Pageviews all the time

SHIKAMA iranyomoza: Impinja ziriho zipfira mu bitaro hirya no hino mu Rwanda ntizizira ba nyina wazo zirazira Leta y'Agatsiko/Nkusi Yozefu



Abanyarwanda benshi twarumiwe twifata ku munwa tumaze gusoma mu itangazamakuru ry'Agatsiko mu nyandiko zako mu minsi ibiri ishize, aho ryemezaga ko mu mwaka ushize wa 2015 muri Musanze hapfuye abana 120 batarageza ku minsi 28. Ababyeyi babajijwe n'iri tangazamakuru icyaba kibitera, na abo bavuze ko batabizi byababereye urujijo. Nyamara muri Shikama twarumiwe twumvise ikinyamakuru cyasimbuyeIGIHE mu kwmamaza gahunda z'Agatsiko cyitwa MAKURUKI gifatanya n'umwe mu baganga bakora ku bitaro bya Ruhengeri akarere ka Musanze gaherereyemo, bombi bakemeza ko ngo icyaba gitera izi mpfu ngo ari uko ababyeyi bagira umwanda, bakoresha ibiti bya kinyarwanda( imvugo ya Dg Deborah MAKASI wo mu bitaro bya Ruhenegri)  ubundi batanipimishiriza igihe!

Muri Shikama twibajije ibi bibazo bikuurikira:
  •  Kuva Musanze yabaho ubu Agatsiko kigamba ko kakuye Abanyarwanda mu bujiji no mu bukene, niho abaturage ba Musanze bafite umwanda, cyangwa aba baturage ntibabarwa mu banyarwanda ?
  • Ese aba babyeyi niba bakoresha iyo miti ya kinyarwanda bakaba babikomora ku babyeyi babo, kuki nta mpfu z'abana zagaragaye muri aka karere ku ngoma ya Kayibanda na Kinani-kitananiye abanzi n'abagambanyi- ibi bikaba bibabye ku ngoma ya Pawulo Kagame?
  • Ese aba babyeyi bivugwa ko batipimishimiriza igihe kuki Agatsiko katashyizemo ingufu zo kubakangurira kwipimisha (ANC & PNC) nkuko gakoresha ingufu zidasanzwe mu gukangurira abaturage mu kwambara inkweto no kuririmba ko umwicanyi Pawulo Kagame ari murumuna wa Yezu? Ikindi ni uko hasi aha muza kumirwa mwumvise ko ubu ibyuma bipima ababyeyi batwite bita EKOGARAFI byibwe hirya no hino mu bitaro bya Leta!
Tukimara kumva impfu z'aba bana, twakoresheje uko dushoboye iminsi itatu yyose ngo tuvugane n'abakozi bo mu bitaro bya Ruhengeri ariko ntibyadukundiye kuko nta mukozi w'aho washatse kuvugana na SHIKAMA. Ariko abibaza igihitana aba bana, murasanga igisubizo mu nyandiko ya SHIKAMA yo kuwa 13/08/2015 yari ifite umutwe ugira uti: "
Mu gihe ababyarira mu bitaro bya Kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare barara barwana n'imbeba ngo zitarya impinja, mu kigo nderabuzima cya Burambamba bo babyaza bacanye itoroshi!/NKUSI Yozefu 

Iyi nyandiko mvuze hejuru mukaba muyisanga kuri iyi aka gasomerwaho ariko abatabishobora twayibashyiriyeho no hasi aha; murasanga ko mu mwaka ushize twasaga n'abahanura ibitegereje impinja z'u Rwanda zibyarirwa mu bitaro byo mu Rwanda. Murasanga ko impfu za ziriya mpinja zidaturuka ku babyeyi bazo nkuko Agatsiko kabyemeza, ahubwo zituruka ku Gatsiko ka Pawulo Kagame na FPR ye! Ikindi kiyongera ku guhamya ko impfu z'impinja zituruka ku Gatsiko ni uko hejuru y'amarorerwa twavuze mu nyandiko yacu musanga hasi aha ubu hiyongereyeho n'iyibwa ry'ibyuma bipima ababyeyi batwite bita EKOGARAFI mu bitaro hirya no hino mu gihugu. Inkuru yerekeranye n'uru rukozasoni murayisanga mu kinyamakuru cy'Agatsiko IMVAHO NSHYA kuri aka gasomerwaho. None se niba ibyuma bipima abagore batwite bitakiba mu bitaro abo babyeyi bazajya mu bitaro gukoramo iki?

Abategetsi nibemere ko bakoze ikosa rikomeye ryo kwibera  Abambari b'ifaranga aho guharanira icyateza imbere rubanda ibintu bikaba bigeze n'aho kubyara uruhinja ruzima rugakura ari igitangaza mu Rwanda! N'akataraza kari inyuma!

Icyitonderwa: Nimusome inyandiko iri hasi aha murasanga muri 2015, Shikama yarahanuye izi mpfu z'impinja , abana ndetse n'ababyeyi !

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma

 

----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Mu gihe ababyarira mu bitaro bya Kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare barara barwana n'imbeba ngo zitarya impinja, mu kigo nderabuzima cya Buramba bo babyaza bacanye itoroshi!/NKUSI Yozefu

Ibitaro bya Kaminuza ya Butare
Mu kinyarwanda baravuga ngo utigerera i bwami abeshywa byinshi, iyo uri hanze y'u Rwanda ugasoma ibyo itangazamakuru ry'Agtaisko rivuga, wagirango igihugu cyabaye Paradizo, naho byahe byo kajya ko ahubwo aka Gatsiko kagihinduye Gehenomu.

Ubuzima buzira umuze ni kimwe mu bipimo fatizo byerekana ko koko mu  gihugu runaka hari mo iterambere cyangwa kiriho kirigana mo. Ibi si ko bimeze mu Rwanda. Icyabanje kuntangaza ngeze muri kiriya gihugu navuyemo muri 1987 njya muri Libya nkakigarukamo muri 2007, ni ibyo nabonye  mu bitaro byose nasuye muri 1987: Butare, Kigali bitaga CHK, na Ruhengeri byose bisa n'ibyatawe ugakeka ko hashize byibura imyaka 20 nta kintu gikorerwa mo!


Muri ibi bitaro byose mvuze, nasuraga kenshi ngiye kwivuza, gusura abarwayi cyangwa ababikoragamo mbere ya 1987, nasanze ku nkuta habyo harabaye umukara, biheruka akarange ku ngoma ya KINANI kitananiye abanzi n'abagambanyi. Natereye akajisho hasi, nsanga hose huzuye imyobo, nabwo biheruka gukoropwa ( kozwa ) ku ngoma mvuze hejuru!Icyarushije ho kuntangaza ni imyobo iri aho hagombwaga gucishwa amazi buri munsi isa n'iri mu muhanda Kigali Ville(City) ugana kuri Sitade i Nyamirambo.

Iyo ufite umubyeyi wenda kwibaruka uri i Butare, abantu bose bagukunda bakubwira kutajyana umubyeyi ku bitaro bya kaminuza. Bakubwira umwanda uhari uko ungana, ukumva ko uruhinja wungutse ushobora kutagira amahirwe yo kurutahana ari ruzima. Ibibi birarutana bakugira inama yo kujya ku bitaro bya Kabutare byahoze biyoborwa n'Abafurere b'Abashariti bikaba ubu byareguriwe Leta. Aha naho usanga umwanda utari uhari muri za 1987, ariko baragerageza kuko isima yo hasi abazungu basize itarajanjagurika ngo hazemo imyobo nko mu bindi navuze hejuru; baracyakoropa rimwe na rimwe.

Ubwo umwe mu barimu ba kaminuza yibarukaga muri Nyakanga 2009 mu Bitaro bya Kaminuza, nagiye kumusura aho bita ko habyarira abantu bifite mu mufuka, buri wese akaba ari mu cyumba cya wenyine. Natangajwe no kumva umubyeyi wari wibarutse bamubaze ambwira ko yaraye arwana n'imbeba zishaka kurya uruhinja akaba yarakoreshaga uko ashoboye ngo bamusezerere atahe kandi akibabaye! Ibi byatumye nyarukira hepfo kujya kureba aho Rubanda rwa giseseka rubyarira. Ibyo nahabonye ni agahomamunwa: nyuma y'uko isima yajanjaguritse hose hakaba nta hagicishwa utuzi, sinzi niba hanakuburwa! Muri sale(Salle) usangamo ababyeyi barenga 20 n'impinja, wareba ku nkuta, hasi mu gisenge ugahita upfuka umunwa ugakizwa n'amaguru!

Usomye inkuru ya Igihe yasohoye ku kigo nderabuzima cya Buramba(reba iyo nkuru hano) muri Muhanga, aho banditse inkuru ivuga ukuntu babyaza bacanye itoroshi(isitimu) wagirango iki kibazo kiri muri iki kigo honyine kandi aka kandare kari mu gihugu hose. Ndasaba aba banyamakuuru kuko bo bemerewe gutara amakuru mu mudendezo kuzasura ibi bitaro 3 mvuze hejuru, maze bazandike inkuru inyomoza ibyo Shikama ivuze hano.

Iyo ugeze muri biriya bitaro, niho umenya ko igihugu cyatewe n'abacanshuro batitaye ku buzima bw'abo basanze ahubwo bakora nk'umucasnhuro wese, basahura bohereza iyo bavuye kugeza bisubireye yo.

Ariko Mana!!!!

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355