Pageviews all the time

IBINSHENGURA: Aho abanyamakuru ba Kagame ntibasoma ibinyamakuru babicuritse nka ba bajenerali be? Abatanzaniya bareze Uganda, Rwanda, Uganda na R. Sezibera muri EAC basabye ko Kikwete aba umwe mu bazatanga ubuhamya mu rukiko rwasabye abaregwa kuba barugejejeho ibyireguro byabo mbere ya 7/11/2014. Ibyatangajwe n’itangazamakuru rya Kagame Pawulo ko ikirego cyavanywe mu rukiko byari ibinyoma!/NKUSI Yozefu




Itangazamakuru rikwiza ibinyoma n’ibihuha, ibitutsi n’inzangano ntaho riba ritaniye na twazi twa Nziza na Munyuza. Amakuru abogamye ashobora kuganisha igihugu ku manga nkuko twabibonye muri bimwe mu binyamakuru byandikirwaga mu Rwanda mbere ya jenoside, urugero rutari kure rukaba ari inyandiko ya RUcagu Bonifasi yacishije muri Kangura mwese mwasomye aho yafataga ubwoko bw’abatutsi nk’abanyarwanda badasanzwe. Gusingiza buhumyi umunyagitugu runaka nabyo ni uburozi mu bundi kuko akomeza gukora amabi ye yibeshya ko ibitangazwa n’itangazamakuru rye  ari ukuri abaturage bakaba batekanye, bakize nkawe, nta kibazo na kimwe bafite. Ibi bikaba ariko bimeze mu Rwanda, aho itangazamakuru ryaho risingiza Pawulo Kagame niyo yigambye ko yishe ugasanga biriho birasiga imvugo nk’iyo ubuki. Aha rero niho havamo n’inkuru z’ibinyoma nk’iyatangajwe na zimwe mu mbuga zikorera Agatsiko ka Kagame ko abari batanze ikirego muri EAC baregagamo u Rwanda, Uganda na Kenya bagikuye mu rukiko, ibi byose nta kindi biba bigamije atari ugushimisha umunyagitugu Kagame no kubeshya abaturage ko ibintu bigenda neza. Menya ukuri kuri  icyo kirego muri iyi mirongo ikurikira.

Ikirego cyatanzwe n’Abatanzania batatu rugishyikiriza urukiko rwa EAC
Ikirego Nimero 9/2013 cyatanzwe n’Abatanzania 3 nkuko Shikama yigeze kubibagezaho muri zimwe mu nyandiko zayo z’umwaka ushize. Aba baturage bavuga mu kirego cyabo ko Kenya, U Rwanda na Uganda umwaka ushize byakoze amanama atandukanye biyahezamo ibindi bihugu bigize umuryango bihuriyeho wa Afrika y’Uburasirazuba, EAC mu magambo ahinnye. Ally Hatib Msangi, David Makatha na John Bwenda batanze iki krego bakaba bahagarariwe n’Umwunganizi mu mategeko Jimmy Obeid bemeza ko biriya bihugu 3 tuvuze hejuru ibikorwa byabyo biciye ukubiri na zimwe mu ngingo z’Amasezerano ashinga EAC arizo: 3(3) (c na 6 (a) (b) (d) na (f).


Ikirangantego cya EAC
Abarega basabye ko Perezida Jakaya Kikwete yazaza gutanga ubuhamya mu rukiko
Abarega basanga ubuhamya bwa Jakaya Kikwete ari ingenzi bityo bakaba basaba igihe cy’inyongera y’ukwezi ngo babe bamutumiye bagejeje no ku rukiko urutonde rw’abandi batangabuhamya. Kikwete azaza gutanga ubuhamya kubera ijambo yavugiye imbere y’inteko shingamategeko ya Tanzania ku iriki ya 7/11/2013, aho yavugaga ko Tanzania n’Uburundi bihezwa mu manama ya EAC. Urukiko ruyobowe n’umucamanza mukuru Jean Bosco Butasi, umwungirije Isaac leanaola n’abandi Faustin Nteziryayo, Monica Mugenyi na Fakhi Jundu, rwemeye icyifuzo cyabo rubasaba ko baba bamaze kugeza urutonde rw’abatangabuhamya babo ku rukiko bitarenze tariki ya 24/10/2014.


Perezida Jakaya Kikwete 
Amazina y’abazaburanira ibihugu na  Dr Richard Sezibera arazwi
Umunyamabanga mukuru wa EAC Dr Richard Sezibera azunganirwa na Dr Antony Kafumbe, Kenya izunganirwa n’abantu babiri aribo: Muthoni Kimani na Peter Ngumi, Uganda izunganirwa n’abantu batatu: Elisha Bafirawala, Richard Adrole na Maureen Ijang naho u Rwanda rwunganirwe na Malaala Aimable.

Abaregwa basabwe kuba bageje ibisobanuro byabo ku rukiko mbere ya 7/11/2014
Abaregwa basabwe kuba bageje ibyireguro cyangwa ibisobanuro kubyo baregwa mbere y’itariki ya 7 z’Ugushyingo 2014 no gutanga ibisobanuro by’umugereka mbere y’itariki ya 14/11/2014. Ibyo itangazamakuru ryo kwa Kagame ryavugaga ko abarega bakuye ikirego cyabo mu rukiko sibyo kuko icyo bakuye mu rukiko ari ingingo yasabaga ko mu gihe urubanza ruzaba rutaracibwa ibi bihugu 3 bibujijwe kongera gukoresha inama. Iyi ngingo rero yakuwe mu kirego cyabo kuko ngo Tanzania n’Uburundi byatangiye gutumirwa mu nama za biriya biregwa nk’ebyiri zabaye uyu mwaka kuri 24/2/2014 na 2/5/2014.

Abanyamakuru nibakorere rubanda aho gukorera Agatsiko gusa

Twasoza iyi nyandiko dusaba bagenzi bacu bakorera Kagame kwibuka ko itangazamukuru mu bindi bihugu riba ari ijisho rya rubanda: gutahura ibitagenda neza mu gihugu rikabyandika rubanda    n’Abategetsi bakabimenya bakabikosora. Birababaje rero kubona iryo  Kwa Kagame Pawulo  ntacyo rimumariye cyangwa ngo rikimarire rubanda iriho yicwa n’inzara, agahiri n’agahinda rirebera; icyo rimaze gusa ari ukuvuga ibigwi Agatsiko katagira, kuvuga ko umunyarwanda runaka yafungiwe mu gihugu iki n’iki, uriya azazanwa kuburanira mu Rwanda, ba Kanaka ari Ibigarasha ; ko igihugu iki n’iki cyaje kwigira ku Rwanda, n’ibindi binyoma ntarondoye. Ibyo abanyarwanda bakeneye kumenya muri iki gihe si ibyo ahubwo bifuza uwababwira impamvu batwikirwa buri munsi, abanyarwanda bariho bafungwa kuva ku mwana utaravuka(Iyonka) kugeza ku mukecuru rukukuri, kuva kuri Rushati kugeza kuri jenerali. Barifuza uwababawira impamvu abantu bariho baburirwa irengero buri munsi, abandi bakicwa bakagaburirwa ingona mu biyaga.Uwababwira impamvu Kagame Pawulo adashaka gushyikirana n’abatamuramya nk’akamana harimo na FDLR.

Kanda aha ubone aho twakuye aya makuru

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355