko bamwe mu
bari bitabariye inama ya mbere(atari ya yindi Agatsiko kakoze nyuma rwihishwa),
Agatsiko katekinitse amayeri yo kugirango kaburizemo igitekerezo cyo kugabanya
ingabo no gufungura abagororwa(bagizwe na 98% by'Abahutu).
Abo mu Gatsiko-Sajya batekinika
Nk'uko amakuru yatanzwe na Maneko zo kwa Jenerali Nziza akomeza
abitangariza urubuga rwanyu Shikama nayo igahita iyabagezaho byihuse, ngo
abajenerali bo mu Gatsiko n'abasivile bakuriwe na James Musoni, baratekinitse
karahava ibyuya birabarenga bashakisha ukuntu baburizamo ibitekerezo byiza
byatanzwe n'imbaga nyamwinshi.
Nyuma yo gusuma icyo bakora ngo Abahutu bafunzwe(barimo n'abamaze imyaka
20 nta dosiye) babe barekurwa nk'uko umwanzuro w'inama ya Nzeri wari
wabigennye, ndetse na FPR ikagabanya ingabo zayo, nyuma y'itekinika abakuru b'Agatsiko
baguye ku mwanzuro utari mwiza namba wo gutwika.
Inkongi z'umuriro gusimbura ibisasu
Agatsiko kamaze gutekinika, kanzuye ko kagomba guteza umutekano muke mu
Rwanda hanyuma bya bitekerezo byavuye mu nama ya Gicurasi ntibikurikizwe
hitwaje ko igihugu kiri mu mutekano muke biryo ingabo zo kurinda umutekano
zikaba zitagomba kugabanywa.
Ku kibazo cy'ifungurwa ry'abanyururu, abakuru b'Agatsiko banzuye ko
bateza umutekano muke mu magereza, hanyuma bikagaragara ko abagororwa bakiri
babandi(interahamwe n'ibipinga) ku buryo baramutse bafunguwe bahungabanya
umutekano n'umudendezo w'igihugu.
Ibyerekeranye n'igitekerezo cyo kugabanya abakozi, Shikama irabamenyesha
ko icyo gitekerezo abakuru b'Agatsiko bagisamiye hejuru bihita binagaragaza ko
uwagitanze ashobora kuba umwe muribo. Mu kwanzura uko umutekano muke watezwa mu gihugu no mu magereza nk'uko
abakuru b'agatsiko-sajya bari bamaze ku byemeza, icyo kibazo nacyo ngo
cyabirishije ibyuya abakuru b'agatsiko bibaza uko bateza umutekano muke.
Guteza umutekano muke batwika
Nyuma y'impaka nyinshi nk'uko ayo makuru ava ikambere kwa Jenerali
J.Nziza akomeza abitumenyesha, ngo Agatsiko kaje kugwa ku gitekerezo cyo
gutwika kuko icyo gutega ibisasu byo mu bwoko bwa grenades cyatanzwe na Lt Gen
Fred Ibingira yizeza Agatsiko ko we n'abademobe akuriye bazakitunganyiriza,
cyatewe utwatsi na Kagame ubwe ngo ku mpamvu z'uko igikorwa cyo kuzitera kigeze
gukorwa ngo gikoranwa ubuswa.
Umwanzuro abakuru b'Agatsiko bafashe ni uko hakoreshwa umuriro kuko
umuriro wo wahitana abazwi(Abahutu) bitandukanye n'ibisasu bihitana
n'imfura(Abatutsi) kandi gahunda y'ibyo bisasu igakomeza gukururukana
hashakishwa abishinja n'abashinjwa icyo gikorwa.
Umwanzuro ndakuka wabaye uwo gutwika batwikira banatwika inzirakarengane
nk'uko umubare nyakuri w'abishwe n'inkongi y'umuriro mu magereza urenze
igihumbi. Uwo mubare ukaba waritangarijwe na bagenzi b'abo banyururu kandi ukaba
ukwiriye kwemezwa kuko watanzwe n'ababihagazeho.
Ikinyoma cy'Agatsiko ku inkongi z'umuriro
Agatsiko kamaze kubona ko inkongi zaciye ibintu abaturage bakaba batangiye guhahamuka no gushya ubwoba birenze, kahise gategeka Minisitiri w'umutekano Musa Fasil guhita atangaza ko inkongi ziri guterwa n'ikibazo cy'insiga z'amashanyarazi atari umwanzi wateye.
Agatsiko kamaze kubona ko inkongi zaciye ibintu abaturage bakaba batangiye guhahamuka no gushya ubwoba birenze, kahise gategeka Minisitiri w'umutekano Musa Fasil guhita atangaza ko inkongi ziri guterwa n'ikibazo cy'insiga z'amashanyarazi atari umwanzi wateye.
Igishekeje kinatangaje kuri icyo kinyoma cy'insinga z'amashanyarazi,
ni uko nk'uko Shikama yigeze ibibagezaho mu nkuru zayo z'ubushize, hari aho
inkongi zaturutse mu ngunguru z'amavuta. Rumwe mu nganda zatwitswe n'Agatsiko
zibarizwa Rwandex, umuriro watangiriye mu ngunguru z'amavuta zibereye iyo
bigwa mu gikari.
Ko bavuga ko utagera agereranya, nk'iyo Agatsiko kihanukiriye kagakubita
ikinyoma Abanyarwanda gisa nk'icya Semuhanuka ngo ingunguru z'amavuta zabyaye
insinga z'amashanyarazi bivamo umuriro, Agatsiko kumva ahubwo atariko kari
kwibeshya.
Mu kurangiza iyi nkuru, Shikama turamenyesha abasomyi n'abakunzi bacu ko
iki ari igice cya mbere. Igice cya kabiri gikubiyemo amazina y'abishoye muri
icyo gikorwa gitindi cyo gutwika ndetse n'uburyo bwakoreshejwe abo mu Gatsiko
batwikira banatwika inzira karengane, turabibagezaho mu minsi ya vuba.
Muri Shikama tukaba tuboneyeho akanya ko gusabira abatarabashije
kurokoka ayo mahano y'Agatsiko ngo Roho zabo ziruhuke mu mahoro, ndetse
n'abangirijwe ibyabo biturutse kuri izo nkongi zatewe n'Agatsiko-Sajya,
turabahumuriza tunabaha icyizere cy'uko Ukuri kuri hafi gusimbura ikinyoma.
Urashaka gutanga igitekerezo cyawe cyangwa kubeshyuza ibikubiye muri nyandiko? Kanda hano!
Urashaka gutanga igitekerezo cyawe cyangwa kubeshyuza ibikubiye muri nyandiko? Kanda hano!
Bakizimbwa Paul Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije muri Shikama
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)shikamaye.blogspot.com
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355