Kuva muri 1990 Abanyarwanda bari mu kaga katigeze kagirwa n'abandi bantu batuye iyi si ya Rurema. Abantu batagira ingano baricwa abandi baratorongezwa mu mahanga naho bakurikiranwayo ebenshi baricwa abandi bakaba baba mu bwihisho.Abenshi nabo barafunzwe barangije igihano cy'agatsi bahawe n'Agasiko, bakurikiranwa kwicirwa mu ngo zabo, nka Me Bernarudo Ntaganda. Ni ubwa mbere mu mateka y'isi abaturage bahigwa bukware mu buhungiro bikorwa n'igihugu bahunze. Isoko y'aya mabi yose turayisanga mu magambo yavuzwe n'abantu babiri bazwi mu Rwanda: Pasiteri Rutayisire Antoni na Nyakwigendera Intwari y'u Rwanda Perezida Gerigori Kayibanda.
MINANI Jean Marie Vianney igikoresho cya Kagame mu kurimbura impunzi muri RDC
Kuri iyi si hari abantu barwaye indwara yo kwiyumvisha ko aribo bonyine
bazi ubwenge. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINANI Jean Marie Vianney
maze bajya kubihuhura rigatangazwa n'imbuga z'amakuru zikorera i Kigali
uwaryanditse avuga ko biyemeje kurwanya ubutegetsi bw'i Kigali ndetse ko bafite
n'umuvugizi wa gisirikari kugera n'aho batanze nimero yo kumuhamagaraho ifite
kode ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo(+243………).
Nk'uko bisanzwe
Paul Kagame iyo ajya gukora amahano akoresha abantu bananiranye mu muryango nyarwanda
Kubera ukuntu idosiye ya FDLR irimo kuzengereza no kujujubya agatsiko i
Kigali ubu karimo kubona neza ko mu minsi ya vuba amateka yakwisubiramo, ntacyo
badakora ngo basohoze ibyahanuwe na MAGAYANE nduzi ko kurimbura FDLR byo
bidashoboka nk'uko mperuka kubibasesengurira mu nyandiko ndende nabagejejeho nifashishije
ubushakashatsi bwakozwe na Hermoed Romer Heitman
wo muri Afurika y'Epfo.
Cheikh Musa Fazil HARELIMANA minisitiri ushinzwe umutekano mu Rwanda
Ndasaba
abantu mwese mukunda ukuri mukaba n'abasomyi badacikwa ba SHIKAMA ko mwasoma
iyi nkuru mwitonze nta birangaza mukumva neza icyo nshaka kuvuga kuko iyi ari
inyandiko ya munani(8) njyewe ubwanjye nanditse kuri minisitiri Cheikh Musa
Fazil Harelimana kandi ntagamije kumwibasira ahubwo muhendahenda, musaba
kutabangamira demukarasi n'ubundi idandabirana mu Rwanda rwa Kagame.
Ndasaba Nyakubahwa
perezida Paul KAGAME kwisomera iyi nyandiko yarangiza akirukana minisitiri Cheikh
Fazil muri Guverinoma
Nta
n'icyumweru gishize hano nanditse inkuru ya 7 kuri minisitiri Fazil aho
nasobanuraga ko ishyaka rye rya balinga ngo ryitwa PDI ryifuza ko Kagame azaribera
umukandida ku mwanya wa perezida muri 2017 nk'aho PDI bihwanye FPR. Minisitiri
Fazil avuga ko kuba ngo Perezida Kagame akwiye indi manda, ngo atari uko nta
bandi banyarwanda bahari, ahubwo ngo niwe ubarusha.
Ikibazo
cy'umutekano w'impunzi z'abanyarwanda b'abasivili bari mu mashyamba ya Repubulika
iharanira demukarasi ya Kongo gikomeje gutesha umutwe no kuyobera abategetsi
b'iyi si. Ku italiki 28 Mutarama 2015 perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya
Tanzaniya Nyakubahwa Jakaya Mrisho KIKWETE yakiriwe i Paris na Francois
HOLLANDE utegeka Ubufaransa.
Mu
kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko icyo ashyize imbere ari uko habaho ibiganiro
bikozwe mu nzira y'amahoro hagati ya FDLR na FPR ndetse ko Tanzaniya itdashyigikiye
kugaba ibitero kuri uyu mutwe w'inyeshyamba z'abahutu b'abanyarwanda.
Leta ya Kongo
yagabye ibitero kuri FDLR taliki 29 Mutarama 2015
Mu
gihe Kikwete yahumekaga ayo mahoro, FARDC yihutiye kubusanya nawe igaba ibitero
ku mpunzi z'abanyarwanda bari mu mashyamba ya Kongo. MONUSCO yasaga
n'iyatsindiye icyo kiraka cyo kurimbura abana b'u Rwanda yahise ivuza iya
bahanda igaragaza ko itishimiye ko Leta ya Kongo ibikoze yonyine itayibwiye ngo
bafatanye.
Kuva
igihe Kizito Mihigo ywfungwaga muri Mata 2014, hano muri SHIKAMA twamwanditseho
inyandiko nyinshi tugerageza gusesengura imiterere y'ikibazo. Kubera ko
itangazamakuru ari ummuhuza wa rubanda n'ukuri kw’ibibera muri iyi si, havuzwe
byinshi.
Mu
nyandiko twakoze twigeze kugaruka kuri ba minisitiri Mitali Pritais na Cheikh
Mussa Fazil Harelimana aho twavugaga ko amakuru dufite yerekana ko bari inyuma
y'umugambi wo guhitana Kizito. Na n'uyu munsi turacyahagaze aho kuko iperereza rya
SHIKAMA ririmo kuva mu ntasi i Kigali naryo ribishimangira.
Twibutse uko
urubanza rwa Kizito rwagenze n'aho rugeze
Mu
minsi itari mike ishize rushyiditse mu rukiko, mu rubanza Kizito, Ntamuhanga,
Dukuzumuremyi na Agnes baburanaga hajemo ikintu kimwe cyatunguye benshi. Mu
gihe iteka ryose abunganira agaregwa barahira bagatsemba ko abo bunganira ari
abere, siko byagenze.
Kuri
iki cyumweru taliki 01 Gashyantare 2015, ni umunsi ngarukamwaka yo kwibuka
intwari z’u Rwana nazo zitavugwaho rumwe kuko hari ababona ko hari
abatarashyizwemo kandi bari babikwiye. Iki sicyo kibazo dufite muri SHIKAMA muri iyi minsi ahubwo
dushishikariye kuvana abanyarwanda mu menyo ya rubamba.
Nk’uko
twabisezeranije abasoma SHIKAMA ubu
tugeze ku cyumweru cya kane ku rutonde rw’ibyumweru twihayemo intego yo
kuzamura isengesho ryacu dutakambira Imana ngo irengere umuryango nyarwanda.
Twasabiye abarasiwe i Kibeho nyuma bakajyanwa gutwikirwa i Byumba ngo Kagame
asibanganye ibimenyetso, twinginze Imana ngo itabare impunzi z’abanyarwanda
ziri mu mashyamba ya Kongo,…
Leta ya FPR i
Kigali isigaye yandikisha inkuru mu IGIHE ikaziha imitwe idahuye
n'ibyanditsemo. Iki kikaba ari ikimenyetso ko ibintu birimo kurushaho kuzamba
muri Nyarugenge igendwa n'abifite. Mu nkuru yahawe umutwe ugira
uti:"Amahanga arashyiditse mu rusimbi rw’amacenga ku kibazo cya FDLR
(Amakorosi 30)" iyo uyisomye yose ubona ko ibibazo bimaze kuba uruhuri mu
gatsiko i Kigali.
Aho barimo
gutakambira umuhisi n'umugenzi ngo babafashe kurimbura impunzi z'abahutu zimaze
imyaka 20 n'amezi 6 mu mashyamba y'inzitane ya Repubulika iharanira demukarasi
ya Kongo. Mu gihe Mushikiwabo yirirwa avuga ko FDLR ari umutwe w'iterabwoba,
muri aya maganya 41 ya FPR barahishura ko burya FDLR atari umutwe w'iterabwoba!
Hashize
imyaka isaga 20 Abarwanyi bahunze u Rwanda biganjemo ingabo za Leta yakoze
Jenoside na bamwe mu mitwe yatsembye abantu (Interahamwe, Impuzamugambi,…) bakomeje kubuza amahoro u
Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari. Amahanga ahora asezeranya umusanzu wayo mu kurandura FDLR,
ariko byagera mu bikorwa bose bakabura. Bagaragaza ubushake, ibikorwa bikaba
iby’ibura.
Mu
1990 FPR igaba igitero ku butaka bw'u Rwanda abategetsi bariho icyo gihe batangajwe
no kubona u Rwanda ruterwa kuko bumvaga bitashoboka. Mu 1993 uko intambara
yagendaga ikara isatira Kigali hamwe n'ibinyoma bya FPR tutabashije mu by’ukuri
gutahura muri icyo gihe, abanyarwanda bamwe batekereje ko FPR ifashe ubutegetsi
bwabarutira ubwa MRND.
Mu
2005 icyo gihe Paul Kagame byagaragaraga ko akunzwe cyane. Mu nkiko gacaca
kubera amahano abavuye i Bugande bakoreyemo bahima ABAHUTU kugera no kuyonka,
abanyarwanda baketse ko FPR ari ingoma y'ABATUTSI igamije gutsikamira ABAHUTU bakazumirwa.
Amahano FPR yategetse ko
akorwa mu nkiko gacaca yashyize inzigo hagati y'abahutu n'abatutsi ku buryo
hakenewe GACANZIGO mu muryango nyarwanda
Ubushize mu gice cya mbere cy’ibyahishuwe bya
16, twabagejejeho ukuntu ibitero biheruka kugabwa ku gihugu cy’abaturanyi cy’i
Burundi byateguriwe mu Rwanda, Shikama ikaba yaragiye ibagezaho inshuro nyinshi
umwaka ushize ukuntu hariho hategurwa ibi bitero. Nkuko twabibasezeranyije
ubushize kandi turagaruka kuri FDLR, RNC, n’izindi nkuru ebyiri.
1. Kagame Pawulo
yamamaje FDLR mu Rwanda ku buntu
Mu gihe Kagame na Mushikiwabo bari
binikije basaba amahanga kwica abanyarwanda barenga 250,000 baciriwe mu
mashyamba ya RDCongo n’ubutegetsi bubi bw’Agatsiko buri i Kigali,Shikama yagerageje
kubaza abantu banyuranye bari mu Rwanda icyo bavuga ku myifatire ya Kagame
Pawulo n’Agatsiko ayobora kuri iki kibazo cya FDLR. Abize barangije kaminuza
dore ko ubu bose ari abashomeri, bagiye batugaragariza ko rwose bifuza ko niba
FDLR ibaho koko yaza ikabakiza akarengane kari mu Rwanda, aho ibintu byose
bihabwa abo bita Abasajya gusa. Naho abaturage batize bibera iyo mu cyaro,
bagiye badutangariza ko zaba impunzi ziri mu mashyamba ya RDCongo cyangwa FUDERERI(FDLR)bose babafatiye iry’iburyo
bakababadashyigikiye na gato ko hari andi maraso y’Abanyarwanda
yakongera kumeneka ku nyungu z’umuntu umwe n’Agatsiko ke. Benshi bagiye
badutangariza ko rwose FUDERERI ari Abatabazi kandi
babafatiye iry’iburyo nkuko twabivuze hejuru.
Nkuko ari akamenyero ku mpunzi zose ziba mu mashyamba ya Kongo iminsi yahariwe gusenga IMANA ntibacaho. Imirimo yose irahagarara bagaha Imana icyubahiro cyayo nkuko yabisabye abakurambere bacu mu kwemera mu mategeko yayo 10 mu gitabo cy’ABALEWI, 20.
Usibye kandi n’ayo mategeko yahawe abatubanjirije mu kwemera, Imana yigaragarije impunzi mu buryo bwinshi ku buryo zifite impamvu yo kuyiha icyubahiro, kuyishimira no kuyikuza mu buryo bwinshi yakomeje kuturinda no kudukomeza imitima ku bana, ababyeyi, abavandimwe n’inshuti twatakaje mu ntambara z’urudaca hano mu mashyamba.
Muri rusange amadini yiganje mu ishyamba ni ay’abakristu basenga ku wa gatandatu no ku cyumweru, ariko haboneka n’abayisilamu. Imiryango y’ivugururwa ndetse n’amatorero y’inzaduka (Eglises du Renouveau ntibyafungiwe umuryango). Buri wese ahabwa ubwisanzure kugira ngo asabane n’Imana mu buryo idini ye ibimusaba cg ibimwemerera.
Abari n’abategarugori bo muri aya mashyamba, mubyo bakora byose intwaro y’amasengesho ni yo bashyira imbere ya byose kuko bizera ko Imana ifite ububasha n’ikimenyimenyi yatsindiye abagiye bayiyambaza kuva kera. Kubera izo mpamvu, bafite icyizere cyinshi ku buryo bemera ko ibibazo byabo muri rusange bizakemurwa n’Imana yo igenga byose, igakoresha abo ishaka, igahindura abinangiye nka Sawuli (Intu 9, 1-19), yahaye imbaraga Dawudi agatsinda Goriati (1Sam 17, 43-51), yakoresheje ingabo 300 za Gideoni zigatsinda ibihumbi amagana (Abac 7, 19-22) n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa Imana yakoze.
No kuducyura mu mu gihugu cyacu izabikora kuko iyakoze biriya n’iyo kwizerwa n’ibindi izabyuzuza (1Tes 5, 24). Twizeye ko Imana izadufasha hakaba imishyikirano hagati y’Abanyarwanda izakemura ikibazo cya politiki gituma dukomeza kuba muri aya mashyamba maze tukabona gutaha mu Rwanda rwatubyaye mu mahoro.
AFERWAR-Duterimbere yishimiye kubagezaho aka ka video karekana ukuntu bashimira Imana nkuko Yesu yabasabye ati “Murabe abakurikiza b’ijambo ryanhye, urugero nabahaye rube rubaranga”
AFERWAR-Duterimbere yishimiye kubagezaho aka ka video karekana ukuntu bashimira Imana nkuko Yesu yabasabye ati “Murabe abakurikiza b’ijambo ryanhye, urugero nabahaye rube rubaranga”
Umunyarwanda Major Docteur Richard SEZIBERA umunyamabanga mukuru wa EAC izengerejwe n'ibibazo ku buryo igana ku isenyuka rirunduye
Mu
ishingwa ry'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba, abategekaga u Rwanda icyo gihe
ntibigeze bashishikarira kuwinjiramo kuko Perezida Habyarimana kubera ubucuti
budasanzwe yari afitanye na Mobutu gahunda nyinshi zerekejwe muri CEPGL.
Aho
FPR igereye ku butegetsi, yihutiye gutera umugongo CEPGL inihutira kwinjira
muri EAC. Ku ikubitiro ubusabe bw'u Rwanda bwatewe utwatsi na Tanzaniya, Kenya
na Uganda byari byibumbiyemo uko ari bitatu. Perezida Daniel Arap Moi wa Kenya
icyo gihe yavuze ko FPR ari amabandi n'ingegera ku buryo binjijwe muri EAC
itakomeza kubaho mu mudendezo n'ubwisanzure.
Kenya na Tanzaniya
ntako batagize ngo u Rwanda rwe kwinjira muri EAC
Nk'uko
nari mbivuze hejuru, uretse Kenya, Tanzaniya nayo yavuze ko u Rwanda ari
agahugu karangwa n'amatiku ku buryo rwinjiye muri EAC ibintu byazamba. Uku
guhanyanyaza kwa Kenya na Tanzaniya bisa n'uko ntacyo kwagezeho kuko u Rwanda
byarangiye rwinjiye muri uyu muryango ubu rukaba rufite minisiteri yawitiriwe
n'abadepite baruhagarariye mu nteko ishinga amategeko y'uyu muryango yitwa EALA
ifite icyicaro cyayo Arusha muri Tanzaniya.
Jonathan araganira na Nyirarume (Obama) uko umutekano wifashe muri NIbanana Republic
Ubu ni uburyo bushya Shikama igiye kujya ibagezaho ibibera mu Rwanda n'Afrika. Ubu buryo twise UDUSOTORO buva ku ijambo UMUSOTO mu kinyarwanda, ntibusaba kuba uzi icyongereza cyane cyangwa igifransa ngo usobanukirwe n'inkuru. Bamwe bagiye batubwira ko inkuru zacu ari ndende rero, bigaragara ko badakunda gusoma cyane, bashyizwe i Gorora! Reba ukuntu tuvuga ibibera muri Nigeria tukanabihuza n'ubwicanyi ndengakamere Kagame Pawulo akora akajugunya imirambo mu kiyaga cya Rweru.
Uko usoma udusotoro: ukanda ku ishusho ukayigira nini uko ushaka. Iyo umaze gusoma nimero ushaka kujya ku ikurikira, urongera ugakanda kuri ya shusho umaze gusoma ugahita ugera ku ikurikira bityo. Ushobora no gukanda ku kamenyetso X kari ku nguni y'iburyo hejuru, ukaba ufunze ya nimero ukajya ku ikurikiraho.
Iri gerageza twarihereye kuri shikama y'icyongereza kanda aha uyigereho, nirimara kunonosorwa, UDUSOTORO buzanakoreshwa kuri Shikama y'Igifransa.
Mu
nkuru nyinshi SHIKAMA
yagiye ibagezaho, ntitwasibye kugaruka ku makimbirane ari hagati ya Paul Kagame
utegeka u Rwanda na Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete utegeka Tanzaniya. Ibyo bibazo
byose byagiye ahagaragara uhereye aho Kikwete yasabaga ko habaho imishyikirano
hagati ya FPR na FDLR.
Intambara
iba irarose, Paul Kagame mu ijambo yavugiye muri YOUTH CONNECT kuri sitadi
ntoya i Remera (petit stade) ntiyatinye kuvuga ko azategera Kikwete ahantu
hizewe akamukindura. Ntabwo ntabyarangiriye aho, Kikwete nawe yatumye kuri Kagame
ko azakubitwa nk'umwana urwaye inzoka kandi ko atazamenya igihe yakubitiwe(uwo
ni Kikwete wishyuraga Kagame).
Nyiricyubahiro Musenyeri HAKIZIMANA Celestin, umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro wimitswe ku mugaraaro kuwa Gatandatu, taliki 24 Mutarama 2015
Musenyeri Hakizimana uherutse
kugirwa umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro n’umushumba wa Kiliziya Gatulika
ku isi Papa Francis, yahawe ubwepisikopi ku mugaragaro na Musenyeri Thadeyo
Ntihinyurwa wari uyoboye imihango yo gutanga ubwepisikopi.
Kuri uyu wa gatandatu tariki
24 Mutarama 2015, nyuma y’imyaka igera hafi kuri itatu Diyosezi ya Gikongoro
yari imaze nta umwepisikopi ifite, yabonye umwepisikopi mushya, Celestin
Hakizimana wahawe ubwepisikopi ku mugaragaro mu gitambo cya Misa.
Musenyeri Celestin Hakizimana
nyuma yo guhabwa ubwepisikopi kumugaragaro yicajwe mu ntebe y’ubushumba. Musenyeri
Celestin Hakizimana asimbuye ku ntebe y’ubushumba musenyeri Augustin Misago
witabye Imana taliki 12 Werurwe 2012, nyuma y’uko yari asanzwe ari umunyamabanga
mukuru w’inama y’Abepisikopi Gatulika bo mu Rwanda.
Mu minsi mike ishize, urubuga
rwanyu Shikama ruheruka kubagezaho inkuru ivuga ko Perezida wa Tanzaniya JakayaM. Kikwete yasabye abaminisitiri n’ibyegera byabo kutarenga umujyi wa Dar EsSalaam. Muri iyo nkuru twakomeje tubabwira ko impamvu yateye Kikwete gufata
kiriya cyemezo yaba ari inyereza ry’amafranga agera kuri 300,0000,000 y’amashringi
yashyizwe kuri koti ya Tegeta Escrow iri muri banke . Tukaba twaremezaga ko bishoboka ko
Perezida Kikwete ari buhindure guverinema ku nshuro ya kane kuva yafata
ubutegetsi muri 2005. Twababwiraga ibi , dushingiye ko Kikwete yubaha imyanzuro
yafashwe n’intekoshinga mategeko ya Tanzaniya kandi kuva iki kibazo cya Escrow
cyari kimaze iminsi kivugwa muri iki gihugu, nta shiti iyi nteko yagombaga kuba
yari yatangiye kugikoraho iperereza.
Inkuru ibaye impamo rero, nkuko
twabivuze hejuru, Minisitri wavuzwe Profeseri Sospeter Muhongo
cyane muri iri nyereza akaba yari ashinzwe umutungo kamere muri Tanazaniya yeguye ku mirimo ye. Kikwete
agomba kuba aricyo gisubizo kihuta yaboneye iki kibazo cya Tegeta Escrow kuko
nta kuntu yari kongera guhindura guverinema muri uyu mwaka kandi hagiye kubamo amatora y’umukuru w’igihugu,
nyuma y’ay’uturere yatangiye.
Mu
1995 i Kibeho habereye amahano atazabonerwa izina mu mateka y’isi. Impunzi zari
imbere mu gihugu zimwe zari zirundanyirije i Kibeho zirinzwe n’abazungu
bakomoka mu bihugu byari byohereje abasirikari babyo mu ngabo z’umuryango
w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda.
Nk’uko
byemezwa n’abo basirikari ubwabo, umwe muri bo w’umubirigi yatangarije BBC ko
inkotanyi zihageze zabategetse kugenda bakaberereka ni uko batangira kwica
impunzi bahereye ruhande. Imitima y’abanyarwanda yaranduye ariko icyahumanye
cyane ni ibitekerezo.
Ubusanzwe
mu muco w’abantu, iyo umwe muri bo akoze amahano barikanga. Urugero: Iyo umuntu
atemye umugore we akamukomeretsa wenda bashyogozanyije abaturanyi barahurura
abakamwia gihararumbu. Bakamukurubana no mu nkiko z’isi bakamufunga.
Ntibyumvikana ukuntu Paul Kagame kuva mu 1990 yica abanyarwanda b’ingeri zose
kugeza n’uyu munsi tubagezaho aya masomo atarunamura icumu ngo inkota ye ihage
amaraso.
Ishyaka
riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi(CCM) rimaze iminsi rishaka uko impamnde zombi zishyamiranye muri Sudani y’Epfo
zakwiyunga ejobundi tariki ya 21/1/2015 nibwo ryageze ku ntego zaryo ubwo
abahanganye muri Sudani y’Epfo basinyaga amasezerano y’Arusha yo guhagarika
intambara. Ibi bakaba barabikoreye Arusha muri Tanzania imbere ya Perezida Jakaya Kikwete n'abandi banyacyubahiro bavuye hirya no hino hanze ya Tanzania.
Muri aya
masezerano agizwe n’ingingo 40, Riek
Machar uyobora umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta iyobowe na Salva Kiir, bombi bemeye kuyasinya kandi babikora ubona noneho
bisa n’aho bibashishikaje kuko mu gihe bahanaga umukono wabonaga bafite
akamwemwe ku minwa kurusha uko bari bameze igihe basinyaga amasezerano nkayo i
Addis Ababa umwaka ushize muri Ethiopia.
Mu
minsi mike hano kuri SHIKAMA nabagejejeho inkuru yavugaga ko umutekano
wa Perezida Joseph Kabila KABANGE ugerwa ku mashyi bigera n'aho yohererejwe
ubutumwa bugufi n'umwe mu bamurinda ko byanze bikunze bazamwica.
Iyo
nkuru nayo yaje nyuma y'indi nayo yavuzwe cyane aho ibitangazamakuru binyuranye
bikorera i Kinshasa byemeje ko Kabila yohereje umugore we i Vatikani ngo Papa
Faransisiko amusengere urupfu rumwegereye rubashe gukurwaho. Hano akaba
yariyibagije ko atari ukuzura abo we yishe mu bihe byahise ndetse no mu gihe
yategekaga.
Umuzimu wa se uramugenda runono!
Ikibazo kiri muri Afurika na magingo aya ni
ukutigira ku mateka! Kabila akimara kubona umubyeyi we yishwe, ahari ubanza
yari akwiye gukuramo ake karenge nyamara ntabwo byamushobokeye kuko ba
mpatsibihugu bashyizeho se bari bagikeneye inyungu zikomoka kuri icyo cyemezo
bafashe banyuze kuri Kagame na Kaguta Museveni.
Perezida Museveni na Madamu we Janeti bari bagiye i Vatikani gusaba Papa Faransisiko ngo azajye kwifatanya nabo ku isabukuru ya 50 yo kwibuka 22 bahowe Imana i Namugongo
Amakuru
SHIKAMA
ikesha AFRIQUE QUOTIDIEN na RADIO VATICAN aremeza ko ku italiki 03 Kamena 2015 nyirubutungane
Papa Faransisiko wa mbere azaba asesekaye ku kibuga cy'indege Enteebbe i Kampala
mu ruzinduko azasuramo repubulika ya Uganda.
Igihugu
cya Uganda kinini cyane hafi inshuro 10 u Rwanda mu bunini kimaze imyaka itari
mikeya cyaragezemo iyobokamana gatulika rikomoka ku ntumwa. Mu gusoza
uruzinduko yari amazemo iminsi i Manille mu gihugu cyw Filipine, ubwo yari
yuriye indege asubiye i Vatikani, Papa Faransisiko yabwiye abanyamakuru ko ku
italiki 03 Kamena 2015 azaba ari i Kampala.
Papa Faransisiko wicisha
bugufi yahishuriye isi ko Vatikani burya itinya Ebola cyane.
Muri
icyo kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru mu ndege, yanagarutse ku gihugu cya
Centrafrique kimazemo iminsi imidugararo aho yatangaje ko nacyo azagisurira mu
gihe kimwe na Uganda maze yungamo ati: "Uru rugendo rwaratindijwe kubera
indwara ya Ebola!"
Mu mpera z'umwaka ushize wa 2014, Kagame yirukanye Minisitri w'intebe Dr HABUMUREMYI Petero Damiyani wari uzwiho gukubita amavi hasi no kwigaragura mu byondo ngo imbehe ye ikomeze igarame nka Rucagu na Bazivamo, ibi tukaba tubyita KURUCAGA mu Kinywaranda gishya kitari kimwe Abagande bashaka kudutamika ku ngufu; ibi bikaba byarabaye kandi igihe igihugu cyari cyugarijwe n'inkongi z'imiriro zavugishije Agatsiko amangambure.
Nkuko twari twabibasezeranyije mu cyumweru gishize,
uyu munsi turabagezaho ibyahishuwe twise akari I Murori. Iyo mu Kinyarwanda
umuntu akubwiye ko agiye kukubwira akari I Murori bivuze ko aba agiye kukubwira
amabanga utari uzi kandi akayaguha ku buryo bwimbitse. Natwe rero nibyo tugiye
gukora twibanda ku ngingo enye twabashyiriye ku rubuga rwanyu Shikama, ariko
kubera gukomeza gucukumbura dushakisha ukuri, hari n’irindi banga twaguyeho
naryo tuzabagezaho, bityo tukaba tuzaganirira hamwe akari I Murori kagizwe n’igingo
eshanu. Uyu munsi turabagezaho ibyerekeye igitero Kagame Pawulo aherutse kugaba
ku Burundi.
Igitero
giherutse kugabwa ku I Bushingantahe
Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2014, twabagejejeho
ibyahishuwe byashyizwe hanze na Shikama ku ikaramu ya mugenzi wacu Bakizimbwa Paul Kizito byavugaga ko
hari inama yariho ibera muri imwe mu mahoteri y’i Kigali ikaba yarahuzaga
abasirikare bakuru bo mu Rwanda na bamwe mu banyepolitike bari bavuye i
Burundi.