Pageviews all the time

Twagiramungu Faustin alias Rukokoma na Col Wilson Irategeka biyemeje kugambanira abanyarwanda kumugaragaro

Wilson

  • 12345

Nyuma y’aho Comite y’ubuyobozi bw’Urugaga Ruharanira Demokarasi no kubohoza Urwanda (FDLR) ifatiye icyemezo cyo guhagarika Col Wilson irategeka by’agateganyo kugirango hakorwe iperereza ku birego bijyanye no kuba yarakomeje gukorana n’abagambiriye gusenya Urugaga, yahisemo gukorana naRukokoma kumugaragaro aho bahise bashinga umutwe mushya witwa CNRD-UBWIYUNGE.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa FDLR aravuga ko uyu Col Wilson irategeka yakomeje kugaragaraho ubugambanyi bukabije akorana n’abagamije gusenya Urugaga, gutyo bituma bafata icyemezo cyo kuba bamuhagaritse kumirimo ye bashyiraho comite ishinzwe kumukoraho iperereza ryimbitse. Bimwe mu bigaragara mu bugambanyi bwa Col Wilson afatanije na Twagiramungu ni uko bakurikiza kandi bagashyira mubikorwa ibyemezo by’umuryango Enough Project byo gusenya Urugaga harimo gucyura impunzi kungufu, kwica abayobozi b’Urugaga cga bakabafatisha. Kubera ko Col Wilson yari azi neza ko iryo perereza zitazasanga ari umwere, yahisemo gutanguranwa ahita yitandukanya na Rubanda yifatanya na Bihehe.
Twagiramungu
Twagiramungu
Nguyu Faustin Twagiramungu udahwema kugambana
Mutangazo ryashyizwe ahagaragara n’aba bashinje CNRD  ryavuze ko bikorewe i Kigali binasinywaho n’uwitwa Kamuhanda Anastase, gusa numero za telefoni zashyizweho zerekanaga ko ari izo muri Congo. Aha abantu rero barimo kwibaza ukuntu uyu mutwe waba washingiwe i Kigali ukaba uri muri Congo bikabayobera. Ese uyu mutwe mushya bise CNRD-Ubwiyunge ko ujya kwitiranwa na CNARED y’Abarundi kandi iyi mitwe yombi isa nirwanya Rubanda byaba bivuga iki? Ese imigabo n’imigambi yabo ni iyihe? Ese abari kumwe na Wilson na Rukokoma ni bande? Bafitiwe cyizere ki na Rubanda? Kuba uyu mutwe bawushingiye i Kigali se bifite ishingiro? Aya makuru tuzayagarukaho munyandiko yacu itaha.
Muri bimwe abashinze uyu mutwe bashinja Generali Byiringiro Victor, umuyobozu w’agateganyo wa FDLR ni: Kwanduza isura y’Urugaga asuzugura ubuyobozi bw’igihugu kiducumbikiye RDC, n’umuryango mpuzamahanga uhagarariye impunzi HCR, mu gikorwa cyo kubarura impunzi z’abanyarwanda ziri kubutaka bwa Kongo-Kinshasa, akarasa kuri HCR/CNR kuwa 15/04/2016 i  Bweru, akica, agasahura, akangiza ibintu byinshi by’umuryango mpuzamahanga akanasahura ibintu by’abaturage.
Iki kirego gisa n’aho kitagira aho gishingiye kuko ubuyobozi bwa Congo ubwabwo bwivugiye ko abakoze iki gikorwa cyo kurasa kuri HCR ari amabandi atarabashije kumenyekana. Ese iri barura Col Wilson na Twagiramungu bashyira imbere ryaba ryari rigamije iki? Ese impunzi udatunze, udacumbikiye, utazi naho zirara wazibarura uzishakaho iki? Benshi rero bavuga ko iri barura naryo riri mu migambi y’umwanzi mu gucyura impunzi kungufu cga bakazimarira ku icumu. Ese Col Wilson cga Twagiramungu ko nabo ari impunzi baba barafashwe bugwate nande ubabuza gutaha?
Ibi Col Wilson irategeka arimo ntawe byakagombye gutungura cyane cyane ko byari bisanzwe bisa n’ibizwi na buri wese. RPF isigaye ikoresha uburyo buziguye bwo Gusenya Urugaga. FDLR ni Rubanda ntabwo ari agaco k’abantu. Abananiwe urugamba cga abakoreshejwe n’inda nka Col Wilson n’abandi nkawe baragenda ntibibuza urugamba gukomeza. Byabayeho si ubwa mbere, gusa ikibabaza ni abakurikira abagambanyi batabizi bakagwa mu ruzi barwita ikiziba. Akenshi usanga ababashije kurokoka bavuga ngo ntibabimenye. Ndizera ko abari inyuma ya Twagiramungu na Wilson batazavuga ngo ntabwo babimenye. Abacunguzi n’abacunguzikazi ndetse n’inshuti z’abacunguzi musabye gukomera kurugamba nkuko musanzwe. Harakabaho Umucunguzi kandi Umucunguzi ni Rubanda. Col Wilson Irategeka na Rukokoma bitandukanije na Rubanda ubwo mubareke bajye kwifatanya na Bihehe.
Umusomyi w’Intabaza
Mugisha Yves
Isoko: INTABAZA
-------------------------------------------------------------------------------------------------------------

8 Responses to Twagiramungu Faustin alias Rukokoma na Col Wilson Irategeka biyemeje kugambanira abanyarwanda kumugaragaro

  1. Rwanda says:
    Ariko uwo wiyise general kandi ari Col Wilson nimuntu ki? Njye numva nta gishya kirimo kuko byari bisanzwe bizwi ko ari umugambanyi kabuhariwe kimwe na Twagiramungu. Abanyamerika babahaye cash ngo basenye FDLR kandi buri wese yari abizi. Ikibabaje ni uko FDLR ntacyo yabikozeho kugeza ubwo bigenze gutya.
  2. Agnes says:
    Ari koko menya Byiringiro ajenjetse, None se ubu aba ba Wilson ko byari bisanzwe bizwi ko bakorana n’umwanzi imyaka n’imyaka kuki nyacyo yakoze?
  3. Kabandana says:
    Reka turebe ko Wilson na bagenzi be batazaba nka General Musare banagenzi be babaye amateka. Ese mwe mukurikira Musare aracyabaho ko numvise ngo baramurashe abamubeshyaga ngo barakorana nawe bibera muri USA bakabimenya yarabaye amateka hashize hafi ukwezi? Na Twagiramungu azajya kwinywera lefu , noneho Wilson akomeze yibwire ngo afite abo bakorana baba i Buraya uzaba umbwira
  4. Rubanda says:
    Harakabaho umucungungi kandi Umucunguzi ni Rubanda. Abitandukanije na Rubanda ubwo dutegereje ko batubwira icyo bifatanije nacyo nubwo tukizi bwose (bifatanije n’umwanzi wa Rubanda)
  5. Wilson says:
    Hari igihuha kirimo guhuhwa n’abantu ba RDI ya Faustin Twagiramungu ndetse na veritas info
    ~~~~~~~~~~~~~~
    Iyo nsomye ibintu byanditswe kuri Veritas Info na Kamuhanda uvuga ko ari i Kigali, akavugako abashaka kumubona bakoresha numero zo muri Congo mpita nibuka ibyo bwana Maitre Kubwimana yajyaga yandika kera. Kuki abantu batakwandika ibintu mu buryo butayobya abasoma. Ese uyu uvuga ngo ari mu ruganiriro mu rugwiro niwe uvuga ngo hari imitwe mishya yavutse.
    Kubona igihe tugezemo abantu bumva ko bakora ibintu babanje gusebanya bakatubwira ko hari icyo barusha FPR. FPR irabeshya ikanasebanya. Niba ubikora uyirusha iki? Ntiwarwanya ikinyoma ukoresheje ikindi. Ntiwaharanira agateka ka muntu usebanya ku karubanda. Kumva igihuha nk’iki gihita ugasanga abantu bari mu ishyaka ry’inzozi bagisamiye hejuru bitwigisha iki? Ese baba barota u Rwanda rushya kubera abacunguzi bamwe bashobora gushukwa n’abantu bakoreshwa na DMI bagirango ni ababafasha gutaha? Ubimenya ubonye amaguru ari mukirere cg uri muri kibuno mpamaguru. Byarabaye nyuma ya 1994 abakoreye FPR barimo guhembwa (kwicwa rubozo cg bakabamenesha).
    RPF isigaye ikoresha “indirect approach”, igutuma uwo musangira. Uyu nawe imutegera ku nda. FDLR ni rubanda ntabwo ari agaco k’abantu. Abananiwe cg bagize inda ndende baha abandi umwanya. Byabayeho, ubu bibaye nta kintu gitangaje. Ikibabaza ni abantu bakurikira isha itamba mu mwanya ugasanga bagizwe imirambo n’inkotanyi z’amarere. Usanga abarokotse bavuga ngo sinabimenye. Dore hano ndabivuze, uwumva yumve. Tumenye ko urugamba turiho atari urw’umunsi umwe kandi kurota gusa nta kintu byatugezaho. Dusabwe gukora tutikoresheje, umwanzi we ntasinzira.
  6. Uwayo says:
    Umuntu wiyita ko akorera opposition agahindukira akarwanya FDLR cg agasebya abayobozi babo azabeshye abandi jyewe mufata ko akorera FPR. Impamvu mvuga gutya nuko nzi amateka ya FDLR. Naje kumenya uburyo abantu bo muri FDLR barwanye n’isi yose. Ibi mvuga biranditse, umuntu yabisoma no muri UN mapping report. Kuba waba uri umucunguzi ugasebya abayobozi ba FDLR cg urugaga ku karubanda ntabwo mba nkigufashe nk’umucunguzi. Ahantu hose haba ibibazo ariko bavuga ko “le linge sale se lave en famille”. Iyo ugiye hanze uba wabaye undi wundi. Ibi nabigereranya n’abantu batonganye mu rugo (e.g. Umugore n’umugabo), bwacya umugabo akanyuraha ngo umugore wanjye yandaje hanze cg umugore akagenda abwira umuhisi n’umugenzi ko yaraje umugabo we hanze. Burya ibintu byose byabaye ntabwo ari byiza kubibwira buri wese. Biba agahomamunwa iyo aba batonganye babibwiye umwanzi wabo. Mu mitwe yacu haratandukanye, ariko twige kujya twiyumanganya
  7. Uwayezu says:
    Ko mbona muri kurushaho gusyira abanyarwanda murujijo bite? Uwo wiyise General se ni Col Wilson Irategeka dusanzwe tuzi cga n’undi? Ko byatangiye ari Kamuhanda se none nawe muramuhiritse cga ni Wilson wari wiyise Kamuhanda? Oya mutubwize ukuri kuko itangazo nabonye mwacishijije kuri Veritas Info ryari ryuzuyemo ubucucu bwinshi. Ngo bikorewe i Kigali? Mwarangiza mugashyiraho numero de tel zo muri Congo? None se ubwo mubona abasomyi nta bwenge bagira? Uburyo muvagamo ikibazo cy’impunzi ni exactement uko FPR ibivuga, none uwabashira amakenga ninde abisomye? None se Wilson nawe ko yari mubuyobozi bwa FDLR, ubwo ibyo murega ubwo buyobozi we ntabwo yabigizemo uruhari? Cga nawe murashaka kuvuga ko ikibazo ari Byiringiro gusa nk’amwe mu mashaka ya opposition yirirwa asakuza ngo ikibazo ni Kagame gusa? None se uyu munsi Kagame apfuye ikibazo cyaba gikemutse? En tout cas mwashoboraga kugira ibindi mwitwaza ariko ikibazo cy’impunzi mwakivuze nabi cyane kuburyo kubatandukanya n’umwanzi biraruhije
  8. Karekezi says:
    Hahahaha, Irategeka niwe wari wabanjye kwiyita Kamuhanda se? Ese ko basa n’abafite ubwoba babikoreye iki niba bibateye ubwoba? Ariko koko wakwitandukanya na Rubanda ukifatanya na Bihehe ubwo ukaba ufite mumutwe iyi foto mwashyizeho niba ari iya Wilson ni imbwa koko biramusa

7 comments:

  1. Tanga komanateri kuri iyi nyandiko
    Urakoze.

    Dg Nkusi Yozefu

    ReplyDelete
  2. Tanga komanateri kuri iyi nyandiko
    Urakoze.

    Dg Nkusi Yozefu

    ReplyDelete
  3. Ubwonasomaga inyandiko yokuri Veritas nabwiye uwayandi yuko ibyo bagaye Byiringiro, bikwiye kuvugwa na Mushikiwabo cyangwa Twagiramungu; nkuko bagiye babitangaza. Ntibikwiriye yuko mugihe tugezemo nomurugamba turwana umuntu wabaye mumabanga yagisirikare yakwandika nkariya magambo. Nonese Wilson we arabona nyunguki muri ariyamagambo, uretse kungura FPR. Ngo Bwiringiro yanze gukorana na HCR? Nikangahe FPR yagiye yica impunzi ikoresheje HCR? Wilson iyaba umuntu ukunda impunzi yarakwiriye gushimira Byiringiro kubera ikigikorwa cyububutwari yakoze cyo kurwanya ibyitso. Yewe AMATEKA ADUHISHIYE BYINSHI;KUBIBERA MUMASHAMBA YA CONGO.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Mbonyingabo ibyo uvuga nibyo koko, none se ko Abatutsi bahunga, bamwe bagashyirwa muri gereza ya 1930 , abandi bagahunga nka Rudasingwa Theogen, wigeze wumva hari uwamagana amabi FPR yakoreye Abahutu kuva muri 1990??!!

      Ese amazina nka Utumabahutu ntacyo akubwiye? Rukokoma yabaye ikibazo ku Bahutu kuva muri 1990 kandi azarinda apfa akiri ikibazo!!

      Delete
    2. Mbonyingabo ibyo uvuga nibyo koko, none se ko Abatutsi bahunga, bamwe bagashyirwa muri gereza ya 1930 , abandi bagahunga nka Rudasingwa Theogen, wigeze wumva hari uwamagana amabi FPR yakoreye Abahutu kuva muri 1990??!!

      Ese amazina nka Utumabahutu ntacyo akubwiye? Rukokoma yabaye ikibazo ku Bahutu kuva muri 1990 kandi azarinda apfa akiri ikibazo!!

      Delete
  4. umuntu wese wibeshya ko azarwanya Kagame akoranye na TWAGIRAMUNGU Faustin Rukokoma uwo arambabaje pe pe pe!!!Kereka uwo muntu yaravutse nyuma ya manda ya mbere ya Kagame ya 2003 aho ho nabyumva.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Abatutsi bacaya Umugani ngo" Utuma Abahutu agira babiri " Ngenekereje bashatse kwerekana ko Abahutu bibagirwa vuba. Wilson abonye avuganye nu Umuzungu I goma, yihutira gushinja benewabo kurasa HCR. Ese yibagiwe uko HCR ifatanije ni Inkotanyi batugize za Ubundu na Mbandaka ngo baratubarura? Yibagiwe indege za HCR za tugenda hejuru zirangira Inyenzi aho tuzihishe? none abari bagize amahirwe yo kuba bigobotoye inkoni za Dasso , wilson na Rukokoma bashaka ko HCR yongera kubamara. Ese Wilson niba koko ari Umusirikare yibagiwe akagambane twagiriwe na HCR i Kamina? yiybagije abana bacu, abagore, n'abasaza baguye hariya, abandi bakgirwa ingaruzwa muheto za ABARUBA Birirwa barongorwa na abamayimayi, ndetse bamwe tukaba tutazi irengero ryabo? Harya ngo turi gutinda imyaka 22 ni myinshi? Intimirwa za Rukokoma zirangajwe imbere na Wilson zatojwe kandi zicungirwa Umutekano na FDLR, ZINGANA IKI NGo zihangane ni Inyenzi za KAGAME? Basore ejo barabwira ngo babonye intwaro namwe mushore uduhanga twanyu , batumene cg se mufate matekwa mujye mwirirwa mushyinyagurirwa na wamurwayi Wa SIDA(KABAREBE) Abivurriha stress, ngo mugiye mumatiku ya Rukokoma na Wilson. Iyo njiji ngo Ni Wilson yumvise amagambo Kabarerbe yavugiraga ku intwari yacu Colnel Habimana? we yasaga naneza kuburyo nibura yatera imbabazi, arikose nkawe Wilson usa naho bwakereye , ubwo wumva Kagame wu umwibone kurushya Satani azata igihecye ngo agiye gushyikrana ni intimirwa? Kanguka burakeye usubize ubwenge kugihe usabe imbabazi nibiba ngombwa baguhane , bagucyire inkoni be kukkwica, ubundi bagenzure barebe ko wahindutse. Ndizera Kamunda yanyumvishije akumva ni ibindibiterezo bya Aba mbanjirije.

      Delete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355