-
Irushanwa ryatangiye ku itariki ya 25/6/2016 rikazasozwa tariki ya
25/12/2016
- Kuva
tariki ya 20 kugeza tariki ya 25 Ukuboza 2016, Shikama
izacisha ku rubuga rwayo amatohoza asaba buri musomyi gutanga izina abona
rikwiye igihembo.
- Kuva
tariki ya 25 kugeza tariki ya 30 Ukuboza 2016, Shikama izacisha ku rubuga
rwayo urutonde ruriho abantu 10 ba mbere bavuye muri (1), yongere
isabe abasomyi guhitamo abantu batatu ibona bakoze neza kurusha abandi.
- Tariki
ya 31 Ukuboza niho hazatangazwa abatsinze, kandi abasomyi bazaba
banabyirebera ubwabo ku rubuga uko abarushanwa bahagaze umunsi ku wundi.
- Tariki
ya 31 hazatangwa ibihembo bingana n'amafranga ibihumbi magana atatu y'u Rwanda(300,000FRW), dore uko
abatsinze bazagabana iki gihembo: Uwa mbere azahabwa
amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000FRW).
Uwa kabiri azahabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60,000FRW. Uwa gatatu azahabwa amafaranga
y'u Rwanda ibihumbi mirongo ine ( 40,000 FRW).
- Ibindi bihembo biteganyirijwe aba batatu:a. Gucisha amatangazo yabo ku mbuga za Shikama zose ku buntu mu gihe cy'amezi atandatu.b. Guhabwa amahugurwa mu bijyanye n'itangazamakuru ryo kuri interineti( Digital media).c. Guhabwa ku buntu agatabo ( Ebook) kajyanye n'uko bakwihangira imirimo ibyara amafaranga kuri interineti.d. Guhabwa amakuru igihe cy'amezi 3 y'ukuntu babona amahugurwa aganisha ku murimo mu bigo cyangwa za kaminuza byo hirya no hino ku isi( Professional Training) .e. Kuba aba mbere mu guhabwa akazi igihe cyose Shikama igize ubushobozi bwo kugatanga kandi ikaba ikeneye kongera abakozi.
- Kugirango hatazagira inkonkobotsi iza hagati ikajya yiyitirira amazina yafashwe , ni byiza ko mu gihe wumva ushaka kuzaza mu irushanwa, watanga imeli ( email) vuba aha werekana ko ariya mazina ari ayawe, ni ukuvuga ko uriya Makombe Mituyu yatwoherereza email ye akavuga ati dore:" email yanjye njyewe Makombe Mituyu , makombemitu@gmail.com, ,etc.” Byaba byiza iyi email ayifunguye muri Google.
- Kugirango iri rushanwa rizagende mu mucyo, byaba byiza buri muntu wese utanze igitekerezo yihaye amazina abiri y'amahimbano kandi akaba ariyo akoresha igihe cyose atanze komanteri kuri Shikama kuko ariyo abasomyi bazaheraho batanga amazina y'abo bahisemo; urugero : Makombe Mituyu. Ushatse gukoresha amazina yawe bwite ariko nabyo , nta kibazo.
- Igihembo kizatangwa hakoreshejwe: PayPal, konti ya banki, cyangwa Western Union.
- Hakimara gutangazwa abatsinze, bariya batatu bazahita baha Shikama amazina yabo y'ukuri buri wese ahitemo n'uburyo bwakoreshwa muri buriya buvuzwe hejuru kugirango igihembo cye kimugereho.
- Igihembo nyiracyo ataje gufata mu gihe cy'ukwezi kubera kudatanga amazina y'ukuri cyangwa kudatanga uburyo igihembo cye cyamugeraho muri buriya buvuzwe hejuru, ku munsi wa 30 nyuma y'uko hatangajwe abatsinze,Shikama izasohora itangazo ivuga ko icyo gihembo kitafashwe, maze gisubizwe mu mutungo wayo.
- Utishimiye ibyavuye mu irushanwa ashobora kujurira bitarenze tariki ya 4 Mutarama 2017, ubujurire bwe bugacishwa kuri Shikama. Agomba gushyira amazina ye bwite kuri ubwo bujurire. Igisubizo kizatangwa n'akanama nkemurampaka kagizwe n'umuyobozi wa Shikama n'abasomyi ba Shikama 3 bazatanga amazina yabo y'ukuri. Umwanzuro w'aka kanama ni ndakuka, ntujuririrwa.
Pageviews all the time
Amabwiriza ajyanye n'igihembo cya Shikama/ Dg NKUSI Yozefu
16 comments:
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355
Tanga igitekerezo cyawe kuri iri tangazo
ReplyDeleteNoneho shikama izanye umuti w'imitima yashenjaguwe n'abadafite uruvugiro, kandi birashimishije ku bwanjye numvaga tutakagombye gusoma kugirango duhembwe, gusa nabyo ndabikunze kuko biteye imbaraga abatitaga ku gusoma birabatera akanyabigabo, bibatere kumenya igihugu uko kiyobowe kandi bige bunguke si byizako abantu babaho nk'inka dufungure amatwi twumve dukanguke turebe dore igihugu bakigize igihuru.
ReplyDeleteMuvandimwe mukuru kandi mwarimu utiganda mu gutanga umusanzu wawe mu gutsimbatiza Democratie mu Rwatumbyaye mbanje kubashimira n'UMUTIMA WANJYE WOSE. Mundimwe ni gute utwijeje umutekano wacu mugutanga igitekerezo ndavuga mu baba imbere mu gihugu? Munsubije byaba byiza.
ReplyDeleteKomera,
DeleteNta kibazo muvandimwe, usibye n'ibitekerezo ndumva ujya ubona inyandiko dutangaza zandikiwe mu Rwanda!!! Fungura email muri Google kuko iba ifite umutekano wuzuye. Ndaza gushyira ku rubuga uko mwamenya niba hari ubafungurira email. Ntugire ikibazo rero.
binkorere kuko burya si ukwanga gutanga igitekerezo ahubwo ni ukwirinda impyisi mahuma nkuko wabitangaje mu nyandiko yawe Y'UBUSHIZE.
DeleteIzo mpyisi mahuma Zaratsinzwe mu izina rya Yezu Kirisitu wo mu Rwanda. Vuga uti AMEEENA!!!
DeleteAha ngaha umuntu yakagize impungenge mugihe ashyizeho ifoto ye ndavuga ababa mu gihugu kuko bwacya bakugeretseho urusyo rwo kwangisha rubanda ubutegetsi, kubangamira umudendezo w'igihugu byanarimba bakagutumaho inkumi aha rero ntacyo bivuze kuberako abatsitaye kuri izo baringa batweretse aho zihagaze ahubwo nimwandike mukotsore ibyo murimo nikwikerereza.
ReplyDeleteRamba ramba muvandi. nanone nongeye gushima uru rubuga ku makuru mutugezaho icyo mbaza ni ibijyanye namarushanwa njye mba Maputo nkaba mbaza niba natwe twemerewe kuyajyamo ? Murakoze
DeleteKomera muvandimwe Anonymous,
DeleteIri rushanwa rifunguriwe abanyarwanda bose aho bari hose ku isi.Urakoze
Ntabwo ndabyumva neza:ese amarushanwa arebana n'abazaba batanga comments kunyandiko?murakoze
ReplyDeleteThis comment has been removed by the author.
DeleteUnkown, urakoze. Muri iri rushanwa hazibandwa cyane kuri komanteri( ibitekerezo) nkuko nabivuze, ariko ushobora no gutanga inyandiko zawe mu kinyarwanda uko wacyandika kose kuko tugikosora inyandiko ikaba nziza, ushobora no kohereza audio, videwo nkuko abari mu Rwanda na Mozambique babikora.
DeleteNkaba mboneyeho umwanya wo gushima abnyarwanda bari mu ntara y'uburengerazuba n'uburasirazuba z'u Rwanda inyandiko badasiba kutugezaho ngo tubafashe gutabariza abanyarwanda.
Twavuze ko ikizarebwa cyane ari komanteri muri aya marushanwa . Numva njyewe nzishakira igihembo bwite ntazatangaza, nzagenera abohereza inyandiko aho bari hose, ariko bizaba akarusho kihariye ku bazaba bari mu Rwanda!! mbiciye akajisho rero ntimuzinanirwe!
Unkown, urakoze. Muri iri rushanwa hazibandwa cyane kuri komanteri( ibitekerezo) nkuko nabivuze, ariko ushobora no gutanga inyandiko zawe mu kinyarwanda uko wacyandika kose kuko tugikosora inyandiko ikaba nziza, ushobora no kohereza audio, videwo nkuko abari mu Rwanda na Mozambique babikora.
DeleteNkaba mboneyeho umwanya wo gushima abnyarwanda bari mu ntara y'uburengerazuba n'uburasirazuba z'u Rwanda inyandiko badasiba kutugezaho ngo tubafashe gutabariza abanyarwanda.
Twavuze ko ikizarebwa cyane ari komanteri muri aya marushanwa . Numva njyewe nzishakira igihembo bwite ntazatangaza, nzagenera abohereza inyandiko aho bari hose, ariko bizaba akarusho kihariye ku bazaba bari mu Rwanda!! mbiciye akajisho rero ntimuzinanirwe!
Ok Murakoze none umuntu yiyandikisha gute dore ko nago gushyira amazina yamahimbano hano nahabuze?
ReplyDeleteKomera,
Deletesoma neza ririya tangazo. ntaho kwiyandikisha hahari. ukoresheje amazina yawe nta kibazo ariko iyo ukoresheje amahimbano kugirango hatazagira ukwiyitirira , ufungura email muri Google( bifata umunota 1) ukatwoherereza email itubwira ko ayo mahimbano aari ariyo email. Ushobora kubikora ariko ukoresheje email usanganywe n'iyo yaba ari iyo muri yahoo cyangwa ahandi.
Komera,
Deletesoma neza ririya tangazo. ntaho kwiyandikisha hahari. ukoresheje amazina yawe nta kibazo ariko iyo ukoresheje amahimbano kugirango hatazagira ukwiyitirira , ufungura email muri Google( bifata umunota 1) ukatwoherereza email itubwira ko ayo mahimbano aari ariyo email. Ushobora kubikora ariko ukoresheje email usanganywe n'iyo yaba ari iyo muri yahoo cyangwa ahandi.