Pageviews all the time

Kuki Pawulo Kagame n'Agatsiko ke bifata nk'abategetsi bataye ubumuntu?/Nkusi Yozefu





















Ku ifoto: umuherwe Pawulo Kagame(ibumoso) yagiye kureba umupira mu Butaliyani no mu biroli by'umuhungu we arangiza kaminuza kuri 28/5/2016, abarwayi bahekeranye ku gitanda kimwe mu bitaro bya Kiziguro(iburyo)


Shikama yahitishije inyandiko nyinshi mu minsi ishize zerekeranye n'ibibazo byugarije abanyarwanda cyane cyane ba rubanda rugufi rwo mu cyaro. Izi nyandiko akenshi zibanze kuri ibi bisata bikurikira: uburezi, ubuvuzi, n'ubuhinzi. Icyatumye twibanda kuri ibi bisata ni uko aribyo shingiro ry'amajyambere mu gihugu nk'u Rwanda.

Ni kenshi Shikama yeretse abanyarwanda ko nta kigenda mu gisata cy'uburezi aho mu mashuri abanza n'ayisumbuye abana bahabwa uburezi butagira ireme bagakomeza muri kaminuza batazi gusoma no kubara nkuko byemejwe n'ikigo cyo mu Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamhanga gitanga imfashanyo itubutse muri iki gisata mu Rwanda. Umwe mu bategetsi b'u Rwanda ( Transparency, Rwanda) aherutse  nawe kwemeza ko uburezi bwahindutse uburozi mu Rwanda!

Ahandi Shikama yanditseho cyane ni mu gisata cy'ubuvuzi aho twagiye tugaragaza ko naho nta kigenda. Aha twagiye dushingira ku isuku nke irangwa mu bitaro hirya no hino mu Rwanda, aho usanga hafi ya byose bisa n'ibyabaye amatongo. Twatanze urugero ku bitaro bya CHK i Kigali, ibitaro bya kaminuza i Butare n'ibitaro bya Ruhengeri. Twerekanye ko ibi bitaro byose biherukamo irangi ku ngoma ya Kinani kitananiye abanzi n'abagambanyi.Isima yo hasi yarajanjaguritse ku buryo ikoropa ridashoboka;  ibi byombi bituma indwara nyinshi zishobora kwibasira abagana ibi bitaro tutaretse n'ababikoramo ku buryo bwihuse. Shikama yababwiye ukuntu mu bitaro bya Kaminuza ya Butare aho bita muri materinite hajyanwa abantu bifite, ababyeyi barara barwana n'imbeba ngo zitarya impinja bibarutse!

Agatsiko kemeje ko ibyo Shikama yagiye ivuga kwari ukuri
Mu kinyarwanda duca umugani ngo ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri kandi tukongera tukavuga ngo umutego mutindi ushibuka nyirawo agihari! Kagame Pawulo n'Agatsiko ke bagiye babeshya amahanga ko u Rwanda rutera imbere ku muvuduko w'icyogajuru; imyaka yarahise indi irataha icyo kinyoma kicaje aka Gatsiko mu Rugwiro, kirakomeza kikageza no mu bakomeye b'iyi si nka USA, Ubwongereza, muri Loni n'ahandi ntarondoye.

Nta myaka ibiri ishize, BBC n'abandi banyamakuru bakomeye, berekanye ko Jenoside itateguwe n'abo Agatsiko kibasiye bo mu bwoko bw'Abahutu, ahubwo yateguwe na Pawulo Kagame ubwe!Ibi byavugishije Agatsiko amangambure. Nyamara si abanyamahanga berekanye ko ibyavugwaga na Shikama mu burezi no mu buvuzi byari ukuri; ni Agatsiko ubwako gaheruka gutangaza uru rukozasoni rukurikira:

Ibitaro bya Kiziguro byagenewe kwakira abarwayi 40,000 ubu bigomba kwita ku buzima bw'abantu ibihumbi magana ane ( 400,000)! Ibi bituma abarwayi barenga babiri barara ku gitanda kimwe kandi akenshi batarwaye indwara zimwe! Impinja nazo zavutse ngo zirazwa ku gitanda kimwe ari 2 cyangwa 3!Abarwayi benshi ngo barara hasi kandi ngo ,muri ibi bitaro umurwayi yizanira icyo kwiyorosa!
Mu bitaro bya Kiziguro, abarwayi babiri cyangwa barenzeho
barara ku gitanda kimwe!

Mu bitaro bya Kiziguro, abarwayi barara hasi
Muri 2008 babaye umutingito i Cyangugu usiga iheruheru abantu benshi tutibagiwe n'amashuuri. Kuva icyo gihe kugeza ubu, hari abana batabarika bigira mu mahema abandi bakigira mu nsengero bacucitse! Shikama iramenyesha abasomyi bayo ko muri aka karere k'igihugu harangwamo ubushyuhe bukabije, bityo kwigira mu ihema bikaba ari ibintu byakwihanganirwa na bake. Dukeka ko ubu bushyuhe n'ubucucike aribyo bituma abana benshi barivumbuye bagata ishuri burundu bakajya kwishakira akazi muri RDCongo!
Amashuri yarenzweho n'ibyatsi atarasakarwa
Aya mashuri yagombaga kwakira abana amashuri yabo yasenywe n'umutingito
muri 2008
Abana bigira mu rusengero bacucitse ku buryo akumba kajyamo abana 130!
Haba ari mu bitaro twavuze hejuru cyangwa mu mashuri yasenywe n'uriya mutingito, ikibazo nyamakuru gihari ni uko Leta yagombye gufasha ziriya mbabare ariyo izisonga. Ibitaro bya Kiziguro bivuga ko Leta ibifitiye ibirarane bya mitiweli yanze kwishyura ngo birangize iyagura ry'ibitaro byari byaratangiye. Muri Cyangugu naho inyubako abana bagombaga kwigiramo zarenzweho n'ibyatsi zitaranasakarwa! Nyamara ibi byombi ntibibuza Pawulo Kagame kwirirwa atembera amahanga mu rwego rwo gushakira ikiraka indege ze zihenze, akaba yishyurwa mu mafaranga ava mu misoro ya ba Ngofero n'imfashanyo z'amahanga!

Amafaranga yakubatse ibitaro n'amashuri niyo Kagame ajya kuryohamo i Buraya n'Amerika.
Aha yari yagiye  i Burayi kureba uko umukino wa Champion League
w'i Buraya urangira kuri 28/5/2016

Tubaze neza amafranga agenda ku rugendo rumwe gusa rwa Pawulo Kagame dusanga ashobora kubaka ibyumba 10 by'amashuri abanza kimwe gishobora kwakira abana 30!Fata amafaranga bamuha yo kwishyura indege, atangwa aho indege iparikwa, hoteli araramo( kagame niwe muperezida urara muri hoteli zihenze ku isi), ibiryo aryarya. Fata amafranga ahembwa abamuherekeje, ayo barya, hoteli bararamo; kuri aya yose wongereho n'amafranga aba bose bahabwa na Kagame arimo y'ubutumwa bwo mu mahanga( frais de mission). Byongeye kandi, Shikama iramenyesha abasomyi bayo ko ingendo 4 za Kagame amafranga azitangwaho ashobora kuzuza biriya bitaro bya Kiziguro inyubako zabyo zagwingiye nka ba bana bo mu Rwanda!

Ngo umusonga w'undi ntukubuza gusinzira , uyu ni umugani ucibwa n'abanyarwanda baneye umutima!Umugani kandi ngo ugana akariho, Agatsiko nako gatekereza nkabo kuko kamaze kohereza cyera abana bako i Buraya n'Amerika aho biga mu mashuri akomeye bakarara mu ngoro z'abaherwe nanone babikesha amafranga ava mu misoro yacu, ba Ngofero. Abo mu Gatsiko bakiri mu Rwanda, iyo bikanze ibicurane, bafata indege bakajya kwivuriza i Nairobi ho muri Kenya, bakorora bagakomereza i Dubai na Washington! None se aba bayobozi nako abategetsi bazamenya bate ko bariya bana b'i Cyangugu n'ababyeyi babibarutse bababaye? Bazamenya bate umusonga wa bariya babyeyi bo muri Kiziguro?

Utazi uku kuri tuvuze hejuru yibaza ati:" Kuki Paulo Kagame n'Agatsiko ke bifata nk'abategetsi bataye ubumuntu?"

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
Twandikire: mahoriwacu@gmail.com

14 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko
    Urakoze
    Dg Nkusi Yozefu

    ReplyDelete
  2. Urwanda rwaguye mumaboko yagatsiko kamabandi kitwaje intwaro, Icyako nugusahura, kwica, kubeshya. Kandi gukomeza kwica abaturage bene akakageni birabashimisha kuko bashaka gutsemba abahutu.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Mbonyingabo,
      ngoo umugabo mbwa anyagiranwa n'abandi ati ninjye waboze!ikibazo kiri mu rwanda ntabwo kireba abahutu gusa : mu bana bagwingiye hirya no hino mu gihugu harimo n'abana b'abatutsi.mu bantu batemerwa inka muri za Kibuye harimo n'abatutsi, abasirikare bakuru bari muri gereza za Kagome abenshi n'abatutsi; impunzi ziri hirya no hino ku isi, harimo n'Abatutsi abenshi bamufashije gufata ubutegetsi i Kigali.

      Delete
  3. Soyez objectif svp. Umushahara wa president uwoyaba ariwe wese wamupermeta kujya kureba uriya mupira. Byaba byiza mugiye mucritika choix politiques zivangura amoko ndetse nizikandamiza rubanda ndetse cyane cyane akarengane gashingiye kubuyobozi bwigitugu nubushotoranyi kagame arimo. Nkunda inkuru zifite ubushishozi nisesengura ariko se zimwe nazimwe nkiyi koko muba muziko abayisoma dukuramo iki

    ReplyDelete
    Replies
    1. Ni byiza ko président asohoka gusa njyewe mbona ubutegetsi buriho nta vision, burasesagura ibya rubanda kandi ibyo nkusi yabuze nibyo abana b'abategetsi uhereye kuri président wa repuburika biga hanze kandi kumashuli ahenze.kuki se bataguma i Rwanda ngo bigeyo nuko nabo batizeye ubutezi bwabo . Ese umwarimu azahembwa intice ntikize yigishe neza ate inzara umutema amara? ibyo kwivuza byo ntacyo navuga byandenze.hari uburyo leta yasaranganya umutungo w'igihugu kandi ukagera munzego zose gusa iwacu ho biri kure kuko akabaye icwende ntikoga. Gira amahoro

      Delete
    2. Ni byiza ko président asohoka gusa njyewe mbona ubutegetsi buriho nta vision, burasesagura ibya rubanda kandi ibyo nkusi yabuze nibyo abana b'abategetsi uhereye kuri président wa repuburika biga hanze kandi kumashuli ahenze.kuki se bataguma i Rwanda ngo bigeyo nuko nabo batizeye ubutezi bwabo . Ese umwarimu azahembwa intice ntikize yigishe neza ate inzara umutema amara? ibyo kwivuza byo ntacyo navuga byandenze.hari uburyo leta yasaranganya umutungo w'igihugu kandi ukagera munzego zose gusa iwacu ho biri kure kuko akabaye icwende ntikoga. Gira amahoro

      Delete
  4. This comment has been removed by the author.

    ReplyDelete
  5. Ese Muzehe we,

    Izo ploitike uvuga zimaze iki mu gihe abaturage bose bamazwe n'indwra cyangwa aban batiga??? Ugombakuba uri babandi bikundira byacitse gusa!!! Twebwe turi mu Rwanda tuba twifuza ko buri gihe Shikama yakomeza kudukubitira umwotso ahatubabaza cyane!

    Iyi komanteri ya Muzehe, irerekana ko ari umunyagatsiko ushaka kuyobya abasomyi ariko nabo bajye bashishoza si abana .

    Ese ni abaperezida bangahe bo ku isi wigeze wumva bikoze ngo bagiye kureba umupira i Buraya cyangwa muri USA? Ni ukuvuga se ko Pawulo Kagame ariwe urusha abo bose guhembwa neza cyangwa ni uko ariwe mburamukoro?

    Wambwira niba abaherekeje Pawulo Kagame tubona ku ifoto barahembwe na Pawulo kagame cyangwa bhawe frais de mission ivuye mu isanduku ya Leta?

    Ndizera ko uzansubiza Muzehe we


    ReplyDelete
    Replies
    1. Ese uwo mupira awurebeye kuri tv yaba iki?
      Iriya ni comportement iranga inkirabuheri....

      Delete
    2. Ese uwo mupira awurebeye kuri tv yaba iki?
      Iriya ni comportement iranga inkirabuheri....

      Delete
  6. Kugusubiza ntibyaribikwiye kuko biravamo guterana amagambo. Gusa ibyuvuga nukuri ko hakenewe ko abadafite ubuvugizi uwabishobora uwo ariwe wese nomubushobozi afite bwose akwiyekubikora. Icyontemera nukuza kuturatira imyidagadure ya Kagame kuko ntidukeneye kuyimenya. Uwashaka kuyimenya yakurikira imizindaro ya fpr nubuntu. Ikindi ushatse kumenya imyidagaduro yabapresidents hirya no hino kwisi uzashakishe kuri net byuzuyeho. Nge unyite uko ushaka ndabyemera kondi byacitse

    ReplyDelete
  7. Urakoze mwanditsi w'iyi artical.Umunyarwanda yaravuze ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro.Mu Rwanda kirazira gutanga igitekerezo cyubaka utava mu gatsiko.Sinanga abahutu yewe n'abatutsi n'abatwa.Ariko ibyo gvt ya Kagame ikorera abaturage nibadahaguruka ngo birwaneho barashira.Ntihagire uwibeshya ngo ni umututsi cg umuhutu.Gusa abatutsi bo baravuga ngo reka dupfe ntaguhitamo.Reka mbabwi sinshyigikiye uwakwica cg akarenganya ubwoko ubwo aribwo bwose;nabwirwa abahutu mwifatanije n'inkotanyi muzisama mwarasandaye umunsi ibihembo byazo bigenda bibageraho buhorobuhoro.Muzabaze abahutu binjiye mu gisirikare cy'inkotanyi abasigaye ni bangahe,abasirikare b'abahutu bafata ibyemezo ni bangahe mu nzego zo hejuru,abapoliticians b'abahutu se bo barihe?Abo mubona bose ni ibikingirizo nibarangiza ni ukubajugunya.Abahutu murashyira inda zanyu imbere mugambanira bagenzi wanyu.Mukwiye kumenya ubwenge kuko ubwoko inkotanyi zabukuye mu ndangamuntu ariko mu nama zabo zo mu rwihisho bazi buri muhutu utuye mu mudugudu,aho akora;umutungo we,umwenda afite,ababyeyi be,aho avuka,abavandimwe be;aho baba n'ibyo bakora,ishyaka arimo,niba yemera inkotanyi cyangwa atazemera;aho asengera,abo baganira,ubumenyi afite.n'Ibindi.Ngaho wa muhutu we babeshya ndi umunyarwanda ukamera amababa maze si uguta igihe naho inkotanyi zikomeje kwikubira ibyiza by'igihugu.Umuhana avayo.Tumenye ubwenge twishyire hamwe dufatanye murebe ko izi nkotanyi ikinyoma cyazo kitazishibukana zaje zibeshya ngo zije gukiza benewabo kandi arizo zapanze kubamara systematically batabizi.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Urakoze cyane Anonymous!
      Hari ibintu uvuze binyibukije akahise kabisa!
      Niko, harya Nkusi Yozefu wo muri Shikama siwe ujya utubwira ko ugusenyuka k'ubwami bwa Ndunga Ngali y'Ababanda byaturutse kuri Munyanya umuvandimwe wa Mashira, umuhutu wari umwami wa Nduga??

      Munyanya ngo yagambaniye umuvandimwe we yizeye ko Umunyiginya Mibambwe azamugira igisonga cye!!!Nyamara amaze kwirenza Mashira no kuzimya ingoma y'Ababanda, Mibambwe yahise yica n'uwo mugambanyi kuko ntaho twumva yongera kuvugwa mu matekaya ya Nduga cyangwa Rwanda! Ibiri amambu mu majyaruguru y'igihugu, dusanga abagabo b'ukuri barwanyije karinga n'ingizi zayo, ndetse barwanya n'abazungu bari bayishyigikiye.Muri abo twavuga nka Rukara rwa Bishingwe, Intahanabatatu ya Rudasumbwa wishe umuzungu , umukoloni RUGIGANA. Abandi twavuga ni Nyamakwa wategekaga Ubushiru, warwanyije Karinga kugeza igihe yasaziye atakibona; ibi ntibyari gushoboka iyo mu Bashiru haza kubamo abagambanyi nka Bizimungu Pasiteri, Rucagu Boniface, bamporiki, Nyiramaritete, jenerali Gatsinzi n'ibindi Bihindungembe.

      Nanga FPR ko ingoma yayo ishingiye kuri Karinga n'ikinyoma, ariko nkayikundira ko IBIHUTU by'ibigambanyi nka Gatsinzi marscel ibikubita ishoti ntusobanukirwe! Ese Mwambwira jenerali Rwarakabije bari barashinze kuragira bene wabo muri gereza aba hehe ubu? Ese yongeye kubona akandi kazi?

      Ese mwambwira aba bakurikra baba hehe:Col Lizinde, major Cyiza, Seth Sendashonga??? Ese Bihwahwa Bizimungu Pasiteri we bite bye?

      Delete
  8. Twagiramungu Faustin alias Rukokoma na Col Wilson Irategeka biyemeje kugambanira abanyarwanda kumugaragaro

    Nyuma y’aho Comite y’ubuyobozi bw’Urugaga Ruharanira Demokarasi no kubohoza Urwanda (FDLR) ifatiye icyemezo cyo guhagarika Col Wilson irategeka by’agateganyo kugirango hakorwe iperereza ku birego bijyanye no kuba yarakomeje gukorana n’abagambiriye gusenya Urugaga, yahisemo gukorana naRukokoma kumugaragaro aho bahise bashinga umutwe mushya witwa CNRD-UBWIYUNGE.

    komeza usome kuri iyi link:http://intabaza.com/?p=825

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355