Kagame na ba shebuja b'Abanyamerika bari mu Rugwiro muri Kanama 2015 bamusaba kwivanga mu kibazo cy'u Burundi |
Nyuma y’aho
inkuru zisohokeye ku mbuga za interineti hirya no hino, zivuga ko Leta Zunze
Ubumwe za Amerika ziri gusaba u Rwanda gufasha gukemura ibibazo biri kubera mu
Burundi, byatumye nibaza niba iyi nkuru ari ukuri. Nubwo igisubizo kigoye
kuboneka, iyi nkuru ibaye ukuri yaba ihishe byinshi.
Kuva kera,
Abatuye ibihugu bikennye dukunze kwivovota ko ibihugu bikize byimvanga cyane mu
miyoborere y’ibihugu byacu; nibyo koko ibi ntawabihakana ijana kw’ijana. Ariko
kandi, no kubyemeza ijana kw’ijana nabyo byaba ari ukwirengagiza byinshi.
Benshi bashobora kwibaza bati: “Mbese iyi mvugo ko idasobanutse, uyu ari
gushaka kuvuga iki?”. Icyo iyi mvugo igamije, dufatiye urugero ku byabaye mu
Rwanda, ni uko FPR Inkotanyi itari gushobora na rimwe gufata igihugu cy’u
Rwanda idafite inkunga ikomeye y’ibihugu by’ibihangange (aha ibikunze gutungwa
agatoki cyane ni nk’Amerika, Ubwongereza ndetse na Isirayeli). Uru rugero
rusobanuye byose: aba ba rugigana bakize baza ari twe tubazanye, tubatabaje;
iyo bemeye kuza, nabo baba bashaka ibihembo.