Edward Lowasa |
Uzayobora igihugu agomba kuba ameze neza mu mutwe no ku mubiri
Ibyo ba ba majoro Kayitare na Bayingan ba FPR inkotanyi babwiye Kagame mu Kwakira 1990 igihe bavugaga bati:" wowe Pilato ufite uburwayi bwo mu mutwe no ku mubiri ntiwadutegeka. Genda ubwire Museveni aduhe umusirikare we Rushati aze atuyobore aho gutegetkwa nawe." Ibyo aba bagabo batinyaga byahise bigaragara rugikubita: amaraso n'imiborogo kugeza uyu munsi wa none kubera ubutegetsi bubi bw'umuntu urwaye mu mutwe.
Abanyetanzania nabo basanga ko kuyobora igihugu ari umurimo utoroshye; uwifuza wese kukiyobora agomba kuba afite ubuzima buzira umuze mu mutwe no ku mubiri muri rusange. Ndetse banifashisha Bibiliya bakavuga ko ibisabwa umuntu wese ushaka kuyobora igihugu agomba kuzuza bisa n'ibiri muri Bibiliya Itunganye: UGUTEGEKA KWA KABIRI 17: 15-20. Bakomeza bavuga ko perezida wa Repubulika agomba kubanza gusuzumwa na muganga, ndetse n'abadepite, ,abasenateri n'abandi bategetsi bo mu rwego rwo hejuru bagomba kubanza gusuzumwa na muganga ngo arebe ko nta burwayi bafite, cyane cyane bwo mu mutwe. Democartic Party yemezaga ko ngo Edward Lowasa ari umurwayi, ubibona ukimukubita amaso bikaba atari ngombwa ko anasuzumwa na muganga.
Baramutse bashyizeho umuntu utameze neza mu mutwe no ku mubiri, ngo igihugu cyose gishobora kuzicuza. Aba baturanyi se hari aho bibeshya, iyo Kagame Pawulo aza kumva ibyo Majoro Kayitare na Bayingana bamubwiraga, ubu u Rwanda n'akarere biba bigeze ahaga gutya bitewe no gutegekwa n'umutegetsi urwaye mu mutwe?! Abatanzania umenya barumvise kera ukuntu abambari ba mbere ba FPR bashyizeho Kagame ubu babarizwa mu buhungiro bicuza ikosa bakoze rya rurangiza.
Kagame ngo yashakaga gushyiraho Edward Lowasa ngo ajye amufasha kwambukiriza ku cyambu cya Dar es Salaam ibyo asahura mu bukonde bwe RDCongo
Ishyaka riharanira Demukarasi rya Tanzania ryashinjaga Edward Lokasa kuba ari umugambanyi umunyagitugu Kagame Pawulo ashaka kuzagira igikoresho cye kugirango agire Tanzania Ubukonde bw'Ubwami-nyabami bw'Abahima n'Abatutsi. Kagame Pawulo ngo akaba yarifuzaga ko Edward Lowasa ayobora kugira ngo amufashe kwigarurira icyambu cya Dar es Salaam maze ajye yambukirizaho ibyo asahura mu bukonde bwe bwa RDCcongo. Ibi ngo nibyo Perezida wabo Jakaya Mrisho Kikwete yarwanyije ngo bikamuviramo kwikomwa n'uwo bita Gashakabuhake Pawulo Kagame.
Muri make ngo uwububa abonwa n'uhagaze, FPR yagiye itekinika kuva muri Uganda mu Gushyingo 1987 ubwo yiyamburaga uruhu rwa LUNARI ikambara urw'Inkotanyi, nyamara umugambi wa LUNARI n'amahame yayo nkuko byanditswe muri 1957 ni amwe na FPR nkuko bivugwa na Democratic Party, usibye ko ibi bavuga twe abanyarwanda dusanzwe tubizi kuva muri 1959! Babivuze ukuri rero ngo ushaka kureba neza ubuzutu bw'inkende, arayireka ikurira igiti: uko imyaka ihita indi igataha, niko isi yose izagenda ivumbura ingengabitekerezo y'urukozasoni y'Inkotanyi. Nkuko Shikama ihora ivuga, ntitugomba gutegereza impuhwe za bamwe muri aba banyamahanga bakiri ba BAZUMVARYARI, nitwe tuzi inzira y'umusaraba twatewe n'Ibinywamaraso; bityo, twese Abatutsi, Abahutu n'Abatwa tugomba guhagurukira rimwe tukabibwira ko ibitambo twatanze bihagije. Tugomba kubikora none kuko ejo hazaba ari kera nkuko duhora tubaburira.
BIRACYAZA( Ibice bisigaye biribanda ku mateka, uko L'UNAR na FPR byoretse u Rwanda n'akarere byifashishije ingengabitekerezo y'urukozasoni)
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355