MUNYESHYAKA Visenti, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC i Kigali : Abaturage baramubwira ko bafite amakuru ko Kagame yabemereye kuragira inka ku gasozi akabihakana |
Muri iyi minsi impuha
n’ibihwihwiswa birimo gucicikana muri Kigali umurwa mukuru w’ Rwanda. Bibiri
muri ibyo bihuha ni uko mu matagisi, mu masoko no mu tubari abantu barimo
kuvuga ko ngo Perezida Paul Kagame yamaze gutegeka ko abaturage bongera
kuragirira inka ku gasozi kandi bakagabanyirizwa umusanzu w’ubwisungane mu
kwivuza.
Iyi nkuru abakozi ba
Kagame bise igihuha yahungabanije ubutegetsi bw’i Kigali bigera n’aho
minisitiri w’intebe agoronomu Anasitazi MUREKEZI yabigarutseho arabivuguruza.
Siwe gusa kuko n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu,
imiyoborere myiza, amajyambere rusange n’imibereho y’abaturage (MINALOC) ariwe
bwana MUNYESHYAKA Visenti yabigarutseho nawe arabinyomoza.
Mu kiganiro cyamaze
amasaha atatu kuri radiyo Rwanda kuwa Gatandatu taliki 27 Nzeri 2014
cyarebanaga n’umuganda usoza ukwezi, uyu muyobozi muri MINALOC yarahiye
arirenga avuga ko ibyo ari ibihuha kandi ko nta shingiro, ko inka zigomba
gukomeza guhindirwa aborozi bagakomeza kubahiriza politiki ya nanjoro bahiga
ibyatsi byo kuzigaburira.
Nta wari uzi ko amagare
y’abakene n'abanyonzi yasubira mu muhanda
Mu nyandiko nyinshi
SHIKAMA yagiye ibagezaho twagarutse ku karengane abanyarwanda bakorerwa karimo
kubuzwa guhinga ibihingwa bashaka, gutegekwa kubika amagare mu mazu yabo,
kubuzwa kwahura inka n’andi matungo ku musozi, gutegekwa kujya mu mashyirahamwe
atagize icyo abunguye n’ibindi.
Kimwe mu bimenyetso
byerekana ingoma zigeze mu marembera kandi bene zo bakikanga bahiritswe umunsi
ku munsi ni ukwisubiraho ku byemezo baba barafashe mbere bigamije gukanyaga
abaturahe. Muri iyi myitwarire, niho bagaragariza neza neza ko kuyobora
byabananiye.
Nyakubahwa Nasitazi MUREKEZI, Minisitiri w'intebe abaturage bamutanga kumenya ibyemezo byafatiwe muri Vilaje Urugwiro n'aho babimubwiriye akabihakana yivuye inyuma kuko nta bubasha afite. Byose bigomba gukorwa kandi bikitirirwa Paul KAGAME ubu witwara nk'umwami Aha niho itangazamakuru rigirira akamaro kuko umuturage ubona bongeye kumwemerera kugenza igare rye mu muhanda akeka ko ari abanyampuhwe naho zahe zo kajya ko ahubwo ari nka zimwe za bihehe igirira icyo ishaka kwinopfora. Nsubiyemo ko nanditse ko Kagame abaturage badakwiye kumushimira ko yabakomoreye kugenza amagare mu muhanda kuko bitari ngomba ko bayafunga. |
Kagame ku Kimihururu
asigaye yarahinduye ahantu ho gutangaza ibyemezo bya wenyine niho aherutse
kwifashisha umuhango wo kurahiza abatware bashya maze akigira nyoni-nyinshi
akemerera abaturage kongera kugendera ku magare nk’aho yabibabujije yari
abifitiye uburenganzira.
Kwikundisha ku baturage
ngo arebe ko ingoma ye yamara kabiri
Igikorwa cyo gukomorera
abanyamagare n’ubwo nishimiye ko umuturage asubijwe uburenanzira yari yarambuwe
kandi iki kikaba aricyo muri SHIKAMA duharanira, nababanjwe bikomeye n’uko Kagame
atabikoreye urukundo akunda abaturage ko ahubwo yabikoze kugira ngo
abikundisheho abannyega ngo arebe ko ingoma ye yamara kabiri kuko ubu bisa n’ibyamurangiranye.
Kubera ko azi neza ko
abaturage babihiwe bya hatari kandi akaba azi neza ko we na FPR ye babahemukiye
birenze urugero, yahisemo kongeramo andi mayeri yo kubiyegereza ngo arebe ko
kubihirwa kwagabanuka mo gacye. Niyo mpamvu muzajya mubona abantu bavuga ibintu
badafitiye gihamya, kandi bigakwizwa muri benshi cyane mu gihe gito gishoboka.
Inka zishobora kujya
kurisha mu minsi mikeya
Nkiri mu Rwanda,
nababwiye ko nari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru ISIMBI. Mu nimero ya 51
nasohoye muri Werurwe 2014 nashyizemo isesengura-ndagu za Magayane na
Nyirabiyoro (igice cya 4) maze nibaza cyane ku mpamvu Kagame na FPR babujije
abaturage kuragira nka ku gasozi. Ibyo nabyise POLITIKI YA NANJORO.
Nanjoro ni akuma gafite
amenyo atyaye cyane ameze nk’amenyo z’inzoka. Ako kuma niko bakoresha bahirira
amatungo ubwatsi buyatunga cyangwa baca icyarire cyo kuyasasira. Ako kuma
umuntu ugafite iyo muhuye uhita ubona ko byanze bikunze agiye kwahirira amatungo
ye.
Impamvu nabyise
POLITIKI YA NANJORO ni uko inka imwe ihazwa n’ibiro 45 by’ubwatsi kandi kugira
ngo ugwize ubu bwatsi bigusaba kwirirwa wahira umunsi wose kugeza rirenze. Ahangaha
niho nibazaga ndengera umuturage, ko kugira ngo ubu bwatsi buboneke indi mirimo
yose yo mu rugo igomba guhagarara ukabanza ugahaza iyo nka imwe
y’impoma-rutaro.
FPR na Kagame rero bazi
neza ibyemezo bafashe bikarusha ibindi kuniga umuturage bo bita igipingamizi.
Nyuma y’amagare, nta kindi cyababaje abaturage kurusha kubategeka kurekera inka
mu biraro binasobanuye ko nta cyabashimisha kurusha kubakomorera bakongera
kuragira ku gasozi.
Amayeri ya FPR na Kagame hagamijwe kurindagiza abaturage
Mu Rwanda nahabaye
umunyamakuru imyaka 10 kandi nahavukiye muri 1977 mpaba iminsi yose y’ubuzima
bwanjye kugeza ku italiki 01 Mata 2014 kuko no muri 1994 nahungiye imbere mu
gihugu amezi 3 yonyine, mpigira amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza. Nta
muntu n’umwe nigeze numva akwirakwiza igihuha ngo abategetsi bafate umwanya
wabo bakigarukaho ahubwo baramufataga bakamukanyaga.
Ubu rero bwo biteye
ukundi kundi: Njyewe uzi amayeri ya Kagame na FPR, buriya yamaze gufata
icyemezo cyo gukomorera abaturage gusubiza inka ku gasozi cyera ariko hari uko
bigomba kugenda kugira ngo abaturage babanze barindagizwe nyuma babone ko ariwe
mucunguzi wabo utavugirwamo kandi ntiyungirizwe bakomeze bamusingize nk’umwami.
Uko bigomba kugenda ni
uku : Icya mbere: Maneko za Kagame zigomba kubanza gukwirakwiza igihuha mu baturage zibagurira
inzagwa mu tubari kandi zikemera kunywesha umuheha ziwusangiriraho n’abaturage
baheruka koza amenyo ku ngoma ya Rwabugili, kugira ngo zumve aho abaturage
bari bageze babihirwa n’ingoma-mpotozi ya FPR.
Icya kabiri: Maneko za
DMI zigomba kubwira Kagame uko abaturage babyumva n’uko zasanze bitwaye kuri
icyo kibazo, uko banegekajwe n’uburyo basingiza umubyeyi nyir’u Rwanda aramutse
yunamuye icumu inka zikongera kurisha kuko bananijwe no kwahira ubwatsi.
Icya gatatu: Kubera ko
Kagame ubu yitwara nk’umwami kandi atavugirwamo ntanavuguruzwe n’umuntu wese
kugera no kuri Chef d’etat Major ndetse akarangwa no gusuzugura bikabije
abakorana naawe, abategetsi bose uhereye kuri Minisitiri w’intebe w’icyaduka
utagira ijambo na mba ukagera muri nyumbakumi.
Perezida Kagame ubu witwara nk'umwami, nashaka azemerera abaturage kwahura inka ku musozi nk'uko yakomoreye abanyonzi kandi byose akabikora ntawe agishije inama nk'uko ajya kumvisha abaturage yabikoze wenyine kuko nta muntu wemerewe kumuvuguruza mu Rwanda |
Bose bagomba kunyomoza ibyo bihuha
kandi bakabihakana bivye inyuma kugira ngo Umwami nyir’u Rwanda Paul KAGAME mwene
RUTAGAMBWA Dehugarasiyasi azatungure abaturage bose abemerere kongera kuragira
ku musozi bityo ahabwe ibisingizo n’amashimwe kandi akomerwe amashyi y'urufaya wenyine
nta wundi wiyitiriye icyo gikorwa.
Dutegereze umuhango wo
kurahiza perezida wa Sena
Nk’uko nabivuze mu
ntangiriro y’iyi nyandiko, Kagame yakoresheje umwanya yabonye mu kurahiza
abayobozi bakuru ku Kimihurura aboneraho kubwira abatunzi b’amagare ko
bakomorewe. Niko mbona bishobora kuzagenda ku munsi wo kurahiza Perezida wa Sena
abanyarwanda badakwiye gutaho igihe bamutegerezanyije amatsiko kuko nababwiye
ko byanze bikunze agomba kuzaba ari umugande w’mututsi uzasimbura Kagame amaze
guhirima mu minsi ya vuba kuko kuyobora abanyarwanda bimaze kumunanira rwose.
Mu isesengura-mpamvu na
politiki ryanjye, ntibizabatangaze mubonye Nyakubahwa Paul Kagame avuze ko
n’abari barategetswe gushyira inka mu biraro bakomorewe kimwe n’uko ubwisungane
mu kwivuza bugabanijwe yanashaka akabubakuriraho bwose ngo arebe ko bwacya
kabiri ariko akazaba yibeshye cyane kuko imivumo abanyarwanda bamuvuma
izamusama n’urubyaro rwe rwose bitewe n’ibibi yahemukiye u Rwanda ku buryo
wakeka ko atari cyo gihugu akomokamo.
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na
Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355