Mu rwego rwo gukomeza gushaka icyateza imbere umunyarwanda aho ari hose, twasanze ari ngombwa ko twashinga webusayiti www.shikamaye.com izunganira iyi shikamaye.blogspot.no. Ikirangajwe imbere kikaba ari ugukoresha ikoranabuhanga kugirango twiyubake tunubaka n'ejo hacu hazaza heza. Turi mu gihe ibintu bihinduka buri munsi kubera iryo koranabuhanga; niyo mpamvu natwe tugomba guhora dushakashaka kugirango tugendane n'izo mpinduka. Kera abacuruzi bamamazaga ibikorwa byabo ku maradiyo no mu binyamakuru byandikirwaga ku mpapuro, ubu iki gikorwa cyahawe umwanya munini kuri webusayiti. Kwiga, ubu ntibikiri ngombwa ko umuntu yicara ku ntebe y'ishuri, hari uburyo bwinshi bwifashisha interineti bugatanga amasomo yo mu nzego zose ahesha abayakurikira impamyabumenyi zifite agaciro nk'izo mu mashuri asanzwe tuzi. Ni muri urwo rwego rero twatekereje ko iyi webusayiti nshya www.shikamaye.com yakwibanda ku bikorwa byo gufasha abanyarwanda b'ingeri zose bazayisoma, mu kwiyubaka. Kubera ibyo, shikamaye.com izajya ikora nka Magazine, ikazibanada kuri ibi bikurikira:
Umuco, ubukungu, imyifatire-muntu, iyobokamana, uburezi, akazi, politike, n'ibindi.
Rugikubita, tuzahera kuri gahunda y'uburezi n'umuco aho twihaye gahunda yo gutanga amasomo y'ururimi rw'ikiswahili ku bantu bose bayifuza, kandi tukabikora ku buntu.
I. Dore gahunda y'ayo masomo uko iteye:
1. Hagamijwe iki?
Guha umusingi w'ururimi umunyeshuri twibanda cyane cyane kuri Grammar kuva ku wa mbere tariki ya 10/3/2014 kuugeza tariki ya 10/9/2014 ku buryo uzaba arangije icyi cyiciro cy'abatangizi ashobora gusoma inkuru mu kiswahili akayumva neza akaba yayisobanura mu kinyarwanda.
2. Bizakorwa gute?
a) Mu batangizi: mu gihe kingana n'amezi 6 bazajya basanga amasomo ku rubuga ahantu habigenewe, basangeho n'umwitozo. Abashaka ko umwarimu abakurikirana mu myitozo, ni ukuvuga bakayikora akayikosora akaboherereza ibisubizo bazajya bariha US Dollar 20 cyangwa angana nayo ku kwezi. Hazakoreshwa rimwe na rimwe amashusho kugirango isomo ryumvikane neza. Muri Grammar, hashobora kwifashishwa igifransa n'icyongereza kugirango uwiga arusheho gusobanukirwa.
b) Niba hari abashaka guhita batangira mu cyiciro cyo hagati ( intermediate), aha kuko hagomba abarimu babiri cyangwa 3 umunyeshuri agomba gutanga US dollar 60 cayangwa angana nayo ku kwezi, azigishwa Grammar, composition+ no kuganira asobanura kubyo yanditse n'umwarimu umwe cyangwa 2 icyarimwe. Hano hazifashishwa Skype(Group video calls, Group screen sharing) na Team viewer.
3. Ese hari impamyabumenyi zitangwa?
Nta mpamyabumenyi tuzatanga, twebwe akazi kacu ni ukugufasha kwifasha, usibye ko twaguha icyemezo ko warangije ayo masomo mu gihe watsinze ibizame uzahabwa n'imikoro ya hato na hato.
II. Gahunda zindi zatangwa habonetse abaziyandikishaho:
Ikinyarwanda( abana kuva ku myaka 5 kugeza 16 y'amavuko), SPSS, Linear programming, Evaluation des Projets.
III. Ese ibyo twakoraga kuri shikamaye.blogspot.no bizahinduka?
Iyi webusayiti nshya: www.shikamaye.com izaba yigenga. Gahunda mufite kuri iyi isanzwe izakomeza nkuko bisanzwe kandi tugiye gushyiramo ingufu kurushaho. Iyi nshya izajya ivuga nayo kuri politike, ariko hakoreshejwe uburyo nakwita ikinamico nka bimwe Gatendo na Baziguketa bababagezagaho muri shikama.fr umwaka ushize.
III. Ese shikama.fr yo izamera ite?
Shikama.fr izafungwa mu mpera z'ukwezi kwa Mata nitumara kwimura amadosiye yose ayiriho. Niba hari ushaka kuyigura, yabivuga hakiri kare akatwandikira kuri nkusijo@gmail.com
.
IV.Ese hari izindi gahunda zadufasha mufite?
Hari peji( Page) yo kwamamaza. Ufite icyo ushaka kwamamaza watwoherereza ibyo ushaka ko twamamaza, dushobora kuguca kuva kuri USD1 kuzamura.
V. shikamae.com izaba ikora gute mu rwego rwa tekinike.?
Shikamaye.com izaba ikora nka Magazine nkuko nabivuze hejuru. Inyandiko zahise ntaho zibikwa nkuko musanzwe mubimenyereye ku mbuga zisanzwe. Peji ya mbere iba ikubiyemo ibintu byose biri ku yandi mapeji: ukanda aho ushaka gusoma, ugahita ugera kuri Peji usoma ku buryo burambuye.
Ikindi gishimishije ni uko ishobora gukorwaho n'abantu batandukanye bari hirya no hino ku isi icyarimwe, hifashishijwe Tableau de bord ( Control Panel) kabuhariwe, ku buryo umunyamakuru runaka ahabwa uruhusa rwo gukora umurimo uyu n'uyu kuri webusayiti. Urugero: hari nk'uba yemerewe kwandika gusa, n'undi wemerewe kwandika no gukosora , uwemerewe kugeza inyadiko ku basomyi,cyangwa se uba ashobora kubikora byose. Kubera iri koranabuhanga rero, mushobora kubona inyandiko nyinshi mu gihe gito habonetse amikoro yo kubona abanyamakuru bahagije .
VI. Shikamaye .com ikeneye inkunga yanyu.
Nkuko tubivuze hejuru, dukeneye abanyamakuru b'umwuga benshi, ariko bidashobotse kubona benshi dushoboye no guha ubushobozi abahari: Gatendo A., Baziguketa F., na Bwiza M., ntacyo byaba bitwaye. umunyamakuru aba akeneye gukora ingendo za buri kanya ajya gutara amakuru. Kujya aho igikorwa cyabereye, guhura n'abo akeka ko bashobora kuyamagezaho. Aba kandi akeneye interineti n'amashanyarazi, ndetse na laptop, ibi byose bikaba bihenda mu Rwanda. Aba kandi agomba kujya mu masomero atandukanye ahenshi bisaba kuba warayiyandikishijemo.Hejuru y'ibi byose kandi, umunyamakuru aba agomba gutunga n'umuryango we.
Niba wumva hari icyo inyandiko z'abo mvuze hejuru zikumariye, n'u Rwanda muri rusange, wikabakabe utange uko wifite, maze ujye ku rubuga www.shikamaye.com mu nguni y'iburyo kuri Peji itangira, urahasanga uburyo watwoherereza iyo mfashanyo ukoresheje uburyo bugezweho muri urwo rwego, kandi butekanye ku isi PaY Pall Tubaye tugushimiye.
Ni aho kuwa mbere kuri shikamaye.com
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku kuri na Demukarasi (SKUD)
If
r
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355