Pageviews all the time

SHIKAMA yatangiye guhitisha amatangazo yerekeranye n'akazi na buruse z'amashuri makuru ku rubuga rushya


The victims ordered expensive Apple computers but got a piece of fruit instead


Urubuga rwanyu shikamaye.com rwatangiye kubagezaho amatangazo yerekeranye n'akazi mpuzamahanga no mu Rwanda, tutibagiwe na Buruse z'amashuri makuru.

Ndakangurira urubyiruko gusura uru rubuga cyane kuko ariho ruzajya rusanga ayo matangazo. Tuboneyeho akanya ko kumenyesha abasomyi ba shikamaye.com ko nta tangazo ryayo rizongera guca kuri shikamaye.blogspot.no.  Niyo mpamvu, abatangiye kwiga Ikiswahili, nabo bagomba kuzajya basura uru rubuga buri munsi ngo bamenye niba amasomo mashya yarugezeho.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo ntayo itinya itarungurutse. Urubyiruko rugomba kumenya ko igihe tugezemo, ibintu hafi ya byose bikorwa binyuze mu itumanaho-koranabuhanga. Ntugajijinganye mu gihe ubonye itangazo runaka ryerekeranye n'akazi cyangwa buruse, hita ushaka ibisabwa maze wohereze kandidatire yawe kandi wumve mu mutima wawe ko uri mu bantu bagomba gutsinda.


NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355