Pageviews all the time

Abitandukanyije na FDLR bashinze undi mutwe w'inyeshyamba

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA AHO BARI HOSE, N’ABANDI BOSE BAHARANIRA AMAHORO, UBWIYUNGE NA DEMOKARASI.

Tumaze kubona ko, intego twiyemeje yo gucyura impunzi mucyubahiro no guharanira impinduka mu gihugu cyacu tudashobora kuyigeraho tukirangajwe imbere na Generali Majoro BYIRINGIRO Victor,waranzwe n'ibi bikurikira mu miyoborere ye:
 
-Guhuzagurika mu miyoborere y'urugaga,bigatuma afata ibyemezo ahubutse atagishije inama,cyangwa asuzuguye inama bamugiriye,ntave ku izima;
-Gusuzugura ibyemezo byafashwe n'inzego z'urugaga;
-Kwanduza isura y'urugaga asuzugura ubuyobozi bw'igihugu kiducumbikiye RDC,n'umuryango mpuzamahanga uhagarariye impunzi HCR,mu gikorwa cyo kubarura impunzi z'abanyarwanda ziri kubutaka bwa Kongo-Kinshasa,akarasa kuri HCR/CNR kuwa 15/04/2016 i Bweru,akica,agasahura,akangiza ibintu byinshi by'umuryango mpuzamahanga akanasahura ibintu by'abaturage;
-Kubeshya impunzi ko azazicyura,kandi nta buryo,nta gishushanyo yerekana;
-Gufata bugwate impunzi azibuza uburenganzira bwo kumenyekana,kurindwa no gufashwa n'imiryango mpuzamahanga,akazigira agakingirizo(bouclier humain);
-Gukorana n'abagamije gusenya urugaga,afatisha,afungisha,yica cyangwa yicisha bamwe mu mpunzi,abandi bagacyurwa kungufu.
-Kudindiza nkana urugaga kuva muri 2004 ateza amacakubiri mu rugaga (RUD,CMC);
-Kurangwa n'imicungire mibi y'amadosiye mpuzamahanga(urugero:Dossier ROMA, Dossier NTOTO,Dossier Cantonnement,.....);
-Gusesagura umutungo w'urugaga atanagira ingamba zo kuwushaka;
-Kwanga gufatanya n'abandi kugirango ducyure impunzi mucyubahiro no guharanira impinduka mu gihugu cyacu,n'aho bikunze akarangwa no kunaniza cyangwa gusenya(urugero:CPC na FCL UBUMWE);
-Kutagira ubunararibonye muri politiki no muri diplomasi;
-Kurangwa n'irondakoko n'irondakarere;
 
Dukurikije ko izi mpamvu tuvuze haruguru zigaragaza ko uyu muyobozi ntacyo yazageza ku banyarwanda muri rusange no kumpunzi by'umwihariko,dufashe ibyemezo bikurikira:
 
-TWITANDUKANIJE NA GENERALI MAJORO BYIRINGIRO VICTOR NA FDLR YE, NDETSE N'IMIYOBORERE YE MIBI YAKUNZE KUMURANGA MU MYAKA YOSE AMAZE KUBUYOBOZI BW'URUGAGA.
 
-DUSHYIZEHO INAMA Y'IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA NA DEMOKARASI MU RWANDA UBWIYUNGE, CNRD-UBWIYUNGE (Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie)  mu magambo ahinnye.
 
Umugambi wacu by'umwihariko ni uwo gucyura impunzi mu cyubahiro zikomeje gutesekera ishyanga inyuma y'ishyamba,zigasubira murwazibaritse no kunga abanyarwanda bose muri rusange. Uyu mugambi wubakiye ku ntego z'ingenzi zikurikira:
 
-Guharanira uburenganzira bw'impunzi n'itahuka ryazo mu cyubahiro;
-Guharanira impinduka mu gihugu cyacu;
-Guharanira ishyirwa ahagaragara ry'ukuri ku mahano yagwiririye u Rwanda,kugira ngo hahanwe ababigizemo uruhare bose,no gusubiza uburenganzira ababirenganiyemo bose nta vangura.
-Guharanira ubwiyunge bw'abanyarwanda,kubaka no guteza imbere imibereho myiza n'ubukungu bw'igihugu;
-Guharanira amahoro n'ubutwererane bw'u Rwanda n'abaturanyi barwo ndetse n'amahanga,no gutanga icyizere mu gucunga neza ibya rubanda;
-Guharanira ishyirwaho ry'ubutegetsi bugendera ku mahame yemewe n'isi yose ariyo:Igihugu kigendera ku mategeko,Demokarasi ishingiye kuri politiki y'amashyaka menshi,amatora yigenga akozwe mu mucyo,n'ibyiza bya Repubulika (Igihugu cya rubanda).

Kugira ngo izi ntego zigerweho,turasaba abanyarwanda n'abanyarwandakazi bakunda igihugu cyatubyaye,ndetse n'abandi bose bakunda kandi baharanira Amahoro,Demokarasi n'Ubwiyunge,kudutera inkunga mu bitekerezo no mu bikorwa byubaka.

Abashyize hamwe ntakibananira kandi Abagiye inama Imana irabasanga.


Bikorewe i Kigali ,kuwa 31Gicurasi2016
 
KAMUHANDA Anastase,
Umuvugizi wa CNRD UBWIYUNGE
Tel +243841023051/ +243813629654

11 comments:

  1. Tanga komanateri kuri iyi nyandiko
    Urakoze.

    Dg Nkusi Yozefu

    ReplyDelete
    Replies
    1. Ibi hali ikindi kibyihishe inyuma kandi ntikizatinda kujya ahabona. Ni ukuli aho FDLR yali imaze kugera muli politiki ntabwo hali aho kubona icikamo ibice gutya, aliko bisanzwe bizwi ko rukokoma atigeze yifuliza Abanyarwanda amahoro, ndamwibuka neza cyane yigamba ngo "n'iyo Byumba na Ruhengeri byafatwa",nyamara byarafashwe ndetse n'aho inkotanyi zali zitaragera icyo gihe, ubu se ali he!!!? Nyamara bantu mukomeje kumujya inyuma mumenye ko atabajyana heza. Agapfa kabuliwe ni impongo.

      Delete
  2. Tanga komanateri kuri iyi nyandiko
    Urakoze.

    Dg Nkusi Yozefu

    ReplyDelete
  3. Urwayishe ruracyayirimo Mana y'i Rwanda ngo bikorewe Kigali?

    ReplyDelete
  4. Urwayishe ruracyayirimo Mana y'i Rwanda ngo bikorewe Kigali?

    ReplyDelete
  5. Si ubwa mbere abantu batangaza ko bashinze imitwe yo kurwanya Kagame Paul ariko bikaza kugaragara ko yari baringa, iyo mitwe yazimiriye mu mitwe y'abayishinze! Uwa mbere ni Akishuri Abaddallah ubarizwa i Burayi, yavuze ko ashinze URUKATSA kandi ngo rubarizwa mu majyaruguru y'u Rwanda, uyu we yatane na byendagusetsa kuko sinzi aho yari yarakuye umwenda wa gisirikare ariko byaje kurangira yibereye shoferi wa Tagisi mu Bufransa.

    Undi ni Minani JMV ubarizwa mu Budage ufite ishyka afatanyije n'abana be n'umugore , akaba nta untu wundi uririmo ryitwa Isangano. Nawe yavuze ko yashinze umutwe urwanya Kagame muri 2015 ngo ubarizwa i Walikale muri RDCongo. kugeza ubu ntawe uzi aho uwo mutwe wazimiriye!
    soma iby'uwo mutwe kuri iyi link:

    http://www.therwandan.com/ki/havutse-undi-mutwe-wingabo-urwanya-ubutegetsi-bwa-perezida-kagame/

    ReplyDelete
  6. HAHAHAHA!Aba ngo nibo Abahutu bizeyeho amizero yabo yo kubohoka!!!Nibabanze bibohore ibibazo by'uturere n'irondakoko bibarimo!

    ReplyDelete
  7. Ese uyu mujyama ko naheutse yafatiwe muri Tanzaniya umwaka ushize yaje kuvayo gute?

    Ese Rutsinsibiranya Rukokoma ko ntacyo yari yatangaza ku Ntimirwa ze?

    Bikindi ati: " Njyewe nanga Abahutu, babandi b'inda nini. nanga abahutu batibuka ibyabaye kuri Mpandahande, cyangwa Mashira ya Sabugabo"

    ReplyDelete
    Replies
    1. FDLR yahuye n'uruva gusenya kuva kera:
      1. Rukokoma aca aha akakugira muri Amerika, Uburaya n'Afrika akabumvisha ngo ko ariwe Kamara k'ibibazo byugarije u rwanda ngo kkuko atava mu Nduga cyangwa mu Rukiga.
      2. abatutsi bo muri RNC nabo bakagucira aha bakumvisha abao zungu bari barabateretse mu Rugwiro ko aribo kamara ko FDLR ari abahezanguni b'Abahutu.

      Icyarangiza ibibazo dufite abahutu cyane cyane FDLR n'impunzi aho ziri hirya no hino ku isi ni urupfu rwa Rukokoma dore ko ubu asigaye anasukuma agahenukana n'ishyaka rye; abo muri RNC nabo Kagame akagenda abakanira urubakwiye, byarangira, FPR nayo ikariturana hagati yayo.

      Ubyumva ukundi ambabarire

      Delete
  8. Niba bashaka gushinga umutwe urwanya FPR nibawushinge sibibi, ariko begusebya FDLR na Byiringiro. IGITANGAJE NUKO ABABANYAGWA NTAHANTU BAVUGA AMAKOSA YA FPR AHUBWO BARAGAYA BYIRINGIRO NA FDLR YE. Musome neza murasanga ababantu bagamije kurwanya Byiringiro gusa na FDLR.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Nta gihe FDLR itarwanyijwe ariko ikaba igihagaze bwoma Mama wampayinka! Bizi Paul Kagame , Mushikiwe a Kabarebe bayirota amnywa n'ijoro!

      Buretse uribe ya Ngirwamupadiri Thomas Nahimana akaga agiye kubonera i kigali niba koko amanutse kuko yabaye nka Ngirengende wamaze impmba ataragera iyo ajya! Ntabwo wibuka neza ukuntu uyu Nahimana yikomye FDLR, Agatsiko nigatangira kumunyuka azifuza ko FDLR yarwanyaga yamutabara abibure!

      Urugamba FDLR yatangije izarutsinda kandi si kera. Ubugambanyi bwa Rukokoma, ba Rudasingwa n'abandi,, ntibizayibuza kugera ku ntego yayo yo gucyura Impunzi z'abahutu zarokotse itsembahutu rya FPR, mu cyubahiro.
      Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

      Delete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355