Pageviews all the time

TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 23 GISANZWE, TALIKI 07 NZERI 2014. Isomo rya mbere: Ezekiyeli: 33,7-9. Zaburi: 94,1-2,6-7b,7d-8a.9 Isomo rya kabiri: Abanyaroma: 13,8-10. Ivanjiri: Matayo: 18,15-20. "NIBA USHAKA KUZARAGWA IJURU, URASABWA KUGIRA IDENI RY'URUKUNDO KUKO RIKURUTIRA KURE ZA MILIYARI WAGUZA MURI BANKI; BITYO UGIRE URUHARE MU KUGABANYA UMUBARE W'ABANYABYAHA BARI KUZARIMBUKA BAZIZE SINAMENYE!"   Abatagatifu: Rejina, Nemori na Koloduwalidi./ Padiri TABARO.

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Ezekiyeli aratugira inama yo kuburira abo bigaragara ko bahemukira rubanda. Muri ubu buhanuzi, Ezekiyeli aragaruka ku RUPFU RW'UMUGOME maze akatubwira ko dusabwa kumuburira kugira ngo ahindure imyifatire inzira zikigendwa.
Mu isomo rya kabiri, Pawulo Muragatifu aracyakomeza kwandikira abaturage b'umujyi wa Roma ariko noneho kuri iki Cyumweru, aratwifuriza kugira urukundo rwa kivandimwe no guhora turi maso.
Aremeza ko ntawe dukwiye kubamo ideni/umwenda uretse iry'urukundo kuko amategeko n'ubuhanuzi byose ariho bishingiye kandi burya urukundo rubumbye amategeko!

Mu Ivanjiri Ntagatifu, Yezu aratwereka inzira dukwiye kunyuramo duhana bya kivandimwe uwateshutse ku itegeko ry'urukundo.Muri iyi Vanjiri, Yezu arasobanura neza umuvandimwe wacu uwo ariwe maze akaduha uburyo 3 bwo kumukunda urukundo rumukiza urupfu. Ubwa mbere ni ukumuhana mwembi mwiherereye, yakunanira ubwa kabiri bukaba kumushyira hagati y'abagabo 2 cyangwa 3. Iyo ntacyo bitanze, Yezu arakugira inama yo kugeza ikibazo cye mu ikoraniro/iteraniro.Maze Yezu akanzura agira ati: "Niyanga kumva ikoraniro, icyo gihe azaba akubereye umunyamahanga bishatse gusobanura ko ntacyo muzaba mugihuriyeho.

DUTEKEREZE TWITONZE:
 Iyi Vanjiri ihuye neza neza n'amage u Rwanda rurimo kandi ntawampakanya ko i Kigali ndetse no mu Rwanda hose hatariyo ibibazo.Uyu MUGOME WEGEREYE URUPFU UHANURWA NA EZEKIYELI KUKO yanze kuva ku izima, birasa rwose n'aho abamugira inama yo gusubiza inkota mu rwubati akunamura icumu bahetuye bya byiciro 3 Yezu adusaba gukoresha bityo akaba ashaka kuba nka cya gikoba cyikururiye umuriro.

Saba Imana ihindure bene abo bantu kandi niba wabasha kugezayo ijwi ryawe, babwire ko gushyikirana na FDLR atari uguca inka amabere kuko na MRND yashyize ikemera gushyikirana na FPR kandi ubibutse ko mu buzima bwa hano ku isi nta gishya, byose byahozeho ko ndetse n'amateka akunze kwisubiramo.

                                               Nyagasani Yezu nabane namwe iteka na hose!

ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA: 
Kuwa mbere taliki 08 Nzeri ni UMUNSI MUKURU W'IVUKA RYA BIKIRAMARIYA n'Abatagatifu Adiriyani, Serije na Berina . Kuwa kabiri taliki 09 Nzeri ni Petero Kalaveri, Alani, Omeri na Gorugoni Kuwa gatatu taliki 10 Nzeri ni Nikola w'i Tolentino, Auberiti na Purukeriya. Kuwa Kane taliki 11 Nzeri ni Adelifi na Vinsiyana. Kuwa gatanu taliki 12 Nzeri ni Sitaratoni, Tasiyani na Silivini. Kuwa gatandatu taliki 13 Nzeri ni Yohani Kirizositomu, Guido, Ame, Euloji, Lidwali na Maurilli. Ku cyumweru gitaha taliki 14 Nzeri ni icyumweru cya 24 gisanzwe hamwe na Mutagatifu: Materini.i Yohani Kirizositomu, Guido, Ame, Euloji, Lidwali na Maurilli. Ku cyumweru gitaha taliki 14 Nzeri ni icyumweru cya 24 gisanzwe hamwe na Mutagatifu: Materini.
Ifoto igaragaza ikimenyetso cy'urukundo no guca bugufi kuri mugenzi wacu uvugwa mu Ivanjiri y'iki cyumweru.


Padiri Tabaro M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355