Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.Mu gihe Luwiza MUSHIKIWABO yemeza ko nta kwizera LONI kuko atari ikigega kibitse ukuri, Perezida Kagame we yaneguriye abazimu mu ndaro atakambira iyo LONI ngo ihagurukire FDLR byihutirwa, mu gihe ibibera mu Rwanda mu nzego zose muri iki gihe bishyira abenegihugu mu mwanya wo kwifatanya na FDLR nta kugisha inama kundi!!/UDAHEMUKA Eric

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 1/2/2014




Uyu munsi nanditse iyi nkuru nibwo u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya makumyabiri (20) umunsi mukuru w’intwari z’igihugu. Mu gihe uyu munsi ngarukamwaka wizihizwa, imbere mu gihugu ibibazo ni insobe ku buryo kubivuga bitakorohera buri wese usobanukiwe u Rwanda.

Ibyo bibazo mvuga biragaragara hose haba mu butegetsi bwite bwa Leta aho akarengane gakomeje gukorerwa ABAHUTU b’ibikomerezwa bategekwa kwaka imbabazi ku byaha byakozwe na bene wabo baba abakiriho ndetse n’abatakiriho, hari ikigega agaciro kirimo kuvuza ubuhuha mu nkono z’abanyarwanda aho ubu abana birirwa ubusa bakaburara ;

Ibibazo kandi biri mu itangwa ry’akazi aho ubu noneho bitakiri ibanga aho nta muntu ugomba kubona akazi mu Rwanda uretse UMUTUTSI wavuye i Bugande, hari ibibazo mu gisirikari aho ubu ingabo zirirwa zihagaze ku mihanda kandi zikaharara n’imbunda zitazi uwo zirinze, abaturage bakaba barayobewe ibyo aribyo;

Hari ikibazo cy’umutekano mu Rwanda ubu bigaragara neza ko ntawuhari kuko mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu zindi nsisiro n’imijyi minini bitemewe ko abantu barenze umwe bahagararana ngo baganire nibura umunota umwe bikaba bisobanura ko nta mutekano n’icyizere muri rubanda,

Ikibazo cy’ingabo zifungiye mu ngo zabo kandi aribo bafatanyije nako babanjirije Kagame kwinjira iy’ishyamba baje kwatsa umuriro mu Rwanda none ubu abaturage bakaba birirwa batakamba ngo uwabaha Imana y’i Rwanda ibakorera igitangaza ikazura Nyakubahwa Perezida HABYARIMANA Juvénal, umubyeyi w’u Rwanda ngo kuko ntacyo yari abatwaye,

Hari ikibazo cya FDLR ubu ntashidikanya na gato ko burya ariyo MAGAYANE yise «Rwara rubundiye mu mashyamba kandi ko nizura umugara igihuru kizabyara igihunyira», ubu bikaba bisa n’aho uyu mutwe wa Politiki na Gisirikari icyarimwe urimo kugenda ugira ijambo rikomeye mu mitwe n’ibitekerezo by’abanyarwanda ku rugero rwa buri munsi haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga,
Hari ikibazo cya Perezida Kagame udashaka kwemera gushyikirana n’uwo mutwe wa FDLR kandi bigaragara ko nta yindi nzira ishobora kuzageza igihugu ku mahoro kuko amahanga yamaze cyangwa yatangiye kumenya ukuri kw’ibintu, n’ibindi bibazo byinshi.

Muri iyi nyandiko nageneye abasomyi n’abakunzi ba SHIKAMA tugiye gusesengura ingaruka zizakomoka ku kuvuguruzanya hagati ya Perezida Kagame na Minisitiri we Luwiza Mushikiwabo nk’uko bihita bigaragarira buri wese mu mutwe w’iyi nyandiko.

Minisitiri Mushikiwabo yongeye kugeragezwa na Dipolomasi
Mu mwaka w’2010 nibwo Luwiza Mushikiwabo yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’akarere akuwe muri Minisiteri ishinzwe itangamakuru n’ubuvugizi bwa Leta. Nk’uko SHIKAMA tudahwema kubagezaho ukuri kose ku Rwanda rwababyaye twigeze kubibabwira, akigeraho yahise ahura n’ikigeragezo cy’ishyano ritagira izina Inkotanyi zakoreye muri Kongo zirimburirayo abahutu b’abanyarwanda bari barahungiyeyo.

Nyuma yongeye kugeragezwa n’ibindi byinshi harimo n’aho ejo bundi vuba ahangaha yemeje ko Colonel Patrick KAREGEYA yari umuntu mubi ugambanira u Rwanda kandi ko gupfa kwe nta munyarwanda bikwiye gucira umwenda ngo bimubuze kugoheka.

Mu kiganiro aherutse kugirana na radiyo y’abafaransa yitwa RFI (Radio France International) yumvikanira i Kigali neza cyane 5 kuri 5 ku murongo wa 91,9 FM-Kigali, abajijwe n’umunyamakuru icyo atekereza kuri raporo ya LONI ishinja u Rwanda gukomeza gutera inkunga umutwe wa M23 byitwa ko watsinzwe,
Minisitiri Luwiza Mushikiwabo yasubije agira ati : «Nta mpamvu yo kwizera umuryango w’Abibumbye kuko atari ikigega kibitse ukuri!!!»

Mu bubanyi n’amahanga n’ubwo tujya twumva kenshi abategetsi mu bihugu by’iwabo bikoma ibindi bihugu si byiza kuko ingaruka zidakunze kuba nziza.
Kuba Mushikiwabo avuga ko nta mpamvu yo kwizera Loni ngo kuko atari ikigega cy’ukuri si ukubera y’uko Loni itavugisha ukuri ahubwo ni uko idashobora gushyigikira icyo Mushikiwabo yita ukuri ku ruhande rwe, kuri Mushikiwabo ukuri ni uko u Rwanda rwakomeza gushyigikira M23 no gukomeza gusahura umutungo-kamere wa Kongo Kinshasa noneho Loni yabibona igaceceka ikavuga ko nta nkunga u Rwanda rutanga ndetse ko nta n’ingabo zarwo ziriyo.

Nzi neza ntashidikanya ko Mushikiwabo azi neza ko Shebuja Kagame ariwe washinze akanaha imbaraga n’ubushobozi umutwe wa M23 bityo bikaba byumvikana neza ko Mushikiwabo ubu nta bihamya agifite byo guhakanira Leta avugira gufasha no gutera inkunga uyu mutwe uca ibintu mu burasirazuba bwa RD Kongo.
Ikindi ni uko iyi mvugo ya mushikiwabo igaragaza ko ashobora kuba atazi Loni icyo aricyo. Nakwibutsa abasomyi n’abakunzi ba SHIKAMA ubu bamaze kuba benshi cyane ukaba ari wowe usigaye kuza kwifatanya natwe, nagira icyo mbabwira kuri Loni.

Loni yavutse mu 1945 ikaba igaragara nk’urubuto rwashibutse ku irangira ry’intambara ya kabiri y’isi yose. Icyo gihe Loni yasimbuye icyitwaga S.D.N ariyo twitaga Societe Des Nations ariko iyi yo ikaba yaravutse nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose yarangiye mu 1915.

Iyi Loni ikaba ihuriwemo n’ibihugu byinshi ndetse hafi ya byose byo ku isi uretse bike cyane bitarimo nk’Ubusuwisi, Leta ya Vaticani ifiteyo gusa indorerezi,… Mu yandi magambo Loni ntishoboka hatari ibihugu biyigize kuko ari nabyo bitanga imisanzu y’amafaranga ituma ibikorwa byayo bishyirwa mu bikorwa.
Ibi bisobanuye ko kuvuga ko nta kuyizera bivuze ko nta kwizera n’ibihugu byose biyigize, bikaba bisobanuye mu mvugo icukumbuye cyane ko Mushikiwabo yifuza ko u Rwanda rubaho nta gihugu cy’inshuti rufite kuri iyi si y’abagihumeka. Ese byashoboka ?

Perezida Kagame ejo yaneguriye abazimu mu ndaro!
Ya Loni Mushikiwabo yavumaga ayishinja ko atari ikigega cy’ukuri, Perezida Kagame we si ko abyumva kuko we ejo kuwa gatanu ku italiki 31 Mutarama 2014 ari mu nama ya 22 y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yahurije abakuru b’ibihugu by’Afurika mu Mujyi wa Addis-Abebba muri Etiyopiya yagize icyo avuga.

Perezida Paul KAGAME yahendahenze abakuru b’ibihugu by’Afurika atakamba ko bakwiye gukora ibishoboka byose bagahagurukira kurandurana n’imizi umutwe wa FDLR kandi bigakorwa mu maguru mashya. Mbere y’uko dusesengura iri jambo rya nyakubahwa Perezida Kagame,
twabanza kubibutsa ko aho yavugiye iri jambo ari naho umurongo umutandukanya na Kikwete wa Tanzaniya waciriwe ubutisubiraho ubwo Mheshimiwa Kikwete, Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya yamuhereye inama ya kigabo y’uko kugira ngo u Rwanda n’akarere bigire amahoro akwiye gushyikirana na FDLR.

Si ubwa mbere Kagame atakambira abategetsi b’Afurika n’ab’isi yose abasaba kurandura FDLR kandi muri abo yabibwiraga harimo na Kikwete kuko namurebaga amwicaye imbere mu cyumba kinini cy’inama kuko nanjye nari nagiyeyo gushaka amakuru, ibi bikaba nta musaruro bishobora gutanga kubera impamvu tugiye kubabwira :

Impamvu ya mbere ni uko abo bakuru b’ibihugu by’Afurika Kagame atakambira ngo barimbure FDLR nk’uko yarimbuye abavandimwe bacu b’abanyarwanda b’inzirakarengane bahungiye Zayire muri 1994, buri gihugu cyose gifite ibibazo byacyo bigihangayikishije ku buryo nta mpamvu yo kujya kwijandika mu madosiye y’u Rwanda.

Impamvu ya kabiri ni uko mu bubanyi n’amahanga, imvugo Kagame yakoresheje ejo muri Etiyopiya imbere y’abakuru b’ibihugu igaragaramo kwica ku buryo butaziguye mu gihe ibihugu bimwe by’Afurika bitegekwa mu rwego rwa Demukarasi ku buryo izo ngoma zitarangwamo inkoramaraso. iyo uvuze kurandura bisobanura kwica abagize F.D.L.R. kuko kuri Kagame birihutirwa kwica FDLR n’abayishyigikiye bose n’aho bari hose.

Impamvu ya gatatu ni uko abo Kagame yabwiraga iryo jambo harimo abamuzi neza ku buryo batakwirirwa bata igihe cyabo bongera muri gahunda z’ibihugu byabo nazo zitaboroheye, kurimbura abavandimwe basigaye muri FDLR dore ko ab’ikubitiro Kagame yabamariye muri Mapping Report ubu abasigaye bakaba ari abacitse ku icumu rya Kagame na Kabarebe na Mushikiwabo.


Obama yohereje intumwa nyinshi
 mu nama ya African Union


Mu bakuru b’igihugu bazi neza Kagame uwo ariwe ku buryo ntacyo bamupimira barimo aba bakurikira :
Nyakubahwa Umubyeyi  wa TANZANIYA Jakaya Mrisho Kikwete : Nk’uko nabivuze muri iyi nyandiko mu bari bicaye imbere ya Kagame avuga iryo jambo harimo Perezida wa Tanzaniya. Uyu Perezida wa Tanzaniya azi neza ko Kagame yashatse gutera igihugu cye anyuze mu Burundi maze umushinga mubisha ukaburizwamo na Bujumbura ku buryo ntacyo yamufasha mu kurandura F.D.L.R.

Nyiricubahiro Petero Nkurunziza w’u BURUNDI : Perezida NKURUNZIZA w’u Burundi ni umuntu uzi neza Kagame ku buryo atakwirirwa ata igihe cye amufasha mu mugambi we wo kurwanya F.D.L.R bitewe n’ibisobanuro twabahaye mu nkuru yavugaga ibirebana n’umugambi mubisha wo gutera Tanzaniya.

Nyakubahwa Yozefu Kabila Kabange wa ZAIRE ya Mobutu : Uyu we sinamutindaho kuko Kagame yamubushabushe akamubuza amahoro mu mashyi no mu mudiho ku buryo kuri Kabila, wiciwe se na Kagame akagirwa imfubyi, kumusaba inkunga ni ukunegurira abazimu mu ndaro nk’uko nabivuze mu gutangira iyi nkuru.

Nyakubahwa Jacob Zuma w’AFURIKA Y’EPFO : Uyu mubyeyi w’abavandimwe bacu b’ABAZULU azi Kagame neza n’uko akora kuko n’ikimenyimenyi yamuvogereye urugo ubugira kabiri. Ubwa mbere hari mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru ubwo Kagame yakocoraga Kayumba, Nyagasani akahagoboka.

Ubwa kabiri ni uko Kagame yikitse mu kiza umugani w’abaturanyi bacu b’abarundi agahengera barimo gushyingura Umubyeyi wacu twese twubaha Muzehe Nelson Madiba Mandela agakocora Colonel Patrick KAREGEYA. Bikaba bisa no gusetsa Nyakubahwa Jacob Zuma kumusaba umusanzu wo kurwanya F.D.L.R bisabwe na Kagame wavogereye umugabo 2 mu rugo rwe akamwihorera.

Nyakubahwa Lt. Gen. Joweri Kaguta Museveni wa UGANDA : Kaguta umwicanyi mukuru kandi ruharwa mu Karere, amakuru dufite arimo kwerekana ko Kagame ashatse yacuka akava ku ibere kuko ubu Museveni yerekeje amaso ye muri Sudani y’Epfo mu ntambara irimo kuhabera. Iyi ntambara yatumye Dr Riek Machar  yikoma Museveni ku buryo yanohereje abakomando kabuhariwe bo kumurangiza i Kampala Kaguta akajya mu ndaki.

Ibi rero biratuma Museveni nta nkunga yaha umuhungu we Kagame mu birebana no kwirukanka Kongo ingana n’igihugu cy’u Rwanda inshuro 89 ngo arashaka FDLR mu gihe i Kampala naho ibibazo ari insobe. Kagame agomba kumenya ko uhitwa adafata uruka uyu ni umugani w’abanyarwanda uvuga ko iyo byakomeye buri wese akiza amagara ye!

Nyakubahwa Uhuru Kenyatta wa KENYA : Kenyatta U. ni umutegetsi muri SHIKAMA tugereranya na wa muturanyi wa kure udashobora kuzimya umuriro ku murutanyi. Ibi biraterwa n’uko Kenya ituye kure y’u Rwanda kandi hagati y’ibi bihugu byombi hakaba harimo Tanzaniya igihugu kinini. Kenya kandi ihanganye n’ikibazo cy’iterabwoba cya Al Shabbab.

Ikindi ni uko Tanzaniya idacana uwaka na Kigali ari igihugu cy’inshuti bikomeye na Kenya ku buryo amahitamo aje, U.Kenyatta n’iyo yaba ahisemo kwitangira Kagame akamutabara, abategetsi ba Kenya batabimukundira ahubwo bamutegeka gukorana na Tanzaniya kuko ibi bihugu bifitanye ubucuti bwubatse amateka kandi aturuka cyera cyane.

Ibindi bihugu bisigaye : Ibindi bihugu bisigaye ku mugabane w’Afurika abakuru babyo bari mu nama Kagame ari nabo yabwiraga batuye kure cyane y’u Rwanda ku buryo kubategaho umusanzu byaraza amasinde. Impamvu zibitera kandi zirimo ko bimwe muri byo ari ibihugu by’abarabu, ibindi bitegekwa muri Demukarasi ku buryo ibyo guhotora abantu ubanigishije ibiziriko batazi iyo byerekera ari nko kubasetsa.

Ibi bibazo byose rero ndondoye Kagame ubanza atarigeze abitekereza mu kuvuga iri jambo yatangaje ejo muri Etiyopiya. Kubera ibibazo bishingiye ku mitegekere mibi irimo kwigaragaza mu Rwanda hose nk’uko nabivuze mu gutangira iyi nyandiko, ubu birasa ahubwo n’uko F.D.L.R irimo kubona imbaraga zituma igiye kuba ubukombe.

Abanyarwanda bagira umuco wo guceceka bikomeye kandi bakakwihorera ibyo ubabwiye byose bakakwikiriza ukazabona urugogwe rukugwira utarabutswe. Ibi by’imbaraga FDLR izagira birashimangirwa n’uko Umugabo Faustin TWAGIRAMUNGU aherutse gutangaza ku mugaragaro ko yifatanyije nabo.
Ibi bishobora guheraheza ubutegetsi bw’agatsiko ka Kagame mu minsi itari myinshi. Andi makuru avuga ko Perezida Kikwete wa Tanzaniya yakiriye mu biro bye Faustin TWAGIRAMUNGU arerekana ko Kagame iminsi ye ibaze mu Rugwiro.

Andi makuru aravuga ko Kikwete yakiriye mu biro bye itsinda rinini ryarimo Colonel Wilson IRATEGEKA umuvugizi wa FDLR, Major Dr Theogene RUDASINGWA wo muri RNC wigeze kuba muganga wa Kagame mu Rugwiro imyaka n’imyaka, Gervais CONDO,… Ibi nabyo bikaba bitanga indi gihamya ko Kagame ari mu marembera n’agatsiko ke uko byagenda kose.

Shikama turabivugaho iki ?
Muri SHIKAMA ntawe uturusha kumenya ko u Rwanda rutegetswe nabi n’agatsiko kandi ni nayo mpamvu uru rubuga rwavutse tugambiriye ko ukuri gusimbura ikinyoma. SHIKAMA dushyigikiye byimazeyo icyazanira amahoro na Demukarasi abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo.

Niba hari n’abandi bashyira mu gaciro bakaba bashaka ko ibintu byahinduka mu Rwanda kandi bigahinduka mu mahoro twifatanyije nabo. Ikindi ni uko ikibazo atari Loni nk’uko abadashyira mu gaciro babitekereza. Iyo Loni Mushikiwabo yikoma azamenye ko ariyo Kagame yabujije kuza gutabara abanyarwanda nyamara byarashobokaga.

Mushikiwabo niba ibi abihakana cyangwa se atabizi, umunsi yagiye mu Bufaransa mu kazi azadomoke ajye i Paris gusura Ambasaderi NDAGIJIMANA Jean Marie Vianney azamusobanurira uko Kagame yabujije abategetsi ba Loni i New York kuza gutabara abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro.
Uko gukunda ubutegetsi no kuburwanira utitaye ku buzima bw’abene gihugu ni ko kwatumye abo bavandimwe bacu b’abatutsi barimburirwa n’interahamwe muri ETO ku Kicukiro kandi kubatabara byarashobokaga.

Ikibazo rero ni abategetsi ba Kigali baca ku ruhande-nkana amategeko mpuzamahanga agenga uko abaturage bagoma kuyoborwa ahubwo FPR igategeka abanyarwanda bunyeshyamba ikaba igomba kwirengera ingaruka n’umusaruro n’umurage mubi bizabikomokaho kuko abantu badategekwa nk’uko amatungo ategekwa!!! 

UDAHMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
     

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355