Ubukwe bwa Rwagasore na Mariya Roza |
Intwari ya mbere
y’u Burundi ni igikomangoma ngenerwamurage Ludoviko Rwagasore wo mu
bwoko bw’Abatutsi wagandaguriwe i Bujumbura le 13/10/1961, afite imyaka 29
gusa, arashwe n’umugereki witwaga Joroji Kageorgis. Intwari ya kabiri y’u
Burundi ni uwari ministiri w’intebe bwana Petero Ngendandumwe w’umuhutu
wagandaguriwe i Bujumbura le 15/01/1965 arashwe na Gonzalve Muyenzi, umututsi
w’umunyarwanda wari warahungiye i Burundi. Petero Ngendandumwe bamuteze avuye
mu bitaro gusura umugore we wari umaze kubyara. Intwari ya 3 y’u Burundi ni
nyiricyubahiro perezida Melikiyori Ndandaye w’umuhutu wandaguriwe i
Bujumbura le 21/10/1993 yishwe n’abasirikari b’abatutsi bashakaga gufata
ubutegetsi ku ngufu. Bamwiciye hamwe n’abafasha be ba hafi 13, harimo n’umugore
wa Silivestiri Ntibantunganya n’umwana wabo w’uruhinja. Intwari ya 4 y’u
Burundi ni nyiricyubahiro perezida Sipiriyani Ntaryamira w’umuhutu
wagandaguriwe i Kigali le 06/04/1994 hamwe na mugenzi we w’u Rwanda Yuvenali
Habyarimana. Indege barimo hamwe na bamwe mu bafasha babo ba hafi yahanuwe
n’abasirikari b’abatutsi bo mu nyeshyamba za FPR.
Ejobundi le
13/10/2012 hazibukwa imyaka 51 izaba ishize umuhisi Ludoviko Rwagasore
atabarutse. Rwagasore yari imfura y’umwami Mwambutsa wa 4 Bangiricenge
(16/12/1915- 08/07/1966) n’umugore we wa mbere Teresa Kanyonga. Rwagasore
yavukiye i Gitega le 10/01/ 1932. Amashuri abanza yayigiye i Bukeye, i Kanyinya
n’i Gitega. Mu w’1945 yagiye kwiga amashuri yisumbuye mu Rwanda, mu mugi wa
Butare icyo gihe witwaga Astrida. Yahamaze imyaka 6. Nyuma yagiye kwiga
kaminuza Anvers mu Bubiligi. Yagarutse mu Burundi mu w’1956, aherako yinjira mu
bya politiki agamije ukwikukira kw’u Burundi.
Mu w’1958
yashinze umugambwe w’abadasigana UPRONA. Intego yawo yari “Imana, Umwami
n’Uburundi”. Ise wumvaga ko umwanya w’igikomangoma ngenerwamurage utari
mu ruhando rw’amashyaka, ko ahubwo uri mu kwitegura kuzaba umwami yamwohereje
gutwara ahitwa i Butanyerera ; undi aranga yikomereza ibya politiki. Amatora
y’amakomini mu kwa 11/1960 yabaye Rwagasore afungishijwe ijisho, ahagararirwa
n’Ababiligi, UPRONA iratsindwa, hatsinda ishyaka riharanira demokarasi ya
gikirisitu (PDC) ry’umuganwa Petero Baranyanka. Amatora y’abadepite ya le
18/09/1961 yabaye noneho Rwagasore adafungishijwe ijisho, ahagararirwa
n’umuryango w’abibumbye, UPRONA iratsinda cyane kuko yegukanye amajwi 80%, ubwo
Rwagasore aba abaye ministiri w’intebe ugomba gushyiraho leta no kuyiyobora.
Hashize iminsi 25 gusa ahitanwa n’isasu ry’umugereki Joroji Kageorgis, igikuba
kiracika mu Burundi, ariko Abarundi ntibasubiranamo. Rwagasore yari
yarashakanye le 12/09/1959 n’umukobwa w’umuhutukazi witwaga Mariya Roza
Ntamikevyo, babyarana abana 2 b’abakobwa.
Kageorgis yarafashwe,
araburanishwa, akatirwa urwo gupfa. Umwami Boduwe w’Ububiligi yashoboraga
kumugirira imbabazi, agahabwa igihano cyo gufungwa burundu. Ministiri
w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, bwana Paul Henri Spaak yamugiriye inama yo
kudatanga izo mbabazi kugirango abakunzi ba nyakwigenedera Rwagasore badasara,
bagateza imvururu ndetse bakaba barya n’Ababiligi bari bakiri mu Burundi.
Kageorgis yarashwe le 30/06/1962 bucya Uburundi bwikukira. Abari bamutumye nabo
barafashwe, baraburanishwa, bakatirwa urwo gupfa bamanitswe. Abo ni Yohani
Batista Ntidendereza na Yozefu Sebatwa Birori, abahungu b’umuganwa Petero
Baranyanka, hamwe na babyara babo Yohani Batista Ntakiyica na Antoni Nahimana,
n’umucuruzi w’umugereki witwaga Misheli Iatrou. Bamanitswe le 15/01/1963 kuri
sitade i Gitega. Petero Baranyanka wari ufite icyo gihe imyaka 73 yakatiwe
gufungwa imyaka 20, ariko ntiyatinda gufungurwa, aza kuzira urw’ikirago le
19/07/1973.
Aho byavuye:
Mu Burundi no mu
Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bazicana kugeza ryari ?
(Byavanywe mu
nkoranya Wikipedia no mu gitabo “Burundi ieri e oggi” cya
C.Bakara na D. Hakizimana, bishyirwa mu kinyarwanda n’ubwanditsi bwa
leprophete.fr)
·
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355