Pageviews all the time

Dore Abiyita abanyepolitike bacu ngo barwanya Pawulo Kagame ibyo babamo!!/NKUSI Yozefu



Iyi nyandiko musanga hasi yavuye kuri Fondation Banyarwanda, Ihuriro (Forum) rya Rutayisire Bonifasi( Boniface). Urubuga rwanyu Shikama ruri mu bahawe kopi y'iyi nyandiko yatanzwe n'umuntu ukoresha imeli memajp2000@gmail.com nkuko mubibona hasi aha. 

Mwihere amaso nimurangiza musesengure!!!

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
___________________________________________________________________


DORE INYANDIKO IVUYE KURI LEPROPHETE LE 12/05/2016 SAA MUNANI NA 30 MIN: 
memajp2000@yahoo.fr
"Ngo Abega barusha ubutwari Abanyiginya : Rushyashya yambitse ubusa Nahimana Thomas.
Nyamara n’ubwo Nahimana Thomas akabya cyane, aramutse

abaye Perezida bigaragara ko yasubiza inyuma igihugu kurusha Kagame. 

Kagame Paul  arusha Nahimana Tomas demokarasi. Ibimenyetso bitabeshya birigaraza.

Nimwirebere urugero ruri hafi : Nahimana yasibye messages zose za Rushyashya zavugagamo Rutayisire Boniface ko ari Candidat Perezida Kagame navaho.

Namwe rero nimutekereze umuntu nka Nahimana wiyita umukandida ariko akaba adashobora kubangikana n’undi badahuje ishyaka n’ibitekerezo! Aramutse abaye Perezida abanyarwanda bashira.

Nka Nahimana Thomas ufite complexe d’infériorité kuri Rutayisire Boniface kugeza kuri iyo niveau yamarira iki igihugu?

Umunyamakuru Rushyashya nyamara yerekanye ikibazo abanyapolitiki n’abanyarwanda bafite.

Rushyashya yarenze irondakarere yandika ukuri ko Rutayisire Boniface yikundirwa n’abatutsi bo mugihugu ko ntakibazo yigeze agirana nabo. Rushyashya yarongeye yandika ko Rutayisire Boniface atari interahamwe ntabe n’umuhezanguni. Rushyashya yashoje inyandiko ye avuga ko Rutayisire Boniface ari candidat Perezida uzasimbura Kagame.
Njye ariko icyo ntashoboye gusobanukirwa munyandiko ya Rushyashya ni ukumenya impamvu Rushyashya yise Kalisa Placide interahamwe.
Ibyo byose rero byariye Nahimana Thomas asiba messages zose zifitanye isano n'iyo nkuru ndetse  nayo ubwayo  irimo.
Ubwo se Nahimana Thomas arusha iki Kagame Paul iyo amurega kuniga itangazamakuru ?
Rushyashya itsinze igitego Nahimana Thomas kuko iramwerekanye.


--------------------------

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355