Pageviews all the time

Wari uzi ko ufite email muri Google utanga ibitekerezo byawe ku rubuga shikama n'izindi mbuga ziri muri Google? Ese wari uzi ko muri Google hari amasomo wahakura yo kwihangira imirimo?/Nkusi Yozefu

                                                      SHIKAMA
Shikama irashimira abantu bakomeje gutanga ibitekerezo byabo ku nkuru ziba zanditswe ku rubuga. Hasi ya buri nkuru, hari ahabugenewe handitse ngo " Comment". Nkuko twabibabwiye ubushize, kugirango igitekerezo cyawe gihite ugomba kuba ufite email muri google akaba ariyo ukoresha. Gufungura iyo email bitwara igihe kiri hasi y'umunota umwe. Biratangaje rero kubona hari abantu batwandikiye kenshi ngo nta hantu ho gutanga ibitekerezo hahari, ibi bikaba akenshi ari n'intandaro yo kudashyigikira ibikorwa byo ku rubuga nka "za petisiyo z'amahoro " .

Ntugomba kugira ubwoba n'ipfunwe ko nufungura email izagutera ibibazo kuko mu gihe wumva utazayikoresha nko muri Bizinesi zawe nk'ibikorwa byerekeranye na Banki cyangwa  gutumanaho n'inshuti, si ngombwa gushyiraho amazina yawe y'ukuri, kandi ushobora kugira email zirenze n'ijana biterwa n'icyo uzikoresha. Ikindi cyiza cyo kugira email muri Google, ni uko hari uburyo ucunga umutekano wa email yawe ukamenya niba hari uwagerageje kuyifungura n'aho aherereye n'imashini yakoreshaga! Ikindi ni uko muri Google hari ibikorwa byinshi uhasanga urubyiruko rwakoresha rwiteza imbere nkuko tuzabibagezaho mu minsi iri imbere ku rubuga rwa SKUD.

Nimufungure izo email rero mutange ibitekerezo byanyu akenshi mwabonye ko bivamo n'inyandiko nziza zirimo ubuhanga n'inyigisho! Gutanga ibitekerzo byanyu aha hasi bizajya bituma haba nk'ihuriro muganire ku nkuru yatanzwe munenga cyangwa mushima kandi muvuga mwe uko mubona ibintu biba byanditweho. Urugero muararusanga ku nyandiko yashyizwe ku rubuga ejo yibaza ngo " Kuki abaperezida b'u Rwanda bamenya ukuri mu minsi yabo ya nyuma?". Gusoma inkuru hano mukajya gushyira ibitekerezo byanyu ku rundi rubuga hakoreshejwe LINK biratuvuna kandi namwe birabavuna; niyo mpamvu tubashishikariza gukoresha idirishya mwahawe hasi ya buri nyandiko rigenewe ibitekerezo byanyu.

Icyitonderwa: Mu gihe ufite email muri Google, hotmail cyangwa yahoo, ugomba kwirinda kuyikoresha ibikorwa bibangamiye umutekano w'isi: kwamamaza ibiyobyabwenge, guhohotera abana, gushishikariza abantu gukora ibikorwa by'ubwicanyi, kwamamaza ubuhezanguni bushingiye ku bwoko cyangwa amadini. Iyo ukoze ibyo wibeshya ko ntawe ukumenya ushobora kugubwa gitumo aho uri hose!!!! Kuko "Privacy Policy" ya business zose na website zirimo ivuga ko mu gihe ubangamiye umutekano w'isi kwinjirirwa mu buzima bwawe bwite byemewe kugirango barengere imbaga y'abantu uba ushaka kuvutsa umudendezo.

Mbaye mbashimiye ibitekerezo byanyu mugiye gushyira ku rubuga rwanyu ku bwinshi.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355