T. Turatsinzewamabaye amadarubindi na kositimu by'umukara |
Mucyo Agatsiko kita Umwiherero uherutse kubera i Gabiro kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 10 Werurwe muri uyu mwaka wa 2014, umukuru w'abidishyi Kagame yagejeje ku gatsiko ke udushya tunyuranye turimo ihindagurwa bundi bushya ry'inzego z'imitegekere y'igihugu, ariko ntiyibagiwe na bizinesi(business) nk'umucuruzi wese wiyubaha: yatangarije abambari be ko agiye guha abikorera ku giti cyabo Banki y'igihugu itsura amajyambere(BRD; RDB). Impamvu yo gukora gutyo ngo ni uko kuva yamenya iyo banki nta kindi kiyiranga uretse ibibazo!Nyamara Kagame yahise atunga urutoki Nyirabayazana w'ibyo bibazo bishegeshe iyi banki muri aya magambo:
" Iyi banki aho gukora imishinga ifasha abakene ari nacyo yashyiriweho, ahubwo iguriza abakire nkatwe!"
Nusoma inkuru iri hasi aha imaze imyaka irenga 2 yanditswe, urasanga ko ibyo Kagame avuga ari byo koko. Ni Kagame n'Agatsiko ke bahombeje amabanki menshi mu Rwanda n'iyi irimo. Hasi aha murasoma inkuru yerekeye urupfu rw'umugabo wigeze kuyobora BRD, akaza kweguzwa kubera kubuza agatsiko kwikoreramo, hanyuma Banki y'Isi na IMF byatangira iperereza kuri iyi micungire mibi y'iyi banki, Agatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro nkuko Maitre U. Evode akita, kakamutsinda muri Mozambique aho yigishaga muri Kaminuza ngo atazakavamo! Niba warasomye ibitabo byerekeye MAFIA urasobanukirwa n'inkuru vuba, ariko niba utarabikora biraza kukugora kubyumva!
Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikamaye.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
__________________________________________________________________
Soma inkuuru iri hasi aha ya www.umuhanuzi.blogspot.com
Bwana Turatsinze, wigeze kuba umuyobozi mukuru wa RDB (Rwanda Development Bank) cyangwa (Banque Rwandaise de Developement) yitabye Imana yishwe n'abagizi ba nabi nyuma yo gushimutwa nkuko tubikesha amakuru aturuka hirya no mu gihugu cya Mozambique i Maputo. Amakuru avuga ko Bwana Turatsinze Yashimuswe kuwa gatanu w'icyumweu gishize ahagana mu ma saa mbiri z'umugoroba nyuma umurambo we uza kuboneka mu mazi uziritse akandoya amaguru n'amaboko.
Bwana Turatsinze wabaga muri Mozambique kuva mu mwaka 2009, yayoboye BRD kuva mu mwaka wa 2005-2008 ariko kandi yaje guhatwa kwegura kubera ubwumvikane buke na leta ubwo bamusimbuzaga uwari umwungirije Bwana Kayonga. Mubwumvikane buke yagiranye n'abakoresha be harimwo ko Bwana Turatsinze yategetswe kwemeza ko bank ko yahombye akanahanaguza amadeni yarifite ariko aranangira ababwira ko bidashoboka guhanagura amadeni kandi amafaranga yarayobeye mumifuko y'abayobozi. Ubwo nibwo yahatiwe kwegura uwamusimbuye Bwana Kayonga we yahise akora uko yategetswe n'abayobozi b'igihugu.
Ariko kandi ejo bundi havuka ikibazo cyuko IMF (international monetary fund) hamwe na World Bank (Bank Yisi) zatangaje ko zigiye gukorera iyo bank ibarura dore iyo miryango ko ariyo yagurije iyo bank amafaranga menshi, bityo rero iyo miryango ikaba yarifite gahunda yo kubonana na Bwana Theogene Turatsinze kugirango abafashe gusobanukirwa uko amafaranga bagurije iyo bank yo guteza imbere u Rwanda yayoyotse. Aya makuru aje akurikira andi yasobanuraga ko Bwana Turatsinze yazize abagizi ba nabi cyakora bishoboka ko noneho arabagizi ba nabi bashobora kuba barateguwe na leta y'iwabo, dore ko impungenge zibyo yari buzasobanurire ba maneko bimiryango mpuzamahanga yagurije BRD ziyongereye.
Ibi kandi bikaba bishimangirwa n'umwe muri ba maneko ba leta y'u Rwanda wasabye ko amazina ye atatangazwa wasobanuye ko Bwana Turatsinze bamaze iminsi bamushakisha ariko kandi ntibiborohere kuko atarakunze kuboneka, yasobanuye ko abayobozi b'iperereza bemeje ko yarabangamiye ubuyobozi bitewe ni perereza rya IMF na Bank y'isi rigomba gutangira mu minsi mike. Bwana Turatsinze yakoraga ibikorwa by'ubucuruzi ndetse kandi akaba yigishaga muri Kaminuza aho yari anungirije umuyobozi wa University. Bwana Turatsinze yari umukunzi w'imikino ukomeye by'umwihariko Volleyball. Mu mwaka ushize mu mikino nyafrica yabereye Maputo, uyu mugabo yakiriye ku meza ikipe y'igihugu ya Volleyball, abashimira uko bari bagerageje kwitwara ndetse buri mukinnyi amugenera amadorari 100 y'Amerika. Abanyarwanda bajya muri Mozambique bamwe bemeza ko yabafashaga kumenyera muri iki gihugu cyangwa kugera ku makuru y'ibyo bashaka.
Theogene Turatsinze yari afite impamyabumenyi ya Masters muri Management yavanye muri Australian Catholic University y'i Sydney. inzego z'umutekano mugihugu cya Mozambique zamenye ishimutwa rya Turatsinze, zakoze iperereza maze ku wa Gatandatu mu gitondo umurambo we utoragurwa hafi y'inyanja y'Abahinde uziritse amaboko n'amaguru. Polisi yo muri iki gihugu ikomeje iperereza ngo imenye ibyihishe inyuma y'urupfu rwa Turatsinze wari usanzwe ari umucuruzi ndetse n'umuyobozi muri kaminuza yigenga y'i Maputo dore ko yari afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'icungamutungo (Master's in Management). Imana Imuhe Iruhuko Ridashira.
www.umuhanuzi.blogspot.com
17/10/2012
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355