Pageviews all the time

TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 24 GISANZWE, MU MWAKA WA LITURUJIYA "A", TALIKI 14 NZERI 2014. Isomo rya mbere: Mwene Siraki: 27,30-28,9. Zaburi: 102,1-2,3-4,9-10,11-12. Isomo rya kabiri: Abanyaroma: 14,7-9 Ivanjiri: Matayo: 18,21-35. "IPFUNDO RY'IMPAMVU UBUMWE N'UBWIYUNGE MU RWANDA BIKOMEJE KUBA INGORABAHIZI BIRASA N'IYI VANJIRI ITEYE AGAHINDA AHO UMUNTU YASONEWE AGACIRO KA KILOGARAMA 340,000 ZA ZAHABU ARIKO WE AKANINIRWA KUDOHORERA UWO YAHINGIYE IMIBYIZI IJANA AKAMWAMBURA" Mutagatifu: Materini.


Mu isomo rya Mbere Mwene Siraki araduhamiriza ko inzika n'umujinya biteye ishozi kandi ko burya abanyabyaha baba barabizobereyemo. Mu isomo rya Kabiri, Pawulo Mutagatifu wandikiye abaturage ba Roma natwe abanyarwanda tukaboneraho, aratugaragariza ko ubugenga bwa Yezu ku bazima n'abapfuye ari ikimenyetso cya MAGIRIRANE kuri twe turiho muri iki gihe. Muri twe ntawe ukwiye gusuzugura kuko twese tuzashyikirizwa urukiko.

Mu Ivanjiri ntagatifu igizwe n'interuro 15 inyigisho twagenewe uyu munsi na Kiliziya irabimburirwa n'ibibazo Petrel ahata shebuja YEZU amubaza inshuro akwiye kuzababatira mwene nyina namucumuraho. Petero aragera n'aho yishyanutsa imbere y'umuntu ukomeye yihitiramo umubare (7) nk'inshuro we yumva zihagije kandi zikwiye mu kudohorera mwene nyina wamucumuraho.


Yezu mu kureba kure no kumenya ibihishwe yibutse ko Petero uwo nawe ashobora kuzacumura ku bandi maze niko kumutegeka ibirenze ibyo yibwiraga maze Yezu ati ahubwo uzamubabarire iyo 7 inshuro 70 bihwanye n'inshuro 490 nk'aho yamwihanangirije mu mvugo iziguye(idatomoye) ko nawe agomba kwirinda gucumurira abandi.

Kugira ngo Yezu afashe Petero kurushaho kumva inyigisho ye yamubwiye UMUGANI W'UMUGARAGU UTAGIRA IMPUHWE: Umwami wahamagaje abo yahaye AMATALENTA ngo bayamumurikire. Bamuzaniye umugaragu we wari umurimo amatalenta ibihumbi twagereranya mu gaciro n'IBIRO IBIHUMBI MAGANA ATATU NA MIRONGO INE BYA ZAHABU (340,000 KGS OF GOLD / D'OR) kuko Italenta imwe ihwanye na 34 KGS za Zahabu bikaba rero byari bihenze cyane ndetse ubigaruye muri iki gihe wabona bihenze cyaneeeee kuko ikilo kimwe cya ZAHABU kigura inoti zitabarika. 

Uwo munyagwa w'umugaragu mubi ibi maze gusobanura hejuru byose yabisesaguriye mu INZOGA, INDAYA N'ABAGORE maze agera imbere ya Shebuja amara masa maze Shebuja ategeka ko bamugura we n'umugore n'urubyaro rwe bityo akaba yishyuye umwenda(ideni) rye! Uwo mugaragu yarapfukamye atakambira Shebuja amugirira impuhwe aramudohorera amusonera uwo mwenda wose aranamurekura n'umugore n'abana barataha.

Uwo mugaragu agitaha yahuye n'umuturanyi we wari umurimo AMADENARI 100 ahwanye n'imibyizi 100 u'imugabo uri mu musiri bikaba ari nk'agatonyanga mu nyanja ubigereranije n'ibyo we yari amaze gusonerwa. Turasabwa kubabarira bagenzi bacu tubikuye ku mutima.


ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA: Kuwa mbere taliki 15 Nzeri ni Mutagatifu Nikomo na Gatarina wa Jeni . Kuwa kabiri taliki 16 Nzeri ni Koruneli, Sipiriyani, Edita na Eufemiya. Kuwa gatatu taliki 17 Nzeri ni Roberto, Hildegarde na Lambert. Kuwa Kane taliki 18 Nzeri ni Yozefu wa Kuperitino na Aliyane. Kuwa gatanu taliki 19 Nzeri ni Yanwari na Emiliya wa Roda. Kuwa gatandatu taliki 20 Nzeri ni Andereya Kim na bagenzi be, Esitaki, Filipa na Fosta. Ku cyumweru gitaha taliki 21 Nzeri ni icyumweru cya 25 gisanzwe na MUTAGATIFU MATAYO INTUMWA N'UMWANDITSI W'IVANJIRI

Padiri TABARO M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demokarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355