"U Rwanda twaruhariye perezida Kagame wenyine" Ingabire Imakulata( Immaculee)- Transparency Rwanda |
1. Nikihe kibazo gituma u Rwanda rufite abagororwa benshi kandi rutabereye
ubwigenge kwa benshi mu barutuye? Kuki icyo kibazo kitabonerwa umuti?
2. Ingabire Immaculée wa Transparency ati: "Twaruhariye Perezida ...
(Kagame) wenyine", ukagirango niwe ushinzwe u Rwanda ... wenyine, warubyariyemo,
... urutuyemo (wenyine).
Ngizo impanvu ntekereza 2 zituma imiyoborere yigihigu yarayoberanye./Eugene Rwamucyo- Facebook.Aya magambo ari hejuru n'ayo Shikama yakuye kuri rubuga nkoranyambaga Fesibuku(Facebook) ku rukuta rwa Rwamucyo Bujeni(Eugene). Mu kiganiro cya mbere Jenerali Kayumba Nyamwasa na nyakwigendera Koloneli Patirike Karegeya bagiranye na BBC mu kiganiro cyitwa Imvo n'Imvano muri 2010 aba bagabo bombi batangaje impamvu bashwanye n'uwahoze ari shebuja wabo Pawulo Kagame. Ni byinshi bagiye bamushinja ariko icyo ngarukaho none ni ukuba yaragize u Rwanda akarima ke. Kayumba ati yarugize akarima ke kugeza n'aho afata abasirikare b'igihugu akabita abe; yabivuze muri aya magambo:
" Indege zanjye, asikari wangu, ---"!
Ibi byatangajwe n'aba bagabo bakoranye na Kagame nta munyarwanda byatunguye kuko twese twari dusanzwe tubizi. Abakurambere bacu bakaba baraciye umugani bati: " intero nyiri urugo ateye niyo wikiriza", " ingoma yimana ibyayo", " uko zivuze niko zitambirwa"