Dr. NKUSI Yozefu aheruka kubagezaho inkuru ndende aho yibazaga impamvu
Goodluck Jonathan atabanza ngo aperereze amenye ibibera mu Rwanda noneho ngo
abone gutanga ikiganiro kuri BBC TV. Icyari kigamijwe ni ukwerekana ko mu
Rwanda abaturage bicwa umusubizo kandi Kagame akigamba ko azajya abarasa ku manywa
y'ihangu mu gihe Goodluck Jonathan we yavugaga ko nta mukuru w'igihugu
wakwishimira ko abaturage be bapfa uko baba bameze kose aganisha kuri Boko
Haram.
Nta na rimwe Imana
yigeze itaha mu Rwanda kuko yakomeje kwibera mu mahanga
Iyi mvugo yamamaye mu Rwanda hose ngo IMANA YIRIRWA AHANDI IGATAHA I
RWANDA nyoberwa impamvu abanyarwanda bayikoresha kuko mu by'ukuri idahuye
n'ibibera i Kigali no mu Rwanda hose. Maze iminsi nkurikirana uko amatora ya
perezida agenda muri Nijeriya mu kanya gato maze kumenya ko uwari uyoboye icyo
gihugu Goodluck Jonathan yatsinzwe na Muhamadu Buhari kandi akemera ko
yatsinzwe.
Kubona umuntu uyobora igihugu muri Afurika yemera ko yatsinzwe,
agaterefona uwamutsinze akamushimira, ni ikimenyetso ndakuka ko igihugu gifite
amahoro n'ubwo nzi neza ko Boko Haram iriyo. Ni ikimenyetso ndakuka kandi ko
ingabo ari iz'igihugu atari iz'umuntu umwe, ni n'ikimenyetso ko amategeko
akurikizwa muri Nijeriya.
Mu gihe abandi
batsindwa bagacyeza ababarushije amajwi, Paul KAGAME we avuga ko bamukuye ku
butegetsi yasubira mu ndaki(umwobo)!
Maze iminsi nitegereza ibibera mu Rwanda nk'uko no hambere
nabyitegerezaga ariko aho bigeze birenze kumirwa ahubwo biteye agahinda. Ubundi
perezida wa Repubilika ni umugaragu w'abaturage. Kubera iyi mpamvu, nta burenganzira
na bucye afite bwo kubabwira ibyo yiboneye kuko itegeko nshinga, mu gihe ryaba
rikurikizwa uko bikwiye, yabiryozwa.
Mu Rwanda ho rero si uko bimeze, Kagame imbere y'abadepite
n'abasenateri atinyuka kwita abajenerali be ibigarasha(amakarata y'ibyondi),
akabita amazirantoki, ko azajya arasa abaturage amanywa ava,... Ndetse n'ibindi
byinshi umuntu nkanjye wiyubaha ntatinyuka kwandika n'iyi karamu yanjye.
Ariko ibiteye agahinda kurushaho ni ukuvugira mu ruhame ko abereyeho
kurengera inyungu za nyamuke(ABATUTSI) ibi rero bikaba atari ukuri kunogeye
bose kuko umukuru w'igihugu abereyeho abaturage bose nta kurobanura.
Icya kabiri giteye agahinda kurushaho kandi kikanazagira ingaruka ku
banyarwanda bose, ni ukumva perezida w'igihugu atinyuka kuvuga ku mugaragaro ko
nta muntu ushobora kumwambura ubutegetsi ndetse ko hagize n'ubikinisha yahita
asubira mu ndaki ubwo ni ukuvuga mu myobo cyangwa mu miheno.
Perezida witeguye
gusubira mu mwobo ntashobora gusimburwa mu mahoro kandi n'amatora ntacyo avuze
kuri we
Ahangaha niho ntekereza ko abakurambere bacu batubeshyeye cyangwa
bibeshyeye. KAYIBANDA Gregoire wabaye perezida wa mbere yapfuye urupfu ruteye
agahinda kandi nta gicumuro na kimwe yakoreye abanyarwanda. Habyarimana wamwishe
agahita anamusimbura nawe ntacyo byamwunguye kigaragara uretse gusiga umugore
we KANZIGA Agathe apfakaye n'abana be babaye imfubyi.
Ingaruka kandi ntizabaye ku muryango we gusa kuko igihugu cyose cyacuze
imiborogo. Nimurebe urwo BIZIMUNGU Pasteur apfuye nyuma yo kwisangira Inkotanyi
agira ngo ni abantu b'i Rwanda! Ubu noneho Paul KAGAME wamusimbuye niwe
ruzingiyeho kandi nk'uko nabisobanuye hejuru, ndemeza ko nta muntu n'umwe
utekereza neza wakwibeshya ko Kagame azava ku butegetsi mu mahoro.
Uturutse iburyo: Goodluck Jonathan wemeye ko yatsinzwe amatora, ukurikiyeho ibumoso ni Buhari watorewe kongera kuyobora Nigeria kuko yigeze kuyitegeka akoze kudeta, akaba yaramaze ku butegetsi imyaka 2 nawe agahirikwa na kudeta |
Impamvu ni uko yiteguye gusubira mu ndaki nyine kuko atakwemera gutsindwa.
Ibi bikagira ingaruka zikomeye ku mitegekere y'igihugu kuko abamwungirije iyo
bumvise avuga atyo bose bahita bashya ubwoba bakaba ariwe bakorera aho gukorera
igihugu.
No mu gisirikari niko bigenda, ingabo z'igihugu nazo kubera gutegekwa
n'umunyagitugu zihora zikora ariwe zikorera. Bituma izi ngabo zidakorera
abaturage ahubwo zigahora zimuhanze amaso mu rwego rwo kubona amabwiriza mashya
aganisha ku mpinduka yifuzwa n'agatsiko konyine.
Abanyarwanda dukwiye
kwigira isomo rya demukarasi kuri Nijeriya
Mu by'ukuri si Nijeriya gusa twakwigiraho ni uko ariyo irimo gutanga
umusaruro muri iyi minsi. Tanzaniya duturanye nta ntugunda zibamo kandi
abaperezida bayitegetse bagenda basimburana mu mahoro. Muri Kenya naho
basimburana mu mahoro, yewe ubonye ngo n'u Burundi buturushe ubwo butwari!!!
Nitwe dukwiye guharanira ko ibitarashobotse mu gihe cyahise byadukundira mu
gihe cyacu aho kugira ngo tuzasaze tutabonye isimburana ry'abaperezida mu
mahoro mu Rwanda.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355