Pageviews all the time

Mwene Pawulo Kagame, Cyomoro ati:" Kagame yagabanyije ubusumbane mu bukungu n'imibereho mu Rwanda"; urubyiruko ruti: "urabeshya sha kuko aho uba muri iyo za Amerika utazi ko inzara yiswe NZARAMBA itugeze aho umwanzi ashaka!"/NKUSI Yozefu




























Pawulo Kagame ahora avuga ko burya ngo abanyarwanda ari abana beza; ashobora kuba abihera ko yabiciye nyamara bakamukomera amashyi amanywa n'ijoro ndetse akabikoreza ibiseke byuzuye ikinyoma bakabikora badatsikimba!Nanjye nemeza ko Abanyarwanda ari abana beza ariko impamvu mbivuga zitandukanye n'izi za Kagame mvuze hejuru.

Ni beza koko ariko si abana bo kumena ifu. Baravuka, bagahoha, bagateta, kakiga kuvoma, bakagana ishuri, bagakura bakaba abagore n'abagabo bafite ubwenge bwo gutandukanya ikibi n'ikiza, ibi bitandukanye n'uko Pawulo Kagame atekereza. Ndabibuka wa mugoroba umunsi uciye ikibu. bateranye , bakikije ikibindi cyuzuye amarwa harimo imiheha itarenze itanu kandi bo barenga 20!Ubwo ndavuga mbere ya za 1990, hakiriho isaranganya!


Ndabibuka bahererekanya agacuma k'urwagwa karimo umuheha umwe kandi bo barenze 20, umururumba utarava izo za Uganda ngo ukwegure ibifu by'Agatsiko kihariye byose kakaba kamaze guteza mu gihugu inzara yiswe NZARAMBA!!! Si ugusoma kuri aya marwa n'uru rwabitoke gusa bakoraga kuko barashunguraga, bagasesengura bakakubwira bati:" Yewe, ishymba si ryeru!". Iyi nganzo yabo ntaho yagiye kuko bakiri Abanyarwanda, baracayashungura bakanasesengura; ibi bikaba bitandukanye n'uko Pawulo Kagame, umuryango we n'Agatsiko ke babatekerezaho! Irebere hasi aha amagambo urubyiruko rwasubije Cyomoro mwene Kagame amaze kuvuga amagambo asa na ya wa mupasiteri wigeze kubwira abakirisitu be ati: " nizeye ko mwese meaje mwanyweye amata". 
Ivan Kagame Cyomoro wemeza ko se yagabanyije ubusumbane mu banyarwanda

                                                 
Iyi foto y'aba bana bagwingiye n'iya Cyomoro iri hejuru yayo zirerekana ko mu Rwanda 
ubusumbane bwarenenze igaruriro, revolisiyo yonyine ikaba ariyo yakemura iki kibazo
 
Umwuzukuru wa Rutagambwa nawe asanga ngo mu Rwanda se wamubyaye yaragabanyije ubusumbane hagati y'abanyarwanda! Nasoma komanteri azatangazwa no kumva ko mu gihe asa n'uwibera muri Paradizo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika aho yize ayisumbuye na kaminuza, hari abanyarwanda iza zafatanye n'umugongo kubera inzara se yateje mugihugu yitwa NZARAMBA!Azatangara namenya ko mu gihe yiga mu mashuri ahenze ku isi arihirwa n'amafranga ava muri ba Ngofero, abana b'ababa ba nyagupfa bo aho guhabwa uburezi bufite ireme bahabwa uburozi maze bakarangiza ingirwa kaminuza batazi gusoma no kwandika!!
                                                                                         

Ese Cyomoro yaba asoma ibinyamakuru n'imbuga byo mu Rwanda ngo abe
yaramenye akaga k'ubukene kugarije Nyamasheke aba baturage bakomokamo?



20141021Kagame
Uyu utekerza gutya azamenya gute ko NZARAMBA yugarije abanyarwanda?

Nyamara mu kinyarwanda duca umugani uvuga ngo: " Akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve". Igihe uwahekwaga azigenza, inda zakwegutse zisubiye imugongo, izumanye n'umugongo zibonye UBUYANJA, abenshi bazicuza, ndetse baririmbe SINAMENYE!! Turibuka twese abo Gasimba Saveri yavugaga mu gisigo cye Insiha Rusahuzi muri za 1980s, uko brangije ubuzima bwabo kuri iyi si ya Rurema!

Yewe Abumva, niba wumva mvuze ngo iki?


Twandikire kuri: mahoriwacu@gmail.com cyangwa wohereze SMS kuri 004794232191

Dg NKUSI Yozefu
www.shikmaye.blogspot.com
Ntawe uzaguha uburenganzira bwawe ku isahani, buraharanirwa
--------------------------------------------------------------------------------------------

"Ubusumbane bwaragabanutse  ku buryo bugaragara mu Rwanda  ku buryo Afrika igomba kutureberaho gukemura ibibazo by'ubukene"/Cyomoro Ivan Kagame

16 COMMENTS
  1. http://0.gravatar.com/avatar/0b9a3175bf3c9120857c6ef26849d494?s=46&d=mm&r=g
Mibukiro
June 2, 2016 at 4:29 pm
Uyu musore niba ashaka kumenya uko abanyarwanda babayeho nakore urugendo shuli muri buri gace azamaremo iminsi ibiri kuko bisaba kuhararara.Bizamusaba amezi amazi 2 cg 3.Aracyari muto kandi ndumva atarabaye mu rwanda cyane kurusha uko yabaye hanze, iyo ni opportunité yo kumenya u Rwanda n’abanyarwanda.Uwo mukoro ni mwiza kandi uzamwungura byinshi cyane.
  1. http://0.gravatar.com/avatar/fb9d7d84c419e122a17f3164d42f4a4f?s=46&d=mm&r=g
Muka
June 2, 2016 at 4:44 pm
Musore, ese waba uzi ko wize USA abandi banyarwanda twiga muri Nayine (9YBE) aho turangiza tutazi kwandika amazina yacu? None se waba uzi ko ubu muri universite tumara amazi atanu nta gafaranga twicira isazi mu jisho? None se waba uzi ko hari abarya rimwe ku munsi n’ababurara ari beshi kurusha abarya basagura? Ese waba uzi ko icyicyiro cya gatatu cy’ubudehe krimo gusa 0.2% bihariye 80% by’umutungo wose w’u Rwanda? None se waba uzi ko hari imvugo zateye z’ibifi binini bitungwa n’uduto? Ese waba uzi inzara twita Nzaramba, ese waba uzi amanegeka? Uzatembere mu cyaro umunsi umwe cg ujye muri quartier zimwe na zimwe uzabona igisubizo
  1. http://2.gravatar.com/avatar/83d5a20c87fb7bf43af03c37b831fd61?s=46&d=mm&r=g
Manzi
June 2, 2016 at 4:46 pm
Ibitekerezo byiza iyo bifitwe n’urubyiruko biba ari byiza ku gihugu kuko niryo mbaraga z’igihugu. Urubyiruko rw’u Rwanda rwishoye cyane mu bwicanyi, muri Genocide yakorewe abatutsi 1994. Rwakoreshejwe kuko arirwa rwari rufite imbaraga. Igihe kirageze rero ngo imbaraga urubyiruko rufite ubu, zirukoreshe mu kuzamura igihugu, bityo twiyubakire ejo hazaza heza habereye buri mu nyarwanda wese.
  1. http://0.gravatar.com/avatar/cd229a8faf45b2265cea488173fd872a?s=46&d=mm&r=g
Kamira
June 2, 2016 at 4:58 pm
Tuve mu bya Politiki tuvugishe ukuri kwambaye ubusa. Ninde koko ubona ko mu Rwanda barimo kugabanya ubusumbane?? Birababaje niba hari ababibona gutyo.
Kuko abazi kureba neza, babona rwose ko ubusumbane hagati y’abakire n’abakene burushaho kwiyongera uko umwaka utashye. Ndetse n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifasha u Rwanda batangiye kubibona.
  1. http://1.gravatar.com/avatar/a74ef3d9f26fbd0ca25c31205e8625c8?s=46&d=mm&r=g
June 2, 2016 at 5:35 pm
wabuzwa niki kuvuga utyo c sha!!! ko wavutse inzira iharuye.
  1. http://1.gravatar.com/avatar/751e8c010aaa28fd7a2f5b93e17c76f1?s=46&d=mm&r=g
Iranzi
June 2, 2016 at 6:00 pm
Ihorere mwana w’iwacu. Ariko ku bijyanye n’ubusumbane mu bana b’u Rwanda barakubeshye, biracika mu rwa Gasabo. Izo shampiyona muhugiyemo nizirangira uzanyaruke uze wirebere.
  1. http://1.gravatar.com/avatar/4146d43dd900c018a888cb1b9bf61a60?s=46&d=mm&r=g
Gabiro
June 2, 2016 at 7:32 pm
Ikibazo njye nibaza nikimwe. Ibi uyu muhungu yatangaje, yabitangaje nkande? Niki ashinzwe cyangwa nikihe gikorwa yakoze gituma umuseke wandika ibintu ngo yatangarije kuri linkedin?? niko yitwa Kagame se? munsubize, murakoze.
  1. http://2.gravatar.com/avatar/b15c7f2f2c469dde8547ad4a8d4f09f9?s=46&d=mm&r=g
Meduse
June 2, 2016 at 7:43 pm
Just another romance-writer. Africa, Africa, Africa,…Ese wadusobanurira impamvu abirabura barimo kurohama muri mediteranee nk’udushwiriri? Things gonna get worse, you are still young to take note in the coming years. Njye ndi wowe…nkareka kwiteza aba banyarwanda buzuye umujinya bameze nk’ikirunga kabisa !
  1. http://1.gravatar.com/avatar/1750c9c99644f5fa3aac5f458acf6b1b?s=46&d=mm&r=g
murenzi
June 2, 2016 at 7:49 pm
harya uwo musore mwiza akora iki?ni muto nta na experience afite.byamugora kumenya ubusumbane mu banyarwanda uko bumeze
ndahamya ko uretse no mu cyaro unamubajije uti “cyahafi ni hehe?” atamenya ahariho n’abahaba uko babayeho
  1. http://1.gravatar.com/avatar/d2813a000d0ff658bc893236c01950c1?s=46&d=mm&r=g
Panafricanist
June 2, 2016 at 8:11 pm
umwana yigishwa na nature n’ibitabo singombwa cyane according to Jean Jacques Rousseau.Bravo kuri IVAN Africa ikeneye abantu bazirikana umugabane wose(a whole black continent) kuko abanyafurika duhuje akababaro: twacurujwe bucakara ;turakolonizwa;turanenwa;turasuzugurika;etc..African Youth ;it is up to us !
  1. http://1.gravatar.com/avatar/79b65dcad2ec38f534bac2034e4fbf3c?s=46&d=mm&r=g
Alex
June 2, 2016 at 8:12 pm
Cher frère, tu es vraiment innocent dans tout ce que tu as dit, mais pour te rendre compte de la realité sur le terrain, il faut y descendre.
  1. http://0.gravatar.com/avatar/c5dfe2e58ae7e0803c8c3c456e8f9b32?s=46&d=mm&r=g
Akumiro koko
June 2, 2016 at 9:04 pm
Urabuzwa iki sha ivugire ufite uruvugiro.
  1. http://1.gravatar.com/avatar/1ce3986503c50533044073c015b97582?s=46&d=mm&r=g
Mugenzi
June 2, 2016 at 9:11 pm
Africa muyiveho. mubanze ibyiwanyu i Rwanda kuko ijya kurisha ihera kurugo.
I Rwanda abashoramari barahomba umunsi kuwundi, amashyirahamwe agiye gutuma bamwe basaza imburagihe kubera kwibaza cyane aho bagana. ADARWA, COPACOM, UMUKINDO mu Gakiriro ka Gisozi barimo baratitira kandi imishinga yabo nibwo yitwa ko yatashywe igiye kubyara inyungu none Banks zibageze habi. za Cooperatives zo ntawukivuga babaye ibiragi, RFTC abafite imodoka zikoramo bahora bibaza bikarangira bibuze. none ngo Africa!!!!
Africa tuyireke tubanze ibyacu. kuko i Rwanda rwose ibintu birakomeza kuba bibi kuko amafaranga ntayo nabonetse banks zihita ziyisubiza hishyurwa imyenda cg bank ramberi ziri hanze aha. ntabwo byoroshye naho Ivan Kagame we sinamurenganya aravuga ibyo yasomye mubyegeranyo cg raporo agenda yumva kuko nta gitekerezo afite kubiri hanze aha aho ukora ugasanga wakoreye imisoro cg ubukode bikarangira bank ikunaniye kwishyura no kurya bikaba ihurizo kandi witwa ko uri rwiyemezamirimo ariko ibibazo byarakurenze
  1. http://2.gravatar.com/avatar/ec79dd37443cddebc804b614072d2e3e?s=46&d=mm&r=g
Jean Paul
June 2, 2016 at 9:48 pm
maze dore nicyo gituma aba Nya Africa tudatera Imbere, ubwo kuba IVAN ari Umwana H.E bituma abura uburenganzira bwabandi ba nyarwanda??..sinibazako abantu bose bajya bategeraza kuvuka inzira ziharuye cg kwiga mu mashuri akomeye kugirango babone gutera Imbere…kandi sinibazako Ivan ategereje kubeshwaho na Papa we..nkurikije comments mbona kurubuga..
Sinibazako abantu bose bameze neza aruko bavutse..nidushaka dufatire urugero iwacu mu Rwanda, hari abantu bakize kandi iwabo base batarigeze batunga ninka cg barara mw’ibati, ndetse batarize niyo 9BY uvuze. Ndetse hari nabize amashuri ahambeye ariko bafite ibitekerezo bipfuye byuzuye amashyari nkayo ariko ntibagire aho bigeza.
Ubundi nicyo kidindiza amajyambere ya Africa..aho kugirango abantu bahaguruke bakore cg bashakishe buri muntu mubushobozi bwe, usanga bari mumatiku nimyiryane…
Ntagikuba IVAN yaciye….nimuve mumatiku mukore nibwo muzatunga mugatunganirwa. Nimutegereza kuvuka nka IVAN…mubanze musubire munda muzategereze kuvuka byatunganye,,ariko muzirikanako perezida w’Igihugu aba arumwe.
  1. http://0.gravatar.com/avatar/6307b1cc650827b2dbbd310ae302df8f?s=46&d=mm&r=g
Kanyange
June 2, 2016 at 10:00 pm
Ibyiza ni uko wakwicecekera ukareka kwiteza abana b u Rwanda kuko barababaye.ntacyo uzi ku bibazo by ingutu byugarije urubyiruko.keep quiet please
  1. http://0.gravatar.com/avatar/365f8ade721bf7013cfd38dd869b3783?s=46&d=mm&r=g
June 2, 2016 at 10:02 pm

Ivugire sha,ikimbabaje nuko ibyo utanabivuze mukinyarwanda,kd nuwakubaza rwampara niwahamenya,nuko tarinyota babayeho ntabyo uzi ngo urwanda rwteye imbere? Komeza udusonge wirira imisoro na mitiweli zacu.

8 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze.
    Dg Nkusi Yozefu

    ReplyDelete
  2. Cyomoro Uwo nimumureke bavandimwe. mu kinyarwanda baravuga ngo iminsi ikona ingwe kandi ikanateka inzovu mu rwabya. Cyomoro azabaze uko bene Kinani habyarimana Yuvenali babayeho kandi se ubabyara ntawe yishe cyangwa ngo yicire nka Kagame Paul ubyara Cyomoro uyu! ibyo so yibye, uzabiryozwa na bene so mwese. Abo so yishe muzabaryozwa atagihari. Itonde mwana ushyire amaguru ku utaka nkoko abarundi baheruka gukebura so mu ndirimbo bamuhimbiye: Paul Kagame araribwarbwa!

    ReplyDelete
  3. Abatuye ahahoze hitwa Kibungo mudusabire kuko ubu n'imbwa zo kurya zarabuze. Inzara iraca ibintu hano iwacu ariko wagera i Rwamgana ho igaskya itanzitse! Bantu bo muri Shikama rwose nimukomeze mutabarize abanyarwanda barubanda rugufi naho ubundi turashize mba mbaroga!

    ReplyDelete
  4. Ivan we urengwa nabi kabisa burya wari uziko ibyo bigambo uhutagura ngo uri kwitoza kuba umwami nkaso uzajya ubyibutsa so ari hagati y'inkuta cg muri kumwe agahinda kakabica. Ngo ubusumbane ngo bwaragabanutse uba muri America nabandi barahari nyereka amazina y'abana b'abahutu boherezwa hano kuri bourse ya leta? Nuko bose arabaswa? Abativuza ni bande? Abatiga ni bande? Ababurara ni bande ndi nkawe nakwasama papa akajya antamika ndakinnye ku mubyimba wa ngofero kuko bitinde bitbuke muzabyishyura.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Makoki ngo umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa! Ntiwabonye ko iyo iguye byose bihomboka!Uku niko bizagendekera abo kwa Kagame paul.

      Delete
  5. Ngo impfizi itega nka shebuja, uyu nawe ntabona atuzanye twebwe Abanyarwanda.! Twogorwa ye!!!

    ReplyDelete
  6. Ivan we urengwa nabi kabisa burya wari uziko ibyo bigambo uhutagura ngo uri kwitoza kuba umwami nkaso uzajya ubyibutsa so ari hagati y'inkuta cg muri kumwe agahinda kakabica. Ngo ubusumbane ngo bwaragabanutse uba muri America nabandi barahari nyereka amazina y'abana b'abahutu boherezwa hano kuri bourse ya leta? Nuko bose arabaswa? Abativuza ni bande? Abatiga ni bande? Ababurara ni bande ndi nkawe nakwasama papa akajya antamika ndakinnye ku mubyimba wa ngofero kuko bitinde bitbuke muzabyishyura.

    ReplyDelete
  7. yewe sinzi niba n'abanyarwanda bazabona amakoma ngo barishe nk'amatungo kuko n'insina zatemaguwe kwitegeko ritanzwe naso.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355