Itangazamakuru rikwiza ibinyoma n’ibihuha,
ibitutsi n’inzangano ntaho riba ritaniye na twazi twa Nziza na Munyuza. Amakuru
abogamye ashobora kuganisha igihugu ku manga nkuko twabibonye muri bimwe mu
binyamakuru byandikirwaga mu Rwanda mbere ya jenoside, urugero rutari kure
rukaba ari inyandiko ya RUcagu Bonifasi yacishije muri Kangura mwese mwasomye
aho yafataga ubwoko bw’abatutsi nk’abanyarwanda badasanzwe. Gusingiza buhumyi
umunyagitugu runaka nabyo ni uburozi mu bundi kuko akomeza gukora amabi ye
yibeshya ko ibitangazwa n’itangazamakuru rye
ari ukuri abaturage bakaba batekanye, bakize nkawe, nta kibazo na kimwe
bafite. Ibi bikaba ariko bimeze mu Rwanda, aho itangazamakuru ryaho risingiza
Pawulo Kagame niyo yigambye ko yishe ugasanga biriho birasiga imvugo nk’iyo
ubuki. Aha rero niho havamo n’inkuru z’ibinyoma nk’iyatangajwe na zimwe mu
mbuga zikorera Agatsiko ka Kagame ko abari batanze ikirego muri EAC baregagamo
u Rwanda, Uganda na Kenya bagikuye mu rukiko, ibi byose nta kindi biba bigamije
atari ugushimisha umunyagitugu Kagame no kubeshya abaturage ko ibintu bigenda
neza. Menya ukuri kuri icyo kirego muri
iyi mirongo ikurikira.
Ikirego cyatanzwe
n’Abatanzania batatu rugishyikiriza urukiko rwa EAC
Ikirego Nimero 9/2013 cyatanzwe n’Abatanzania 3 nkuko
Shikama yigeze kubibagezaho muri zimwe mu nyandiko zayo z’umwaka ushize. Aba
baturage bavuga mu kirego cyabo ko Kenya, U Rwanda na Uganda umwaka ushize
byakoze amanama atandukanye biyahezamo ibindi bihugu bigize umuryango
bihuriyeho wa Afrika y’Uburasirazuba, EAC mu magambo ahinnye. Ally Hatib Msangi, David
Makatha na John Bwenda batanze iki krego bakaba bahagarariwe n’Umwunganizi mu mategeko Jimmy Obeid bemeza ko biriya bihugu 3 tuvuze hejuru ibikorwa
byabyo biciye ukubiri na zimwe mu ngingo z’Amasezerano ashinga EAC arizo: 3(3) (c na 6
(a) (b) (d) na (f).
Ikirangantego cya EAC |
Abarega basabye ko
Perezida Jakaya Kikwete yazaza gutanga ubuhamya mu rukiko
Abarega basanga ubuhamya bwa Jakaya Kikwete
ari ingenzi bityo bakaba basaba igihe cy’inyongera y’ukwezi ngo babe bamutumiye
bagejeje no ku rukiko urutonde rw’abandi batangabuhamya. Kikwete azaza gutanga
ubuhamya kubera ijambo yavugiye imbere y’inteko shingamategeko ya Tanzania ku
iriki ya 7/11/2013, aho yavugaga ko Tanzania n’Uburundi bihezwa mu manama ya
EAC. Urukiko ruyobowe n’umucamanza mukuru Jean Bosco Butasi, umwungirije Isaac
leanaola n’abandi Faustin Nteziryayo, Monica Mugenyi na Fakhi Jundu, rwemeye
icyifuzo cyabo rubasaba ko baba bamaze kugeza urutonde rw’abatangabuhamya babo
ku rukiko bitarenze tariki ya 24/10/2014.
Perezida Jakaya Kikwete |
Amazina
y’abazaburanira ibihugu na Dr Richard
Sezibera arazwi
Umunyamabanga mukuru wa EAC Dr Richard
Sezibera azunganirwa na Dr Antony Kafumbe, Kenya izunganirwa n’abantu babiri
aribo: Muthoni Kimani na Peter Ngumi, Uganda izunganirwa n’abantu batatu:
Elisha Bafirawala, Richard Adrole na Maureen Ijang naho u Rwanda rwunganirwe na
Malaala Aimable.
Abaregwa basabwe kuba bageje ibisobanuro byabo ku rukiko mbere ya
7/11/2014
Abaregwa basabwe kuba bageje
ibyireguro cyangwa ibisobanuro kubyo baregwa mbere y’itariki ya 7 z’Ugushyingo
2014 no gutanga ibisobanuro by’umugereka mbere y’itariki ya 14/11/2014. Ibyo
itangazamakuru ryo kwa Kagame ryavugaga ko abarega bakuye ikirego cyabo mu
rukiko sibyo kuko icyo bakuye mu rukiko ari ingingo yasabaga ko mu gihe
urubanza ruzaba rutaracibwa ibi bihugu 3 bibujijwe kongera gukoresha inama. Iyi
ngingo rero yakuwe mu kirego cyabo kuko ngo Tanzania n’Uburundi byatangiye
gutumirwa mu nama za biriya biregwa nk’ebyiri zabaye uyu mwaka kuri 24/2/2014
na 2/5/2014.
Abanyamakuru
nibakorere rubanda aho gukorera Agatsiko gusa
Twasoza iyi nyandiko dusaba bagenzi bacu
bakorera Kagame kwibuka ko itangazamukuru mu bindi bihugu riba ari ijisho rya
rubanda: gutahura ibitagenda neza mu gihugu rikabyandika rubanda n’Abategetsi bakabimenya bakabikosora. Birababaje
rero kubona iryo Kwa Kagame Pawulo ntacyo rimumariye cyangwa ngo rikimarire
rubanda iriho yicwa n’inzara, agahiri n’agahinda rirebera; icyo rimaze gusa ari
ukuvuga ibigwi Agatsiko katagira, kuvuga ko umunyarwanda runaka yafungiwe mu
gihugu iki n’iki, uriya azazanwa kuburanira mu Rwanda, ba Kanaka ari Ibigarasha
; ko igihugu iki n’iki cyaje kwigira ku Rwanda, n’ibindi binyoma ntarondoye.
Ibyo abanyarwanda bakeneye kumenya muri iki gihe si ibyo ahubwo bifuza
uwababwira impamvu batwikirwa buri munsi, abanyarwanda bariho bafungwa kuva ku
mwana utaravuka(Iyonka) kugeza ku mukecuru rukukuri, kuva kuri Rushati kugeza
kuri jenerali. Barifuza uwababawira impamvu abantu bariho baburirwa irengero
buri munsi, abandi bakicwa bakagaburirwa ingona mu biyaga.Uwababwira impamvu
Kagame Pawulo adashaka gushyikirana n’abatamuramya nk’akamana harimo na FDLR.
Kanda aha ubone aho twakuye aya makuru
Kanda aha ubone aho twakuye aya makuru
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355