Pageviews all the time

Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana ku munsi mukuru wa PASIKA, taliki 05 Mata 2015: Isomo rya mbere. Ibyakozwe n'intumwa: 10,34a.37-43 Isomo rya kabiri: 1 Abanyakorinti: 5, 6b-8 cyangwa Abanyakolosi:3,1-4. Ivanjili: Yohani: 20,1-9.: «YEZU YAZUKIYE GUHA UBUGINGO RUBANDA RWOSE YIFASHISHIJE ABAHAMYA BE YATOYE MBERE NGO BAMAMAZE INKURU NZIZA Y'UMUKIRO»/ Padiri Tabaro



Mu masomo yo ku minsi isanzwe no mu Misa ku byumweru bisanzwe, isomo rya mbere twarisangaga mu isezerano rya cyera ariko kuri Pasika siko biri kuko amasomo yose avanwa mu isezerano rishya twarazwe na Yezu Kirisitu.

Mu isomo rya mbere dusanga mu mutwe wa 10 mu gitabo cy'ibyakozwe n'intumwa, turahasanga inyigisho ihebuje mu kururutsa imitima ku munsi mukuru wa Pasika. Petero mu nyigisho yatangiye mu rugo kwa KORUNERIYO yerekanye ko Imana itarobanura. Petero arahamya ko Yezu watuzukiye ari wa wundi rwose Imana yasize amavuta y'ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu bityo agahabwa ubutware bwo kugenda agira neza aho anyuze hose anakiza abahanzweho na roho mbi akabagarura mu buzima bwiza.

Petero mu nyigisho ye, yuzuye Roho Mutagatifu, mu gushimangira ibanga rya Pasika twizihiza uyu munsi, yabonye ko n'ubwo Yezu yamanitswe ku giti, bitamubujije kuzuka mu bapfuye ku munsi wa gatatu kandi muri uko kumuzura, Imana yanamuhaye kwigaragaza atari kuri rubanda rwose ahubwo ari ku bahamya batoranijwe n'Imana hakiri kare. Aba akaba ari nabo batorewe kwamamaza inkuru nziza muri rubanda.

Bakaba barahawe inshingano yo gutangaza ko Yezu ariwe mucamanza w'abazima n'abapfuye kandi ko abamwemera bose bazaronka imbabazi z'ibyaha byabo babikesha ububasha bw'izina rye.

Iyi nyigisho ya Petero ikaba ihuye neza neza n'Ivanjili ya Pasika aho Mariya Madarina yazindukiye ku mva butaratandukana asanga ibuye ryavuyeho akagenda yiruka asanga Simoni Petero n'undi mwigishwa Yezu yakundaga cyane maze ababwira ko Nyagasani atazi aho bamushyize kuko bamukuye mu mva!

Bombi bihutiye kugera ku mva kugira ngo bimenyere niba koko ibyo Mariya Madalena yavugaga byari byo niko kugenda baritegereza maze baremera ariko n'ubwo bitegereje bibagiwe gusobanukirwa ko ibyanditswe Bitagatifu byari byarahamije na kera na kare ko Yezu yagombaga kuzuka akava mu bapfuye.

ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:

Kuwa mbere, taliki 06 Mata 2015 ni Marceline. Kuwa kabiri ni Jean Baptiste de la Salles. Kuwa gatatu ni Constance. Kuwa kane ni Cansilde. Kuwa gatanu ni Mectilde. Kuwa gatandatu ni Stanislas naho ku cyumweru gitaha taliki 11 Mata 2015 ni  ICYUMWERU CYA 2 CYA PASIKA MU MWAKA WA RITURUJIYA B. NI ICYUMWERU CY'IMPUHWE ZIHEBUJE Z'IMANA. NI UMUNSI KANDI MPUZAMAHANGA W'URUBYIRUKO na Mutagatifu Jules wa mbere.

Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355