Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 26/2/2014
Dr Glory afashe Eluidi werekana ikimenyetso cy'intsinzi naho Grace afashe Erikana |
Ku itariki ya 16 Ukuboza 2013 niho abaganga bo mu Buhinde babaze(kubaga) aba bana kugirango babatandukanye. Iki gikorwa kikaba kitari cyoroshye kuko cyatwaye amasaha 18, gikorwa n'abaganga ( Dr) n'inzobere muby'ubuzima bagera kuri 20. Nkuko umuvugizi wa Minisiteri y'ubuzima n'imibereho y'abaturage muri Tanzania Nsachris Mwamwaja, yabitangarije ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, amasaha 13 abaganga bayamaze batandukanya ibihimba byari byarafatanye munsi y'urutirigongo, ikibuno, mu kiziba cy'inda, inzira yo gusoba, ibihimba byo ku mabya n'imboro. Amasaha atanu yandi bayamaze bateranya ibyo bihimba bari bamaze gutandukanya. Uyu muvugizi avuga ko iri bagwa Leta ya Tanzania yaritanzeho Miliyoni ijana z'amashilingi( 100,000,000TSh)
Abayobozi baje ku Kibuga kwakira abana |
Ejobundi rero kuri 19/2/2014 niho aba bana na nyina baherekejwe na Dogiteri Glory Joseph wo mu bitaro bikuru bya Tanzania wari wajyanye nabo mu Buhinde, basesekaye ku kibuga cy'indege cya Julius Nyerere i Dar es Salaam. Bakirwa n'abanyamakuru, na bamwe mu bayobozi bakuru ba Tanzania. Dore uko nyina w'abana yatangarije abanyamakuru n'ibyishimo byinshi:
"Mfite ibyishimo byinshi, sinzi uko nashima Imana yanjye ! Ni igitangaza.Ndashimira baganga bo mu Buhinde, ndashimira abaganga ba Muhimbili, ariko ngashimira by'akarusho Leta yacu ukuntu yampaye ubufasha bw'agahebuzo. sinigeze ntekereza ko nshobora kugaruka hano abana banjye ari bazima.!"
Uyu mubyeyi kandi hari n'agashya gashimishije yagejeje ku bantu bari aho:
Umwe mu badogiteri bakuriraniraga hafi abana mu Buhinde |
Dr Glory Joseph nawe waherekeje abana, yavuganye n'abanyamakuru avuga ko abana ari bazima ariko Ibitaro bikuru bya Tanzania bikomeza kubakurikirana.
" Abana bameze neza usibye ko bagomba kujyanwa mu bitaro by'amagufka i Muhimbili. Abaganga hari ibyo bagenzura ni nabo kandi bazatanga uruhusa ngo abana na nyina batahe i Mbeya."
Dr Glory yemeje ko aba bana bazasubizwa mu Buhinde muri uyu mwaka kunononsora utuntu tumwe na tumwe tujyanye n'iri bagwa.
" Muri Kanama bazasubizwa mu Buhinde kugirango babagwe inzira y'urusobero, hari n'ahantu bazafunga mu nda."
Umuyobozi mukuru wa biriya bitaro byo mu Buhinde ushinzwe abarwayi bava mu mahanga nawe yatangarije The Citizen ko nabo bakoresheje umunsi mukuru ku bitaro kubera gutunganirwa na ririya bagwa anavuga ukuntu abana bishimye bakibonana nyuma y'ibyumweru 3 y'ibagwa.
" Ejo twakoresheje umunsi mukuru kubera gutunganya neza aka kazi twariho. Yewe, ikindi cyadushimishije cyane ni ibyishimo abana bagize babonanye nyuma y'ibyumweru 3 babazwe. byari byiza kureba uko barebanaga. Eliudi yafashe intoki za Elicana atangira kuzikinisha. Byabonekaga ko bishimiye ubuzima bushya!"
Natwe muri Shikama ntitwarangiza iyi nkuru tudakuriye ingofero Leta ya Tanzania yumva ko abakene nabo bafite uburenganzira bwo kubaho nk'abakire, ibi ikaba yarabigaragaje itanga ariya mashilingi ngo aba bana bavurwe neza kuva muri Tanzania kugera mu Buhinde. Ibi bibere urugero Leta ya FPR ihora itanga amafranga y'umurengera yo kwica abayihunze kandi ntacyo bayitwaye aho bibereye mu gahinda kabo mu buhungiro nkuko izabanjirije iyabo zitabakurikiranye i Nakivale cyangwa ahandi hose babaga. Aya mafranga yagombaga gutangwa mu kuvuza ibimuga by'abasirikare bari hirya no hino mu gihugu Kagame na Rutaremara bashoye mu ntambara yo kwishakira imitungo kuva muri 1990 n'ubu zigikomeje. Duheruka kubona umwe muribo kuri rwa rubuga rwa Kagame igihe.com afashe amara ye(intestins) mu ishashi ariho asabiriza ku muhanda! Hari kandi n'abana duhora tubona amatangazo abatabariza atari ayo kubajyana mu Buhinde nk'aba batanzaniya, ahubwo ababyaeyi babo basaba gusa uwabaha bakavurirwa mu Rwanda. Ugereranyije usanga akenshi baba bakeneye 1/1000 cy'ayavuye aba bana ba Tanzania, ariko se ni bangahe bapfa buri munsi kubera kubura aya mafranga mu gihe Kagame n'agatsiko ke bafunga imihinda bakambara imyenda y'umweru muri gahunda bise kurya wambaye umweru( (dinner en blanc), bakarya, bakanywa, bakaruka, bakiyongeza , ibibananiye bakabimena mu bimboteli nabyo by'umweru byibura ntibabisunikire ba Ngofero. Iyi gahunda ishobora kuvuza byibura 75% by'abana b'abanyarwanda bapfa bazize kubura ababitaho nkuko igihihugu cya Tanzania kibikorera abaturage bacyo. Ariko MANA!
----------------------------------------------------------------------------------------------------
PS: Nkusi Yozefu: Tumenye impanga zimataniye munsi y'urutirigongo(pygopagus twin)
Nkuko tubitangarizwa n'ikinyamakuru Business Standard(1), aba bana tuvuze hejuru bari impanga zifataniye munsi y'urutirigongo aribyo mu cyongereza bita pygopagus twin. Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza ngo hari impanga zimatanira mu gituza, mu binyungunyungu,mu mugongo, ndetse no ku mitwe. Ariko izi zimatanira munsi y'urutirigongo ngo nizo ziba zifite ibibazo kurusha ziriya zindi. Iki kinyamakuru kirakomeza kivuga ko impanga nk'izi ubundi zidakunze kuboneka, bityo aba Erikana na Eluidi bakaba ngo ari aba gatanu bavutse gutya ku isi, bakaba ari nabo ba mbere babagiwe mu Buhinde.
Urubuga NCBI(2), narwo rukomeza rutubwira ko impanga zivuka ari Buttocks(pygopagus) zidakunda kubaho cyane ku isi. Iki kibazo kandi ngo gikunda kugaragara ku mpanga z'abakobwa( ratio:3:1). Impanga nk'izi kandi ngo zikunda kubana n'ubusembwa, ikindi ngo ni uko zikunda guhura n'ibibazo zigapfa kare ku buryo 25% arizo ziramba. Impanga nk'izi kandi ngo zakunze kugaragara muri Afurika na Aziya. iza mbere zamenyekanye ni Chang na Eng Bunker bo muri Thailand muri 1811–1874. Icyo gihe icyo gihugu kikaba cyaritwaga SIAM. Niyo mpamvu impanga zivutse zifatanye baziha akabyiniriro k'impanga za Siam( Siamese twins).
_______________________________________________________
2.Igigishushanyo : Iki gishushanyo kiratwereka uko impanga zimataniye munsi y'urutirigongo(pygopagus) ziba zimeze zitaratandukanywa.http://sonoworld.com/fetus/page.aspx?id=282
Imbuga zifashishijwe:
1. Business Standard.http://www.business-standard.com/article/pti-stories/successfully-separated-tanzanian- twins-turn-one-114021801092_1.htm
2. NCBI. http://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC1944105/
3. The fetus.net.http://sonoworld.com/fetus/page.aspx?id=282

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi ( SKUD)
----------------------------------------------------------------------------------------------------
PS: Nkusi Yozefu: Tumenye impanga zimataniye munsi y'urutirigongo(pygopagus twin)
Nkuko tubitangarizwa n'ikinyamakuru Business Standard(1), aba bana tuvuze hejuru bari impanga zifataniye munsi y'urutirigongo aribyo mu cyongereza bita pygopagus twin. Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza ngo hari impanga zimatanira mu gituza, mu binyungunyungu,mu mugongo, ndetse no ku mitwe. Ariko izi zimatanira munsi y'urutirigongo ngo nizo ziba zifite ibibazo kurusha ziriya zindi. Iki kinyamakuru kirakomeza kivuga ko impanga nk'izi ubundi zidakunze kuboneka, bityo aba Erikana na Eluidi bakaba ngo ari aba gatanu bavutse gutya ku isi, bakaba ari nabo ba mbere babagiwe mu Buhinde.
Urubuga NCBI(2), narwo rukomeza rutubwira ko impanga zivuka ari Buttocks(pygopagus) zidakunda kubaho cyane ku isi. Iki kibazo kandi ngo gikunda kugaragara ku mpanga z'abakobwa( ratio:3:1). Impanga nk'izi kandi ngo zikunda kubana n'ubusembwa, ikindi ngo ni uko zikunda guhura n'ibibazo zigapfa kare ku buryo 25% arizo ziramba. Impanga nk'izi kandi ngo zakunze kugaragara muri Afurika na Aziya. iza mbere zamenyekanye ni Chang na Eng Bunker bo muri Thailand muri 1811–1874. Icyo gihe icyo gihugu kikaba cyaritwaga SIAM. Niyo mpamvu impanga zivutse zifatanye baziha akabyiniriro k'impanga za Siam( Siamese twins).
1. Ifoto ya 1 : Iyi foto irerekana impanga z'abakobwa zifataniye munsi y'urutirigongo (pygopagus). Abashakashatsi baratwereka abana bakivuka kugeza batandukanyijwe. Ibi byabereye mu gihugu cya Nigeria muri 1962. http://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC1944105/
1 |
2 |
3 |
4 |
5 |
6 |
7 |
2.Igigishushanyo : Iki gishushanyo kiratwereka uko impanga zimataniye munsi y'urutirigongo(pygopagus) ziba zimeze zitaratandukanywa.http://sonoworld.com/fetus/page.aspx?id=282
______________________________________________________
3. Ifoto ya 2. Iyi foto iratwereka impanga zimataniye munsi y'urutirigongo
1. Business Standard.http://www.business-standard.com/article/pti-stories/successfully-separated-tanzanian- twins-turn-one-114021801092_1.htm
2. NCBI. http://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC1944105/
3. The fetus.net.http://sonoworld.com/fetus/page.aspx?id=282
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355