Kuwa gatanu w'icyumweru gishize, muri Afurika y'Epfo hasubukuwe urubanza ruregwamo abantu 6 bakekwaho gushaka kwica Gen. Faustin KAYUMBA NYAMWASA wahungiyeyo.Umucamanza yemeje ko babiri bagirwa abere kandi bagahita barekurwa kuko nta bimenyetso bibashinja bihagije byabonetse.Kuri bane basigaye, umucamanza yemeje ko bazasomerwa ubutaha ariko yongeraho ikintu cyatunguye isi yose utaretse n'itangazamakuru.
Umucamanza yemeje ko abagiye kwica KAYUMBA batari bamuzi na busa ndetse ko bakoranye inama inshuro nyinshi hagamijwe kuzamuhitana kandi babwiye urukiko uwabatumye kwica Kayumba. Gen. F.K. NYAMWASA abajijwe na B.B.C uko yakiriye icyemezo cy'umucamanza yasubije ko kuri we n'abo 4 basigaye (bigaragara ko bazakatirwa) n'iyo nabo babarekura bakitahira ntacyo byamutwara kuko bamaze gushyira ku karubanda uwabatumye kumwivugana ariwe Perezida Paul KAGAME.
Kuba ubucamanza bwarabashije gukura mu baregwa amazina y'uwabatumye kwica Kayumba bishobora guhuhura umubano w'ubucuti n'ubutwererane hagati ya Kigali na Pretoria n'ubundi wari usanzwe uhuhwa n'umuyaga.Uru rubanza kandi rwuje ipfunwe n'ikimwaro kuri Kagame mu ruhando mpuzamahanga kuko nta na rimwe byemewe kuvogera ubusugire bw'ikindi gihugu ugiye gukorayo amahano yo kwivugana uwaguhunze.
Eric UDAHEMUKA
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355