Abatagera Ibwami babeshywa byinshi koko! Agatsiko kayobowe na Kagame kamaze kubona ko Amahanga yatahuye inkota kabagishaga abantu ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi, kahise gahimba indi mitwe yo kuba karangaje amahanga ho gato ngo kabanze gategure neza inzira kazacikiramo ubwo biza bigakomeranye gatangiye kwishyuzwa inka ya Nyangara.
Muri uru rugendo duhoramo dusiganwa n'igihe ni benshi bagira amahirwe yo kwizihiza isabukuru nise " Umuringa" ni ukuvuga imyaka 25 y'amavuko, ariko se kandi ni bake bagira amahirwe yo kongera kwizihiza indi bamaranye n'abo bashakanye, bamaze ku butegetsi cyangwa bamaze mu mwuga uyu n'uyu. Niyo mpamvu abagize Imana bakagira ayo mahirwe yo kurangiza iyo myaka mu byaranze ubuzima bwabo maze kuvuga hejuru, bakoresha umunsi mukuru w'akataraboneka bakararika inshuti n'abavandimwe, bakanywa, bakarya byaba ngombwa bagacinya n'akadiho.
Kurikira inkuru irambuye kuri shikama nshya