Pageviews all the time

Mu gihe Kagame akomeje guteza umutekano mucye muri Tanzania yibasira ibigo by'abapolisi nka gerenade yakomerekeje abapolisi 3 ejo kuwa 17/9/2014 mu karere ka Songea, amakuru agera kuri SHIKAMA aremeza ko Perezida Kikwete atiteguye guha gasopo Kagame nkuko Mwalimu Nyerere yagenje Idi Amin muri 1978 ngo ataziburira umwanya wo kuba intumwa ya LONI nka Buyoya igihe azaba acyuye igihe cyo kuyobora Tanzania/ NKUSI Yozefu



Nta minsi ishize  ikigo cya polisi ya Bukombe mu karere ka Geita yibasiwe n'abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro, bakagwa gitumo abapolisi barimo bakicamo 2 bakanasahura intwaro zirenga icumi,  gerenade zivundereza ibyuka biryana mu maso n'amasasu menshi.

Nkuko tubikesha urubuga Mpekuzi Huru, ejo kuri 17/9/2014 nanone Tanzania yongeye kwibasirwa n'aba bagizi ba nabi maze bibasira abapolisi bari ku irondo babajugunyaho gerenade yabakomerekeje ubu bakaba barwariye mu bitaro bya Ruvuma mu karere ka Songea nkuko ubisanga aha ku buryo burambuye. Umuyobozi w'ibi bitaro  Dr Daniel MALEKELE yemeje ko aba bapolisi batewe gerenade ngo ishobora kuba yarakozwe ku buryo bwa gakondo, agakomeza avuga ko aba bakomeretse babakuyemo ibice by'amabati n'imisumari mu bikomere byabo. Iyi nkuru kandi ikaba yemejwe n'umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza bwana Issaya MNGULU.
bamwe mu bategetsi bahurira n'abanyamakuru ahabereye iterabwoba kuri 17/9/2014

Shikama imaze iminsi iperereza ibyerekeye iri terabwoba n'ingaruka zaryo. Mu kwezi kwa Nyakanga 2014 twashinze abanyamakuru bacu 2 bari muri Tanzania kumva icyo abayobozi banyuranye, n'ababturage basanzwe bavuga kuri iri terabwoba ryugarije igihugu cyabo. Dore ibyo Shikama yabashije kumenya

1.Ibiro by'ubutasi bya Leta zunze ubumwe z'Amerika(CIA) biriho birakora amatohoza.
Mu gihe aba banyamakuru bari mu kazi twabashinze twavuze hejuru, baguye ku makuru yizewe ko ibiro by'ubutasi bya Amerika biriho bikora amatohoza muri iki gihugu kuri ibi bikorwa by'iterabwoba byibasiye inzego z'umutekano za Tanzania. Aba bakozi ba CIA ngo bakaba baratangiye akazi kabo mu mpera z'Ukuboza 2013. 

2.Abatanzania baremeza ko ari Kagame Paul uriho ubashotora
Mu biganiro abanyamakuru bacu bagiye bagirana n'abaturage ba Tanzania muri Dar es Salaam, Dodoma na Arusha, bose bagiye bemeza ko ari Pawulo Kagame uriho wanduranya kuri Tanzania nkuko Idi Amin yabikoze muri 1978. Nkuko aba banyamakuru babitangaza, mu mihanda, mu tubari , za Resitora n'ahandi hateranira abantu benshi, bose ngo umutima wabavuyemo bibaza uko ubu bushotoranyi buzarangira. Abanyamakuru babajije icyo bumva cyakorwa, maze abenshi bemeza ko Kikwete yatera Kagame akamuha gasopo nkuko uwari Perezida wa Tanzania Mwarimu Julius Nyerere yabigenje yihaniza Mareshali Idi Amini  Dada muri 1978, amutera akanamwirukana burundu muri Uganda. Turamenyesha abasomyi bacu ko aba banyamakuru batashoboye kugera Mwaza na Geita nazo zibasiwe n'iri terabwoba kandi zikaba zegereye u Rwanda. Ikindi twababwira ni uko nubwo abategetsi banyuranye batanyomoza ibivugwa n'aba baturage,  hafi ya bose ngo ubona bafite ubwoba bwo kugira icyo batangaza, bakavuga ko ibyo bireba inzego z'umutekano bitabareba.

3. Perezida Kikwete ntashaka gutabara abaturage nkuko babyifuza ngo atiziburira umwanya muri LONI

Tukimara kumva ibyifuzo by'aba baturage, twahise tujya kuganira na bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza ya Oslo muri Norway bakomoka  mu gihugu cya Tanzania. Abenshi mubo twaganiriye bagiye bunga muryo aba baturage bari batangarije Shikama. Twaboneyeho akanya ko kubaza niba Perezida Kikwete yakubahiriza ibyifuzo by'abo ayobora agatera Kagame. Iki kibazo twakibajije John wabaye umwe mu bakozi ba Leta ya Tanzania ubu akaba akurikira inyigisho z'icyiciro cya 3( impamyabumenyi y'ikirenga) mu bijyanye n'amategeko muri Kaminuza ya Oslo.
Umwe mu bapolisi bakomerekejwe na gerenade yo kuri 17/9/2014 ari mu bitalo

Uyu mugabo yadutangarije ko Perezida Kikwete adashobora guhirahira ngo atere Kagame kuko ngo ashaka kuba intumwa y'amahoro ya LONI akimara kurangiza manda ye izarangira umwaka utaha muri 2015. Umwe mu bantu bazwi mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika wabaye intumwa y'amahoro ya Loni ni BUYOYA wahoze ari perezida w'u Burundi. Uyu mutanzania yakomeje atubwira ko ugushotora Kagame akora buri munsi kuri Tanzania kugamije gushyira icyasha ku izina rya Kikwete ngo namutera azabure uriya mwanya yitwa Gasurantamabara kandi ugomba kujyamo abakunzi b'abamahoro, natamutera kandi abaturage be bamwange bavuga ko nta mutekano bafite! Turabibutsa ko Perezida Kikwete yabaye umuperezida w'indashyikirwa muri Afrika uyu mwaka wa 2014.

Umwe mu bapolisi bakomerekejwe na gerenade yo kuri 17/9/2014 ari mu bitalo


Kwa kutagaragara muri iyi minsi  kwa Kikwete na Kagame mu manama yiga ku bibazo birebana na FDLR n'aha gushingiye kuko Kikwete agomba kuba yarahawe gasopo na ba Mpatsibihugu bagiwe mu matwi na Kagame na wa wundi umurerera abana uba i New York, maze bakamwumvisha ko imyaka irenga 30 amaze ari umuyobozi ukomeye muri Tanzania ashobora kuyikuba na zeru akomeje kujya mu kibazo cya FDLR bashaka ko irimbuka, mu minsi iri imbere tuzavuga ku buryo burambuye impamvu bafite ibyo byifuzo.

Abibwiraga rero ko Jakaya Kikwete hari icyo azamarira abanyarwanda, basubize amerwe mu isaho, dore ko no muri 1994 ntacyo yabamariye.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355