Abatagera Ibwami babeshywa byinshi koko! Agatsiko kayobowe na Kagame kamaze kubona ko Amahanga yatahuye inkota kabagishaga abantu ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi, kahise gahimba indi mitwe yo kuba karangaje amahanga ho gato ngo kabanze gategure neza inzira kazacikiramo ubwo biza bigakomeranye gatangiye kwishyuzwa inka ya Nyangara.
Iterambere birirwa baririmba ni irihe?
Iyo uganiriye n'Umuhutu Kagame yogeje ubwonko akabusiga ya mabara atatu ari mu kirangantego cya FPR, ahita akurondorera ibyo Leta ya Kagame yagejeje ku Banyarwanda ariko akibagirwa kukubwira ubwicanyi, ubujura, inzara, kurema inzangano, n'ibindi kuko bamaze kubimuhanaguramo.
Bimwe mubyo akubwira Kagame yakoze, ni amazu y'imiturirwa, telefone zigendanwa, ikoranabuhanga, kwambara inkweto ku bari mu cyaro, n'imihanda.
Reka tugerageze kureba buri kimwe mu byo uyu Muhutu wogejwe yagaragaje, hanyuma tumwereke n'ukuntu uburyo abibonamo ari ubuhumyi akwiriye kuvuzwa vuba na bwangu.
Amazu y'imiturirwa
Uyu Muhutu yabivuze ukuri koko amazu meza ahebuje akuriwe na yayindi ya Kagame iri ahahoze gare, ni menshi cyane kuruta ibihumyo biri mu murima ufumbiye. Ariko ubwinshi bwayo, ntawe butunguye kuko hashize imyaka irenga 30, abahanuzi bizewe batubwiye ibyayo ndetse n'uburyo agiye guhirima.
Ikindi uyu Muhutu wogejwe yibeshyeho, ni ba nyiri iyo miturirwa. Abajenerali, Abakoneli na ba Majoro bo mu Gatsiko, nibura buri wese yibitseho imiturirwa irenze ibiri iyo za Kibagabaga, Nyarutarama, Kacyiru, Kicukiro na Kagugu.
Abacuruzi nabo batanga umusanzu utubutse muri FPR bakaba barahawe ikaze mu Gatsiko, bemerewe kwaka ibifaranga bifuza muri Banki, babura icyo babikoresha bakabishora mu mazu mu duce maze kuvuga. Ibi biri mu bituma Banki ziri guhomba cyane mu Rwanda kuko abafata icyo twita Crédit à long terme(umwenda w'igihe kirekire) ni benshi hanyuma ibyo bayashoyemo ntibibashe guhita biyagaruza.
Kigali y'ukuri ya rubanda nyamwinshi ni iyi iri kuri aya mafoto abiri
|
Iyo abo bacuruzi n'abasirikare bakuru hamwe n'abandi banyapolotiki bo mu Gatsiko bujuje ibyo bizu, usanga ntawe bafite wo kubikodesha hanyuma inyoni n'abazamu bakaba aribo birirwa babyikinanguramo. Banki iyo yishyuje, bayibwira ko ari Kaganga cyangwa Kibamba wo mu Cyama nuko umukozi wa banki agakubita idosiye mu kabati urufunguzo akajungunya ngo hato adashinjwa ubujuru, ingengabitekerezo, kubuza igihugu umudendezo, gukorana n'abahungabanya umutekano w'igihugu.
Mbibutse ko mu Rwanda iyo uhawe ipeti rya Majoro uhita wemererwa inguzanyo muri banki ingana na miliyoni 40 (Frw) atazigamiwe. Wagirwa Minisitiri, ugahita uhabwa miliyoni 20 atishyuzwa ngo wiyondore.
Muri ubu busabusa bw'icyumba, uyu mukecuru ararana n'inka n'ihene ze.Imfashanyo zo kumwubakira zigiriye mu mifuka y'Agatsiko/Foto Kigali Today.
http://www.kigalitoday.com/spip.php?article9632
|
Ikoranabuhanga hamwe na Telefone zigendanwa
Hari umuntu twigeze tuganira amaze kuzuza byeri mu gifu n'igisiga(inkoko), arangije ati :"Habyarimana yari faux (ntacyagendaga) kuba ataratunze telefone mobile." Ibi byahise binyereka uburyo FPR yafatiranye ubujiji bwa bamwe mu Banyarwanda maze ibahumisha iterambere kandi batazi ko iterambere rigendana n'igihe isi igenda igeramo.
New York(USA), Guangzhou (Chine), Dubai n'ahandi, aho hose amazu ureba ntuyaheze ntiyari ahasanzwe mu bihe bya kera. Bivuze ko uko ibihe by'isi bigenda bihinduka ni nako iterambere rigenda rikataza. Iyo Habyarimana aticwa, ubu nawe aba agendana mobile phone kuko nicyo gihe isi igezemo. None se icyo gihe Burundi na Uganda ndetse n'ahandi, bakoresha izo mobile? Ko se ubu bazikoresha, ni Kagame watumye bazikoresha?!
Ahubwo iyo amahirwe aza gusekera abari batuye mu Rwanda mbere y'uko Inkotanyi zitera hanyuma uyu muvuduko w'iterambere ku isi ugatangira icyo gihe, Abanyarwanda bari kuba bari muri Paradizo kuko wari kuvugira kuri telefone yawe ntawe wikanga ko yumviriza ibyo uvuga. Ukandika ukanasoma amakuru kuri internet nta Maneko uguhagaze hejuru. Waba ubishoboye ugafungura za sites, nta kibazo ko hari uri butange amafaranga menshi ngo site yawe ifungwe.
itrambere rya Kagame! |
Aho kugirango urate Kagame ngo yazanye iterambere kandi atari we, ahubwo twamubaza ukuntu yangiza iryo terambere riterwa n'ingengabihe y'isi, hanyuma nk'aho yarikoresheje mu kuzamura Abaturage b'igihugu cye, akarikoresha abahutaza, abica, ababuza umutekano n'amahwemo.
Kwambara inkweto ku bantu bari mu cyaro.
Uko abo baturage bakubitirwa kugura no kwambara inkweto, iyo wabaye mu gisirikare cya Kagame, uhita ubona neza neza ko bategekwa gisirikare ikaba ari nayo mpamvu yabemeza ko ba Gitifu ari Abasirikare kuko no mu gisirikare cya Kagame hari uwitwa Alasemu(Adjudant Chef), ukubita iz'akabwana mubyo twita kuvuruga umusirikare abonye yambaye kambambiri cyangwa imyenda itameshe.
Imihanda
Uyu Muhutu se yaba yarashatse kumbwira uriya muhanda wa Kigali Ruhengeri Gisenyi uhora usatagurika abagenzi bakaba nka ba mukerarugendo mu nzira? Cyangwa yashakaga kumbwira iriya mihanda yuzuye muri quartiers(ndlr: karitiye=ibereshi) za Kinyinya, Kibagabaga, Nyarutarama, Gikondo Nyenyeri aho Agatsiko kayubaka kugirango ivumbi ritanduza ya miturirwa yabo itagira uyituramo n'ahari business zabo? Kuki iyo mihanda ya kaburimbo utayisanga Cyivugiza, Rwarutabura, Gitega n'ahandi hari rubanda rugufi?!
Ese Muhutu we, waba uzi uburyo inyemeza-buguzi (fagitire) itangwa kuri iriya mihanda ituburwa aho rwiyemezamirimo yemera kwishyurwa igice kimwe ikindi gice kikajya mu mufuka wa Kagame abinyujije ku ntumwa ye Musoni James? Niyo mpamvu rwiyemezamirimo abapfunyikira ikibiribiri ugasanga imihanda irasaduka nta n'ukwezi iramara kuko aba azi uko umukino wakinwe. Niba mbeshya, kuki batajyana rwiyemezamirimo mu nkiko igihe ibyo yabubakiye bisenyutse atararenga umutaru?Ingero ntiziri kure: reba umuhanda Rond point - Nyamirambo ku ryanyuma; ongera urebe umuhanda Butare(Huye)- Kibeho!!!
Uwihoreye ni umwana w'Umunyarwanda, ariko ngo burya iminsi y'igisambo ni 40!
Nta joro ridacya, uwahumwe kuko yogejwe ubwonko cyangwa akabeshywa, igihe icyo ari cyo cyose ashobora guhumuka kandi icyo gihe muzaba babiri ndakurahiye!
Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa
Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355