Pageviews all the time

Rwanda.BRUXELLES: « YA NAMA KAMINUZA » YARAYE IRANGIYE ISHINZE IMPUZAMASHYAKA NSHYA.


Ya nama kaminuza yari imaze iminsi ivugisha abanyarwanda amangambure, yaraye ishoje imirimo yayo i Bruxelles mu Bubiligi. Iyi nama yatumijwe na Faustin Twagiramungu, yitabiriwe n’amashyaka 7 ku icumi yari yatumiwe. Muri aya 7 ane gusa niyo yemeye gusinyana amasezerano y’ubufatanye. Ayo mashyaka yashyize hamwe ni: FDLR, PS-Imberakuri, RDI- Rwanda Rwiza na U.D.R. ubu bashinze COALITION DES PARTIS POUR LE CHANGEMENT (C.P.C)
Faustin Twagiramungu, perezida wa C.P.C (coalition des partis pour le changement)
Faustin Twagiramungu, perezida wa C.P.C (coalition des partis pour le changement)

Icyo ubu abantu bakwibaza ni kimwe. Ese abanyamashyaka koko baba bafite gahunda yo gutabara abanyarwanda bari mu kaga cyangwa baba bishakira gusa imyanya y’ubutegetsi?
Iki kibazo kugisubiza biroroshye ukurikije uko iyi nama kaminuza yateguwe nuko yagenze. Amwe mu mashyaka yayamaganiye kure ngo nuko atatumiwe, ayandi ngo ntiyayizamo, ngo kubera batemera uburyo yatumiwemo, hakaba n’abandi bavuga ngo kereka babanje kumenya ibizakorwa mu minsi iri imbere. Bose icyo bahuriyeho ni kimwe: nta gahunda bari basanzwe bafite noneho haje ikintu gishya babura uko babyifatamo, bakazana impamvu zoroheye abanyarwanda kumva.

Kuba amashyaka 4 ariyo yasinye ubufatanye ntibitangaje, kubera ko n’ubundi FDLR na PS-Imberakuri bari basanzwe bafitanye ubufatanye muri FCLR-Ubumwe, kandi RDI-Rwanda Rwiza nayo yari isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye na FCLR-Ubumwe. Igishya nuko hajemo U.D.R ya Dr. Paulin Muarayi. Iri huzagurika rigamije kurwanira imyanya mu gihugu badafite nicyo cyerekana ko abanyapolitiki koko bahangayikishijwe n’akaga turimo ari imbarwa.
Ese Faustin Twagiramungu yageze ku cyo yifuzaga?
Kuri iki kibazo, umuntu yavuga ko Faustin Twagiramungu nk’umunyapoltiki urwanira ubutegetsi yageze ku cyo yifuzaga ku buryo burenze ijana ku ijana:
  • Kubera ko yashoboye kwerekana ko ari we wenyine uzi uko politiki ikorwa. Inama kaminuza irangiye Faustin Twagiramungu agaragaje ko akora ibyo yiyemeje, kandi akaba azi amayeri yose atuma yikiza ingorane yahura nazo hakiri kare.
  • Inama isize Faustin Twagiramungu yerekanye ko abandi banyapolitiki batazi gukoresha amahirwe aboneka rimwe na rimwe (profiter de l’opportunité). Bigumiye mu kumuseka ngo ni umuswa none birangiye, ahubwo ari bo bigaragara ko ari abaswa. Ni gute waba uri umunyapolitiki w’impunzi, ukananirwa kwishyira hamwe n’izindi mpunzi ngo muzatahe?
  •  Nk’umuntu ufite inyota yo kuba perezida w’u Rwanda, Faustin Twagiramungu yihaye umwitangirizwa mwiza. Uretse ko yahura n’ingorane z’uburwayi cyangwa urupfu n’ah’ubundi, n’ubuperezida bw’u Rwanda azabugeraho, kubera ko yashoboye guhigika abandi banyamashyaka bashoboraga kumuteza icyugazi.
Ese iyi mpuzamashyaka izagera ku ntego yiyemeje yo kubohoza abanyarwanda?
Mu magambo make, umuntu yavuga ko iyi mpuzamashyaka izagera ku ntego, ariko nta wahamya ko abayigize ubu bazagerana kuri iyo ntego. Byose bizaterwa n’imyitwarire ya Faustin Twagiramungu. Amashyushyu afite yo kuba perezida w’u Rwanda nayakomezanya muri iyi mpuzamashyaka, bishobora kuzarangira ari FCLR-Ubumwe na U.D.R byikomereje.
Tubaye twifurije amahirwe menshi abantu bose bazashingwa inshingano zikomeye zo kuvana abanyarwanda ku ngoyi bashyizweho n’ingoma mpotozi ya FPR-Inkotanyi. By’umwihariko twakwisabira Faustin Twagiramungu, kugabanya amashyushyu yo gutegeka u Rwanda, ahubwo nashyire imbere abanyarwanda nibo bazamuha ubutegetsi si we wabwiha. Musome hasi imyanzuro y’inama kaminuza.
Ubwanditsi/Ikaze Iwacu
—————————————————————————————————————–
IMYANZURO Y’INAMA YA 3 Y’AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE NA LETA YA KIGALI
Tariki ya 1 Werurwe 2014, i Buruseli mu Bubiligi, hateraniye ku nshuro ya gatatu, inama y’amashyaka amaze iminsi mu biganiro byo gushyiraho urwego yahurizamo ibikorwa byo kwihutisha impinduka y’ubutegetsi bw’u Rwanda. Amashyaka yitabiriye inama y’uyu munsi ni aya akurikira :
1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ;
2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ;
3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ;
4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ;
5. Parti Social (PS-Imberakuri) ;
6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza).
7. Union Démocratique Rwandaise (UDR)
Mu gutangira inama, abayigize bakiriye neza icyifuzo cy’ishyaka UDR ryasabye kwakirwa mu mushinga w‘ubufatanye bw’amashyaka nk’uko watangijwe mu nama yo kuwa 1 Gashyantare 2014. Inama imaze kugezwaho raporo y’akanama gahuriweho n’amashyaka (comité de suivi élargi) no kuyunguranaho ibitekerezo, yageze ku myanzuro ishimishije. Mu byagezweho, hari ibi bikurikira :
1. Amashyaka yose yari mu nama yongeye gushimangira ko uyu mushinga w’ubufatanye ari ingirakamaro kandi ko ari igikorwa ngobokagihugu Abanyarwanda benshi bashyigikiye kandi bifuza ko cyagera ku ntego mu gihe kitarambiranye.
2. Amashyaka atatu ariyo FDU-Inkingi, PDP-Imanzi na PDR-Ihumure yagaragaje ko bitayashobokera guhita yinjira mu mpuzamashyaka, kubera ko hari ibyo asaba ko bibanza kubahirizwa, kandi bikaba bizafata igihe. Yongeyeho ko ashyigikiye byimazeyo uwo mushinga wo gufatanya kw’amashyaka, anasaba ko hakwigwa uburyo yazakomeza gutanga umuganda w’ibitekerezo, mu gihe atari yinjira mu mpuzamashyaka.
3. Amashyaka ane asigaye, yo yiyemeje gushyiraho urwego rw’ubufatanye rwiswe«IMPUZAMASHYAKA IHARANIRA IMPINDUKA MU RWANDA », CPC mu mpinamagambo y’igifaransa (Coalition des Partis Politiques Rwandais pour le Changement). Yashimiye cyane amashyaka FDU, PDR na PDP ubushake afite bwo gukomeza gushakira hamwe n’abandi umuti w’ibibazo byugarije Abanyarwanda. Hemejwe kandi ko urwego mpuzamashyaka ruzamenyesha ayo mashyaka bidatinze uburyo azakomeza kungurana ibitekerezo narwo kugeza igihe aziyemeza kurwinjiramo.
4. Ku byerekeranye n’ubuyobozi bw’Impuzamashyaka Iharanira Impinduka mu Rwanda (CPC), hemejwe ko amashyaka azafatanya ubuyobozi ku buryo bukurikira :
– Perezida : RDI Rwanda Rwiza
- Visi-Perezida wa mbere : FCLR-Ubumwe
- Visi-Perezida wa kabiri : UDR
- Umunyamabanga Mukuru : FCLR-Ubumwe
Ubuyobozi bukuru buzunganirwa na za komisiyo, zirimo izi zikurikira :
– Komisiyo ya politiki : FCLR-Ubumwe
- Komisiyo y’imari : RDI-Rwanda Rwiza
– Komisiyo y’umutekano : FCLR-Ubumwe
- Komisiyo y’ububanyi n’amahanga : UDR
Hemejwe kandi ko impuzamashyaka CPC izagira umuvugizi uzatangwa na FCLR-Ubumwe.
Inama yakiriye neza icyemezo cy’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryatanze Bwana Faustin Twagiramungu ku mwanya wa Perezida w’Impuzamashyaka CPC. Inama yemeje kandi ko amazina y’abandi bayobozi n’inyandiko y’ibigamijwe n’Impuzamashyaka CPC bizatangazwa mu kiganiro kigenewe itangazamakuru giteganyijwe i Buruseli mu Bubiligi taliki ya 19 Werurwe 2014.
Bikorewe i Buruseli tariki ya 1 Werurwe 2014.

FCLR-Ubumwe : Byiringiro Victor
RDI-Rwanda Rwiza : Twagiramungu Faustin
UDR : Dr Paulin Murayi
Source:ikaze iwacu

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355