Pageviews all the time

UMUNYAMAKURU NYAWE AKENERA UBUSHAKE N'UBUSHOBOZI KUGIRA NGO AGEZE ABATURAGE KU YINDI NTAMBWE MU ITERAMBERE NA DEMUKARASI : SHIKAMA IRABAGEZAHO AMAHUGURWA MU ITANGAZAMAKURU UMWANDITSI MUKURU WAYO (UDAHEMUKA Eric) YAKOZE AREBANA N'ITANGAZAMAKURU MU KINYARWANDA CYUMVIKANA.

Udahemuka Eric ari mu kazi muri Studio za Radio Maria
Mu nyandiko twabagejeheho kuwa Gatandatu, taliki 30 Kanama 2014 yashimishije benshi mu basomyi ba SHIKAMA aho twaberetse mu nyandiko n'amafoto umwanditsi mukuru wa SHIKAMA yanyu mukunda, twabashyiriyeho umwirondoro we.

Nyamara n'ubwo twabikoze dutyo, ntituyobewe ko hari abanyarwanda benshi bakunda gusoma SHIKAMA haba mu Rwanda no mu mahanga ariko bakaba badashobora kumva Icyongereza. Ndetse bamwe bakimara kubona iyo nyandiko batwandikiye badusaba kubashyirira mu Kinyarwanda cyumvikana urutonde rw'amahugurwa arebana n'itangazamakuru.


Tukaba twubahirije iki cyifuzo cy'abasomyi ba SHIKAMA. Dore amahugurwa yakoze, aho yabereye, igihe yamaze, insanganyamatsiko n'amataliki yabereyeho:
Guhera taliki 22 kugeza 26 Gicurasi 2006: Yakoze amahugurwa ku gutara inkuru no kuyitangaza. Aya mahugurwa yari yateguwe n'inama nkuru y'itangazamakuru mu Rwanda (MHC) abera muri EPR mu Kiyovu ayoborwa na INGABIRE Marie Immaculé ubu usigaye ayobora TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA.

Guhera taliki 23 kugeza 27 Ukwakira 2006 yakoze amahugurwa ku bibazo by'abaturage n'itangazamakuru. Aya mahugurwa yateguwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku baturage FNUAP cyangwa UNFPA abera muri Hotel MERDIEN UMUBANO KACYIRU ayoborwa na Bwana RUZIBUKA Jean Bosco afatanije na Speciose

Kuva muri Gicurasi kugeza ku italiki 26 Ukwakira 2007 yakoze amahugurwa ku gutara no gutangariza abaturage inyandiko ku buhinzi n'imari iciriritse. Aya mahugurwa yabereye muri INES - RUHENGERI ayoborwa na NSENGIYUMVA François ubu akora muri MINAGRI-KACYIRU. Ayo mahugurwa yari yatewe inkunga n'umushinga w'ababiligi witwa PROXIMITY FINANCE FOUNDATION.
Guhera taliki 27 kugeza 29 Kanama 2008, yakoze amahugurwa ku kamaro k'itangazamakuru mu kuboneza urubyaro. Aya mahugurwa yabereye muri HÔTEL MERDIEN KACYIRU ategurwa na INTRAHEALTH TWUBAKANE ibitewemo inkunga na USAID  ayoborwa na MUKAKABANDA Suzanne na Dr SEMPABWA Emile ubu mbandikira iyi nyandiko asigaye ayobora URUNANA kuko Narcisse KALISA yagiye mu bindi.

Kuva taliki 18 kugeza 23 Ugushyingo 2008, yakoze amahugurwa ku birebana no gucuruza umusaruro ukomoka mu buhinzi muri Afurika y'iburasirazuba. Aya mahugurwa yabereye muri KIVI MILIMANI HÔTEL - NAIROBI ayoborwa na JOSEPH KIRIRO perezida wa EAFF (East Africa Farmers Federation) ari nayo yateguye aya mahugurwa.

Guhera taliki 26 kugera 28 Kanama 2009 yakoze amahugurwa ku kamaro k'umunyamakuru mu buzima bw'imyororokere abera muri CENTRE PASTORAL SAINT PAUL i Kigali ayoborwa na Dr RWABUNEZA na Dr NGABO Fidèle akaba yarateguwe na MINISANTE
Guhera taliki 17 kugeza 20 Ugushyingo 2009 yakoze amahugurwa ku kamaro k'umunyamakuru mu gutangariza abaturage ITEGEKO RY'UBUTAKA. Aya mahugurwa yateguwe umushinga w'ababiligi witwa RCN-JUSTICE ET DEMOCRATIE ku bufatanye na SENDIKA INGABO  abera i KABGAYI muri Saint André.

Guhera taliki 28 Gashyantare kugeza 04 Werurwe 2011, yakoze amahugurwa ku Gaciro k'umuturage imbere y'umunyamakuru. Aya mahugurwa yabereye muri HOTEL MUHABURA MU RUHENGERI (MUSANZE) ategurwa na USAID, IREX, RWANDA INITIATIVE ku bufatanye n'ikigega cy'abanyamerika cyitwa MILLENIUM CHALLENGE CORPORATION.

Ku mataliki ya 30 na 31 Ukuboza 2013, yakoze amahugurwa ku ruhare rw'umunyamakuru mu gushishikariza rubanda kwitabira ihame ry'ubwuzuzanye hagati y'ibitsina byombi. Aya mahugurwa yabereye muri HOTEL YA BIDERI i KAYONZA ayoborwa na MBUNGIRAMIHIGO PEACEMAKER ubu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama nkuru y'Itangazamakuru mu Rwanda (MHC).

Aya ni amwe mu mahugurwa umwanditsi mukuru wa SHIKAMA yakoze arebana n'itangazamakuru tukaba twizeye ko tubibashyiriye mu Kinyarwanda cyumvikana.
Mukomeze gusoma SHIKAMA kandi abafite ibibazo n'ibitekerezo mutwandikire kuri MAHORIWACU@GMAIL.COM

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355