Anje Kagame |
Ifungwa rya Kizito Mihigo ryababaje abari bamuzi bose, baba abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga ndetse n’abanyamahanga. Imbuga nyinshi, amaradiyo anyuranye, ibinyamakuru byo hirya no hino ku isi, byose byagiye bigaruka ku ifungwa rya kizito Mihigo byerekana akababaro byatewe n’iki gikorwa benshi bitaga ko kigayitse .Imwe mu maradiyo yavuze birambuye ku ifungwa rya Kizito Mihigo ni Ijwi ry’Itahuka, iradiyo ya RNC leta ya Kagame Pawulo ishinja Kizito Mihigo kuba yarakoranaga nayo kugirango bahirike ingoma ye. Abacikacumu bagiye batanga ibitekerezo byabo kuri kimwe mu biganiro cyamaze hafi isaha n’iminota mirongo ine n’itanu, bemezaga ko ifungwa rya Kizito Mihigo ryatewe n' ishyari rya Kagame Pawulo yari amufiyiye ko yabonaga agiye kugera ku gikorwa cyo kunga abanyarwanda kandi we byaramunaniye. Intandaro y’ifungwa rya Kizito Mihigo ariko abenshi bayibona mu bitekerezo bikubiye mu ndirimbo aherutse gushyira ahagaragara yise «igisobanuro cy’urupfu» aho yerekanaga ko inzira nziza yo kunga abanyarwanda ari uguha agaciro abahitanywe na jenoside n’ibindi bitiswe yo. Amatohoza urubuga rwanyu Shikama ruherutse gukora ku mbuga nkoranyambaga Tuwiteri( Twitter) na Fesibuku(Facebook) aragaragaza ko abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko bashyigikiye iyi myumvire ya Kizito Mihigo , urugero ruri hafi akaba ari Anje Kagame nkuko tugiye kubibona mu kanya.