Pageviews all the time

AGATENDO MU DUTENDO: wasanga wibazaga ibitera imiriro hirya no hino mu Rwanda nkanjye! Tega amatwi Minisitri wa Leta y'Agatsiko ushinzwe IBIZA akubwire akari i Murore./Nkusi Yozefu







Baca umugani mu kinyarwanda ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru; umenya ibyo abanyarwanda bari bategereje kumenya ku byerekeye inkongi zibageze ibuce bigiye kujya ahagaragara. Mu nyandiko yaciye ku rubuga igihe.com usanga aha, misnisitiri Mukantabana ushinzwe ibiza mu ngoma y'Agatsiko yivuye inyuma mu gusobanurira abanyarwanda impamvu za ziriya nkongi. Iyo usesenguye biriya bintu byatangajwe na Mukantabana usanga byarimo ubutumwa yahawe na FPR : murashyira ibintu byanyu mu bwishingizi cyangwa bitwikwe muhombe burundu.

Impamvu z'inkongi nkuko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ibiza
Muri izi mpamvu zarondowe na Mukantabana, impamvu ya mbere yagiye igarukwaho n'abantu banyuranye n'imbuga zinyuranye harimo na Shikama ariko mu ijwi rya Minisitiri Musa Fazili ushinzwe umutekano wa Kagame, yarahiye yivuye inyuma ko hari abantu batera inkongi z'imiriro; akemeza ko izi nkongi zose ziterwa n'insinga z'amashanyarazi, none Mukantabana sibwo amuvuyemo yemeje ko hari abantu bazitera! Irindi banga uyu mubyeyi atwibiye, ni uko ngo hari n'izindi mpamvu zitaramenyekana ibi bikaba bishimangira ibyo Shikama yigeze kwandika yibaza niba Kagame atari mu bihe bisa n'ibihe bya nyuma bya  Nyakwigendera Perezida Kayibanda Gerigori aho abashakaga gufata ubutegetsi bateje akavuyo kavanze n'ubwicanyi hirya no hino mu mashuri no mu bigo bya leta kuva muri Gashyantare 1973 kugeza muri Kamena 1973; Kagame nawe umenya akimara gusoma iyi nkuru yacu ariho yahise yibuka ibyabaye kuri Kayibanda niko gutangira gukubura mu rugo afunga anirukana abasiriakari bakuru harimo na Tom Byabagamba wari umuyobozi w'umutwe udasanzwe urinda Kagame Pawulo n'umuryango we. Soma neza impamvu zitangwa na Minisitiri w'ibiza Mukantabana :

"Impamvu z’izi nkongi za hato na hato ziratandukanye : Hari izatewe n’abantu, izindi zatewe n’amashanyarazi biturutse ku buryo insinga n’ibindi bikoresho bitwara amashanyarazi byashyizwe mu mazu, hari izatewe n’uburangare nk’aho abantu basiga ibikoresho bicometse ku mashanyarazi cyangwa za buji zicanye bakigendera bikaza gutera inkongi, hari n’impavu zitaramenyekana zateye inkongi z’umuriro."

Mukantabana aravuga ko atari ngombwa kumenya igitera inkongi icya ngombwa ari ukujya mu bwishingizi!
Mukantabana aha ariha urw'amenyo; none se uyu Minisitiri azi ko miliyoni 11 zose z'abanyarwanda zigiye mu bwishingizi ntihashyirwe ingufu mu kumenya ibitera izi nkongi ngo zikumirwe biriya bigo by'ubwishingizi nabyo byahomba uruhenu cyangwa bigashyiraho ibiciro abaturage bacye cyane bonyine aribo bashobora kubyigondera? Shikama irasaba uyu mutegetsi gusubira mu masomo ye mu bijyanye n'ubwishingizi. Ese Minisitiri Mukantabana uvuga ko inyubako za Leta nazo zigomba kuba ziri mu bwishingizi, yatubwira niba minisiteri ategeka iri muri ubwo bwishingizi?
Kuri Mukantabana, umuti w'izi nkongi ni ubwishingizi
Ikindi yakomojeho ngo ni uko ahantu hahurirwa n'abantu benshi nk'amashuri, insengero,hose hagomba kuba hari mu bwihshingizi. Ibi bikaba bishimangira ibyo duherutse kubabwira ubushize mu nyandiko harimo Impyisi, ko ibi byose biriho bikorwa ari ugukumira rubanda mu bikorwa bibafitiye inyungu ngo byikubirwe na FPR n'Agatsiko nkuko za Nkomamashyi zo ku Kimihururra ziheruka gushyiraho itegeko ribemerera gucuruza. Ikindi ni uko za nsengero zigisenga Imana tuzi zitarayoboka FPR zose zizafungwa mu gihe icyama kizatezamo akavuyo nkuko bisanzwe, bwacya bakazifunga bati n'ubundi twasanze zitari mu bwishingizi.Umva uko Minisitiri w'ibiza akangurira abanyarwanda bose kujya mu bwishingizi.

"Ibiza ntibiteguza, ndetse nubwo hafatwa ingamba ntibishobora guhagarikwa burundu. Ku bw’ibyo buri muturanrwanda akwiye kumva ko gufata ubwishingizi bw’imitungo ye ari ikintu cy’ingenzi kuri we. ----------------------------Aya mabwiriza agamije gukumira inkongi mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi nk’inyubako za Leta, amasoko n’amaguriro, insengero, amashuri, ibitaro n’ahandi hantu hahururwa n’abantu benshi.Aya mabwiriza kandi agamije gukumira inkongi mu byanya b’inyamaswa n’amashyamba, mu gutwara abantu n’ibintu, mu bubiko ndetse no ku mitungo y’abantu ku giti cyabo."

Igihe Mukantabana yari ahungutse ngo agirwe Minisitiri w'Ibiza

Minisitiri Mukantabana kandi yerekanye ko ubutegetsi bwa FPR bukora kinyeshyamba kuva muri 1994 kugeza na n'ubu aho yemeza ko abantu bagomba kugura ibikoresho byo gukoresha birinda inkongi z'umuriro maze bakajya kuri interineti kwiga uko bikoreshwa kuko ngo ntabwo ari ngombwa ko hagira umuntu ubatoza uko bikoreshwa. Bagorwa abanyarwanda , bagorwa Mana!

"Akenshi abantu bitwaza ko batazi gukoresha ibyo bikoresho nyamara bidasaba ubumenyi buhambaye. Ariko, muri iki gihe cy’ikoranabuhanga nta bumenyi buhishe. Abakozi benshi aho bakorera bafite murandasi (Internet) abandi bayigendana muri telefoni zabo. Iyi murandasi ubwayo ni umwarimu ushobora kwigisha buri wese uburyo bakoresha ibikoresho bizimya umuriro, hatagombye gutegerezwa impuguke zizaza gutanga amahugurwa rimwe na rimwe bikanatwara umutongo w’igihugu wagakwiye kugoboba abaturage no gukoreshwa mu iterambere ry’igihugu."

Nkaba nibaza ibibazo bikurikra:

1. Ese Mukantabana yasomye inkuru yaciye ku gihe tariki ya 9/9/2014 ivuga ko 32% by'abanyarwanda batazi gusoma no kwandika 24%  by'aba bantu bakaba bava mu rubyiruko??None se aba bose bazakoresha interineti kandi batazi gusoma no kwandika?
2. Ese gukoresha interineti ko bigusaba kuba ufite mudasobwa, telefoni yabigenewe n'Insobeke Uyu minisitri azi ko abanyarwanda bose bashobora kwigondera ibi bintu?
3. Ese kuki FPR itinya gushyira ahagaragara ibiciro by'ubu bwishingizi ngo abanyarwanda bagire icyo babivugaho?

Nkaba narangiza iyi nkuru nshimira Muakantabana kuba atwibiye kariya kabanga kuri iki kibi kitwugarije, ariko nkanamusaba kumpera biriya bibazo biri hejuru abamutumye kwamamaza ko kugirango dukire inkongi z'umuriro tugomba kujya mu bwishingizi

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355