Tuzasakuza kugeza igihe uvuriwe nk'abandi bana |
Mu gihe FPR imaze gutangiza ku mugaragaro ubucuruzi muri ya mafaranga y'agatunambwene yakuye mu baturage ibafatiye inkota ku ngoto, hari abana b'abakene nka IRANZI bakomeje kwitaba Imana kubera kubura ubavuza! Biteye agahinda kumva Agatsiko gatangaza ko cya kigega AGACIRO cyako kimaze guhorobya amafranga ya ba Ngofero arenga miliyaridi 21 kakaba kadashobora gushituraho akamanyu kangana na miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri y'amafranga y'u Rwanda ngo kagure tike umwana Iranzi ajye kuvurirwa mu mahanga mu gihe mu Rwanda batangaje ko badashoboye kumuvura nyuma y'umwaka n'amezi arindwi! Ese ba banyarwanda Kagame ajya avuga ko ashinzwe uyu ntarimo ko avuga ko abatamureba ari abari hanze? Muri SHIKAMA rero tukaba tutazahwema gutabariza uyu mwana kugeza avuwe kandi akavuzwa na Leta nkuko iz'ahandi zibikorera abaturage bazo nkuko duheruka kubagezaho inkuru ya Tanzania yatanze akayabo kangana na 62,000$ byo kuvuriza abana bayo bari bavutse bafatanye mu Buhinde, mu gihe u Rwanda ruvuga ko rutabona tike y'indege igura 1600$!
NKUSI Joseph
shikamaye.blogspot.no
shikamaye.com
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355