Pageviews all the time

HE Barack OBAMA/USA, BAN KI MOON /UN SG et HE R. MUGABE/SADC: Nous voulons un Dialogue inter-rwandais, Bombes NON!


Cette pétition doit être validée par la Communauté Avaaz avant publication
HE Barack OBAMA/USA, BAN KI MOON /UN SG et HE R. MUGABE/SADC: Nous voulons un Dialogue inter-rwandais, Bombes NON!
250
227
227 signatures. Atteignons 250
Turabura sinyatire nkeya ngo twoherereze petisiyo yacu abo yagenewe!!!!!! Nimwikubite agashyi bavandi kandi munishimire aho mugejeje!
NKUSI Yozefu
SKUD

UMUNYAMAKURU NYAWE AKENERA UBUSHAKE N'UBUSHOBOZI KUGIRA NGO AGEZE ABATURAGE KU YINDI NTAMBWE MU ITERAMBERE NA DEMUKARASI : SHIKAMA IRABAGEZAHO AMAHUGURWA MU ITANGAZAMAKURU UMWANDITSI MUKURU WAYO (UDAHEMUKA Eric) YAKOZE AREBANA N'ITANGAZAMAKURU MU KINYARWANDA CYUMVIKANA.

Udahemuka Eric ari mu kazi muri Studio za Radio Maria
Mu nyandiko twabagejeheho kuwa Gatandatu, taliki 30 Kanama 2014 yashimishije benshi mu basomyi ba SHIKAMA aho twaberetse mu nyandiko n'amafoto umwanditsi mukuru wa SHIKAMA yanyu mukunda, twabashyiriyeho umwirondoro we.

Nyamara n'ubwo twabikoze dutyo, ntituyobewe ko hari abanyarwanda benshi bakunda gusoma SHIKAMA haba mu Rwanda no mu mahanga ariko bakaba badashobora kumva Icyongereza. Ndetse bamwe bakimara kubona iyo nyandiko batwandikiye badusaba kubashyirira mu Kinyarwanda cyumvikana urutonde rw'amahugurwa arebana n'itangazamakuru.

Ibinshengura: Abaturage basanzwe n'abacuruzi bo mu Rwanda ibyabo bimeze nk'ibyabaye ku mpyisi zashowe mu rupfu na mugenzi wazo dusanga mu murya w'inanga y'umuhanzi SEBATUNZI/NKUSI Yozefu


Inzu y'ubucuruzi iri mbere y'ahitwa CHEZ VENANT yahereye ejo tariki ya 2 Nzeri ishya kugeza none
Uyu mwaka wabereye abanyarwanda inzozi mbi aho bawijihije mu marira n'imiborogo kubera urupfu rwa nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya n'izindi mpfu zidasobanutse zakurikiyeho bikaba bigeze n'aho imirambo y'abanyarwanda isigaye ijugunywa mu nzuzi n'ibiyaga nka bya biryo bajugunyamo bagaburira amafi. Muri uru rusobe rw'inzozi mbi hiyongereyeho inkongi z'imiriro zibasiye amazu y'abaturage n'amagereza igihugu cyose ubu kikaba kigiye guhinduka umuriro Utazima twabwirwaga cyera twiga gatigisimu ko uzagibwamo gusa n'abanyabyaha naho abakiranutsi bakaboneza iy'ijuru. Umuntu akaba yakwibaza niba Imana yarasanze abanyarwanda bakora ibyaha ku isi kurusha abandi kugirango itugabize uyu muriro!

Wari uzi ko ufite email muri Google utanga ibitekerezo byawe ku rubuga shikama n'izindi mbuga ziri muri Google? Ese wari uzi ko muri Google hari amasomo wahakura yo kwihangira imirimo?/Nkusi Yozefu

                                                      SHIKAMA
Shikama irashimira abantu bakomeje gutanga ibitekerezo byabo ku nkuru ziba zanditswe ku rubuga. Hasi ya buri nkuru, hari ahabugenewe handitse ngo " Comment". Nkuko twabibabwiye ubushize, kugirango igitekerezo cyawe gihite ugomba kuba ufite email muri google akaba ariyo ukoresha. Gufungura iyo email bitwara igihe kiri hasi y'umunota umwe. Biratangaje rero kubona hari abantu batwandikiye kenshi ngo nta hantu ho gutanga ibitekerezo hahari, ibi bikaba akenshi ari n'intandaro yo kudashyigikira ibikorwa byo ku rubuga nka "za petisiyo z'amahoro " .

Ntugomba kugira ubwoba n'ipfunwe ko nufungura email izagutera ibibazo kuko mu gihe wumva utazayikoresha nko muri Bizinesi zawe nk'ibikorwa byerekeranye na Banki cyangwa  gutumanaho n'inshuti, si ngombwa gushyiraho amazina yawe y'ukuri, kandi ushobora kugira email zirenze n'ijana biterwa n'icyo uzikoresha. Ikindi cyiza cyo kugira email muri Google, ni uko hari uburyo ucunga umutekano wa email yawe ukamenya niba hari uwagerageje kuyifungura n'aho aherereye n'imashini yakoreshaga! Ikindi ni uko muri Google hari ibikorwa byinshi uhasanga urubyiruko rwakoresha rwiteza imbere nkuko tuzabibagezaho mu minsi iri imbere ku rubuga rwa SKUD.

Kuki abaperezida b’u Rwanda bamenya ukuri mu minsi yabo ya nyuma ?/NKUSI Yozefu

Tuzakugwa imbere mutware
Ingoma yose igiyeho  mu Rwanda yivuga ibigwi, ikitaka ngo ibogoye igihugu kandi ikaba igiye kucyubaka ikakigira paradizo. Nyuma y’igihe gito gusa usanga abishyize ku butegetsi batangiye gusubiranamo bitana ibisambo, abanyamatiku n’andi mazina y’urukozasoni.Ibyo kugira igihugu paradizo birangirira aho, maze bagatangira kubaka akazu kagizwe n’abantu mbarwa barangajwe imbere no gusahura no kwikubira ibyiza by’igihugu bonyine.Nyuma y’igihe kitarambiranye Umuperezida atangira kuvumbura ko abari ku isonga ry’agatsiko yizeraga kurusha abandi bose ari abagambanyi. Igikurikira ni ukwica, gukenesha cyangwa kujujubya aba baba batakizewe.Iyi mikorere tuyisanga mu ngoma zategetse u Rwanda rumaze kuba Repubulika.

MU RUBANZA RUREGWAMO 6 BASHATSE KUMWICIRA MURI AFURIKA Y'EPFO, GEN. FAUSTIN KAYUMBA NYAMWASA YABWIYE B.B.C KO URUKIKO RUSHATSE RWABAREKURA BAKITAHIRA KUKO BATAMAJE UWABATUMYE KUMWICA./UDAHEMUKA Eric

Add caption

Kuwa gatanu w'icyumweru gishize, muri Afurika y'Epfo hasubukuwe urubanza ruregwamo abantu 6 bakekwaho gushaka kwica Gen. Faustin KAYUMBA NYAMWASA wahungiyeyo.Umucamanza yemeje ko babiri bagirwa abere kandi bagahita barekurwa kuko nta bimenyetso bibashinja bihagije byabonetse.Kuri bane basigaye, umucamanza yemeje ko bazasomerwa ubutaha ariko yongeraho ikintu cyatunguye isi yose utaretse n'itangazamakuru.

Umucamanza yemeje ko abagiye kwica KAYUMBA batari bamuzi na busa ndetse ko bakoranye inama inshuro nyinshi hagamijwe kuzamuhitana kandi babwiye urukiko uwabatumye kwica Kayumba. Gen. F.K. NYAMWASA abajijwe na B.B.C uko yakiriye icyemezo cy'umucamanza yasubije ko kuri we n'abo 4 basigaye (bigaragara ko bazakatirwa) n'iyo nabo babarekura bakitahira ntacyo byamutwara kuko bamaze gushyira ku karubanda uwabatumye kumwivugana ariwe Perezida Paul KAGAME.

Kuba ubucamanza bwarabashije gukura mu baregwa amazina y'uwabatumye kwica Kayumba bishobora guhuhura umubano w'ubucuti n'ubutwererane hagati ya Kigali na Pretoria n'ubundi wari usanzwe uhuhwa n'umuyaga.Uru rubanza kandi rwuje ipfunwe n'ikimwaro kuri Kagame mu ruhando mpuzamahanga kuko nta na rimwe byemewe kuvogera ubusugire bw'ikindi gihugu ugiye gukorayo amahano yo kwivugana uwaguhunze.

Eric UDAHEMUKA
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

UREBYE URUTONDE RW'ABASIRIKARI B'ABANYIGINYA BISHWE KU ITEGEKO RYA KAGAME, UKAREBA N'ABUZUYE MURI ZA GEREZA, MURI SHIKAMA TUREMEZA KO BIDATINZE RUCUNSHU YA 2 IRIMO GUKOMANGA MU MAREMBO YA KIGALI/ UDAHEMUKA ERIC

Koloneli Tom Byabagamba ni uyu wambaye simoko ufite amapingu, aragana mu rukiko

Muri SHIKAMA twigeze kubabwira ibyabereye ku Rucunshu kwa KANKAZI hakurya ya Shyogwe na Kabgayi.
Icyo abaharwaniye bapfaga ni ubushyamirane hagati y'abega n'abanyiginya bikaba bisa neza neza n'ibirimo kuba ubu i Kigali aho Perezida w'u Rwanda Paul KAGAME ukomoka mu bwoko bw'abega agiye kumarira ku icumu ABANYIGINYA b'abasirikari bakuru barwanye bakamwicaza muri Village Urugwiro.
URUTONDE RW'ABASIRIKARI B'ABANYIGINYA BISHWE KU ITEGEKO RYA KAGAME(Source : IKAZEIWACU.FR):

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO. Igice cya 8: UBUTWARI NO KWITANGIRA U RWANDA BYARANZE ROBWA, NKOKO, GATAMBIRA, MUHIRA NA MUNYANYA (Ibikurikira inyandiko ya 7)


ROBWA NYIRAMATEKE: Ku basobanukiwe amateka y'u Rwanda, ROBWA NYIRAMATEKE ni ishema ry'abanyarwanda kuko yagaragaje umwete n'ubutwari buranga umukobwa w'umunyarwanda bikiyongeraho n'ubudahemuka bwamuranze ahesha agaciro umuryango akomokamo.Amateka y'uburyo yitangiye u Rwanda arazwi neza cyane ko mu nyandiko iheruka twari twamukomojeho ubu tukaba tugiye kubanyuriramo ibyaranze ubutwari bw'uyu munyarwandakazi nyuma y'urupfu rw'umwami RUGANZU I BWIMBA wari musaza we.  

Inkuru y'urupfu rw'umwami RUGANZU I BWIMBA (itanga rye) yageze kuri Robwa mu Gisaka aho yari yarashatse iyo nkuru y'incamugongo igera no ku mwami Kimenyi I Musaya ari nawe mugabo we. Kugira ngo Kimenyi acubye agahinda umugore we yari atewe n'itanga rya musaza we yamweretse ingoma y'ingabe yo mu Gisaka yitwaga RUKURURA ariko abikora agamije ikindi.

SHIKAMA IRI N'IBYISHIMO BYINSHI BYO KUMENYESHA ABAKUNZI BAYO AHO BARI HOSE KU ISI KO UBU IFITE UMWANDITSI MUKURU WUJE UBUNARARIBONYE MU ITANGAZAMAKURU.

Udahemuka Eric ari mu kazi muri Studio za Radio Maria Rwanda
Mu kinyarwanda turavuga ngo intwari uyibona kare. Njya gushinga urubuga Shikama, hari abantu nagiye ngisha inama z'ukuntu twafatanya tugashinga urubuga ruvugira rubanda, abenshi basamiye hejuru iki gitekerezo ndetse bambwira ko twashinga n'ishyaka ariko bambwira ko bagiye kugisha inama abagore babo! Narategereje mbonye nta gisubizo bampaye nshinga Shikama, maze abo ntigeze ngezaho iki gitekerezo baba aribo bantera akamo bati: "Dukore iki?" uwari ku isonga muri bo ni uyu musore Udahemuka Eric, Imana imwongerere imigisha, ubwenge n'ubutwari. Nkuko nabivuze ngitangira ko intwari uyibona kare, uyu musore namubonagamo umunyeshuri udasanzwe ubwo namwigishaga MATHEMATIQUES APPLIQUES A L'ECONOMIE muri kaminuza Gatorika ya Kabgayi muri 2008. Iyi ntwari rero mwari muzi ku izina rya GATENDO yabagejejeho inyandiko zitabarika zisesenguranye ubuhanga, murasoma ku mwirondoro we hasi aha aho yavomye iyo nganzo.Nkaba nsaba Imana nshikamye ngo abere urugero bariya basore na ziriya nkumi nigishije muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda na ULK i Kigali na Gisenyi; mugane ubuyobozi bwa Shikama na SKUD mwerekane ibyo mwize muri rya somo mwumvaga cyane ryitwa "CHANGEMENT SOCIAL", nahoraga mbasobanurira ko ari mwe rufunguzo rw'impinduka mu Rwanda. Igihe ni iki rero nimuze ku bwinshi dushyire mu bikorwa ibyo twandikaga cya gihe. Nimutwandikire kuko dukeneye ba ERIC Udahemuka  benshi kuri mahoriwacu@gmail.com
                                     Imana ibarinde kandi ibashoboze gutabara aho rukomeye
                                                Nkusi Yozefu/Umuyobozi mukuru wa SHIKAMA

Mu kanya Shikama irabereka umwanditsi mukuru wayo mu mafoto

Uwo mwari musanzwe muzi ku izina rya GATENDO muramumenya mu kanya mu mwirondoro n'amafoto.

SOBANUKIRWA NA PETISIYO: , igamije iki, Ese itegurwa ite, imeli yawe ikoreshwa ite,petisiyo igera ku bantu nka Obama gute, nyuma y'aho hakorwa iki?

Turambiwe guhora twicwa nk'ibimonyo ku nyungu za bamwe,  turashaka amahoro
Turemeza kandi turashimingira ko ibiganiro hagati ya Kagame n'abatumva intero
ye ariyo nzira yonyine yo kugeza u Rwanda n'Akarere kacu mu mahoro arambye.
         

Petisiyo  twayigereranya n’icyifuzo akenshi kiba cyanditse gitegurwa n’umuntu ku giti cye, itsinda ry’abantu cyangwa ishyirahamwe runaka. Akenshi iki cyifuzo kiba kigamije imibereho myiza y’abatuye isi muri rusange: kurwanya akarengane gashingiye ku gitsina, guhohotera no kuvutsa abana uburenganzira bwabo, kwamagana ubutegetsi bw’igitugu, kwamagana ruswa , kurengera ibidukikije, guharanira ko demukarasi itsimbakazwa hose ku isi, kurengera ba nyamuke, kurwanya intambara aho ziva zikagera, n’ibindi.

1.Abavuga rikijyana bagira uruhare rukomeye mu kugeza petisiyo ku ntego  yayo.
Imiryango idaharanira inyungu , abenshi bita Abavuga rikijyana, igira uruhare rukomeye mu gutambutsa ibikubiye muri petisiyo kurusha uko byakorwa n’umuntu ku giti cye, ishyaka cyangwa itsinda ry’abantu. Ni muri urwo rwego, twitabaje Avaaz kugirango twumvishe amahanga ko abanyarwanda barambiwe intambara z’uruduca tukaba twifuza ko ingoma ya FPR yashyikirana n’abanyarwanda bose.

TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 22 GISANZWE, TALIKI 31 KANAMA 2014. Isomo rya mbere: Yeremiya: 20,7-9. Zaburi: 62,2,3-4,5-6,8-9 Isomo rya kabiri: Abanyaroma: 12,1-2. Ivanjiri: Matayo: 16,21-27. "IYOBOKAMANA NYARYO RITURUTSE KU MUTIMA, NI UBUZIMA BUVUGURUYE." Abatagatifu: Aristide, Amati, Raimond na Nonati


Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Yeremiya arirata ukuntu Uhoraho yamutwaye umutima bityo nawe akemera gutwarwa bitewe n'uko Imana yamugwatiriye ikamurusha amaboko.

Zaburi, ibisingizo by'umwami Dawudi imbere y'Uhoraho aratakambira Imana yiyemeza kuyishakashaka uko bukeye kuko ayihanze amaso aho iganje mu ngoro ntagatifu kuko yizeye kuzabona ikuzo n'ububasha bwayo.
Mu isomo rya kabiri(2) Pawulo arakomeza guhugura abaturage batuye umujyi wa Roma (Ubutaliyani) abashingira ibiti maze akerekana ko iyobokamana nyaryo riturutse ku mutima ari ubuzima buvuguruye.

Mukomeze gusoma amakuru kuri Shikama ari nako musinya munasinyisha Petisiyo yacu

Turashimira cyane abantu bakomeje gushishikariza abandi gusinya iyi petisiyo cyane cyane abantu bagiye bakora uko bashoboye ngo igere kuri emails nyinshi na Facebook, ndetse na Twitter ku bwinshi.
Dukeneye abandi 340 ngo tugire 600! Muurabona ko hakiri akazi; ariko ababishinzwe banyemereye ko dushobora gukomeza kugeza tubonye uriya mubare. Byaba byiza ubonetse vuba kuko biha ingufu petisiyo; kuko ubwitabire burya ni ingenzi muri petisiyo.

Umunsi w'ejo ku wa gatanu, tuzagerageza kubasoanurira ibyerekeranye na PPETISIYO muri rusange kuko zitandukanye gato n'amatohoza. Petesiyo ni iki? Iba igamije iki? Igera kubo igenewe gute? Iyo bayibonye bayikoraho iki; iyo ntacyo bakoze bigenda bite?

Ni ah'ejo

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
SKUD

PLEASE SIGN FOR PEACE IN RWANDA - ; SIGNEZ POUR LA PAIX AU RWANDA SVP - ; SINYIRA U RWANDA AMAHORO

(FDLR & RWANDA  Government) 
TALKS, yes. BOMBS, no. 
POURPARLERS, oui. BOMBES, non.
IBIGANIRO, yego. BOMBE, oya.



ENGLISH VERSION
Dear friends, 

I just created my own petition and hope you can sign it. It is entitled: President Barack Obama of USA, United Nations and SADC: We want an inter-Rwandan dialogue, enough with the bombs. 

This cause very close to my heart and I think that together we can change things. If you sign it and then send to friends and contacts, we will soon reach my goal of 600 signatures and have a means of pressure to get the change we want. 

Revolisiyo "IKALAMU" niyo nzira yonyine isigaye yo guhambiriza agatsiko ka Perezida Kagame Paul

Muri 2011 mu majyaruguru ya Afrika aho bita muri Maghreb ibintu byariho bicika abaturage bigabiza imihanda bikarangira bakuyeho ingoma y'uwari Perezida wa Tuniziya Zen Al Abdin Ben Ali , hagakurikiraho uwari Perezida wa Misri Hosni Moubarak, hagaherukirwa uwiyitaga umuyobozi wa Revolisiyo ya Libya Mouamar Kadaffi. Mu kiganiro gitambutswa n'umunyamakuru MUGENZI Ali Yussef cyitwa Imvo n'Imvano, cyo muri 2011 mu kwezi kwa Werurwe nari natumiwemo n'abandi bantu babiri umwe akaba ari umwarimu muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda undi ari umupadri i Burundi, kimwe mu bibazo twabajijwe na Mugenzi ni iki: " Ese ibibera mu majayaruguru y'Afrika birashoboka mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika?"

Bagenzi banjye basubije ko bidashoboka ngo kubera ko Abarabu baba mu mijyi kandi mu karere mvuze hejuru abantu baba mu byaro kandi ku buryo butatanye. Njye nasubije ko bishoboka kandi atari cyera, kuko icyatumye bishoboka muri kariya gace atari imiturire ahubwo ari iterambere ryasakaye hose mu gutumanaho, ibyo mu Rwanda bita ikoranabuhanga. Impamvu ya kabiri natangaga ni ubushomeri bwariho bwiyongera mu rwanda ku buryo bukabije cyane cyane mu rubyiruko rurangije amashuri makuru. Ibi bintu bibiri bikaba byari ingenzi mu gutuma habaho revolisiyo y'abaturage muri Maghreb.

SHIKAMA TURATABARIZA MADAMU UWAMAHORO Modeste WARI UMUNYAMABANGA-NCUNGAMUTUNGO MU RWUNGE RW'AMASHURI RWA RUSANZE WASHIMUSWE N'ABICANYI BA PEREZIDA KAGAME KU ITALIKI 26 KAMENA 2014 KUGEZA N'UBU DUTANGAJE IYI NYANDIKO AKABA YARABURIWE IRENGERO


Guhera mu 1990 ubwo FPR yatsaga umuriro ku Rwanda irangajwe imbere na Général Major Paul KAGAME, nta munsi w'ubusa mu Rwanda abantu batarigiswa. Abanyururu bagiye bavanwa mu magereza bafungiwemo bakajya kwicwa bakajugunywa mu ishyamba rya Nyungwe, abasirikari bagiye bicwa bagapakirwa mu makamyo yanditseho ibirango by'umuryango mpuzamahanga bagatwarwa mu gicuku bakajya kujugunywa muri Nyungwe.
Abatavuga rumwe n'ingoma-mpotozi ya FPR bahisemo guhangana bari mu gihugu imbere bagiye bicwa umugenda abandi barafungwa ndetse bamwe bacibwa amajosi mu mashyamba uwibukwa vuba aha akaba ari RWISEREKA Andrea KAGWA.

ISHIMUTA RIMAZE GUTWARA BENSHI MURI IYI MINSI: 
Muri iyi minsi imiryango itandukanye yagiye itaka ko yabuze abavandimwe bagiye baburirwa irengero bagiye mu bukwe, bavuye mu Misa, bagiye cyangwa bavuye mu isoko, n'ahandi. Abatakaga ko babuze ababo bakunze kwitabaza igipolisi cya Kagame bibwira ko cyabashakira aho ababo barengeye ariko kugeza magingo aya nta n'umwe uraboneka kandi urutonde ni rurerure.

Isaias Afewarki na Pawulo Kagame. Menya ukuntu umwe yabohoye igihugu cye undi akabohoza icye( igice cya gatatu)

imbyino yo muri Eritrea

Mu gice cya kabiri cy'ubushize twibanze ku miryango ya Kagame na Afewarki; uyu munsi tukaba tugiye kurebera hamwe ibyerekeranye na politiki z'aba bagabo bombi mu bijyanye n'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage muri rusange.
Politiki yo kuzahura ubukungu bw’igihugu kwa Afewarki, iyo gusahura kwa Kagame
Nkuko twabibabwiye mu bice biheruka by’iyi nyandiko, Eritrea ikibona ubwigenge muri 1993 yahuye n’ikindi kibazo cy’ingutu: kugaruza ubutaka bwayo bwari bwarigaruriwe na Yemen na Ethiopya. Muri 1995 yarwanye na Yemen igaruza ibirwa bya Hanishe biri mu nyanja itukura byari mu maboko ya Yemen, naho 1997 irwana na Ethiopiya bipfa akarere kari hagati y’ibihugu byombi kitwa Badimeh. Aha hombi urukiko mpuzamahanga rwagiye ruha ukuri Eritrea ariko na n’ubu Ethiopiya yanze kuva ku izima ahubwo iragambana karahava ku buryo byaje kuviramo Eritrea gukomatanyirizwa mu by’ubukungu n’ibihugu by’i Buraya na Amerika maze bihagarika inkunga yabyo byahaga Eritrea.

KUBA KAGAME AFATA ABANYARWANDA NK'IBINYUGUNYUGU ABAKOMORERA KONGERA KUGENDERA KU MAGARE MURI KABURIMBO NYUMA Y'IMYAKA 19 YIRENGAGIJE KUBASABA IMBABAZI BITEWE N'UBUKENE BYABATEYE NI IKIMENYETSO KO INGOMA YE IGEZE MU MAREMBERA KANDI KO ABATAVUGA RUMWE NAWE BAMUGEZE KU BUCE

Mu 1994 ubwo FPR yageraga ku butegetsi, yaje hano mu Rwanda ifite urutonde rw'imigambi mibisha izatuma abanyarwanda bicuza impamvu bavutse. Kimwe muri ibyo byemezo ni ukubanza kumenya uburyo abanyarwanda babaho kimwe n'ibikoresho bibafasha kwiteza imbere.Ku rutonde rw'ibikoresho byafashaga umuryango nyarwanda, muri SHIKAMA turemeza ko IGARE riza ku mwanya wa mbere. Muri bwa buhanya n'ubutindi bya FPR basanze AMAGARE ariyo mibereho y'abakene na rubanda rugufi mu Rwanda.Nyuma yo kubisesengura, FPR yahise itora umwanzuro w'uko amagare ateza impanuka mu muhanda kandi ko kugira ngo zicike burundu ayo magare agomba kuvanwa muri kaburimbo.

Inyandiko zo mu bubiko: Uburyo Gen Karenzi Karake yivuganye ingabo zahoze ari iza Habyarimana zari zivuye muri Angola

Umwicanyi karenzi karake

Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryerekana neza ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abasirikare bahoze mu ngabo za Perezida Habyarimana. Aba basirikare, bageraga kuri 30, bishwe ku mabwiriza ya Gen Karenzi Karake mu mpera z’umwaka w’1997, bakuwe mu gihugu cya Angola. 

Urubuga rwa SKUD, www.shikamawa.blogspot.com rwatangije gahunda zihariye zigenewe urubyiruko rw'u Rwanda. Nimurugane muri benshi.


Ubuyobozi bw'ishyaka  Shikama ku Kuri na Demukarasi, SKUD mu magambo ahinnye,  bwishimiye kumenyesha urubyiruko n'abasikudi  bose ko bwatangije gahunda zihariye zigenewe urubyiruko. Izi gahunda zikaba zizajya zinyura ku rubuga rw'ishyaka SKUD rufite aderesi ikurikira: www.shikamawa.blogspot.com.

Mushobora no kugera kuri uru rubuga mukanze ahanditse SKUD ahagana iburyo ku rubuga mumenyereye www.shikamaye.blogspot.com.

Muryoherwe na gahunda zacu kandi dutegereje ibitekerezo byanyu binyuranye bizadufasha kuzinoza.

Murakoze murakarama

Ubuyobozi bwa SKUD

Muri kudeta yagombaga guhitana Kagame, Rusagara yagombaga kuba Perezida wa Republika .Shikama yitegereje imiriro y'ubushize isohora inyandiko igereranya ibihe Kagame arimo n'ibihe bya nyuma bya Perezida Kayibanda aho abasirikare bakuru bateje akavuyo mu gihugu mbere yuko bamuhirika; umenya Shikama itaribeshyaga!

jenerali Rusagara Frank

Byaravuzwe mu ntangiriro z'uyu mwaka nyuma yo kwivugana Nyakwigendera koloneli Patirike Karegeya ko telefone ze abicanyi bashyikirije Kagame zizarikora! Abantu bategereje ikigiye gukurikiraho nyuma y'uko Pawulo Kagame azamenya abantu bavuganaga na Karegeya mu mugambi ngo wari wuzuye wo guhirika ingoma y'igitugu ya Pawulo Kagame ngo yagombaga kuba yarabaye amateka mbere y'ukwezi kwa Kanama 2014. Ibi kandi Jenerali Perezida Pawulo Kagame nawe ubwe akaba yarabyivugiye imbere y'abanyamakuru ubwo aheruka muri Kenya ababwira ko yishe Karegeya kuko ngo we na bagenzi  be bari barahize ko atazageza mu kwezi kane 2014.

Igitangaje rero ni uko mbere yo gufata abasirikare dore ko n'ubundi aribo baba barebwa na kudeta mbere y'abandi bose, Kagame yiraye mu bana b'abanyeshuri biyigiraga kaminuza nkuru y'u Rwanda agafunga, abahanzi nka Kizito, n'abandi baturage nyarucari batagira aho bahuriye na politike n'ibya gisirikare; aba bose bashinjwe ko bashakaga guhirika ubutegetsi bamaze kwisasira umukuru w'igihugu jenerali Perezida Pawulo Kagame.

Abanyarwanda 88 % barashaka ko Jenerali Perezida Pawulo Kagame agirana ibiganiro na FDLR. NIMWIYANGIRE NK'INGAGI/NKUSI Yozefu

iyangire nk'ingagi


Itohoza ryakozwe n'urubuga Shikama kuva kuri 15/8/2014 kugeza kuri 22/8/2014 riragaragaza ko 88% by'abasubije ikibazo cyari cyabajijwe: " ese ushyigikiye ko FDLR ishyikirana na Perezida Pawulo Kagame?" bashyigikiye ko Perezida Kagame yagirana ibiganiro na FDLR; 10% ntibashyigikiye ko iyo mishyikirano yaba naho 1% ntibazi icyakorwa. Shikama ikaba ibamenyesha ko iri tohoza ryitabiriwe n'abantu 169 ikaba ibashimira igihe cyabo bafashe ngo batange uyu muganda wo kubaka u Rwanda. Reba hasi aha uko byari byifashe ku rubuga rwa Shikama.

ITOHOZA: Ese ushyigikiye ko FDLR ishyikirana na Perezida Pawulo KAGAME?

Yego
  149 (88%)

Oya
  18 (10%)

simbizi
  2 (1%)


Jenerali Perezida Pawulo Kagame ntashaka ibiganiro byifuzwa n'abanyarwanda naho FDLR ikabishyigikira. Dukore iki twebwe abanyarwanda?
Mu kinyarwanda duca umugani ngo ubabaye niwe ubanda urugi (cyangwa ubabaye niwe ubinda urume). Kuva muri 1990 kugeza ubu intambara zabaye mu Rwanda no mu karere ruherereyemo zatweretse ko abahazaharira, abahatikirirra, abangirizwa imitungo ari abaturage nyakujya. Mbere y'uko batwika igihugu, abategetsi baba bararangije kohereza imiryango yabo mu mahanga n'imari yabo rugeretse. Urugero ntiruri kure: Kagame ataricara mu Rugwiro, mu gihe yariho amena amaraso y'abanyarwanda umugore we Nyiramongi yari yaragiye kumuhisha i Buruseli mu Bubiligi, yagarutse aje kwimana ingoma n'umugabo we intambara irangiye neza. Amateka ahora yisubiramo nkuko abahanga babivuga: ubu nanone Kagame mu gihe ariho ategura indi ntambara yo guhekura abanyarwanda kuko ngo atazigera akozwa ikitwa ibiganiro mu buzima bwe, abana be ubu yarangije kubohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA). Imitungo ye y'umurengera isanzwe inyanyagijwe hirya no hino ku isi.

Kuko ari twe tubabaye rero, nitwe nanone tugomba guhaguruka tukarwanya abakomeje gushaka kubaho bakoresheje koga mu maraso yacu. Tugomba kurwanya izi ntamabara bungukiramo twe tugahomberamo ndetse dutakarizamo n'ubuzima bwacu, inshuti n'abavandimwe. Niyo mpamvu amahanga agomba kumva ibyifuzo byacu, ntituri abana b'ibitambambuga bayoborwa butama kuko dufite ubwenge n'umutimanama tukaba tugaragaza ko tudashaka intambara tukaba turi 88% naho Kagame n'abamushyigikiye bakaba ari 10%; abayobozi b'iyi si batera bakikiriza DEMUKARASI( ubutegetsi bw'abaturage bwashyizweho n'abaturage kandi bukorera abaturage) nitwe bagomba kumva nkuko amahame y'iyo Demukarasi abivuga.

Niyo mpamvu rero Petisiyo yacu igomba kugera kuri abo bigisha ba Demukarasi bakomeje kuduhangika Kagame wimirije imbere inyungu ze, kuduhitana no kuduhekura bakamenya ko twe icyo twishakira ari amahoro agomba guturuka ku mishyikirano yahuza Pawulo Kagame na FDLR n'imbaga yose y'abanyarwanda. 

NIMUGIRE VUBA rero mukore nk'abanyarwanda bari mu gihugu bakomeje gusinya petisiyiyo ku bwinshi maze tuyoherereze Barack OBAMA; Ba Ki Moon, na Robert Mugabe.

MWIYANGIRE NK'INGAGI zanze gutsebwa na ba Rushimusi kugeza igihe amahanga yumvise ikibazo cyazo akazitabara!
iyangire nk'ingagi
Nimwiyangire gutsembwa na ba RUSAHURIRAMUNDURU nk'ingagi

Nkusi Yozefu
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Igihugu cy'u Rwanda kiyobowe gisirikare, kinyeshyamba. Sobanukirwa n'amapeti ahabwa abasirikare n'uburyo Kagame ayatanga nk'inzoga ibishye./Bakizimbwa Paul Kizito



FPR Inkotanyi yafashe ubutegetsi ku ngufu bwa Jenerali Majoro Habyarimana Yuvenali taliki ya 04/07/1994 nyuma y'intambara yari imaze imyaka ine igahitana miliyoni z'abaturage , izindi miliyoni ziganjemo abaturage bo  mu bwoko bw'abahutu bagana inzira y'ubuhungiro.

Icyo Shikama yageza ku banyarwanda ni uko igisirikare cya FPR aricyo APR yaje guhinduka RDF cyaje kugira ingufu nyinshi cyane mu butegetsi bw'u Rwanda biza kurangira inzego zose z'igihugu ziri mu maboko y'igisirikare. Mu yandi magambo, twe muri Shikama twavugako inzego z'igisirikare, igisirikare cy'u Rwanda zakubise agafuni inzego z'igisivile nk'uko n'ubundi abasirikare bayo bagakubise abaturage b'abasivile igihe cy'intambara na nyuma yaho.

TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 21 GISANZWE, TALIKI 24 KANAMA 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 22,19-23. Zaburi: 137,1-2a,2b-3,6a-8. Isomo rya kabiri: Abanyaroma: 11, 33-36. Ivanjiri: Matayo: 16,13-20. "NGIYE KUKWIRUKANA KU BUTEGETSI NKUNYAGE UMWANYA WAWE NGUSIMBUZE UMUGARAGU WANJYE(...) NZAMWAMBIKE IKAMBA NZAKWAMBURA BIDATINZE KANDI AZABERE UMUBYEYI ABATUYE IGIHUGU BOSE." Mutagatifu BARUTOROMAYO.

Kuri iki cyumweru turazirikana ku gaciro k'umutegetsi n'uburyo rubanda ikwiye kumwibonamo. Ibi kandi nibyo na Yezu ubwe yakoze akanabyubahiriza ahata ibibazo abigishwa be.Mu ivanjiri ya Matayo ubwo Petero yahamirije imbere ya bagenzi be ko Yezu ari umwana w'Imana, byari nk'indunduro y'ubutegetsi bwa Yezu aho yiyegereje intumwa ze kugera abashije kumenya icyo zatekerezaga ku butware bwe.

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi arakuraho urwicyekwe aho yemeza ko Uhoraho agiye kunyaga ubutegetsi n'ubutware abatwara nabi rubanda bakabakandamiza.Nyamara Izayi azi neza agaciro k'ubutegetsi muri rubanda kuko azi neza ko umuyobozi gito agomba gusimburwa byihuse maze akabishimangira agira ati:
"Uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye (...) mwambike ikanzu yawe mukenyeze umukandara wajyaga ukenyera."

Turashimira abavandimwe bari mu Rwanda bakomeje gusinya petisiyo ku bwinshi naho abari hanze bo baracyatubwira ko batabona aho basinya kandi dusigaranye umunsi 1 gusa wo gusinya!

Kuva ku wa gatanu w'igishize twasobanuye ku buryo buhagije uko iyi petisiyo yasinywa.
1. Gusinya si ugukoresha ikaramu. Ni ugukanda ahanditse Click here kuri petisiyo yanditse mu cyongereza hakaza akadisishya ushyiramo email yawe ubundi ugakanda hasi ukohereza. Kuri petisiyo yanditse mu gifransa naho ni uko ukanda ahanditse Cliquer ici hakaza akadisishya ushyiramo email yawe ubundi ugakanda hasi ukohereza.
2. hari abatwandikiye ko ngo hari umutwe gusa nta busobanuro buhari! Ubusobanuro burahari ni uko umenya abantu muri iki gihe badashyira ingufu mu gusoma ibyanditswe! Reba ahanditse ngo:
Pourquoi c'est important? mu gifransa na Why is it  importan ?t mu cyongereza.

Nongeye gushimira byimazeyo abavandimwe bacu bari mu Rwanda bakomeje gukora uko bashoboye nubwo bitoroshye ariko bakaba bayisinya ku bwinshi.

ibyo mvuze hejuru biragaragara neza kuri iyi link/ kandaho urebe

Nkusi Yozefu
SKUD

GUHERA MU 2010 ABATURARWANDA BAMAZE IMYAKA 4 BAFITE ICYOBA N'IGIHUNGA BATERWA NO KUBONA ABASIRIKARI BURI MUGOROBA KU MUHANDA BAFITE IMBUNDA NYAMARA ZITAGIRA AMASASU HAGAMIJWE KUBURIZAMO IHIRIKWA RYA RWABUJINDIRI PEREZIDA KAGAME.


Guhera mu 2010, abanyarwanda baba imbere mu Rwanda ntibasiba kubona abasirikari bahagaze ku mihanda no mu nsisiro guhera i saa cyenda zo ku gicamunsi kugera mu rucyerera. Abaturage babona izo ngabo za Kagame bo bakunze gucyeka ko intego ari ukubacungira umutekano nyamara sibyo nk'uko SHIKAMA twabikurikiranye tukaba tugiye kubibavira imuzi muri iyi nkuru.

NTIBISHOBOKA?! Birashoboka rwose!!!!: Petisiyo yacu( mwebwe natwe na ba bandi tutarayoherereza) iriho irihuta. Dukomeze tubishyiremo ingufu.




Muri SKUD tunejejejwe no kumenyesha abamaze gusinya petisiyo y'amahoro ko igikorwa cyo kuyisinya kiriho kigenda neza cyane.
Turashimira bariya bigomwa igihe cyabo bakayoherereza bagenzi babo kuri :

1. emails zabo
2. Face book
3. Twitter
4. Izindi mbuga nkoranyambaga nka Linkdin.

Mukomereze aho rwose kuko kubona abavandimwe bacu bariho basinya ku bwinshi, ni uko badashaka kumva urusaku rw'amasasu: BAKENEYE AMAHORO.  Nimwoherereze inshuti zanyu z'abanyarwanda n'abanyamahanga basinye bwangu naze intambara tuzihambe mu mitwe y'abazitegura!!!
                                     TUZATSINDA kuko Imana iba ku ruhande rw'Abanyamahoro


NKUSI Yozefu
SKUD

IBINTU BISHOBORA GUHINDUKA VUBA CYANE I KIGALI KUKO NYUMA Y'IMINSI 5 IBARIRWA KU MITWE Y'INTOKI, ACP BADEGE THEOS AKUWE KU BUYOBOZI BUKURU BWA CID AGASIMBUZWA TONY KURAMBA, PEREZIDA KAGAME YARAYE ATEGETSE KO BADEGE ASUBIRANA UWO MWANYA KUBERA KWICYEKA CYANE TONY KURAMBA UKOMOKA MU BANYIGINYA UBWOKO BWA KIGELI V NDAHINDURWA KO ASHOBORA GUKORA KUDETA AKAMUHIRIKA.













Nyuma y’iminsi itanu gusa ACP Theos Badege asimbuwe na ACP Tony Kuramba ku mwanya w’Umuyobzi mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda CID, Perezida Kagame yaraye ategetse ko ACP Theos Badege asubira kuri uyu mwanya naho Tony Kuramba akamwungiriza.Ku itariki ya 13 Kanama 2014 nibwo Polisi

Isaias Afewarki na Paul Kagame .Menya ukuntu umwe yabohoye igihugu cye undi akabohoza icye!(Igice cya Kabiri)/ NKUSI Yozefu














Itandukaniro ry’umuryango wa Afewarki n’uwa Kagame mu kubaka igihugu
Mu rugamba rwo kugeza Eritrea ku bwigenge, abagore n’abakobwa nabo bagiye ku rugamba. Ni muri urwo rwego umugore wa Afewarki nawe ari mu bagize uruhare rukomeye ku rugamba imyaka irenga cumi n’itandatu.  Uyu mugore ufitanye abana batatu na Afewarki ni umukozi nk’abandi muri za Minisiteri muri Eritrea kandi umushahara we ungana n’uw’abakorana nawe. Ikindi ni uko umwana wabo w’umuhungu nawe akora akazi muri za minisiteri nk’abasore bandi basanzwe. Ikindi Shikama yibutsa abasomyi bayo ni uko uburezi muri Eritrea kuva ku ncuke kurangiza kaminuza ari ubuntu; abana ba Afewarki bakaba bose biga  cyangwa bararangije mu mashuri ya Leta kimwe n’abandi ba Eritrea basanzwe.


Umuryango wa Perezida wa Eritrea Isaias Afewarki

Turashimira byimazeyo abantu bakomeje gusinya petisiyo bakanayisinyisha abandi ngo igere kubo igenewe bidatinze

Turashimira byimazeyo bene data bakomeje gusinya ku bwinshi iyi petisiyo y'amahoro kugirango igere kubo igenewe vuba na bwangu. Turongera kandi gushimira abakomeje kutwandikira abandi bakanadutelefona batwungura inama y'ukuntu iyi petisiyo yisinywa vuba; ibi biragaragaza ko abanyarwanda bakeneye amahoro.  Kagame Clinton na Warren ngirango hari icyo bibabwira!
Mukomeze musinye ndetse musinyisha inshuti zanyu z'abanyarwanda n'abanyamahanga ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye cyane cyane FACE BOOK, twitter, n'izindi. Turi mu nzira nziza kandi biriho birihuta rwose.

Turabamenyesha kandi ko urubuga rwanyu shikama rukomeza kubagezaho inyandiko mukunda nkuko bisanzwe, ariko amatangazo ya petisiyo azajya aza hejuru y'inyandiko. Ni ukuvuga ko nubona amatangazo ntugakeke ko nta nyandiko nshya zihari! Jya umanuka ujye hasi usome inyandiko nshya ziba ziriho buri munsi. Akenshi izi nyandiko zizajya zijyaho nyuma ya 12.00 GMT kubera impamvu zitaduturutseho.

Murakoze, murakarama

Kanda aha ujye aho usinya petisiyo. Urakoze gusinya.

 Nkusi Yozefu
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Isaias Afewarki na Paul Kagame .Menya ukuntu umwe yabohoye igihugu cye undi akabohoza icye!











Muri za mirongo icyenda mu kinyejana giheruka, igihugu cya Leta zunze Ubumwe z'Amerika cyashyize ku ngoma abayobozi cyise ngo ni impirimbanyi za Demukarasi zizabimburira ibindi bihugu by'Afrika gutera imbere; abo bategetsi Perezida wa USA  Bill Clinton yitaga ngo Abahungu beza ba USA( our kind of good guys) ni Yoweri Kaguta Museveni bashyize ku butegetsi muri 1986,  Isaias Afewarki wagiye ku butegetsi muri Eritrea muri 1993 nyuma y'imyaka 30 Eritrea irwana na Ethiopia, Meles Zenawi washyizwe ku butegetsi muri 1993, Paul Kagame bateretse mu Rugwiro muri 1994, Laurent D. Kabila bateretse muri Palais des Marbles i Kinshasa muri 1996.  Shikama rero yagize amatsiko yo kumenya uko umwe muri aba bavuzwe hejuru ariwe Isaias Afewarki wa Eritrea yitwaye kuva kiriya gihe kugeza ubu ngo tumenye koko niba yareze imbuto USA n'abaturage be bari bamutezeho cyangwa yarabaye nka Kagame Pawulo umeze nka cya giti cy'umutini kiteze imbuto Yezu avuga muri Bibilia ko Kigomba gutemwa kigacanwa. Kubera ibyo rero, Shikama yakurikiranye ibibera muri Eritrea kuva muri Mata 2014 kugeza uyu munsi wa none twifashishije Televiziyo ya Leta  imwe rukumbi iri muri Eritrea, ibiganiro twagiranye n'umwe mu baprofeseri muri Kaminuza ya Bergen muri Norvege n'ibindi twagiranye n'abaturage ba Eritrea baba muri Norvege muri kiriya gihe tuvuze hejuru. Twifashishije kandi urubuga Google maze tugerageza kumenya aho aba bagabo bombi bagejeje ibihugu byabo kuva bagera ku ntebe y'ubutegetsi bamazeho imyaka irenga makumyabiri; ibyavuyemo mukaba mubisanga hasi aha.

Ibinshengura umutima: Mu gihe abavandimwe bacu bari mu Rwanda bitabiriye gusinya petisiyo y'amahoro abari hanze bo baracyari ntibindeba! Ese aba baba bifuza intambara hagati ya Kagame Pawulo na FDLR?/ NKUSI Yozefu


Dr NKUSI Yozefu
Abayiteguye: Iyi Petisiyo  yateguwe n'ubuyoboze bw'i shayaka Shikama ku Kuri na Demukarasi 
Iravuga iki?:  Abanyarwanda dukenye ko FDLR igirana ibiganiro na Guverinema y'u Rwanda; nta bombe dukeneye.
Ijyenewe nde?: Perezida Barack Obama wa USA, LONI, na SADC

Isinywa ryayo ryakungura iki abanyarwanda:  iyi petisiyo isinywe ku bwinshi ikohererezwa bariya ireba, babona ko abanyarwanda koko barambiwe intambara, bagashyira igitutu kuri Perezida Kagame ngo agirane ibiganiro na FDLR n'andi mashyaka atavuga rumwe nawe, dore ko we ashyize imbere intambara. Kandi twese tuzi ingaruka z'iriya ntambara usibye Perezida Kagame warangije kugeza umuryango we n'imitungo ye muri USA nkuko mu ntambara zo muri 1990-1994, igihe yariho amena amaraso atitangiriye itama, umugore we Nyiramongi yari yaramuhungishirije mu Bubiligi!
_____________________

Biratangaje kandi birababaje
Dutegura iyi petisiyo, nari nzi ko mu minsi 2  gusa tuzaba twabonye sinya 600 zivuye mu banyarwanda, ibi nabivugaga nshingiye ku mubare w'abantu basoma SHIKAMA ku munsi ubu barenze 3000 bakaba basoma amapaji arenze 13,000 ku munsi.  biratangaje rero kubona mu bantu 3060 bamaze gusoma iyi petisiyo kuva kuwa gatanu tariki ya 15/8/2014 abagera kuri 50 gusa aribo bamaze kuyisinyaho! Tuvuge se ko abanyarwanda bibagiwe ibyababayeho muri 1994 bakaba bifuza intambara???Birababaje! 

Ibyahishuwe bya cumi na kimwe: Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Ukuri ku nkongi ziherutse kwibasira ibice by'u Rwanda cyane cyane Umurwa mukuru Kigali kurashyize kugiye ahagarara. Shikama irabagezaho Igice cya mbere inabateguza gukurikira igice cya kabiri mu gihe cya vuba./Bakizimbwa Paul Kizito

Menya ibanga ry'iyi miriro
Mbere yo kugeza ku basomyi ba Shikama iyi nkuru twavuga ko ishyushye ariko inateye agahinda, turagirango muri Shikama twisegure ku basomyi bacu kuba iyi nkuru yaratinze gusohoka kubera ibimenyetso na gihamya twarimo dukusanya.

Amakuru yizewe cyane aturuka muri Maneko z'ikambere kwa Jenerali J.Nziza ufite inzego z'igihugu cyose mu biganza bye, aratubwira akari i Murori ku itwikwa ry'amazu, inganda, amaduka n'amagereza riherutse kuba  mu Rwanda mu minsi ishize.

IJAMBO RY’IMANA KU CYUMWERU CYA 20 GISANZWE, TALIKI 17 KANAMA 2014 : Isomo rya mbere : Izayi : 56,1.6-7 Zaburi : 66,2b,3,5,7b-8 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 11,13-15.29-32 Ivanjiri : Matayo : 15,21-28 : «UMUNTU WESE WIFUZA UBUYOBOZI KU BANYARWANDA AKWIYE KUBANZA KWIGIRAMO IMIGABO N’IMIGAMBI BYO GUHARANIRA UBUTUNGANE NO GUKURIKIZA UBUTABERA MURI RUBANDA!!!» Abatagatifu : Yasenta na Liberata


Ubutungane n’ubutabera ni amagambo abiri y’indatana. Ubutungane bushobora kumvikana mu buryo ibihumbi n’ibihumbagiza ariko twafatamo buke : Umuntu utunganye ashobora kuba umuntu ugaragarira abamubona uko bikwiye ni ukuvuga afite amaboko n’amaguru nk’abandi.
Umuntu utunganye kandi ashobora kuba umuntu utarwaye kandi utekereza neza ku murongo fatizo w’ubuzima usobanutse. Umurwayi kugira ngo atungane akenera muganga ku kigo ndera buzima cyangwa ku bitaro.
N’ibindi byinshi birimo kuba adashonje, kuba adafite ubusembwa ubwo aribwo bwose. Naho umuntu utabera ni ukurikiza amategeko uko yanditswe mu mutima we (umutima nama) no mu bitabo by’amategeko biri kandi bikoreshwa mu mbago z’aho aherereye.

URUTONDE RW’IMIRYANGO IGIZWE N’UMUGABO N’UMUGORE B’IBIKOMEREZWA MU GATSIKO KA F.P.R Y’ABASAHUZI, ABAJURA N’ABICANYI RUHARWA IKEGETA UMUTUNGO W’IGIHUGU BIGATUMA, AKARENGANE, UBUJURA, UBUZIMA BUHENZE CYANE KURI RUBANDA RUGUFI NA RUSWA BYARABURIWE UMUTI MU RWANDA (igice cya kabiri)

C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\1359321045The-Direct.jpgC:\Documents and Settings\user\Desktop\.jpeg
Major Anaclet Kalibata n'umugore we Agnes Mathilde Kalibata

Mu nyandiko ya mbere igamije gutamaza, gushyira ku karubanda no kwamagana abakegeta umutungo w’igihugu cyacu cy’u Rwadna bibumbiye mu gatsiko gato cyane k’amabandi ya FPR, twabagejejeho uko umutungo w’u Rwanda ujya mu rugo rwa Dr HABYARIMANA Jean Baptiste n’umugore we Muyongayire.
Mbere y’uko tubagezaho umuryango utahiwe, tubanze tubamenyeshe ko muri SHIKAMA iyo tuvuze AGATSIKO K’ABICANYI N’ABAJURA BA F.P.R bitavuze ko abarimo bose ari abicanyi cyangwa abajura. Hashobora kuba harimo abantu b’inyangamugayo ariko bananiwe kwanga ikibi no kucyamagana.

Agatsiko gakomeje gukoresha ubugome burenze ukwemera ngo kumvishe INTWARI y'u Rwanda INGABIRE UMUHOZA Vigitoriya

ictoire Ingabire
Intwari y'u Rwanda : Mama Rwanda Ingabire Vigitoriya
Mama Rwanda Ingabire Vigitoriya agatsiko kamuhimbiye ibyaha kamugaraguza agati ndetse kanafunga n'uwari waje kumwunganira mu rubanza rwe ukomoka muri Canada Pr Peter Erlinder; icyo azira ni uko yashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, iki cyaha kikaba cyarafungishije n'abandi batekereza nkawe Dr Niyitegeka, Me Bernard Ntaganda na Deo Mushayidi. 

Nyuma Ingabire yaje gukatirwa igifungo ajuriye mu rukiko rw'ikirenga rugikuba kabiri rumukatira imyaka 15 y'igifungo. Ibi ntibyahagarariye aho kuko Agatsiko kifashishije n'itangazamakuru ryako ngo gasebye uyu mubyeyi kugirango kamwangishe rubanda nkaho ruyobewe amabi yako! Ngizo za Rushyashya, Umusingi , amaradiyo nka Radio one n'ibindi ntarondoye. 

Agatsiko kagomba kumenya ko abanyarwanda n'ubwo badafite ibitwaro nk'ibyo karunze ngo kabohoze uyu mubyeyi Ingabire, bazi ko yazize guharanira ukishyira ukizana kwa buri munyarwanda. Kumusebya ntabwo buzamubuza gufatwa n'abo aharanira nk'intwari yabo, kandi bakaba basaba Agatsiko ko kamufungura bidatinze. nta yandi mananiza.

Ubuyobozi bwa Shikama

Soma hasi aha wumve ukuntu Agatsiko kakoresheje ubugome buhanitse ngo gasebye Ingabire Vigitoriya

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO.


iyangire nk'ingagi
Iyangire nk'ingagi

Igice cya karindwi : kwitangira u Rwanda kwaranze umwami Ruganzu I Bwimba (1312-1345). Ese wari uzi ko uyu mwami ariwe nkomoko y’imvugo ebyiri zabaye gikwira : «Abo Ingoma yahaye  amata ni bo isaba amaraso !» na «Umusindi yarenze akarwa !» Soma SHIKAMA usobanukirwe amateka y’u Rwanda mu mwimerere wayo!!! 

Umwami Ruganzu I Bwimba niwe watangije uruhererekane rw’abami b’amateka. Izina rye Ruganzu rikomoka ku nshinga KU-GANZA bisobanura gutsinda abo muhanganye ku rugamba. Umwami Ruganzu I Bwimba yerekanye gahunda y’ubutegetsi bwe yagaragazaga ko ari umwami w’umurwanyi. 
                                                                                                 
Ruganzu I Bwimba umurwa w’ingoma ye wari i Gasabo hafi y’ikiyaga cya Muhazi ariko yari afite n’urundi rugo ahitwa i Tanda mu Buganza bwa ruguru. Aka karere kakaba ariko Abanyiginya babanje kugeramo binjira mu Rwanda. Hano twababwira ko izina ry’umwami ryagombaga kuba risa n’iry’aho atuye (Ruganzu / Buganza).  

ABASIKUDI bashingiwe urubuga rwabo www.shikamawa.blogspot.com


Twishimiye kumenyesha abanyeshyaka bacu ( ABASIKUDI)  n'inshuti z'ishyaka SKUD ko  twabafunguriye urubuga www.shikamawa.blogspot.com bazajya batangiraho ibitekerezo byabo.

Uru ubuga kandi ruzabagezaho imigabo n'imigambi by'ishyaka SKUD, uko tubona ibintu byifashe mu Rwanda n'uko byagombye kugenda.

Murararitswe kandi mwese mu ishyaka, amarembo arafunguye.

Imana ibane natwe kandi ikomeze kurinda u Rwanda n'abarwo


NKUSI Yozefu
Umunyamabanga Mukuru wa SKUD

INYANDIKO-SHINGIRO ITANGIZA ISHYAKA RYA POLITIKI “SHIKAMA KU KURI NA DEMOKARASI-SKUD”


                                                                             Twebwe abagize ISHYAKA SKUD ku ikubitiro, dushingiye ku muco n’ingeso byiza n’indangagaciro byarangaga abakurambere bacu mu muryango nyarwanda, dushingiye ku mutima nama wacu urangwa n’ishyaka ryo guharanira icyateza imbere u Rwanda n’abanyarwanda bose nta vangura iryo ariryo ryose, dushingiye ku mugenzo mwiza ntagereranywa wo kuvugisha ukuri no kubwizanya ukuri muri bene kanyarwanda bo hambere.

                                                                         Dushingiye ku bibazo uruhuri abakuze n’urubyiruko rw’abanyarwanda ubu bariho bahura nabyo bitewe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi, twishyize hamwe dusasa inzobe mu rwego rwo kubiganiraho no kubijyaho impaka, dushinze ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMOKARASI-SKUD rigamije guhindura ubutegetsi mu Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro.


IMPANUKA Z’IBINYABIZIGA ZIBERA MU MUHANDA MURI IYI MINSI MU RWANDA ZABA ZITERWA N’UBURANGARE BW’ABASHOFERI CYANGWA HABA HARI IKIZIHISHE INYUMA ???

C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\1406024130_img20140722wa0006.jpg
Kuva Kiliziya Gatolika yagera mu Rwanda mu 1900, kimwe muri byinshi byiyongereye mu muco w’abanyarwanda ni igisibo n’agaciro kacyo. Iki gisibo mvuga hano ni iminsi 40 itangira kuwa gatatu w’ivu kigasozwa ku munsi mukuru wa Pasika.
Mu myumvire y’abanyarwanda, mu gisibo kubera ko babaga bifitemo ko Yezu ari mu gihe cy’ibabazwa rye biyumvishaga ko ibyago byinshi cyane aribwo bishobora kubabaho. Ni muri urwo  rwego iyo wakoraga impanuka y’imodoka ugapfa mu gisibo bavugaga bati : «Igisibo kiramuhitanye!!»
Mu yandi magambo, ku banyarwanda, kudapfa cyangwa kudahura n’ibyago mu gisibo ni amahirwe akomeye atabonwa na benshi. Tugarutse ku birebana n’impanuka, urebye uko amategeko y’umuhanda ateguwe n’imbaraga ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikoresha, wakeka ko hari ikibazo.