Pageviews all the time

TITO RUTAREMARA UHERUTSE KUVUGA KO NTA MPAMVU YATUMA F.D.L.R ITAHA IRWANA, UBU AKABA YIRIRWA ATANGA IBIGANIRO KU MARADIYO I KIGALI NGO AREBE KO F.P.R YAZANZAMUKA, YONGEYE KWIHA AMENYO Y'ABASETSI ASUZUGURA AMASHYAKA ARWANYA F.P.R ANAJIJISHA ABATURAGE NGO KAGAME AKOMEZE YIKUBIRE UBUTEGETSI / UDAHEMUKA Eric

Tito RUTAREMARA umusaza w'imyaka 70 kuko yavutse mu 1944, aracyifitemo imitekerereze yo mu gihe cy'ubwami aho nta muturage wagiraga ijambo. Mu kiganiro uyu musaza yagiranye n'iradiyo imwe mu zikorera i Kigali yongeye kwerekana uwo ariwe ndetse ko nta wundi ukwiye gukopfora uretse FPR akibwira ko abereye ubwonko. Muri icyo kiganiro yavuzemo byinshi ariko ndagaruka kuri bimwe muri byo kugira ngo nkureho urujijo yashyize mu bantu:

Itegeko-nshinga ryemera amashyaka menshi:
 Iri tegeko nshinga ryatowe muri 2003 njyewe naritoresheje abaturage i Gitarama mu Kibirigi / URG. Tito R. niwe wari uyoboye komisiyo yarishyizeho kandi nta mwanya uhagije abaturage bahawe ngo bamenye ibiryanditsemo.Tito uvuga ko Itegeko Nshinga ryemera amashyaka menshi nabanze arebe abayashinze aho bari niba habakwiye: NTAGANDA Berinarudo yashinze PS Imberakuri yafunzwe azira iki? Kuko yavuze ko PS Imberakuri atari koperative ihinga amateke ahubwo bashaka ubutegetsi?
MUSHAYIDI Dewogarasiyasi washinze PDP Imanzi ubu ari hehe? Hari ikosa yakoze? Madamu INGABIRE UMUHOZA Vigitoriya washinze FDU Inkingi ubu ari he? Kuko yavugiye ku Gisozi ko hakwiye kwubakwa n'urwibutso rw'ABAHUTU? None se ntibapfuye bishwe na FPR ibi RUTAREMARA ntabizi?


Hari abavuga ko banga ubutegetsi buriho nyamara ntibatange n’impamvu
Kuri iyi ngingo RUTAREMARA yaribeshye cyane kuko ku isi yose, nta muntu ushobora kurwanya ubutegetsi bw'igihugu cye adafite impamvu! Ku banyarwanda bo impamvu zo kurwanya FPR ni uruhuri, ariko kuko Tito RUTAREMARA atazizi ndamuhamo nkeya: Gukona abagabo b'ABAHUTU ku ngufu, kubuza abaturage gutanga ibitekerezo bibusanya n'umurongo wa FPR, gutegeka(guhatira) abaturage guhinga ibitabamara inzara.

Kubuza abaturage kuragira inka ku gasozi, kutemera gushyikirana n'imitwe ya politiki ibishaka, imishahara isumbana ku buryo bukabije, ruswa n'ubutabera bukorera mu kwaha kwa FPR, kwima akazi abahutu batsinze ipiganwa ry'ibizamini byo muri Komisiyo MUGANZA, n'ibindi.

Tito atiNiba Abanyarwanda baremeranyije ko bagomba guhinga ibijumba...": 
Kuri iki, arimo gushungera abaturage anerekana ko azi neza impamvu bababujije guhinga ibijumba ngo bazicwe n'umudari. Ubuse ni kangahe abaturage bategetswe kwitemera insina ngo haterwe indabo?

Fata nka za Green Party ubu ntibarimo se? Ntibakora?”: RUTAREMARA kurya ashaje ubanza yarazubaye atakibuka ibyo bakoreye abashinze iri shyaka. Dr Frank HABINEZA washinze GREEN PARTY siwe wirirwa mu binyamakuru arangisha abarwanashyaka baburiwe irengero? Niba Tito RUTAREMARA yaribagiwe namwibutsa: ANDREA KAGWA RWISEREKA ubu arihehe? Ntibamutsinze muri ARBORETUM i Butare.


Gukora politiki ni ukugaragariza ibitekerezo bizima abaturage si ukugaya ibyo abandi bakora: Hano Tito arerekana ko nta muntu wemerewe kunenga FPR ariko ntibishoboka kuko ntiwabusanya n'ishyaka riri ku butegetsi utarigaye ibyo ubona rikora bitanyuze mu nzira ya Demukarasi.

IBINDI UKWIYE KUMENYA KURI Tito RUTAREMARA
Uyu musaza ni umwe mu bantu bari bakomeye muri FPR kuva kera, yafatwaga nk’umwe mu mitwe itekerereza iryo shyaka. 
Bivugwa ko na Patrick Mazimpaka baba barabujije Kagame guhanura indege ya Perezida Habyalimana akanga akabikoraHari abamufataga nk’intagondwa cyane ku buryo ngo yaba adatinya kuvuga ku mugaragaro ko ABAHUTU ari abantu bo hasi bakagombye kuba munsi y’abatutsi igihe cyose.

Kandi ari mu bantu ngo batinzaga imishyikirano y’Arusha aho buri gihe ngo yifuzaga ko Leta y’icyo gihe ariyo igira ibyo yigomwa ariko FPR yo ntigire icyo yigomwa. Bivugwa ko kandi yaba yarashakanye na mwishywa we witwa Cécile! Intambara ikirangira yabaye mu nteko ishinga amategeko nyuma aba Umuvunyi Mukuru, ako kazi bavuga ko yari agashoboye ku bijyanye n’umutungo dore ko mu gihe abandi bigwizaho imitungo we ntacyo yigirira, n’uduke afite yafashe imyenda mu mabanki. 

Yakunze kubangamirwa na ba rusahuzi bagenzi be bo muri RPF, ku bijyanye n’akarengane kandi byo nta musaruro yagaragaje. Yagaragaye cyane mu gikorwa cyo gutoteza Lt Gen Kayumba Nyamwasa, mu minsi yabanjirije ihunga rye. Ngo yaba yaramubwiye ngo: Ko wapfushije umubyeyi wawe ntitugutabare ntacyo byakubwiye? Ngo kandi yabwiye Lt Gen Kayumba Nyamwasa ko ngo babujije abantu kumutabara mu byago yari yagize byo gutakaza umubyeyi we!


I Kigali birahwihwiswa ko Tito R. yaba ashyigikiye itaha ry'Umwami Kigeli V Ndahindurwa: Dore ko bizwi ko ngo afite amatwara ya lunari(UNAR) kuva kera. Ubu asa nk’aho yahawe akato nyuma yo kujya agira inama Perezida Kagame zitamunezeza cyangwa ngo zimusingize! Muri iyi minsi abumva amagambo Perezida Kagame avuga, akunze kuvuga ko nta nama z’abantu akeneye! Ngo izo nama ziba ari nosense(ntacyo zivuze)!


Uyu musaza aracyafite akazi, ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko atazatinda kujya ku rutonde rwa bagenzi be bashyizwe ku ruhande nka ba: Patrick Mazimpaka, Jacques Bihozagara, Charles Muligande, Rose Kanyange Kabuye, Rose Mary Museminali, Gen Sam Kaka Kanyemera n’abandi bahinduwe ntacyo baricyo nk’uko mwene Rutagambwa akunze kubivuga!
UDAHEMUKA Eric

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355