Pageviews all the time

AGATENDO MU DUTENDO. Paul Kagame yongeye kuribwaribwa, nyamara niwe ubyitera!/NKUSI Yozefu

Abanyamahanga baje mu nama muri iyi nyubako bishwe n'inzara
 nkuko byemezwa na Pawulo Kagame

Nta gihe gishize Pawulo Kagame atangaje ko aribwaribwa kubera ko ngo  abashaka gutera u Rwanda bamutindiye ngo abereke! Abantu benshi harimo na Shikama banenze amagambo ya gashozantambara atagombaga guturuka mu kanwa k'umukuru w'igihugu. Nyamara Abaturanyi bacu b'i Burundi bo basanze atari ngombwa guhangayika kuko ngo indwara Kagame arwaye ituma aribwaribwa bayiboneye umuti bakaba bamusaba kuza kuwufata iwabo nkuko babivuze mu ndirimbo baheruka kumuhimbira musanga hano.


Mu gihe Kagame atarajya gufata umuti we i Burundi, aherutse kongera gutangaza ko akavuyo kari mu gihugu cy'u Rwanda yateje ubwe n'Agatsiko ke gatuma aribwa, sinzi niba n'iki gifu Abarundi barakiboneye umuti. Ubu burwayi Pawulo Kagame yabutangaje ku itariki ya 11 Kamena 2016 ubwo yari mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibigega bihunikwamo ibikomoka kuri Peteroli byubatswe mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Muri uyu muhango Kagame yahishuye ibintu bibiri by'ingenzi buri munyarwanda yakwibazaho byinshi, ndetse ndakeka ko abo yabwiraga batangaye ariko bagapfuka umunwa ngo hato atavaho abahitana. Icya mbere ni uko yababajwe n'uko abantu baje mu nama yari imaze imyaka itegurwa, yamamazwa hirya no hino ku isi ko izaba ari igitangaza kandi ikazatuma u Rwanda rumenyekana ku isi kurushaho, abayijemo bishwe n'inzara! Iyo nama yiswe Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu(WEF) yabereye i Kigali mu nyubako nshya yubatswe igitaraganya, na huti huti iyo nyubako ikaba yariswe Kigali konveshoni(Mumbabarire kuko nta kintu na kimwe ubu cyitwa izina ry'ikinyarwanda mu rwego rwo kwihesha agaciro)! Dore uko Pawulo Kagame avuga kuri iyo nzara yishe abaje mu nama:

" Ibintu byose mu Rwanda ni byiza, baranezerewe pe ariko hari ikintu kimwe :"Ntabwo barya ngo bahage", ukajya muri hoteli ukicara bakazana isahane ingana itya, bagashyiraho akantu kamwe iruhande bagashyiraho n'akarabyo, warangiza ukishyura ugahaguruka ukagenda, icyongicyo barakinenze"

Icya kabiri cyababaje Pawulo kagame ndetse cyo kigatuma yongera kuribwaribwa ni ukuntu abashoramari bo mu Rwanda ngo badakoresha iby'iwacu bakiyobokera ibyo hanze. Yatanze urugero rw'ihoteli y'inyenyeri eshanu ( ni ukuvuga yo mu rwego rwo hejuru) yuzuye i Kigali ariko ngo beneyo bafite gahunda yo gukura ibyo kuyigaburamo no kunywa mu mahanga!Dore uko Kagame abivuga:

"Naje ndibwa mu modoka, twubatse amahoteli none tugiye kugura inyanya n'ibijumba hanze bize mu ndege, bize kubahenda"
Inyubako ya Kigali Convetion center
Shikama irakebura Pawulo Kagame
Ngirango Kagame azi uyu mugani w'ikinyarwanda kandi akaba anasobanukiwe n'ubusobanuro bwawo: " Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose"
Ndasaba Kagame kunsubiza : Kagame ntabwo wemera ko uku gutera umugongo iby'iwacu ari wowe biturukaho na FPR yawe? Ndaguha ingero nkeya zishimangira ibyo mvuga:
  • Watanze urugero rubi nk'umukuru w'igihugu igihe wafataga abana bawe n'izindi ndobanure mukabashingira amashuri yabo bwite bagahabwa abarimu bahenze bava mu bwongereza n'Amerika kandi mu Rwanda dufite intiti zaminuje zitagira akazi!
  • Kagame n'Agatsiko uyoboye muherutse kwiyemerera ko mu Rwanda hari abanyarwanda bavukiye gukira n'abandi bavukiye gupfa ari abakene, mu cyumweru gishize igihe minisitiri ufite ingengo y'imari mu nshingano ze yatangazaga ko kaminuza ya CARNEGIE yo muri USA izahabwa miliyaridi umunani z'amafaranga y'u Rwanda(8,000,000,000FRW) ku ngengo y'imari isanzwe kugirango yiyubake inakore neza mu gihe kaminuza y'igihugu uzi ubukene buyugarije; aho abana bishwe n'inzara, abakobwa bagizwe indaya ngo babone ikibatunga naho abahungu bakaba batunzwe no gupagasa. Ni kenshi Shikama yamaganye ubucucike butakwihanganirwa buri mu byumba by'amashuri muri kaminuza y'u Rwanda, ariko aho gufasha aba ba nyagupfa muhisemo kwifashiriza abanyamerika mufatanya gusahura igihugu. Mu gihe nandika ibi, biravugwa ko n'indi kaminuza ya Harvard abana b'abaherwe bigamo harimo n'aba Kagame Pawulo ubu yageze mu Rwanda ikaba itegereje nayo guhabwa akayabo!
  • Ndasaba Kagame kundebera inyubako zose ziriho zizamurwa mu Rwanda, nambwire mu zimaze gutahwa kuva yafata ubutegetsi inyubako n'imwe cyangwa ikigo cyigenga bifite izina ry'ikinyarwanda ( Imbuto Foundation, Kigali Convetion, Serena Hotel,...n'ibindi). None se izo hoteli bazazigaburamo ibijumba cyangwa ibishyimbo byo mu Rwanda gute kandi zifitiye icyerekezo cy'i Buraya n'Amerika!?
Ibyerekeye inzara yishe abashyitsi nayo umuntu ukurikira ibibera mu Rwanda buri munsi yabisobanura muri ubu buryo; baca umugani mu kinyarwanda ngo "uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize". Twese tuzi aho inzara yiswe Nzaramba igeze abanyarwanda, niba aba baratanze uturyo duke ni uko nta handi baguhishe, mu Rwanda hari inzara! Ariko ndashima abo bakozi bagize ako gatima ko gushyira ururabo kuri buri sahani iriho ako gace uvuga kuko nabyo bifite ubusobanuro bukomeye:

"Inzara yaratwishe turanuma, namwe ntibmutere amahane cyangwa ngo musakuze, dupfa mu mutuzo nk'uru rurabo! "

Njye ndabona byaba byiza Kagame Pawulo yongereye umubare w'indege za Rwanda Air ndetse agashyiramo n'ize mu rwego rwo gukomeza kuzishakira ikiraka mu gihe yasuye u Rwanda agomba kuhamara iminsi , maze zose zikajya guhaha aho byeze. Kagame yahumurije abashyitsi b'ubutaha  ko azi impamvu abantu batahaze kandi ko yabiboneye umuti: 

"Buriya namenye impamvu byagenze neza ibintu byose, ibitaragenze neza ni abantu bamwe bagiye bijujuta kandi bari mu kuri, nabonye igisubizo cyabyo ni aho bituruka."

Naho twe muri SHIKAMA tuti: " Nyirandabizi yiciye ururasago ku gituba rwanga kuva, ati ntacyo bitwaye ndabizi buriya nzongera ejo"

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore


3 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze.
    Dg NKUSI Yozefu

    ReplyDelete
  2. hanyuma se abagiye bijujuta aho bazagaruka mu Rwanda ra!!!! Yemwe twararutanze nako ababeshya ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse nibahafatire icyigisho.Ubukungu se burazamuka abantu bakicwa n'inzara? Biragacwa na Paul yabibonye wenda arisubiraho asabe abasahuzi bagabanye guca abanyarwanda imisoro y'ikirenga.Imana niyibuke abanyarwanda turapfuye n'inzara pe!!!!!!!!!!

    ReplyDelete
  3. Haaahaaa.! Nimwiheshe agaciro mupfira mu mutuzo nk'uru rurabo. Ni ingorane basigaye kuma bakisenya.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355