Pageviews all the time

Itangazo ry’ihuriro SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI (SKUD) rishyigikira ihuriro ry’amashyaka ane atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali ku nama yabo yabereye i Bruxelles ku italiki 01 Werurwe 2014.

 Twebwe abagize Ihuriro Shikama ku Kuri na Demukarasi, dushingiye ku nama yahurije abayobozi n’inzego z’amashyaka ane FDLR, PS Imberakuri, RDI Rwanda rwiza na UDR atavuga rumwe na Leta ya Kigali yabereye i Buruseli ku italiki ya 01 Werurwe 2014,
Dushingiye ku cyifuzo cyabo cyiza kandi cyerekeza mu nzira ya Demukarasi hagamijwe ko mu Rwanda ibintu byahinduka binyuze mu nzira itavusha amaraso ahubwo hakitabazwa imishyikirano,  twebwe abagize ihuriro Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD), mu gihe tugitekereza kandi tugisesengura uburyo natwe twakwifatanya nabo ngo twungikanye imbaraga,

Dutangaje ku mugaragaro ko dushyigikiye byimazeyo igikorwa n’umugambi wa Demukarasi bagezeho kandi dutegereje n’amatsiko menshi ibizava mu  nama yabo ikurikira izabera i Buruseli ku italiki 19 Werurwe 2014.
Birakwiye kandi bifitiwe ibisobanuro bihamye ko Kigali n’agatsiko ka FPR kahaganje ubu kica kagakiza, gakwiye kwemera kujya ku meza y’imishyikirano kugira ngo abana b’u Rwanda bose babone uburenganzira bungana ku murage w’abakurambere babo kuko bose ari bene kanyarwanda kandi nta n’umwe uhejwe ku byiza by’igihugu cye.
Mu Ihuriro Shikama ku kuri na Demukarasi (SKUD), mu bunararibonye no mu busesenguzi bwacu, tubona ko Kagame n’agatsiko ke gato ko muri FPR bagomba kwemera kwakira ibiganza byuje impumeko y’amahoro bategewe n’aba bavandimwe basaba imishyikirano mu mahoro kuko nta wundi muti wakomora ibikomere byacu uretse kwicarana ku meza amwe abanyarwanda b’ingeri zose bagahura bagasasa inzobe bakabwizanya ukuri, maze amahoro arambye  akaganza mu rwatubyaye.
Inama yo gushyikigira iri huriro yabereye i Kigali ku italiki ya 3 Werurwe 2014 yitabirwa n’abanyamuryango 40 b’Ihuriro Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD). Iyo nama yari iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ibirebana na Politiki ari nawe muvugizi mukuru w’iri huriro.

Bikorewe i Kigali, kuwa 03 Werurwe 2014
MBARUTE Yohani
Umuvugizi Mukuru w’Ihuriro S.K.U.D

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355