Nyobora data inzira nzanyura, ngira imigambi
ihamye ya kigabo/Groupe Shangi.
Iyi ndirimbo itagira uko isa, ishobora kuba yarahimbwe muri Republika ya mbere, irimo ubuhanuzi wagirango yarenguriraga ku bizaba ku ngoma ya Kagame na nyuma yayo! Ubu muri gahunda ya ndi Umunyarwanda, abantu benshi bariho barahatirwa gusaba imbabazi ngo z'ibyo ba se bavuze muri za 1940, mumaze iminsi musoma inyandiko nyinshi zaciye kuri Shikama zerekeranye na Makuza. Si muri Ndi umunyrwanda gusa kuko no muri Gacaca ariko byagenze, abana bagiye bishyura imitungo ngo yangijwe na ba se abenshi icyo gihe bari impinja!
Muri iyi ndirimbo rero, Umwana arasaba se wamubyaye kumubwira ibanga ry'ubuzima atarasaza. Ariko uyu mubyeyi yumye ku ibanga, ntacyo ashaka kubwira umwana. Nyamara umwana afite impungenge z'ibibi se yaba yarakoreye rubanda maze akazabiryozwa atabizi. Soma amagambo y'indirimbo n'umuziki wayo utagira uko usa kuri link ikurikira: Nyobora data inzira nzanyura, ngira imigambi ihamye ya kigabo
Nkusi Yozefu
Nkusi Yozefu
Shikamaye .com
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355