Pageviews all the time

Muri iki cyumweru abakozi ba DMI bakoze hasi mu rukiko muri Mozambique kandi ngo bafite avoka uburanira perezida !!/Mahoro Kalisiti



                                                 Muri Mozambique Abapasiteri b'Abanyarwanda DMI 
                                                yarabigaruriye  none basigaye batukana nk'abashumba/
                                            kanda kuri iyo videwo ya Shikama  iri hejuru wiyumvire  

Nkuko ubushize hano kuri Shikama nabaciriye ku mayange kuby'intambara abakirisitu bo muri Mozambique bagabweho n`abakozi ba DMI biyoberanyije mu  myambaro ya "Gipasiteri',bakigira intumwa za Christo Yesu kandi ari intasi za Kigali;bagamije gukaraba inkaba y`impunzi z`inzira karengane zabahunze !

Bakaba rero barangajwe imbere na Pasiteri Serushoki Jean,akungirizwa na Pasiteri Habufite Antele.
Ibintu byarakomeye rero bigera no mu nkiko;igishimishije muri ibyo ni uko Leta ya Mozambique yatangiye kumenya aho ukuri kuri,nubwo ibifaranga biba binyanyagizwa na DMI muri Leta batanga ruswa  ari "YORA NAWE"!!
Dore uko urukiko rwanzuye:
1.-Pasiteri Hakizimana Jean nabo bari kumwe nibo batsinze urubanza (Ninabo mpunzi nyakuri).
2.-Pasiteri Serushoki Jean yahise afungwa.(Niwe uhagarariye inyungu za Leta ya Kigali).

Kugeza ubu rero abakozi ba DMI barasa nk'abariye amavubi ya bushari,bariho baritotomba bigashyira kera; umujinya wabazibiranyije,babuze ayo bacira nayo bamira,ariko barahiye barirenga ngo urugamba ntirurangiye ahubwo nibwo rwatangira !!

Nkuko mubyiyumvira kuri iyo "audio" iri hejuru;Pasiteri Antele Habufite aratanga ubutumwa bwo kwitabwaho kandi anemeza ko Ndagije na Revokati bazira kudashyigikira gahunda yo kwica impunzi urubozo ya DMI n'abayitumye!

Abwirwa benshi akumva beneyo !!

Mahoro Kalisiti( amazina yahinduwe)
Maputo
Mozambique
www.shikamaye.blogspot.com

7 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze

    ReplyDelete
  2. Hahaha! Nta n'isoni aba bakozi ba Satani bariyita abakozi b'Imana?? Yewe, iyi Mana nayo yaragowe kabisa!!

    ReplyDelete
  3. Hahahahaha!!Nimukande kuri iyi link murebe ukuntu u Rwanda rwagushije ishyano! Perezida muzima arasiga iwe bicika akajya kwirebera imikino y'umupira w'amaguru muri Espagne!

    http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-umukino-wa-nyuma-wa-champions-league

    ReplyDelete
  4. urakoze Gakire,
    Nkuko ubivuga ubu mu Rwanda ibintu ntabwo byoroshye! Inzara iranuma, ubushomeri bbwugarije abantu bose bize usibye indobanure z'agatsiko. wirebeye ko abana bava mu ishuri i Cyangugu kubera kubura aho bigira kuko kuva hariya i cyangugu hakwibasirwa n'umutingito muri 2008, amashuri yarasenyutse kugeza na n'ubu nyuma y'imyaka 8 ntarasanwa!! Wasomye mu binyamakuru bya hano ko abana 120 bigira mu kumba kamwe ko mu rusengero kanagana urwara cyangwa mu mahema.

    None se amafranga Kagame akoresha mu ngendo ze zuzuye ubupfapafa ntiyubatse amashuri agahiryi !!! Iki ni ikikwereka ko igihugu cyabuze abakiyobora, ahubwo gifite abagisahura baknagisogota. Njye uvuga ibi nzi ibyo mvuga kuko ndi hano i Cyangugu. Mu gihe kitarambiranye nzohereza inyandiko kuri Shikama mbabwira akaga tubamo.

    Intashyo ku basomyi ba SHIKAMA mwese


    ReplyDelete
    Replies
    1. Ariko Kagame yabagoreweho ye! Kuki buri gihe mumunenga gusa ntimuvuge ibyiza amaze kugeza ku banyarwanda?

      Uyu mugabo mwamagana amanywa n'ijoro hariho igihe muzamwifuza mutagishobye kumubona!!

      Delete
  5. Abakozi b`Imana Kigali basigaye arimbarwa, nawese bantu bagirana igihango n`Imana bakongera bakakigirana na FPR. Ntanubwo bibika yuko Yesu yavuze yuko ntawukorera abami babili.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355