Pageviews all the time

Ibinshengura: Abaturage basanzwe n'abacuruzi bo mu Rwanda ibyabo bimeze nk'ibyabaye ku mpyisi zashowe mu rupfu na mugenzi wazo dusanga mu murya w'inanga y'umuhanzi SEBATUNZI/NKUSI Yozefu


Inzu y'ubucuruzi iri mbere y'ahitwa CHEZ VENANT yahereye ejo tariki ya 2 Nzeri ishya kugeza none
Uyu mwaka wabereye abanyarwanda inzozi mbi aho bawijihije mu marira n'imiborogo kubera urupfu rwa nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya n'izindi mpfu zidasobanutse zakurikiyeho bikaba bigeze n'aho imirambo y'abanyarwanda isigaye ijugunywa mu nzuzi n'ibiyaga nka bya biryo bajugunyamo bagaburira amafi. Muri uru rusobe rw'inzozi mbi hiyongereyeho inkongi z'imiriro zibasiye amazu y'abaturage n'amagereza igihugu cyose ubu kikaba kigiye guhinduka umuriro Utazima twabwirwaga cyera twiga gatigisimu ko uzagibwamo gusa n'abanyabyaha naho abakiranutsi bakaboneza iy'ijuru. Umuntu akaba yakwibaza niba Imana yarasanze abanyarwanda bakora ibyaha ku isi kurusha abandi kugirango itugabize uyu muriro!

Nkuko bigenda mu buyobozi, ikintu cyose kibaye mu gihugu abiyemeje kuyobora abandi nibo bafata iyambere mu kugishakira igisubizo.  Rugikubita rero, umuti watanzwe n'abategetsi b'u Rwanda kuri iyi miriro yibasiye u Rwanda yatumye benshi bumirwa bifata ku munwa. Muri macye, kuri aba bategetsi ikibahangayikishije si ukumenya igitera iyi miriro ahubwo ni ukureba uko bahangana nayo imaze kwaka; bityo rero Agatsiko kakaba karasanze ko kugira kizimyamwoto 2 kuri buri muturage byaba ari igisubizo cyiza muri iri hangana tuvuze hejuru; agatsiko kandi ntikahagarariye aho kuko kongeyeho ko buri nzu yose igomba kuba iri mu bwishingizi. 

Umucuranzi Sebatunzi n'umugore we Dafroza baturukaga ku Gikongoro bamenyekanye cyane mu murya w'inanga kuva muri za mirongo itanu z'ikinyajana giheruka; hari indirimbo baririmbaga cyera yerekeye impyisi mahuma. Ngo zagiye mu muhanda zibwira ko ari uburenganzira bwazo bwo kuwugendamo nkuko abantu bawugendagamo, ikimodoka cy'abazungu kimwe cyitwaga ruvakwaya ngo kizadukamo kirazihonyora, imwe murizo ngo ijya ku ruhande iriyamira iti: " yampaye inka Bwanakweli, icyo muzize ndakizi, ni uko mutagira ikibaranga cya kindi bita INDANGAMUNTU"
inzu yahiriye imbere nkuko beneyo bababarira mu mutima bakanuma

Isomo rya mbere umuntu yakura muri uriya murya, ni uko Agatsiko gakomeza gushinyagurira abacuruzi n'abaturage ngo ibintu byabo biratikiye kandi bahombye burundu kubera kutagira ubwishingizi umuntu yababonamo nk'iriya mpyisi yiyambukiye ikava mu muhanda ntibwire zigenzi wazo kuva mu muhanda hakiri kare  kuko utari uwazo!Irya kabiri ni uko iriya mpyisi yishimiraga urupfu rw'izindi ubwayo nta ndangamuntu yagiraga! Iby'Agatsiko nabyo niko bimeze, icya mbere iyi miriro ije nyuma y'aho za Nkomamashyi zo ku Kimihurura zitoreye itegeko ryemerera ngo abakozi ba Leta gucuruza; aba batwikirwa rero bakaba barabaye nka ziriya mpyisi batinze kumenya ko bagomba kuva munzira  ngo babererekere abo bacuruzi bashya bahawe ububasha n'ubushobozi n'itegeko ry'Agatsiko.

Icya kabiri ni uko aba bo mu Gatsiko bashaka gucuruza bahatira abacuruzi n'abaturage  kujya mu bwishingizi ubwabo uwagenzura neza yasanga amazu babamo atagira kizimyamwoto 2 bahatira abandi kugura kandi n'amazu bacururizamo ubwayo atari mu bwishingizi kuko bazi ko atashya kubera ko bazi neza aho inkongi ituruka nkuko iriya mpyisi y'inyaryenge n'ingome  yiviriye mu muhanda kare kuko yari isobanukiwe n'ibyawo ireka zenewayo zishira, irazikwena maze irikomereza;  nta washidikanya ko yari yarapanze kuziharira umuhigo wo mu cyanya yarwaniragamo nazo maze ikazishora mu rupfu, kuriyo urupfu rwazo rukaba byari ibyishimo bidanzwe!No ku Gatsiko bikaba ari uko bimeze, kuko nyuma y'iyi miriro nta munyarwanda utekereza uzongera guhirahira ngo agiye gucuruza cyangwa kubaka inzu igezweho, byose ubu bikaba bigiye kwiharirwa n'Agatsiko.  Ariko Mana !

1. Kanda aha wumve ukuntu igipolisi cy'Agatsiko kibwira abaturage ko umuti w'inkongi ari ubwishingizi
2. ongera ukande aha wiyumvire ukuntu ababuze ibyabo mu nkongi ngo bagiye kwitabira gushinganisha ibyabo

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355