Pageviews all the time

Rwanda. Kagame yahagaritse burundu gufasha Amavubi ashyiraho n'itegeko teka No 2/2013 riniga burundu itangazamakuru

Aho kwakira abanyamakuru azajya yiyakirira
abanyeshuri bavuye muri USA!

Perezida Paul Kagame aherutse kongera kwerekana ko ari umunyagitugu ku rwego rwo hejuru; aca amateka 3 : « Kutongera gutera inkunga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Kutongera gutumira abanyamakuru mu ngirwa-kiganiro nabo cyabaga buri kwezi no gutegeka abadepite gutora itegeko rishya No2/2013 ryo kuwa 08 Gashyantare 2013 riniga burundu ubwisanzure bw’Itangazamakuru mu Rwanda.
Mu cyumweru cyashize umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders / Reporters Sans Frontières) baherutse gushyira ahagaragara icyegeranyo bakora buri mwaka cyerekana uko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhagaze ku isi. Muri icyo cyegeranyo, ibihugu bitondekwa hakurikijwe ibifite ubwisanzure hanyuma hagaheruka ibitarangwamo cyangwa bifite ubwisanzure bucye.
Igihugu cy’u Rwanda kuri urwo rutonde kimeze nka ny’ir ‘ikirimi kibi utajya arengwa n’imijugujugu kuko n’ubu rwongeye gutungwa agatoki. Bwana Kabagambe Inyasiyusi ushinzwe kongerera ibitangazamakuru ubushobozi mu kigo gishinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda kiyoborwa na Prof SHYAKA Anastase nawe yari mu kiganiro BBC yatambukije cyavugaga kuri icyo cyegeranyo.
Mu by’ukuri ubwisanzure bw’itangazamakuru kuvuga ko mu Rwanda buhari byaba ari uguca umugani ku manywa kuko n’utazi gusesengura abyibonera. Hari ibimenyetso bitanagombera gushyirwa ku bipimo mpuzamahanga byerekana ko mu Rwanda nta ruvugiro.
Impamvu ituma mu Rwanda nta bwisanzure bw’itangazamakuru buharangwa ni ukubera ububasha burenze urugero igisirikari cyahawe ku ngoma ya Kagame kandi ibi mbifitiye ibisobanuro byumvikana kuko hose ubasangana ijambo kugera no mu nzego z’ibanze.
Iteka ryo kutongera gutera inkunga amavubi
Hari ibintu bibera mu Rwanda umuntu akabura uko abibatiza amazina. Ubwo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru AMAVUBI yatsindwaga nyuma gato mu Rugwiro habereye ikiganiro cya Perezida yagiranye n’abanyamakuru maze bamubaza ikibazo basaga n’abaganisha ku nkunga nkeya ya Leta iha iyo kipe maze Kagame asubiza agira ati: ”Ntimuzongere kumbaza ikipe y’igihugu AMAVUBI kuko ntacyo ntayikoreye ngo itere imbere ariko byarananiranye”
Ikibazo cyahise kivuka kuri iyi ngingo ni ukumenya Kagame yafashishaga ikipe y’igihugu amavubi amafaranga avana hehe? Ayakura mu mufuka we? Ayakura ku mushakara we bwite? Cyangwa ayifashisha ibyagombaga kumutungira umuryango bityo akaba ayiguranye ku buryo yavuga atyo mu kiganiro abantu benshi bari bateze amatwi?
Nyamara ibi byavuzwe mu gihe muri Kigali hahwihwiswaga ko Gen. Jean Bosco KAZURA wayoboye FERWAFA yigwijeho imitungo n’inkunga byaturukaga muri FIFA maze akuzuza amazu muri Kimironko ibyagombaga gufasha ikipe y’igihugu bigashirira mu mifuka ya ba Afandi.

Muri SHIKAMA nk’uko duhora tugira inama abategeka u Rwanda dusanga Kagame atari akwiye kuvuga kuriya kuko n’ubwo yaba afite imico n’ingeso bishyigikira ikipe y’umupira w’amaguru, ubushobozi buyifasha buva mu mutungo wa Leta n’imisoro y’abaturage kandi Leta iruta Kagame kure cyane nta n’amahuriro.


Jenerali Kazura 

Ubu rero AMAVUBI asigaye ameze nabi cyane mu birebana na tekiniki kandi twibutse ko kuva AMAVUBI yabaho nta na rimwe arajya mu gikombe cy’isi. Mu 2004 u Rwanda rwatsindiye kujya mu gikombe cy’Afurika rusezererwa muri kimwe cya kane. Mu 1999 AMAVUBI yatwaye igikombe cya CECAFA.
Nyamara iyi kipe yitaweho ishobora gutera imbere bikomeye kuko abakinnyi bayigize bakiri abasore ku buryo batabuze imbaraga zo gutera ruhago. Tubahaye ingero nkeya: Ku rutonde rw’abayikinamo: Ndayishimiye Jean Luc yavuse yavutse ku italiki 25 Gicurasi 1991, Niyonzima Haruna yavutse ku italiki ya 05 Gashyantare 1988, Elias Uzamukunda yavutse ku italiki 15 Gicurasi 1991, Karoli Tibingana yavutse ku italiki ya 28 Kanama 1994, n’abandi n’abandi.
SHIKAMA kandi tunabanyuriyemo bamwe mu batoje aya mavubi harimo Pfister (1972-1976), Turel 1991, Palmgren (2004-2005), Raoul Shungu (2008), Tetteh (2010-2011)
Itegeko ryirukana burundu abanyamakuru mu bitabwaho na Leta
Mu ivugurura ry’inzego z’ubuyobozi bw’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) harimo kugenzura umutekano w’abanyamakuru no kugena amategeko anoza umwuga wabo none byaje kuvanwamo binahabwa umugisha n’abadepite ku Kimihurura.
Izo nshingano mu rwego rwo kubacubya zoherejwe mu kigo gishinzwe imiyoborere myiza Rwanda Governance Board (RGB). Mu itegeko Nimero 03 / 2013 ryo ku italiki 08 Gashyantare 2013 mu ngingo ya gatandatu, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta Nimero 10 mu Mwaka wa 52 yasohotse ku italiki 11 werurwe 2013, mu gaka ka 5 haragira hati: ”Kubaka ubushobozi bwo guhanga no gukora itangazamakuru rimenyekanisha kandi rigateza imbere indangagaciro, umuco n’ibikorerwa mu Rwanda.
Mu itegeko ryerekeranye no kubona amakuru, mu ngingo ya mbere bavuga ko iri tegeko rigamije gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru yo mu nzego za Leta no mu nzego zimwe z’abikorera.
Izi ngingo kimwe n’izindi zirimo zikozwe ku buryo buniga kandi bukabangamira bikomeye kwisanzura k’umunyamakuru no kuyageraho. Urugero: Ntabwo umunyamakuru afite inshingano zo kumenyekanisha indangagaciro n’umuco nyarwanda kuko amakuru atagira imbago n’ibyo atemerwa gutarwaho.
Urugero rwa kabiri: Inzego zimwe z’abikorera: Ni ukuvuga ko hari inzego zimwe na zimwe z’abikorera umunyamakuru atemerewe gusunutsamo amazuru. Ni nde munyamakuru watinyuka kwinjira mu ruganda i Nyange kwa Kagame ku Mulindi ngo asabemo amakuru? Ninde wanjya muri Horizon Construction kubaza amakuru?
Aha rero niho umunyamakuru atesherezwa agciro kandi nyamara kuba hakumiriwe ari nabyo bituma habera amarorerwa atagira ingano ari nayo mpamvu itangazamakuru naho riba rikwiye kwinjiramo. Ibi byose biniyongeraho ko ubu abanyamakuru bahawe uburenganzira bwo kwigenzura ngo kuko abazungu bari babarembeje babakekaho kubaniga.
Ibi rero nta kirimo kuko kwigenzura ni no kuvuga ko ibizababaho byose bazirwariza kandi ababarwanya ntibazabura kuko bashobora no kwicyinga muri icyo cyuho cy’amategeko akozwe nabi ku buryo buteye agahinda.
Nta kiganiro n’abanyamakuru Kagame zongera kugira mu Rugwiro
Kuwa gatatu ku italiki 26 Gashyantare 2014, abanyamakuru bahamagawe mu Rugwiro babwirwa ko basabwa kwitabira ikiganiro Perezida agirana nabo ku isaha ya saa tanu. Abanyamakuru bahageze batangajwe kandi batungurwa no kumva abashinzwe itumanaho mu Rugwiro bababwiye ko ikiganiro kiri butangwe na Minisitiri wa Suwede wari umaze kuganira na Perezida Kagame ni uko abanyamakuru babishoboye baramuganiriza abandi barikubura barataha.
Amakuru twakomeje gushakisha nyuma y’aho yaje kutugeza ku mwanzuro w’uko Perezida Kagame yavuze ko nta banyamakuru azongera gutumira mu kiganiro ngo kuko n’ubundi bitabuza abazungu gushyira u Rwanda munsi y’umurongo utukura mu birebana n’ubwisanzure bw’tangazamakuru.
Na mbere y’uko ariko iki kiganiro gikuweho na nyir’ubwite, dukwiye no kongera kwibukiranya ibyaganirirwagamo. Ese hari ikintu kizima cyavugirwagamo ku buryo cyagirira abaturage akamaro mu birebana n’uburenganzira bwabo? Ni nde munyamakuru wigeze abarizamo abaturage ibirebana n’ibikingi byabo bamburwaga n’abasirikari bakuru akagira amahoro?
Ese kuki abategetsi bo mu Rugwiro bumvaga ko kugira icyo kiganiro ubwabyo ari igipimo cyakwerekana ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu ntibanibaze ku gaciro k’ibihavugirwa nabyo mu birebana n’uburenganzira ku ijambo no kuvuga icyo umunu ashaka???
Mu kwanzura iyi nkuru uwavuga ko kugikuraho ntacyo byahombyaho abanyarwanda kimwe n’uko kukirekeraho nabyo nta kinini byunguye abanyarwanda ntiyaba abeshye kuko nta musaruro ugaragaramo kandi nacyo ubwacyo kiniga ubwisanzure bw’abanyamakuru: Nta munyamakuru utari Televiziyo na Radiyo Rwanda wemererwaga kwinjiranamo icyuma gifata amajwi, nta munyamakuru wemererwaga gufatiramo amafoto ubwo se icyo ni ikiganiro nyabaki????

Biteye agahinda kubona umunyamakuru akubitwa akicazwa hasi ngo ni uko yinjiranye igikoresho cyo mu mwuga we kandi nawe ari umunyamakuru w’umwuga kandi uzwi hose nyamara akarenga akarenganywa. Mu gihe iyo Kagame abishatse atumira Bechir Ben Yahmed akabyinjiranamo byose bakaganira ariko nk’uko twigeze kubibabwira nabo kubakira si urukundo ahubwo ni ukwishushanya kugira ngo bamuvuganire mu ruhando mpuzamahanga kandi agaragaze nk’ukunda itangazamakuru nyamara aryanga urunuka. 
Gatendo A.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi( SKUD)      

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355