Pageviews all the time

Ibya Perezida Kagame na FDLR umenya bigiye kurangira nk'ibya Perezida Sani Abacha n'Umunyemari w'umuherwe Moshood ABIOLA bo muri NIGERIA ( Igice cya kabiri)/NKUSI Yozefu



chief  Moshood Kashimao Olawale Abiola
Mu nyandiko y'ubushize twabagejejeho iby'ubuzima bwa Jenerali Sani Abacha wabaye Perezida w'icyo gihugu akaza gupfa amarabi ra igihe yari yitezwe mu nama mu masaha macye i Niamey muri Niger.Twagiye dusanisha ubuzima bwa Politiki bw'uyu mugabo n'ubwa perezida w'u Rwanda jenerali Pawulo Kagame. Kugirango tuganire ku bigiye kuba kuri FDLR na Kagame neza reka tubanyuriremo muri macye uko byagendekeye umuherwe w'umunyanijeriya Moshood Kashimao Olawale Abiola watsinze amatora muri 1993 maze intsinzi ye ikanyanganywa n'abasirikare banze ko ibyavuye mu matora bitangazwa. Abiola yatangaje ko ariwe perezida wemewe wa Nigeria ndetse asaba n'amahanga kumushyigikira ngo ahabwe ibyo yatsindiye. Byarangiye bamushyize mu munyururu maze aza gupfiramo amanzanganya nyuma y'ukwezi uwo batacanaga uwaka wayoboraga igihugu jenerali Sani Abacha apfuye.
Moshood Kashimao Olawale Abiola ni muntu ki?
Uyu mugabo wavutse  kuri 24/8/1937 akitaba Imana kuri 7/7/1998 yavukiye Abeokuta muri Leta ya Ogonu iri mu majyepfo ya Nigeria, imwe muri 24 zigize Leta yiyunze ya Nigeria. Uyu mugabo yavutse ku buryo umuntu yavuga ko ari igitangaza kuko ababyeyi be bari barabyaye abana 22  mbere ye bose bapfa ari impinja cyangwa bakiri bato, niyo  mpamvu bamwise Kashimawo akivuka bikaba bivuga ngo” reka dutegereze turebe”; mu Kinyarwanda bene aba bana babita Nzabamwita. Amaze kugira imyaka 15 niho ababyeyi be bagize icyizere ko azakura atagipfuye maze bamwita Moshood.
  Umukozi udasanzwe kuva mu bwana
Moshood Kashimao Olawale Abiola  muri Nigeria bahaye akabyiniriro ka M. K.O. Abiola yerekanye ko azavamo umucuruzi ukomeye akiri umwana muto. Bivugwa  ko afite imyaka 9 gusa, yajyaga mu ishyamba mu gitondo kwasa inkwi zo kujya kugurisha mbere yo kujya mu ishuri kugirango abone udufranga two gutunga ababyyeyi be n’abavandimwe be bari abakene nyakujya. Afite imyaka 15 yashinze itsinda ry’umuziki ryasesurutsaga abantu mu bitaramo bakamuha ibyo kurya, abonye amaze kumenyekana cyane, niho yagiye yaka amafranga yamufashaga gutunga ababyeyi be no kwirihira amashuri yisumbuye  mu ishuri rya  Baptist Boys High School Abeokuta. Kubera guharanira kwe kw’Afrika yakwigenga, afite imyaka 19 yinjijwe mu nama y’igihugu ya Nigeria na Cameroun( NCNC).
 Yakoze mu bigo bikomeye mu gihugu no mu mahanga
Yize kaminuza muri Glascow University muri Scotland akurayo impamyabumenyi ya mbere agaruka muri Nigeria akora mu bigo bikomeye muri icyo gihugu arongera asubira muri kaminuza ya Institute of Chartered Accountants of Scotland aho yakuye impamyabumenyi ifite amanota yo hejuru “Distinction” agarutse muri Nigeria yabaye Kontabure mukuru wa Kaminuza ya Lagos, ubundi ajya muri Pfzer, avayo ajya muri sosiyete ikomeye cyane yari icyamamare ku isi mu ikoranabuhanga ry’itumanaho ITT.  Mu gihe gito gusa yahise agirwa visiperezida wa ITT, ashingwa cyane cyane Afrika n’Uburasirazuba bwo hagati, icyicaro cy’iyi sosiyete kikaba kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Bivugwa ko amafranga y’uyu mugabo yose yayakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yashoye amafranga ye mu mishinga myinshi akiri muri USA
Mu bworozi( Abilola Farms), mu masomero( Abiola Bookshops),mu itumanaho(Radio communications Nigeria), mu birirbwa( wonder bakeries), mu ndege(Conchord Airlines), mu itangazamakuru ( concord Press), mu mabanki(Habib Bank), muri Siporo( Abiola football  club).
Yagizwe umuyobozi w’amashyirahamwe akomeye ku isi
Perezida w’icyubahiro wa Fondasiyo Kwame Nkrumah, perezida w’icyubahiro wa Fondasiyo WEB Du BOIS, umuyobozi mukuru w’icyubahiro wa Fondasiyo Martin Luther King n’umuyobozi wa International Press Institute.
Afite ibikorwa by’ubugiraneza muri Nigeria bitabarika
Mbere y’uko apfa yari yarahawe imidali y’ishimwe 198 ahawe n’abayobozi ba gakondo bo muri Nigeria kubera ibikorwa bye by’ubugeraneza yakoreye iki gihugu.Muribyo twavuga nk'amashuri yisumbuye 63, imisigiti n’insengero 121, amaguriro y’ibitabo 41, imishinga 21 yo kugeza amazi meza ku banyanijeriya, yari yaragizwe umuyobozi mukuru w’icyubahiro w’amasosiyete 149 yo muri Nigeria.
Umunyafrika w’ukuri
Moshood Abiola yatanze atitangiriye itama mu kubohoza ibihugu byo mu majyepfo y’Afrika; muri 1970 yatangije ubukangurambaga mu kwaka indishyi z’akababaro ku bihugu byakolonije Afrika.Ni kenshi yagiye ahura na buri Perezida w’Afrika abummvisha ko bagomba kuvuga rumwe ku bibazo bitandukanye. Kubera ibi bikorwa by’indashyikirwa, Kongere y’ishyirahamwe ry’abirabura bo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika  Black Caucus yamubonyemo intwari igamije kugeza Afrika n’isi ku mahoro n’umunezero.
«Kubera uyu mugabo, abakandamijwe bose bagiye kuba mu mahoro n’umunezero; abana b’isi bazamenya ibikorwa bye by’indashyikirwa, abanzi bagombaga kubahitana aribo: ubukene, ubujiji indwara, inzara n’irondakoko byose Chief Abiola yabiboneye umuti ukwiye.Kubera we, ukwishyira ukizana ntikugiheze gusa mu maboko y’udutsiko duto; twebwe abagize kongere ya Back Caucus tugize uyu mugabo intwari.»
Abiola muri Politiki
Nkuko twabibonye hejuru, Abiola yatangiye politike afite imyaka 19 gusa aho yabaye umwe mu bagize Akanama k’igihugu ka Nigeria na Cameroon(NCNC). Muri 1978 Abiola yagizwe umuyobozi mukuru w’ishyaka ryari ku butegetsi muri Nigeria. Muri 1983 niho jenerali Babangida yakoze kudeta ubutegetsi bujya mu maboko y’abasoda; muri 1993 niho yemeye gusubiza ubutegetsi abasivile maze haba amatora kuri 12/6/1993. Kubera ibyo yari yarakoze hirya no hino muri Nijeriya, Chief Abiola yatowe n’Abanyanijeriya baturuka mu turere tw’igihugu no mu madini yose, ibintu ubundi bidakunda kubaho muri iki gihugu, ku buryo yarushije amajwi uwo bari bahangaye Baba Gana Kingibe.mu karere ke k’amajyaruguru yakomokagamo kandi abiola aturuka mu majyepfo. Ibintu ntibyaje kuba mahire kuko abasirikare banze ko ibyavuye mu matora bishyirwa ahagaragara bavuga ko habayeho uburiganya maze amatora araseswa.
 Ifungwa rya Abiola.
Amatora amaze guseswa, Abiola yahise ajya mu mahanga kuyumvisha ibibazo bya Demukarasi biri muri Nigeria kandi asaba amahanga kumushyigikira nka Perezida watsinze amatora bityo akaba ariwe ugomba kuyobora igihugu. Mu gihe yakoraga ibyo, abasirikare nabo basohoye impapuro mpuzamahanga zo kumufata ngo afungwe bamushinja ubugambanyi. Amaze kugaruka mu gihugu, jenerali Sani Abacha wari umaze gukorera kudeta jenerali Babangida yahise yohereza imodoka magana abiri(200) zuzuye abasoda n’ibitwaro  bikomeye, maze Abiola arafungwa. Abiola yafunzwe nabi cyane kuko bamushyize ahantu ha wenyine aho yari afite ikorowani na bibiliya n’abasirikare 40 bo kumushinyagurira. Abantu bakomeye ku isi barahagurutse barahagarara ngo afungurwe barimo Nyiri Ubutungane Papa Yohani wa II, Musenyeri Desmond Tutu. Aba bose abasirikare bababwiraga ko bashobora kumufungura ari uko yemeye ko atakiyita Perezida watsinze amatora, ndetse abasirikare bakemeza ko bazamusubiza amafranga yose yakoresheje mu matora; ariko ibi byose Abiola abitera utwatsi yemeza ko adashobora guhara umwanya w'ubuyobozi yatsindiye.
Abiola agambanirwa na Kofi Anan
Jenerali Sani Abacha amaze gupfa, abantu bakomeye ku isi batandukanye baje gusura Chief Abiola, barimo itsinda ry’abasenateri na bamwe mu bayobozi bakuru ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika riyobowe na Susan Rice wari umujyanama muri Perezidansi ya USA. Abandi ni nka Kofi Anan na Emeka Anyaoku. Aba bagabo ba  nyuma bamaze kubonana na Chief Abiola, bahise batangaza ko Abiola yemeye guhara ubuperezida ngo kuko bamwemeje ko amahanga atazemera ibyavuye mu matora nyuma y’imyaka itanu. Chief Abiola amaze kumva aya magambo yatangajwe, yahise avuga ko ubu bugambanyi aribyo bintu bimubabaje kurusha ibindi kuva yabaho; maze ahita atangaza ko atigeze ahara umwanya w’ubuperezida yatsindiye.
Urupfu rwa Chief Moshood Abiola

 Chief Moshood Kashimawo Olawale Abiola yapfuye amanzanganya nka jenerali Sani Abacha kuko yitabye Imana umunsi yagombaga gufungurirwaho ngo atahe iwe; akaba yarapfuye nyuma y’amasaha macye amaze kubonana n’itsinda ry’Abanyamerika twavuze hejuru ryari riyobowe na Susan Rice; iri tsinda ryemeza ko ngo Abiola yafashwe n’indwara y’umutima igihe yabonanaga naryo. Ariko uwari ukuriye ubutasi ku ngoma ya Jenerali Abacha waje gufungwa nyuma, yaje kwemeza ko Abiola yakubiswe inkoni kugeza apfuye kandi akemeza ko afite videwo n’amakaseti byafashwe. Kubera ibyo, byabaye ngombwa ko bataburura umurambo wa Abiola ngo basuzume ibyo birego. Itsinda ry'inzobere mpuzamahanga mu gusuzuma imirambo ryasuzumye umurambo wa Abiola ryarangije akazi karyo ibyavuyemo bigirwa ibanga  bishyirwa mu kabati kugeza uyu munsi nk’ibya Mapping Report ku rupfu rw'impunzi z'Abahutu muri Republika iharanira rubanda ya Congo!
Mu nyandiko ya nyuma kuri iyi nkuru tuzabagezaho ubutaha, tuzagarebera hamwe ukuntu bimwe mu byabaye kuri Chief Moshood Abiola bishobora kuba mu minsi iri imbere kuri FDLR twanzure tuvuga impamvu uko ibibazo byari hagati ya Chief Abiola na Jenerali Abacha byarangiye ari nako ibiri hagati ya FDLR na Jenerali Pawulo Kagame bishobora kurangira.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355