Pageviews all the time

IGIHUGU CY'U RWANDA GIKWIYE GUSHYIRWA MU GIHE KIDASANZWE  CY'UBUTEGETSI (ÉTAT D'URGENCE/STATE OF EMERGENCY) KUKO ABATEGETSI B'I KIGALI BANANIWE GUHAGARIKA INKONGI Z'UMURIRO BANANIRWA NO KUBWIRA ABATURAGE IJAMBO RIBAHUMURIZA / UDAHEMUKA Eric

Mu mwaka w'2013, mu Rwanda hadutse ikimenyetso gishya gikomeje gutamaza abavuga ko igihugu ari amahoro ari abanyabinyoma kuko bitumvikana ukuntu ahantu hatatu, hane, hatanu hatwikwa ubikoze ntafatwe.

Kubera ukuntu abanyarwanda bamwe biyongeza amagambo bakanayakwiza muri rubanda, hari n'abageze aho bavuga ko iyi miriro yaba iterwa na Leta ya FPR kugira ngo ikame mu baturage amafaranga yo kugura KIZIMYAMWOTO (extincteurs / Extenguisher s) binyuze mu iterabwoba ryaza ryitwikitiye umutaka wo kwiharira isoko ry'ubwo bucuruzi babanje gutegeka abaturage ko ari ngombwa kuri buri nzu / buri rugo kuyigura mu rwego rwo kurwanya inkongi z'umuriro.

Muri SHIKAMA, abavuga cyangwa ababona ko ibi bishoboka ntitwabashima cyangwa ngo tubagaye kuko tudafite gihamya ndakuka y'uko bishobora kuba biterwa n'abo tuvuze hejuru ariko hari ikibazo gikomeye gishingiye ku mitegekere y'igihugu itubahirizwa uko bigenwa n'amategeko.

MINISITIRI Cheikh Moussa FAZIL WA MININTER AKWIYE KWEGURA: MININTER bisobanura minisiteri y'umutekano w'imbere mu gihugu. Iyi minisiteri niyo iyobora IGIPOLISI cyirirwa kigamba kibeshya abaturage ko umutekano mu Rwanda ari mama wararaye bazi neza ko banyomeka rubanda kuko bigaragarira buri wese ko guhera muri 2010 nta muntu wemerewe guhagararana n'undi akanya mu nzira nyabagendwa.

Minisitiri Cheikh Moussa FAZIL utegeka iyi minisiteri iyo urebye ukuntu yitwaye muri iyi minsi aho yikomereje akazi nk'aho nta cyabaye bigaragaza ko ananiwe ndetse akwiye kwegura agaharira abandi kuko adafite ubushobozi bwo gusigasira umutekano n'ituze bya rubanda.

Indi mpamvu isobanura kandi ikumvikanisha ko ubwegure bwe bubaye bwaba bufite ishingiro ni uko nta jambo arageza ku baturage ngo abasobanurire uko ikibazo kifashe ahubwo akaba akomeje kuba nka wawundi utwika/uhisha inzu agahisha umwotsi.

Imiriro yibasiye amagereza, amaduka(amangazini/inzu z'ubucuruzi), amazu y'abaturage, utubyiniro, utubari, ibinyabiziga(imodoka ya David ya Taxi yakoraga Nyarusange, Nuance-Kibuye yahiriye i Nyabisindu i Gitarama muri Werurwe 2014 n'indi yakongokeye Kimironko), amagaraji, none bigeze n'aho imiriro yinjira mu bitaro n'ibigonderabuzima.

Umuturage ubibona akabona abategetsi ntacyo babivugaho arumirwa akibaza niba igihugu gifite abagitegeka cyangwa niba barazindutse. Ikindi ni uko kuba bibaye insubira ubugira icumi, cumi na gatanu,...ubwa mbere birerekana mu buryo bweruye ko nta mutekano urangwa mu Rwanda naho ubwa kabiri bisobanuye ko inzego z'umutekano zayobewe aho zikura umuti w'ikibazo. Icya gatatu ni uko abashumika iriya miriro biboneka ko barusha imbaraga n'amayeri abari ku butegetsi i Kigali barimo na Fazil navugaga mu kanya.

PEREZIDA KAGAME NAWE YARARUCIYE ARARUMIRA: Umukuru w'igihugu mu nshingano uruhuri ahorana burya habamo no gutangariza abaturage ibihe bidasanzwe bijyana n'umutekano ubungabungwa byihariye. Ni ukuvuga ko afite mu nshingano ze ububasha bwo gushyiraho ibihe bidasanzwe kandi akabitangariza rubanda.

Ibi rero Perezida KAGAME nawe ntabyo yakoze, yewe nta n'icyo yabwiye abaturage ahubwo mu gihe abaturage bo bari biteze ko yagira icyo abivugaho ubwo yari ku Kimihurura mu nteko ishinga amategeko ayoboye umuhango wo kurahiza abayobozi bashya ahubwo yabatunguye yivugira ibirebana n'ABANYONZI N'AMAGARE HAMWE N'ICURUZWA RY'ABAKOBWA B'U RWANDA MU MAHANGA.

Birumvikana ko n'ibi byombi byari ibibazo ariko icyorezo cy'inkongi twe muri SHIKAMA turabona ko gikomeje kubisumbya uburemere mu mitima y'imbaga nyarwanda.

IGIHUGU GIKWIYE GUSHYIRWA MU BIHE BIDASANZWE: Ukurikije ikibazo mvuze hejuru ukareba n'uburyo gikomeje kongera ubukana(kugera n'aho hatwikwa ikigo nderabuzima cya Rutongo) birakwiye ko igihugu gishyirwa mu gihe cy'ubutegetsi kidasanzwe.

Hari abasoma iyi nkuru SHIKAMA tubagejejeho bakibaza akamaro k'ibi mvuze hejuru: Akamaro byagirira umuturage biramutse bikozwe ntikarondoreka. Icya mbere ni uko nawe yaryamira amajanja kandi agahugukira kwita ku mutekano we. Icya kabiri ni uko abaturage babona ko ubutegetsi buzi ikibazo, icya gatatu ni uko abaturage bava mu rungabangabo ku mpamvu babuzwa guhagararana umwanya mu mihanda.

Ibi mvuze bidakozwe, abaturage bakomeza gukeka ko igihugu gifite amahoro n'umutekano bityo ibyago byose bije bakituramira, bakazibuka ibitereko basheshe kuko igikongeza imiriro nta wamenya niba mu minsi iza kitazacamo kabiri amateme n'imihanda abaturage bakazananirwa guhahirana no kugenderana.

UDAHEMUKA Eric

Uru ni rumwe mu ngero zitabarika z'inkongi z'umuriro zibasiye u Rwanda muri iki gihe (Ifoto / IGIHE.COM)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355