Pageviews all the time

TUBATUMIKIRE: Menya ukuntu urwego rw'ubutasi bwa Kagame DMI rwagonganishije abapasiteri b'abanyarwanda muri Mozambique/Mahoro Kalisiti


Muvandimwe Nkusi,turabashimira mwebwe bo muri Shikama urugamba muhoramo mugamije ko ukuri kwasimbura ikinyoma na 'Democratie' igashinga imizi kandi ikabona igatohagira kubera uko kuri ! Nimukomere; turababona n'uburyo mudahwema gutabariza rubanda iri ku ngoyi.


Mu mutima wanjye niyumviye ko ari ngombwa kukubwira muri make uko intambara mu matorero zifashe :

Bitangira mu myaka yashize hari itorero rimwe ryitwa "International" harimo abo bapasteri bose ryari riyobowe na Zeburoni,kandi nyine na Louis Baziga yari aririmo ari na pasteri uretse ko nyuma Baziga yatenzwe(excommunicate) bitewe n'mpamvu za Discipline.

Uwitwa Pasteri Serushoke Jean aba arakumanukiye avuye muri Uganda  ngo baa! Ati"Nje gukora umurimo w'Imana" ! Bati "urisanga".Mu murimo harimo ibyo atumvise kimwe na Zebuloni :Igice cy'abakirisitu bamwe n'aba Pasteri bake gisigarana na Zeburoni igice cya kabiri kijyana na Serushoke,aricyo cyaje kwitwa "Reavivamento".Iminsi irahita indi irataha umurimo urakorwa koko ku mpande zombi;Serushoke agira atya ati "Ndasezeye nsubiye Uganda kandi inkoni y'ubushumba niya Pasteri Hakizimana Jean" .Bose bati ntacyo arashoboye. Kugeza aha byari byiza ku mpande zose ,Umwuka wera ari mwinshiiii !!!!...

Byapfiriyehe ?
Mu myaka mike ishize ubwo Kigali yasizoraga mu gutongoza impunzi izingingira ibyangombwa byayo ihereye ku bakuriye abandi n'abakize gusumbya abandi nibwo yinjiriraga ayo matorero yombi twavuzeho aho hejuru.


Dore uko byagenze :
1.-Muri International kwa Zeburoni we yahise yemera gukorana na Kigali adahanyanyaje cg ngo atere utugeri dore ko anisaziye ubwo amahoro arahinda da !
2.-Muri Reavivamento babikojeje Pasiteri Jean arabigarama avugako atahemukira impunzi kandi ko Imana yamuhaye umurimo bitayishimisha;ubwo DMI yari yanyuze muri Pasiteri Habufite Antel,bamanjiriwe Habufite ashaka ababimufashamo aribo: Pasiteri Fiacre na Pasiteri Samuel wari warahagaritswe nabo birananirana kubera ko Pasiteri Jean yari afite benshi bamushyigikiye bamaze gutahura amayeri ya DMI.

Burya rero umwanzi ntahuga kandi ntacika intege.
Coordination yo hejuru ya DMI ibonye ko binaniranye yafashe icyemezo cy'ubucakura cyo kujya muri Uganda gushakayo umusaza wubahwaga cyane muri Mozambique by'umwihariko muri Reavivamento,bigaragara ko yabuze uko agira agafunga umwuka agashinyiriza akagaruka dore ko yari yaragiye amaze gutanga inkoni y'ubushumba. Kuri iyi nshuro ntiyagarutse neza ahubwo yagarutse yumvisha abakirisitu ko umushumba wabo Jean ntakigenda ko agarutse gusubirana ubuyobozi yari yaramuhaye !!!!Abakirisitu n'abapasiteur benshi bashyigikiye Jean kuberako bari bamaze gutahura mision secrete( ndlr:gahunda ififitse) yihishe inyuma y'igaruka rya Serushoki. Ubwo rero rwakomeje kuzurungutana hasi hejuru nanubu rurageretse !

NB.-Pasteur Serushoke est très éloquent et Pasteur Zeburoni aussi (ndlr: aba bagabo bombi ni imvuzivuzi)!

Mahoro Kalisiti( Amazina Shikama yayahinduye)
Maputo - Mozambique
www.shikamaye.blogspot.com

7 comments:

  1. Aba bicanyi bo muri Mozambique ndabona bameze nabi kabisa. DMI imaze kuba icyorezo mu Rwanda no mu karere. Ni ugushaka uko yahagurukirwa.

    magorwa

    ReplyDelete
    Replies
    1. yewe ndabona ibintu bitazoroha kabisa!

      Delete
  2. Magorwa ibyo uvuga ndabona ari ukuri, tugomba guhaguruka tugahagarara naho ubundi izatuma DMI mba mbarahiye!

    Gasirabo

    ReplyDelete
  3. Natwe hano muri Zambiya ntibyoroshye Shikama urebe uko natwe watwoherereza abo banyamakuru bawe kuko ishyamba si ryeru umwanzi aracyatsitsimba!

    ReplyDelete
  4. Gasirabo agushije ku ngingo

    ReplyDelete
  5. Jye ubu byaranyobeye ukuntu isi yose ipfuka amaso kubyaha international. Birababaje

    ReplyDelete
  6. Abahutu rwose muranshimisha cyane, ibigambo mwicara muhuragura mubona bibageza he? Igihe mwahereye murwanira kuri internet mumaze gufata metero kare zingahe z'urwanda? Buri munsi ngo DMI uziko wagirango abahutu mu mutwe wabo haba amazi? Inda nini ya benewanyu niyo izabimarira naho DMI yigaramiye. Mwigeze mubona hari umututsi wahunze wigeze agaruka kwa Kayibanda cyangwa Habyarimana kuza kurya amabyi nkayo ba Rwarakabije, Evode, rucagu, Ndayisaba Fideli, cya kigore cyibora minisiteri y'impunzi nabandi ntarondoye birirwa barya kwa Kagame? Mwigeze mwumva hari umututsi ugambanira benewabo kwa Habyarimana cyangwa Kayibanda? Ubugoryi bwose buba mu mitwe y'ibihutu kuko biba biyobowe n'inda nini ugasanga ntibyemera kurya duke ngo biryame kare. Mumeze nk'isanani sha, igihe tuzajya dushaka kubakaranga ni ukohereza uruhutu rumwe rukabitunganya.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355