Pageviews all the time

Abanyakisangani bongeye gusaba ko Pawulo Kagame na Kaguta Museveni babaha indishyi z'akababaro kubera ababo bishe mu ntambara barwanaga yo kwigarurira Kisangani muri 2000( yavuguruwe 13/6/2016, 18:00GMT)/Nkusi Yozefu


Abanyekongo bo mu mujyi wa Kisangani basaba ko u Rwanda na Uganda
Bababaha  indishyi y'akababaro kubera intambara babashoyeho


Kuri iyi foto iri hejuru aha murabona icyapa cy'umukara kiriho inyandiko y'umweru mu gifransa, ikaba igira iti usemuye mu kinyarwanda: " Aha hashyinguwe inzirakarengane zahitanywe n'intambara yo muri Kamena 2000." Ku ruhande rw'ibumuso ruguru y'umuhanda murahabona imisaraba myinshi cyane: hariya niho hashyinguwe abahitanywe n'intambara ya Kagame na Museveni muri Kamena 2000, buri wese ashaka kwigarurira Kisangani.

Buri gihe ku itariki ya 10 Kamena, abaturage bo mu mujyi wa Kisangani muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo(RDC) bibuka inzirakarengane n'ibyangijwe n'intambara hagati y'ingabo za Kagame zari zishyigikiye abanyekongo bari bibumbiye  mu mutwe wa politike witwaraga  gisirikare  RCD/Goma n'iza  Museveni zari zishyigikiye  abanyekongo bari mu mutwe wa politike witwaraga gisirikare RCD/KML ;  izi ngabo zombi inkundura buri wese ashaka kwigarurira uyu mujyi. 

Iyi ntambara yamaze iminsi itandatu, yahitanye abakongomani benshi inangiza byinshi.  Kuri iriya tariki Shikama yavuze hejuru, Abanyakisangani basaba ko bahabwa indishyi z'akababaro kubera ababo bishwe n'imitungo yabo yangijwe.  Shikama irabibutsa ko iyi ntambara hagati y'abavuzwe  hejuru yatangiye ku itariki ya 10 Kamena 2000.

Dg NKUSI Yozefu
www. shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.

5 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze.
    Dg Nkusi Yozefu

    ReplyDelete
  2. Nibihanagure kuko kuvuga bariya bicanyi nukwitera intimba, keretse guhaguruka tugakoresha kwirwanaho. Bitaribyo tuzaba aka babandi ngo ese iriya mbogo izicwa nande?

    ReplyDelete
  3. Nibihanagure kuko kuvuga bariya bicanyi nukwitera intimba, keretse guhaguruka tugakoresha kwirwanaho. Bitaribyo tuzaba aka babandi ngo ese iriya mbogo izicwa nande?

    ReplyDelete
  4. Njye mbona Umunsi aba bicanyi Kagome na kagauta bavuye ku ngoma hashobora kuzavuka ibibazo bikomeye hagati yacu n'abaturanyi : RDCongo, Uburundi, uganda na TZ.
    Aba bose bazaba bishyuza abanyarwanda abantu babo bishwe n'Inyenzi, ibintu byabo Inyenzi zangije, cyangwa se imitungo batanze kugirango zigere ku butegetsi!!!!Mwibuke ko Tanzania yishyuwe amafranga ( amamiliyari y'amadolari) bafashijemo intwaro ngo umwicanyi n'umunyagitugu Kaguta Yoweri Museveni agere ku butegetsi i Kampla. Ibi bishobora kuzaba no ku Rwanda mama wampayinka!!

    ReplyDelete
  5. banyarwanda rwose baba hanze muve mu matiku mutahe iwacu ni amahoro masa. kuguma iyo za buraya n'amaerika mubona bizabageza kuki? Nimuze dore na babandi bari barahejejwe mu mashyamba ya Kongo bariho barataha. Turabategereje mu rwagasabo.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355